KIVU

Aller au contenu | Aller au menu | Aller à la recherche

lundi, novembre 10 2014

UMUGANI:Bakame n’impyisi

Kera Bakame yacuditse n’impyisi, biranywana, birabana bishyira kera. Ariko Bakame ikababazwa n’uko impyisi iyirusha ubukungu. Bukeye Bakame ibwira impyisi iti « reka ducuruze impu, ubukungu bwawe burusheho kwiyongera, ndetse ungurize ibintu byo gutangiza, nzajye nkungukira. » Impyisi irabyemera.

Bitangira gucuruza impu, zimaze kugwira, bijya kuzicuruza mu mahanga, inyungu ikabikwa kwa Bakame. Bakame imaze gukungahara irirwaza. Bwa bucuruzi burahagarara ariko impyisi ntiyabyitaho. Hashize iminsi, Bakame irazinduka no kwa Mpyisi iti : »yemwe abo kwa Mpyisi mwaramutseho ! » Impyisi iti : »bwakeye Baka ! » Bakame irihangana irarikocora iti: » nta miramukire yanjye, baraye baducucuye, badusahuye ntibadusigira na busa. » Ubwo impyisi igwa mu kantu, mbese isa n’ikubiswe n’inkuba. Bakame ibonye ko impyisi ibuze aha irigitira irayishukashuka, iyibwira ko izabiyishyura.

Bakame iragenda ifukura icyuzi, yororeramo amafi, amaze gukura ikajya ijya kuroba ayo yirira. Hashize ukwezi impyisi ijya kwishyuza Bakame ibintu byayo. Bakame iyakira neza, yikoza munsi y’urugo iroba amafi cumi iraza irayateka iyavanamo umufa uryoshye cyane, maze yegereza impyisi. Mu mwanya muto impyisi iba irakomba imbehe.Irangije iti : » mbese shahu Bakame, ibi bintu biryoshye bitya, ubikura he ? » Bakame irahaguruka ijya kuyereka icyuzi cyayo iti: » ugende ufukure nk’iki, amafi azimezamo. »

Warupyisi igeze imuhira sinakubwira ukuntu yarimbaguye umusozi mu mwanya muto. Imaze kuyoboramo amazi, itegereza ko amafi yazamo, iraheba. Ni bwo igiye kwa Bakame iyirakariye cyane. Igeze yo, Bakame iyisomya ku nkangaza y’ akataraboneka. Kwibuka icyari kiyizinduye biragatabwa! Imaze kuryoherwa cyane, iti: » mama we ! Ibi se byo wabikuye he ? » Bakame iti : » ukagira rwa rutoki rwose, ukabura inzoga y’ubuki? Hoshi genda utemagure za nsina zose, amakakama azivuyemo uyashyire mu kabindi, amaremo ibyumweru bitatu, maze uzasomeho wiyumvire. » Impyisi iragenda ibigenza uko Bakame yayibwiye. Ibyumweru bitatu bishize, igotomeraho, maze urulimi rurababuka, inkanka ziratenguka. Umujinya urayica, ifata umufuka no kwa Bakame ntiyasuhuza, ihita igafata igashyira muri wa mufuka, ngo ijye kukaroha mu manga. Igeze mu nzira yibuka ko yibagiriwe urujigo rwayo kwa Bakame, iratura, isubira inyuma yiruka.

Ingeragere iza kunyura hafi y’uwo mufuka, Bakame iti: » Uraho Ngeragere! Iti : »uracyabaho Baka ! Ese urakora iki muri uwo mufuka shahu Baka ? » Bakame iti: » ntiwamenya ibyanjye. Ubu banshyize muli iyi ngobyi ngo bajye kunyimika, njye ntegeka utunyamaswa turi hariya hakurya, ni cyo gituma bagiye bampetse! Nyamara simbishaka, ariko ntibabyumva ! » Ingeragere iti: » shyuuuu!! Ukivutsa umugisha nk’uwo! Reka nigiremo niba utabishaka. » Bakame ibanza kwangira, nyuma iti: »ngaho jyamo ariko nawe urampemba! » Ingeragere ihambura wa mufuka, ivanamo Bakame, maze iwinagamo. Bakame si ukuwukanira iradanangira. Irangije iti: »ngiye kuguteguriza. »

Muri ako kanya impyisi iba iraje, ibatura umufuka ngo girigiri…! Igeze hirya iti « ariko noneho ko biremereye cyane, iyi nkenya iriye iki? Ayubusa ariko ndakuroha, dore igihe wambeshyeye ! »Ingeragere ngo ibyumve iti « reka Mpyisi sindi Bakarne, nshyira hasi nigendere. » Iraboroga cyane ariko impyisi ntibyumve, ahubwo ikayisubiza ngo dore aho wambeshyeye, ubwenge bwawe ndabuzi, umunsi ntarengwa ni uyu! Iragenda no mu manga ngo pooo! Ingeragere iniha rimwe gusa, igera mu kabande itakirashya.

Impyisi itaha yizeye ko igiye kwirira ya mafi ya Bakarne no kwinywera ya nzoga y’ubuki. Ku mugoroba ntitarabukiyeyo, isanga ka Bakarne kidundaritse ku nkombe y’ icyuzi cy’ amafi yako kararoba. Bihehe igihinguka aho, Bakarne iba yayibonye. Bakarne iti « Warupyisi ntunyegere, ntabwo abatarapfa nka we bagomba kwegera abavuye ikuzimu nka njye ! » Impyisi irumirwa igirango koko Bakarne yazutse, ishya ubwoba itekereje ko wenda ihamye aho yapfa, irirukanka irahunga izinukwa ityo kuzongera kwikorereza Bakame no gucudika na yo.

Sijye wahera hahera umugani.

jeudi, octobre 2 2014

Ushinja Mugesera yasohowe mu rukiko anavanwa ku rutonde rw’abamushinja

Mu rubanza rwa Leon Mugesera rwakomezaga kuri uyu wa 02 Ukwakira, umutangabuhamya ushinja Leon Mugesera yabonetse. Avugana ingingimira ko atahagarika ibyo yatangiye ariko ko muri gereza akomeje guterwa ubwoba bikamutera impungenge. Urukiko rwaje kwanzura ko avanwa mu rutonde rw’abashinja Mugesera, ibi byakuruye impaka ndende kuko uruhande rw’uregwa rwumvaga agomba guhabwa umwanya. Umutangabuhamya Rwatende Daniel utari wabonetse kuri uyu wa 01 Ukwakira, uyu munsi yavuze ko iyo atanze ubuhamya muri gereza aterwa amabuye ndetse ngo bakamutera ubwoba ko hari abazamurasa bityo afite ikibazo gikomeye cy’umutekano we. Gusa akongera akavuga ko yumva ubundi nta kibazo gutanga ubuhamya bushinja Mugesera kuko n’ubushize ngo yabikoze, ariko ubu ngo ntabwo akizeye umutekano we. Uyu ni umutangabuhamya wa 26 muri 28 bagomba gushinja Leon Mugesera ibyaha bihereye ku ijambo Mugesera yavuze ryakanguriraga ‘gukora’ Jenoside. Leon Mugesera yahise asaba ijambo avuga ko ibi urukiko rugomba kubisuzuma, rugaha ituze uyu mutangabuhamya, akarindwa nawe akagira ituze agahabwa igihe ubundi akazagaruka gutanga ubuhamya. Leon Mugesera abaza urukiko ati “ Niba umutangabuhamya w’ubushinjacyaha afite ikibazo cyo gutanga ubuhamya ubwo uwanjye bizaba bimeze gute?” Alain Mukurarinda uhagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza yahise avuga ko nta kurinda uyu mutangabuhamya ushinja Mugesera birenze ibyo yari asanzwe akorerwa, ngo kereka niba ashaka umuherekeza no mu bwiherero, no mu cyumba aryamamo mbese umuhora iruhande. Kuri we ngo akaba abona nta mpamvu ifatika yatuma adatanga ubuhamya yatangiye. Nyuma y’impaka urukiko rwafashe iminota 15 ngo rusuzume iby’uyu mutangabuhamya. Abacamanza baje bavuga ko nyuma yo gusuzuma impungenge z’uyu mutangabuhamya, rwasanze agenda yivuguruza kuko mbere yari yatangaje ko arindirwa umutekano nta kibazo ubu akaba avuga ko atarindirwa umukano agaragaza impungenge ku buzima bwe. Urukiko rwavuze ko gutanga ubuhamya ari ubushake bwe, bityo rwanzura ko avanwa ku rutonde rw’abatangabuhamya bashinja Mugesera. Ako kanya bahise bamusohora ava mu rukiko. Uyu mutangabuhamya wavanywe ku rutonde uyu munsi iyi yari inshuro ye ya kane (4) yitaba Urukiko ariko ngo n’ubundi yagiye azana amananiza mu gutanga ubuhamya nk’uko byagarutsweho n’urukiko. Urukiko rwavuze ko abandi batangabuhamya babiri basigaye nabo bagiye bagorana mu kubashaka harimo abavugaga ko baterwa ubwoba n’abantu bari hanze bababwira ko bazabarasa. Umushinjacyaha Alain Mukurarinda yavuze ko ibimenyetso bishinja Mugesera bafite ubu bihagije nubwo bariya batangabuhamya babiri basigaye batatanga ubuhamya bitabuza urubanza gukomeza kandi bitahungabanya dossier. Leon Mugesera yanze uyu mwanzuro w’urukiko kuri uyu mutangabuhamya wamushinjaga, avuga kandi ko urukiko rugomba gukomeza rugashaka abatangabuhamya bamushinja bakaba 28 nk’uko byateganyijwe. Ati “Ubushinjacyaha ni urwego rukomeye rwakwiyambaza abapolisi, abasirikare nab a DASSO ariko abatangabuhamya bakaboneka. Kuvuga ko abatangabuhamya babuze ntabwo ari ibintu biri credible kuko umuntu avuze ko agira ubwoba ari muri gereza nanjye nagira ubwoba.” Mugesera akaba we avuga ko uyu mutangabuhamya bavanye ku rutonde ahubwo akwiye guhabwa umwanya agatuza akazaza gutanga ubuhamya ngo kuko ashobora kuba afite ukuri kwe gutuma ari kwanga gutanga ubuhamya. Alain Mukurarinda yasabye Mugesera kureka amagambo y’impuha kuko ubushinjacyaha ngo budategeka Polisi cyangwa Ingabo z’igihugu. Asaba ko Mugesera niba atemera ko Urukiko rwashatse abamushinja yabivuga ariko akareka amagambo y’impuha, kandi bitabuza urubanza gukomeza. Nyuma y’impaka ndende, Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzakomeza ku itariki 22 Ukwakira kandi ko bazohereza abakozi b’Urukiko kongera gushaka umutangabuhamya wundi mu bari ku rutonde rw’abashinja Mugesera Leon.

Umuseke.com

lundi, janvier 6 2014

Mushikiwabo ngo urupfu rwa Karegeya nta mpuhwe ruteye !

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko urupfu rwa Karegeya Patrick, rudateye inkeke kuko n’ubundi yateguraga ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu kandi ngo Guverinoma y’u Rwanda ikaba imufata nk’umwanzi wayo.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru Claude Kabengera wa Radio Isango Star wari wamusabye kugira icyo avuga ku rupfu rwa Karegeya, nk’umuntu witabye Imana ariko yarakoreye igihugu cye akiri mu mirimo ya Leta.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze mu magambo akaze agira ati “Igikuru si uko watangiye, igikuru ni uko wasoje. Uyu mugabo yivugiye ubwe ko ari umwanzi wa guverinoma yanjye n’igihugu cyanjye, hari impuhwe witeze?”

Icyo kibazo cya Kabengera cyabaye nk’ikibyukije impaka, abantu batandukanye barimo n’uwitwa Elvis Karegeya (‏@ElvisK) uvuga ko ari umuhungu wa Karegeya, batangira kugira icyo bavuga kubyo Minisitiri Mushikiwabo yari amaze gusubiza umunyamakuru, harimo n’abashinjaga u Rwanda kugira uruhare mu rupfu rwa Karegeya.

Mu kubasubiza, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibiba ku banzi ba Guverinoma y’u Rwanda bidashobora kuyibuza ibitotsi ariko kandi asaba ko abakwirakwiza ibihuha bashinja u Rwanda ko bakwihangana bakarindiri icyo iperereza ririmo gukorwa rizatangaza. Yagize ati “Iperereza rigomba gukomeza,…..Mureke iperereza rirangire.”

Mu gusubiza uwitwa Pikkie Greeff ‏(@PikkieGreeff) watunze agatoki Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko ibisubizo bye bidaha agaciro ubuzima (bwa muntu).

Mimisitiri Mushikiwabo yagize ati “Nitaye ku buzima bw’abaturage bacu bishwe n’ibitero bya za garinade uriya mugabo yateguye.”

Patrick Karegeya wahoze akuriye iperereza ryo hanze y’igihugu, yitabye Imana tariki 01 Mutarama 2014, muri Afurika y’Epfo ari naho yari yarahungiye.

Karegeya yambuwe impeta ze za gisirikare n’inkiko z’u Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ubugambanyi ku gihugu n’ibindi. Mu buhungiro muri Afrika y’Epfo aho yageze mu 2007, Karegeya yashinze ishyaka rya RNC rirwanya Leta y’u Rwanda, akaba we ubwe yaratangaje ko Leta ya Kigali igomba kuvanwaho mu nzira zose zishoboka.

Amakuru ya Newsofrwanda avuga ko Karegeya yateguraga intambara ku Rwanda ndetse ko yagiye abonana n’abayobozi b’inyeshyamba za FDLR muri Congo no muri Tanzania, ndetse yari inshuti cyane n’umuryango wa Kabuga Felisiyani ukekwaho uruhare runini muri Genocide, ari naho Ministre Mushikiwabo ahera avuga ko uyu mugabo yari umwanzi wa Leta y’u Rwanda bityo idahangayikishijwe no kuba yapfuye.

Umuryango we wari warasabye ko yazashyingurwa muri Uganda ariko ejo kuwa gatandatu tariki 04 Mutarama, Guverinoma ya Uganda yarabihakanye, ivuga ko yazashyingurwa mu Rwanda cyangwa muri Afurika Y’epfo, kugeza n’ubu aho azashyingurwa ntiharamenyekana.

UMUSEKE.RW

mardi, décembre 3 2013

Minisitiri Kanimba yasabye imbabazi ko atatabaye Abatutsi babanaga bakicwa

Minisitiri w’Ubucuruzi n’ Inganda(MINICOM), Kanimba Francois, muri Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yasabye imbabazi ko yahunze n’umuryango we agasiga abana b’Abatutsi babanaga kwa sebukwe bakaza kwicwa.

Imbere y’abakozi basaga 300 bakorera muri MINICOM n’ibigo biyishamikiyeho, Kanimba yasabye imbabazi ko yafashe imodoka akajyana n’umuryango we muri Nyamagabe ahari “Zone Turquoise”( ahari humvikanweho ko nta ntambara ihabera hari ngabo z’Abafaransa), abana b’Abatutsi bari bihishe mu rugo kwa sebukwa bakaza kwicwa.

Kanimba yatangiye abwira abari bitabiriye ikiganiro cya “Ndi Umunyarwanda” cyari cyateguwe na Minisiteri ayobora ko nubwo bakorana muri Minisiteri no mu bigo bitandukanye, aho bahura bagaseka ariko ko buri ruhande rwaba urw’Abatutsi bakaba batapfa kwizera Abahutu kubera Jnoside babakoreye n’Abahutu nabo bakaba bafite ikibazo cy’ipfunwe bagendana.

Yagize ati “Hari ibyo twabayemo byazanye ibikomere umuntu atavuga ko cyarangira gutya na disikuru nziza z’abayobozi zihamagarira abantu kubana, hakwiye kwemerwa ibyabaye bigasabirwa imbabazi.”

Yakomeje agira ati “ Abitwa Abahutu muri mwe, muri twe, dufite ipfunwe ryo kuba twicaranye n’abarokotse Jenoside tugakorana kandi barishwe n’abo tuvukana, incuti n’abavandimwe. Umututsi nawe ntiyakwibagirwa akarengane n’itotezwa yagiriwe mu myaka irenga 40.” Aha yavuze ko nubwo ibibazo bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yaranze Abahutu kugera mu 1994 bikanagera ku kwica Abatutsi, kumusaba imbabazi gusa bitamuha icyizere ko byarangiye 100% ariko ko biruhura imitima ya benshi.

Mu buhamya bwe nyirizina, Minisitiri Kanimba yavuze ko avuka mu muryango w’Abahutu bavanze n’Abatutsi biciye mu gushakana , kuko sekuru we yari afite abagore benshi barimo Abahutu ndetse n’Abatutsi.

Ibi kandi ngo binagaragarira mu guhana abageni, kuko ngo nyirakuru yakomokoga mu muryango w’Abatutsi. Mu 1959 mu gihe Abatutsi bahohoterwaga, Kanimba ngo yari muto ariko aribuka ko kubera ubusabane n’andi moko umuryango we wAbahutu wagiraga, Abatutsi benshi bahahungiye bakabahisha mu idari n’ahandi.

Muri icyo gihe ngo hari hatengamaye PARMEHUTU, Umuryango wa Kanimba waterewe icyizere kuko utishoye mu bwicanyi bwariho icyo gihe.

Kumwita Umututsi byatumye yiga mu wa 6 inshuro enye

Kanimba yiga mu mashuri abanza mwarimu yamubajije ubwoko bwe amubwira ko atabuzi amubwira kubaza se amubwira ko azababwira ko ari umuhutu abibwiye ku ishuri akabona bafite ingingimira.

Kumukeka kuba Umututsi ngo byatumye yiga amashuri abanza ariko umwaka wa gatandatu awiga inshuro enye akora ibizamini abitsinda, ariko ntaboneke mu bemerewe kwiga kuko bamukekagaho ko ari Umututsi. Ku nshuro ya gatatu ngo yaje kuva mu ishuri atangira ubucuruzi bwo kotsa imigati, kuko yabonaga bugenda neza ariko ngo kubera se wari ujijutse nubwo atari yarize yaje kumushakashakira ishuri ariga.

Kwemererwa kujya mu mashuri yisumbuye ngo byatewe na se wingize umuyobozi wari ushinzwe amashuri muri icyo gihe akamwemerera agakora ikizamini akibona ku rutonde ndetse agahabwa kwiga ku ishuri ryisumuye rya Runyombyi, Kanimba yakomeje avuga ko gukora iki kizamini byamworoheye kuko n’ubundi amasomo yose yabaga ayazi mu mutwe.

Kuri iki kigo yoherejweho ngo naho yabajijwe ubwoko bwe ariko avuga ko ari umuhutu banga kubyemera, bamutuma irangamuntu(yitwaga ibuku ; book)ayizanye basanga irimo ko ari Umuhutu w’Umunyiginya.

Ku ishuri bahise bamubwira bati “Nturi Umututsi woroshye ahubwo uri uwo ku ngoma, taha utuzanire so abitubwire.” Ngo nubwo i Runyombyi hari kure y’aho Kanimba yavukaga, ngo yagiye kuzana se nyuma yo kuburagizwa kenshi no koherezwa mu rugo kenshi. Se ageze ku ishuri ngo baramuretse ariga aza kuhava ajya kwiga mu ishami yari yarasabye.

Mu 1980 Kanimba arangije kwiga amashuri yisumbuye yaje gukora ikizamini cyamwemereraga kujya kwiga mu Bufaransa mu bijyanye n’ibaruramibare, gusa ngo yaje kubanza kwangirwa bavuga ko ari Umututsi kuko ngo yari ananutse, bakomeje kumwangira kandi PNUD ariyo yari kumwishyurira.

Nyuma y’aho uwitwa Ntigurirwa Benoit wari uzi agaciro k’aya masomo kuko nta Munyarwanda wajyaga atsinda ibizamini batangaga akomeza kubimwirukankiraho kugeza no muri Perezidansi aho yakoraga, Kanimba yemererwa kujya kwiga.

Muri Minisiteri y’imigambi ya Leta ngo abantu bakoranaga ntibamugiriraga icyizere bamwitaga Umututsi, ibi ngo byaje gukomera ubwo bamusabaga ikarita yuko ari mu ishyaka rya MRND ariko basanze ntayo afite kuko nta shyaka abamo bamubwira ko ashyigikiye inyenzi akaba arwanya leta.

Ari aho yari atuye mu Kiyovu, Kanimba ngo yaje guterwa n’Interahamwe tariki ya 12 Gashyantare 1992 ahagana saa munani z’ijoro zishaka kumwica nyuma yo kwinjira mu nzu ariko baramureka ngo basahura ibyo yari atunze.

Mu gitondo cy’uwo munsi ngo abaturage bari baturanye baramutse bamubwira bati “Twizere ko uri bwibwirize, iriya ni integuza nta kuntu umuntu nkawe atakwerekana ko adashyigikiye ingoma.”

Mu gihe Jenoside yari itangiye ngo kuva muri Kigali byamubereye ihurizo rikomeye uretse ko yafashijwe na muramu we wavukaga i Cyarwa muri Huye akamwambutsa akamugeza kwa sebukwe.

Nyuma yahoo ngo yaje guhurira n’umuntu mu mujyi wa Butare amubwira ko atunguwe kuko ngo yari azi ko yishwe. Na nyuma ya Jenoside ngo abo bari baturanye i Kigali bamubajije niba ari we ukiriho kuko ngo nyuma yo guhunga ava i Kigali abasirikare benshi baje kumushaka ngo bamwice bakabwirwa ko yahunze, bakavuga ko ngo bamukurikiye ngo bamwice nyuma amakuru akemeza ko bamwiciye kuri Nyabarongo.

Kanimba asaba imbabazi ko atatabaye Abatutsi

Imbere y’aba bakozi Kanimba yavuze ko ageze kwa sebukwe i Cyarwa (hakurya y’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda) kuko ngo uyu muryango wabanaga neza n’abantu b’ubwoko bwose ngo haje abana b’Abatutsi barahahungira.

Nyuma ngo yaje kuva i Huye ajya ku Gikongoro aho yari yizeye ko hari umutekano kuko hari muri Zone Turqoise . Ahereye ko yasize aba bana bagapfa yagize ati “Mu byo nsabira imbabazi n’ibyo birimo kuko ntagize ubutwari bwo kugumana nabo ngo dupfane nubwo ubu butwari butagira buri wese.”

Ikindi yagarutseho ngo ni uko abavuka mu miryango akomokamo hari abagiye bicana hagati yabo kubera kwa gushaka hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

Yakomeze agira ati “yo usubije amaso inyuma, sinakoze Jenoside nk’Umuhutu ariko hari abo mu muryango wanjye bayikoze, iryo pfunwe ndirimo niyo mpamvu nsabye imbabazi.”

Yahuye na Perezida Kagame na Rudasingwa

Nyuma ya Jenoside Kanimba yakoze muri Leta y’Ubumwe yari igishingwa ariko ngo akabona abo bakorana nta cyizere bamufitiye byaje no gutuma asaba akazi ko gukora muri Banki y’isi, ishami ryayo rishinzwe u Rwanda akazi arakabona. Mbere ngo kubonana n’abazungu byakangaga abari bamukuriye muri Leta nubwo ngo yahuraga n’abazungu bari baziranye kera bakaganira bagatanga amafaranga yo kongera kubaka igihugu.

Nyuma yaho ngo yaje kujya muri Amerika ahageze ajya kureba Rudasingwa Theogene bari basanzwe baziranye, uwo we asigaye aba mu buhungiro hanze y’igihugu. Ageze kuri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ngo yahaye Rudasingwa akaboko (umukono) yanga kuwakira ahubwo acisha ku ruhande. Gusa ngo ntibyamuciye intege yikomereje akazi ke.

Mu gihe ngo yari muri Banki y’isi ngo Perezida Kagame wari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo ngo bajyaga bajyana mu butumwa hanze y’igihugu akamusaba ko yaza muri Guverinoma Kanimba ati “ Erega turakorana kuko twese dukorera u Rwanda”. Aha ngo niho yumvaga yisanzuye nta kibazo.

Kagame abaye Perezida ngo yaramuhamagaye amuhitishamo imyanya ibiri yari ihari, harimo uwo kuba Guverineri wa Banki Nkuru y’gihugu(BNR) no kuba Umuyobozi mukuru w’Ikigega gishinzwe imari ahitamo umwanya wo kuyobora BNR akazi yahembwaga ibihumbi 400 by’amafaranga y’ u Rwanda mu gihe uyu mwanya wundi yagombaga guhembwa amadorali ya Amerika ibihumbi 20 angana n’amanyarwanda miliyoni 12 ku kwezi.

Nyuma y’ubu buhamya burebure abakozi bari bamuteze amatwi rimwe bagakoma amashyi banaseka kubera ibyiza yageragaho akababwira ko yakoze, Kanimba yasoje avuga ko iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije kugira abantu Abanyarwanda ariko bumva baruhutse( Umunyarwanda uri completely free).

Ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Perezida wayo Musenyeri John Rucyahana yavuze ko gushyiraho iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ko ari ngombwa kandi itagamije kugarura ubwoko nk’uko bamwe babivuga, abandi bakavuga ko ari uguhatira abahutu gusaba imbabazi.

Yagize ati “Ubu Kanimba yasaba nde Imbabazi ni Abahutu bamugiriye neza ni Abatutsi banze kumukora mu ntoki (Rudasingwa wanze kumusuhuza) agamije kubaha icyubahiro cyabo ni nde ? Ni ugusaba imbabazi Abanyarwanda.

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije gusasa inzobe, abayobozi muri za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho, hari kugenda hagaragara cyane abayobozi basaba imbabazi Abatutsi ko batabashije kubatabara mu gihe cya Jenoside, cyangwa se bagize ingengabitekerezo yatumye bicwa.

lundi, novembre 4 2013

Ni koko se ngo FDLR igiye gufata Kigali ifatanyije na Tanzaniya !

Mu gihugu cya Congo-Kinshasa, haravugwa imirwano y’urudaca ishyamiranyije imwe mu mitwe yo muri iki gihugu, ndetse n’ingabo za Leta. Nyuma y’ubushyamirane hagati ya M23 ndetse n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, FARDC, ubu noneho haravugwa imirwano ikomeye ishyamiranije ingabo za Congo Kinshasa FARDC na FDLR.

Amakuru agera kuri IGIHE aturutse mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, cyane cyane ku mupaka wayo na Uganda, aravuga ko imirwano ishyamiranyije FARDC na FDRL imaze kugwamo abasivili n’abasirikare ba FARDC bagera kuri 25.

Uku gushyamirana hagati y’ingabo za FARDC na FDRL ngo byabaye ibintu bitangaje cyane hagendewe ahaninni ku buryo ubusanzwe izi ngabo za FARDC ndetse n’iza FDRL, basanzwe bashyize hamwe mu kurwanya bivuye inyuma undi mutwe wa M23.

Aba bombi ndetse n’ingabo z’umuryango w’abibumbye, MONUSCO, bafatanije guhashya M23, mu cyumweru twashoje, ndetse bituma banafata umujyi wa Bunagana wari ibirindiro bikomeye bya M23.

Nkuko amakuru aturuka iyo bibera akomeza abivuga, ngo imirwano nyirizina yatangijwe n’ikizere gike cy’inyeshyamba za FDLR zidafitiye icyizere ingabo za Congo-Kinshasa, FARDC ku kuzuza amasezerano bari baragiranye yo kuzayiha imbunda zigezweho igihe bari kuba bamaze gutsinda M23 ngo nabo babone uko bafata Kigali.

FDLR ngo impungenge ni zose ko Perezida Kabila azahita abohereza mu Rwanda ntacyo abamariye ngo abe yabaha imbunda bifatire Kigali, mu gihe umutekano uzaba umaze kuboneka mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Abarwanyi ba FDLR bagera ku 1000 baturutse mu duce twa Busanza na Karambi, ngo biteguye gufata Bunagana na Cyanzu kandi ngo ntabwo bazagarukira aho gusa kuko bazakomeza berekeza n’iya Kigali baciye inzira y’ibirunga.

Ingabo zisaga 1000 za FDLR ngo ziyobowe na Colonel Gasari, zinjiye muri Pariki ya Virunga, aho zinjiye muri iyi Pariki n’amaguru zinyuze mu musozi wa Sabyinyo.

Abandi bivugwa ko bayoboye ingabo za FDLR ni Commandant Yasolo, Gavana, Kasongo, Mwami, Koffi ndetse na Claude. Aba barwanyi ba FDLR ngo biteguye kurwanya Leta y’u Rwanda batiganda, bafashijwe n’ingabo za Tanzania.

Imirwano yashyamiranije FARDC na FDLR ngo yamaze amasaha asaga abiri ishyamiranije impande zombi.

Congo-Kinshasa, yo imaze imyaka isaga 17 irangwamo imidugararo n’intambara z’urudaca ari nako abaturage b’inzirakarengane babigwamo.

rubibi@igihe.rw

samedi, octobre 5 2013

Imibonano mpuzabitsina ni umuti kubayikora

Imibonano mpuzabitsina ikozwe mu buryo bwateguwe kandi bwemewe hagati y’abantu bashyingiranywe igira akamaro kanini haba ku bwumvikane mu rugo ndetse no ku buzima bwabo muri rusange nkuko bitangazwa na marichesse.com



Ibi ni ibyiza icumi ku buzima bw’abantu bakora imibonano mpuzabitsina:

1.Iki gikorwa gifasha abagikoze gukira indwara y’umutwe kuko bituma ubwonko buruhuka n’ umunaniro ugashira mu mitsi yinjiza amaraso mu bwonko.

2.Imibonano mpuzabitsina ifatwa nk’uburyo bwiza bwo kurwanya indwara y’ibicurane, asima, n’ubwivumbure (allergies) bw’umubiri buterwa n’ibihe by’ubukonje. Imibonano mpuzabitsina ituma amazuru afunguka iyo uyikoze arwaye ibicurane.

3.Abashakashatsi basanze iyo umugore akoze imibonano mpuzabitsina bituma ubwonko burekura umusemburo witwa Oestrogene utuma imisatsi ye inyerera maze bikongera ubwiza bwe.

4.Imibonano mpuzabitsina ni uburyo butagereranywa bwo gukora Sport kuko ngo bituma imikaya(muscles) ikomera haba ku mugore cyangwa ku mugabo kandi ngo bingana no koga mu kidendezi kigezweho (swimming pool )kireshya na metero 20 z’ubujyakuzimu.

5.Gukora imibonano yateguwe kandi mu buryo butarimo ingufu nyishi bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’uruhu, ndetse n’ibiheri mu maso. Ibyuya bituruka muri kariya kazi ngo bituma utwenge tw’uruhu tuzibuka bityo rukarushaho gusa neza.

6.Imibonano mpuzabitsina ituma umubiri wawe utwika ibinure byinshi uba wakiriye mu gihe cy’amafunguro wafashe uwo munsi.

7.Iyi gahunda kandi izwi ho kugabanya agahinda umuntu yiriranywe binyuze mu kurekura umusemburo wo mu bwonko witwa endorphine mu maraso , bityo umugabo ndetse n’umugore bakumva bamerewe neza, imihangayiko y’ubuzima ikagabanyuka.

8.Imibonano Mpuzabitsina ifasha inyama z’umubiri z’abayikora kurambuka no gukora neza.

9.Umuntu wiha akabyizi n’uwo bashakanye kenshi kandi neza aba afite umubiri uhora ukomeye kandi ufite n’imisemburo ikora neza.

10.Ikindi kiza cy’imibonano mpuzabitsina ngo n’uko ituma amenyo atabora kubera ko bigabanya acide mu macandwe n’umwuka abantu baba bari gukumeka bityo bigatuma amenyo atinda kubora.

NIZEYIMANA Jean Pierre UMUSEKE.RW

jeudi, août 29 2013

URWANDA NTIRUSHAKA KO M23 IHANWA

Mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, u Rwanda rwazitiye ibihano Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Bufaransa byifuza ko byahabwa abayobozi b’umutwe wa M23, ukomeje guhangana n’ibitero by’ingabo za Congo FARDC zitewe inkungu n’umutwe w’ingabo udasanzwe wa Loni.

Inyandiko zifitwe n’ikinyamakuru Reuters zivuga ko USA n’u Bufaransa byagejeje inyandiko ku kanama ka Loni, zigaragaraho abayobozi ba M23 bahabwa ibihano barimo Col. Vianney Kazarama na Erick Mboneza bashinjwa kuba barakoze ibyaha bikwiye ibihano bya Loni.

Ibi biravugwa mu gihe Leta ya Congo yakabaye iri mu biganiro n’umutwe wa M23, uyishinza kuba itarubahije ibyari bikubiye mu masezerano y’amahoro basinyanye ku wa 23 Werurwe 2009.

Mu bindi izo nyandiko zigaragaza, zigendeye kuri raporo ya Human Rights Watch, ni uko Mboneza ngo yayoboye ubwicanyi bwakorewe umusore w’imyaka 24 wakekwagaho kuba ari umujura.

Uhagarariye u Rwanda muri Loni, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Reuters ko u Rwanda rwazitiye ibyo byifuzo bya USA n’u Bufaransa, kuko byari kubangamira umugambi w’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’ibiganiro bya Kampala bihuza M23 na Congo.

Yongeyeho ko ibimenyetso bitangwa na USA n’u Bufaransa bitanafatika. Uwo mudipolomati avuga ko mu bihugu 15 biri mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, u Rwanda ari rwo rwonyine rwazitiye icyifuzo cyo guhana bariya bayobozi ba M23.

Kubera ko akanama k’umutekano gafata umwanzuro uhuriweho, bivuze ko u Rwanda rwazitiye icyifuzo bikanemezwa ko rukizitiye.

Hari n’ibindi u Rwanda rwazitiye

Mu cyumweru cyashize u Rwanda rwazitiye itangazo rihuriweho n’ibihugu byose, ryamaganaga ibitero bya M23 ku ngabo za Loni, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.

U Rwanda ruvuga ko iyo nyandiko yateguwe n’abazungu ibogamye, kandi igamije kwibasira M23 ikirengagiza ibitero by’ingabo za Congo. Ikindi kandi iryo tangazo ntiryagaragazaga ko Congo yarashe ku butaka bw’u Rwanda, ariko nyuma y’aho inyandiko zabonywe na Reuters hiyongereyemo kwamagana ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda. Hagati aho ibyo bisasu bikomeje kuraswa ku Rwanda hari n’abatangiye kubigwamo.

Hateguwe irindi tangazo u Rwanda na ryo ruraryanga

Itangazo rishya ryanditswe ku wa 28 Kanama 2013, na ryo u Rwanda rwararyanze kuko rusanga harimo imvugo rutishimira.

Uhagarariye u Rwanda mu butumwa yohereje bagenzi be mu kanama k’umutekano, yababwiye ko atashyigikira amagambo yanditsemo.

Mu butumwa yasubijwe n’umwe mu bagize akanama, yagize ati “Bwaba ari ubwa mbere hatamaganywe ibitero ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye. Ibi birarenze !”

Hagati aho Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro kuri iryo tangazo bikomeje, kandi benda kuryemeranyaho.

angedelavictoire@igihe.com

mardi, août 20 2013

Abakandida 410 bazatorwamo abadepite 80 bazajya mu Nteko bemejwe bidasubirwaho

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamaze gushyira ahagaragara urutonde ndakuka rw’Abakandida bazahatanira kujya mu nteko Ishinga Amategeko, mu matora azaba ku wa 16-18 Nzeri 2013. Abakandida bemejwe bagera kuri 410 baturutse muri FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki yifatanyije na yo ari yo PDI, PSR, PDC na PPC, abatanzwe na PS Imberakuri, PSD, PL, abakandida bigenga, Abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Abakandida 410 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, 80 ni bo bazajya mu nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite barimo 53 bava mu badepite rusange, 24 bahagarariye abagore, babiri (2) bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe (1) uhagarariye abafite ubumuga. Ni ku ncuro ya gatatu Abanyarwanda bagiye gutora abadepite nyuma y’amatora yo mu 2003 na 2008.

Nk’uko bitangazwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije ari yo PDI, PSR, PDC na PPC batanze abakandida 80 bemezwa bose ; PS Imberakuri yatanze abakandida 63 hemezwa 45, PSD yatanze abakandida 80 hemezwa 76, PL yatanze abakandida 68 hemererwa 64 na ho abigenga batanze kandidatire ni batanu hemerwa 4.

Mu bagore, abatanze kandidatire mu Mujyi wa Kigali ni batanu bemejwe bose, Intara y’Amajyepfo abagore batanze kandidatire ni 30 bemezwa bose, Intara y’Uburengerazuba abatanze kandidatire ni 22 hemererwa 21, Intara y’Amajyaruguru abatanze kandidatire ni 21 bemerwa bose, na ho mu Ntara y’Iburasirazuba abagore 27 ni bo batanze kandidatire hemererwa 26.

Mu rubyiruko, abatanze kandidatire ni 24, hemererwa 23 kuko umwe yakuyemo kandidatire ye. Mu bafite ubumuga abatanze kandidatire ni 16 hemererwa 15.

Mu bakandida 410 bemerewe, 204 ni abagore ni ukuvuga 50% na ho 153 bakaba urubyiruko bangana na 37%. Kwiyamamaza bizamara iminsi 21, bikazatangira ku wa mbere tariki ya 26 Kanama bisozwe ku wa 15 Nzeri 2013. Biteganyijwe ko Abanyarwanda 5,987,077 bazitabira amatora y’Abadepite yo ku wa 16 Nzeri 2013.

Ku bijyanye n’indorerezi zizakurikirana imigendekere y’amatora, Prof Kalisa Mbanda, atangaza ko amatora y’abadepite azaba muri Nzeri, ubu bamaze kugera ku 174, abanyamahanga bamaze gusaba ari 63 ariko bagikomeza kwakira abandi kuko abo muri Sosiyete sivile n’abo mu mitwe ya Polikiti batariyandikisha.

anthere@igihe.rw

A. Abakandida mu matora ataziguye

1. Umuryango FPR- Inkotanyi wifatanyije na PDC, PDI, PSR na PPC 1. UWACU Julienne FPR 2. MUTIMURA Zeno FPR 3. MUKANDUTIYE Spéciose FPR 4. SEMASAKA Gabriel FPR 5. KANKERA Marie Josée FPR 6. KAYIRANGA Alfred FPR 7. KAYITESI Libérata FPR 8. MUKAMA Abbas PDI 9. KAYITARE Innocent FPR 10. MURUMUNAWABO Cécile FPR 11. MUSABYIMANA Samuel FPR 12. MUKARUGEMA Alphonsine FPR 13. KABONEKA Francis FPR 14. MUKAZIBERA Marie Agnès FPR 15. RWIGAMBA Fidel FPR 16. MUKAYUHI RWAKA Constance FPR 17. MUKAYISENGA Françoise FPR 18. BARIKANA Eugene FPR 19. RUCIBIGANGO Jean Baptiste PSR 20. MUREKATETE Marie Thérèse FPR 21. BAMPORIKI Edouard FPR 22. KANTENGWA Juliana FPR 23. NYANDWI Joseph Désiré FPR 24. BWIZA Sekamana Connie FPR 25. GATABAZI Jean Marie Vianney FPR 26. MUKABAGWIZA Edda FPR 27. RUKU RWABYOMA John FPR 28. MURESHYANKWANO Marie Rose FPR 29. MUDIDI Emmanuel FPR 30. NYIRASAFARI Esperance FPR 31. KAREMERA Jean Thierry PPC 32. MPORANYI Théobald FPR 33. MWIZA Esperance FPR 34. KARENZI Théoneste FPR 35. TENGERA TWIKIRIZE Francesca FPR 36. NYIRABEGA Euthalie FPR 37. SEMAHUNDO NGABO Amiel FPR 38. NYIRABAGENZI Agnès FPR 39. MUKAKARANGWA Clotilde PDC 40. HABIMANA Saleh FPR 41. BEGUMISA Théoneste SAFARI FPR 42. MUKANTAGANZWA Pélagie FPR 43. MUKANDAMAGE Thacienne FPR 44. RWAKA Pierre Claver FPR 45. NYABYENDA Damien FPR 46. KARINIJABO Barthelemy FPR 47. MUKAMANA Elisabeth PPC 48. HAKIZAYEZU Pierre Damien FPR 49. BITUNGURAMYE Diogène FPR 50. NIYITEGEKA Winifrida FPR 51. MURARA Jean Damascène FPR 52. UWAMARIYA RUTIJANWA Marie Pélagie FPR 53. UMWARI Carine PDI 54. BAYIHIKI Basile FPR 55. MUNYANTORE Jean Bosco FPR 56. MUKARINDIRO Libératha FPR 57. TUMUSIIME Sharon FPR 58. UWIMANA Xavérine FPR 59. UWANYIRIGIRA Consolée FPR 60. NYAMINANI Boniface FPR 61. HITIYAREMYE Augustin PSR 62. DUSABIREMA Marie Rose FPR 63. BANAMWANA Bernard FPR 64. BUKUBA Fidele FPR 65. UWIRAGIYE Priscille FPR 66. MUKANGIRUWONSANGA Agnès FPR 67. MUJAWAYEZU Prisca FPR 68. KARIMUNDA René FPR 69. RWIGEMA Vincent PDC 70. UWINGABIYE Fausca FPR 71. RWAGASANA Erneste FPR 72. ZINARIZIMA Diogène FPR 73. NTAMUGABO Erneste FPR 74. Silimu Diogène FPR 75. KAPITENI Athar Eléazar FPR 76. NSHIMIYIMANA Alphonse FPR 77. GATETE John FPR 78. NZAYITURIKI Dorothée FPR 79. MUTUYIMANA Jean Claude FPR 80. BISIZI Antoine FPR

PS IMBERAKURI

1. MUKABLINANI Christine 2. NTEZIREMBO Jean Claude 3. NYIRAMAJYAMBERE Scholastique 4. NIYORUREMA Jean René 5. MUGANZA Claudine 6. HABIYAKARE Joseph 7. NDAYISABYE Venant 8. NAHIMANA Athanase 9. RIZINDE Bonaventure 10. KAYIGANWA Gilbert 11. MUHIRWA Alex 12. NZABAKENGA Louis 13. MUNYANKUSI Emmanuel 14. BWENGE Michel 15. KARENZI Jean PauI 16. U Z AMUB ONA Clementine 17. SAFARI Jean de Dieu 18. MUNYANSHONGORE Olivier Jean Claude 19. TUYISHIME Philippe 20. HARELIMANA Brave Daniel 21. TWAHIRWA Thomas 22. NZIRUMBANJE Alphonse 23. MUSAZA Jean 24. BANTEGEYE Jean Népo 25. HAKIZIMANA Elias 26. TUYISENGE Jean Marie Vianney 2T. MUKABUTARE Léa 28. NSHIMIYIMANA Emmanuel 29. NSHIMYUMUREMYI Charles 30. NDOTIMANA Théodomir 31. NSHIMIYIMANA Jerome 32. INGABIRE Valentine 33. NIYONSHUTI Gabriel 34. KAMONYO Emmanuel 35. NDAGIJIMANA Jean Pierre 36. HABUMUGISHA Anastase 37. MUSHIMIYIMANA Cyprien 38. GATARI Jérôme 39. NIYIGABA Jean Pascal 40. IMANARADUKUNDA Eugénie 4 1.NSHIMIRIMANA Sandrine 42. NZEYIMANA Dan Bonaventure 43. BANGANIRIHO Thomas 44. UZARAMA Pierre Célestin 45. NGENDAHO Ignace

3. PSD

1. NKUSI Juvénal 2. MUKAKANYAMUGENGE Jacqueline 3. MUKANDASIRA Caritas 4. BAZATOHA Shyaka Adolphe 5. NIYONSENGA Théodomir 6. NYIRAHIRWA Landranda 7. RUTAYISIRE Georgette 8. BUSHISHI Giovanni 9. HINDURA Jean Pierre I 0. DUKUZUMUREMYI François I 1. NZABONIMPA Faustin 12. UHAGAZE Charles Mathias 13. DUSABE Denise 14. MANIRAGUHA Anastase 15. HAKIZIMANA John 16. MUHAKWA Valens 17. NYIRANZAHABIMANA Clementine 18. SIBOMANA Gerard 19. NGABIRE Emmanuel 20. NTAWUHIGANAYO Emmanuel 21. KALISA Innocent 22. NIYONAGIRA Nathalie 23. NIYOTWAGIRA François 24. MUTONI Jenninah 25. HITAMANA Jean 26. MI-TNYANEZA Philippe 27. NTIBARIHUSHA Dieudonné 28. UWUBUTATU Marie Th6rdse 29. NSINGA Germain 30. UWAYEZU Laurien 31. NIYONZIMA Jean Claude 32. MUSHAKAMBA Guillaume 33. MUKLINDE Germaine 34. NTAHOBARI Augustin 35. RUTSOBE Michel 36. KANTARAMA Chantal 37. NTABANGANYIMANA Omar Seleman 38. MUKAMANA Venantie 39. UWIMANA Immaculee 40. MUSANIWABO Marcelin 41. UMURLINGI Emelyne 42. FURAHA Naasson 43. MUHUNDE Audace 44. NSABIMANA Egide 45. KAYIRANGA Emmanuel 46. GANDIKA Nestor 47. NGARAMBE Bonheur Jean de Dieu 48. MINANI Jean Claude 49. UMUGWANEZA Marie Jean 50. TWIZERIMANA Bonaventure 51. HAKIZIMANA Barnabe 52. MUKAMANA Jeannette 53. NKURUNZIZA Aimable 54. MUHIRE Aloys 55. MUTUYIMANA Jeanne Christelle 56. UWIHANGANYE Alice 57. RUZIGANA Fidele 58. HABINEZA Justin 59. RUTARINDWA Alphonse 60. DUSABE Blandine 61. MUNYANTORE Anny Chantal 62. MUGIRANEZA William 63. NDAHAYO Pierre Claver 64. NGARAMBE UMUHOZA Redempta 65. NIYIBIZI Sylvestre 66. MUTIMUKEYE Claire 67. BUCYANAYANDI Joseph 68. KAYIGANWA Clarisse 69. BANGAYANDUSHA Samson 70. AKIMANIZANYE Providence 71. NYIRAMASOMO Chantal 72. KARASIRA Jean Damascène 73. UMUMARARUNGU Alida Prudence 74. RWANDAMURIYE Elias 75. MUREKATETE Toyota Isabelle 76. MAHATA Jean Népomuscène

4. PL



1. MUKABALISA Donatille 2. BYABARUMWANZI François 3. KALISA Evariste 4. MUKAMURANGWA SEBERA Henriette 5. MUNYANGEYO Theogene 6. MUPENZI George 7. MUGABOWINGOGA Bernard 8. KAMANDA Charles 9. MUKANTAGARA Stéphanie 10. UWAMARIYA M. Claire 11. MUKAMAZERA Rosalie 1 2. SAYINZOGA NKONGORI Apollinaire 1 3. NYIRABAZAYIRE Angélique 14. KAGOYIRE Odette 15. UDAHEMUKA Aimable 16. NYAMUGANZA Barnabé 17. NZABONIMANA Guillaume Serge I 8. NKEJUMUZIMA Emmanuel 19. GATERA Innocent 20. UMUGWANEZA Solange 21. NTAGARA Vianney 22. KAYIRANGA François 23. NDORUHIRWE Leopold 24. HARERIMANA SANO Theogene 25. MWUMVANEZA Emile 26. HARERIMANA Theogene 27. ZIHINJISHI Chantal 28. MUKANTABANA Benigne Consolee 29. KAZARWA Gertrude 30. GATETE Charles 31. TWAGIRUMUKIZA J. Baptiste 32. BAKURIYEHE Donatille 33. NSHIMIYUMUKI Z A J. Damascene 34. HAKIZIMANA Jean Marie Vianney 35. NISHIMWE Claudia 36. MBARAGA Virginie 37. NGIRINSHUTI J.de Dieu 38. MUKAKAMARI Dancilla 39. GAHIMA Venuste 40. USABYIMFURA Phocas 41. HABYARIMANA J. Damascène 42. GATAB AZI Aimable 43. MUKAYISENGA Julienne 44. NYIRANTEZIRYAYO Marcelline 45. RWAMIHARE Jean de Dieu 46. SIBOBUGINGO J. Bosco 47. MUNYAZESA Concorde 48. NSHIMIYUMUKIZA Zachee 49. KARUTA MUJYAMBERE Eric 50. RUTAGENGWA Anastase 51. SAMVURA Modeste 52. AKIMANIZANYE Virginie 53. MUZIGANTAMA Johnson 54. MUHIRE Alberto 55. NYIRABEZA Nadine 56. BIGIRIMANA Eric 57. MUKAHIGANIRO Julienne 58. UWERA Chantal 59. MUGIRIMBABAZI J. Bosco 60. RUKUNDO Kelvin Emmanuel 61. RUSAGARA Vedaste 62. NDAGIJIMANA Enock 63. DUKUZUMUREMYI Sylvain 64. NDABIRORA Jean. Damascene

5. ABAKANDIDA BIGENGA

1. BIZIREMA Venuste 2. MWENEDATA Gilbert 3. MUTUYIMANA L6onille 4. GANZA Clovis

B. ABAKANDIDA MU MATORA AZIGUYE

I. ICYICIRO CY’ABAGORE

1. UMUJYI WA KIGALI 1. MUKANTABANA Rose 2. MUKAMUGEMA Jeannine 3. UWAYISENGA Yvonne 4. MUKARUKIZA Félicité 5. KABATESI Emerthe 2. Intara y’Amajyepfo 1. MUKAKARANGWA Consolée 2. MUKESHIMANA Christine 3. UWINGABIRE Gaudence 4. MUKANKENZI Cansilde 5. MUHONGAYIRE Christine 6. MUKANYABYENDA Emmanuelie 7. UWIMABERA Emma 8. NIWEMUGENI Francine 9. GAHONDOGO Athanasie 1 0.UWUMUREMYI Marie Claire 11. MURORIINKWERE Justine 12. MUKASHEMA Christine 13. GASENGAYIREC l6mence 14. UWANYIRIGIRA Gloriose 15. UWIMANA Espérance 16. MUKASHYAKA Bernadette 17. NYANGE Sada 18. UWAMAHORO Prisca 19. NYIRARUKUNDO Ignatienne 20. MPONGERA Sylvie 21. UWAMBAJIMANA Antoinette 22. NYIRANSABIMAMA Aloysie 23. IZABIRIZA Marie Médiatrice 24. MUKAMANA Bernadette 25. UMBEREYIMFURA Marie Goretti 26. UWANTEGE Solange 27. NIYIGOBOKA Theophilla 28. NIYIRORA Elisabeth 29. KABARERE Triphonie 30. MUTESI Joy

Intara y’Iburengerazuba

1. NYIRANGIRINSHUTI Valerie 2. CYURINYANA Vestine 3. MUTATSINEZA Evanys 4. DUSABINEMA Consolee 5. NIKUZE Nura 6. MANIRARORA Annoncee 7. NYIRABIZIMANA Emeritha 8. NYIRAMANA Peruth 9. TWIZEYEMUNGU Donatha 10. M UKABIKINO Jeanne Henriette 11. NYIRANZEYIMANA Esperance 12. TWAGIRAMUNGU Angelique 13. NYINAWASE Jeanne d’Arc 14. MUKANSANGA Clarisse 15. MUKARUTESI Marie Vestine 16. NYIRARIBANJE Assoumpta 17. UWAMAMA Marie Claire 18. BARAKAGWIRA Patricie 19. UWAMBAYINGABIRE Jeanne 20. MUKANDEKEZI PetroniIle 21. UWAMWIZA Dative

3. Intara y’Amajyaruguru

1. ILIBAGIZA Mireille 2. NTAKONT AGIZE Florence 3. MUSABYIMANA Beatrice 4. UWAMARIYA Françoise 5. MUKARUTABANA Beata 6. NIYONSABA Liberata 7. NYIRAMADIRIDA Fortun6e 8. UWAMARIYA Devota 9. MUKAHAKUZIMANA Consolée 10. NDEJEJE UWINEZA Marie Rose 11. KANDINGA Elisabeth 12. MUKESHIMANA Clementine 13. UMULISA Marie Chantal 14. MUREBWAYIRE Marie Claire 15. MUKAYIJORE Suzanne 16. ISABWE Felixisme 17. UWAMUNGU Francine 18. KABASINGA Chantal 19. UWIMANA Claudine 20. NZARAMBA Lucie 21. MUJAWAYEZU Leonie

4. Intara y’Iburasirazuba

1. YANKURIJE Marie Goretti 2. NYIRAGWANEZA Athanasie 3. UWINEZA Marie Grace 4. MUTESI Anitha 5. MUKANTABANA Laetitia 6. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc 7. MUJAWAMARIYA Berthe 8. NYIRIMBAB AZI Jeannette 9. MUREBWAYIRE Christine 10. MUKESHIMANA Gloriose 11. UWIBAMBE Consol6e 12. MUKARUGWIZA Annonciathe 13. MUSABE Clementine 14. UWINGABIYE Alice 15. NZITONDA Mediatrice 16. UWANZIGA Lydia 17. MBABAZI Jane 18. MUHIMPUNDU Claudette 19. DUSENGE Rose 20. MUKAMUSONI Virginie 21. UWITONZE Marie Claire 22. UWINGABIYE Chantal 23. MUKAMASABO Donata 24. MUKAGATSINZI Beata 25. MUKANDERA Iphig6nie 26. MUKAMUSONERA Dativa

Il. ICYICIRO CY’URUBYIRUKO

1. KABATESI Epiphanie 2. MURENZI Janvier 3. KABASINDI Tharcie 4. NDAYIZIGIZE Pelerin Emmanuel 5. NDAYISHIMIYE Eric 6. SANYU Robina 7. NTAGANIRA Bayingana Peterson 8. MURENZI Robert 9. NIWEMUGENI Prudence 10. KANANGIRE NGABO Christian 11. MPAMIRA Egide 12. KAGENZA Jean Marie Vianney 13. UWERA Leontine 14. HAGENIMANA Justin 15. TWAGIRIMANA Innocent 16. UWIRINGIYIMANA Philibert 17. SIBOMANA Darius 18. KAYIGAMBA Theobald 19. M WISENEZA Jean Claude 20. IRANKTINDA Marie Goreth 21. UMUTONIWABO Claudine 22. MUKOBWA Justine 23. NZIRORERA Eric

IlI. ICYICIRO CY’ABAFITE UBUMUGA

1. KARANGANWA Jean Bosco 2. RWAMUCYO GISAZA Severin 3. MUTABAZI Innocent 4. NDAYANZE Jean Bosco 5. BAKUNDUKIZE EIysee 6. RUSIHA Gastone 7. RUTAYISIRE Augustin Sefu 8. NKURANGA Jean Pierre 9. TWAGIRAYEZU Innocent 10. KARANGWA François Xavier 11. NDAYISABA Salvator 12. NGABOYISONGA Ally 13. NYIRIMIHIGO Emmanuel Gisa 14. RWAGASORE Augustin 15. GAHONGAYIRE Annonciata

Source: http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/abakandida-410-bazatorwamo

Azize kuganira ku gitekerezo cya Kikwete none yirukanywe muri senat

Ku wa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2011, nibwo ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yagize Kantarama Penelope umusenateri, none kuwa 12 Nyakanga 2013, nibwo Kantarama yeguye kuri uwo mwanya yagombaga kuzamaraho imyaka umunani akabona gusoza manda ye.

Isezera ry’uyu mugore wayoboye Intara y’Iburengerazuba ndetse akaba yaranabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, nubwo hashize ukwezi kurenga ribaye, ntabwo amakuru y’ubwegure bwe yari yaramenyekanye , ariko inzego bireba zamaze kwemeza koko ko Kantarama, umwe muri kizigenza b’ishyaka rya PSD, yeguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite.

Nk’uko Umunyamakuru Muvunyi Fred w’Izuba Rirashe wakoze isesengura kuri iyi nkuru yabyanditse, ngo hari amakuru avuga ko uyu musenateri yaba yarirukanwe bitewe n’amagambo yavuze ashyigikira ibyavuzwe na Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete ko u Rwanda rwashyikirana na FDLR.

Nubwo bivugwa gutyo ariko, izi mpaka z’ibyatangajwe na Perezida Kikwete ntizigeze ziba mu buryo butaziguye muri Sena y’u Rwanda, bishoboka ko uyu musenateri yaba yarabiganirije bamwe muri bagenzi be.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène, aganira n’itangazamakiru yavuze ko yakiriye ibaruwa ; agakora ibiteganywa n’amategeko, ati “Ntabwo ari jyewe wakira kwegura kwe, ariko mwamwibariza icyatumye yegura. Icyakora yanyandikiye ibaruwa yo kwegura nanjye mbishyikiriza Perezida wa Repubulika n’Urukiko rw’Ikirenga.”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Nteko Inshinga Amategeko Habimana Augustin avuga ko Kantarama Penelope atirukanwe muri Sena, kuko nta Nteko Rusange yateranye ngo imwirukane, ahubwo ngo ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Perezida wa Repubulika niwe ufite inshingano zo gushaka usimbura Madamu Kantarama nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ingingo ya 86, irebana n’isimburwa ry’Umusenateri.

Iyi ngingo igira iti “Mu gihe Umusenateri watowe yeguye, apfuye, avanwe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze, igihe cya manda gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe, harongera hakaba amatora. Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni narwo rugena umusimbura. Umusenateri mushya utowe cyangwa ushyizweho arangiza igice cya manda gisigaye cy’uwo yasimbuye ; ntiyongera gutorwa cyangwa gushyirwaho nk’Umusenateri.”

Kantarama yinjiye muri Sena ku itariki ya 6 Ukwakira 2012, ubwo we na Bernard Makuza wari Minisitiri w’Intebe, Jean Damascène Ntawukuriryayo wari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko na Tito Rutaremara wari Umuvunyi Mukuru nabo bagirwaga abasenateri na Perezida Kagame.

Source: Igihe.com

jeudi, août 1 2013

Ikibazo cy’amoko mu Rwanda kirahari, utakibona arirengagiza –Rutayisire Antoine

Umuvugabutumwa Pasiteri Rutayisire Antoine yemeza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’amoko, n’utakibona ari uko ashaka kwirengagiza.

Mu kiganiro “Nta cyizere kitagira ukuri” yagejeje ku banyamakuru b’Abanyarwanda ndetse n’abahanzi mu biganiro byari bifite intego yo kuganira ku mateka y’u Rwanda, byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki ya 26 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2013, Pasiteri Rutayisire Antoine yavuze ko adashidikanya ko niba hari abantu badakunda kuvugisha ukuri Abanyarwanda barimo.

Abanyarwanda bakunda kwirarira

Pasiteri Rutayisire Anoine agira ati “Umunyarwanda ntabwo akunda kugaragara uko ari ; dukunda kwirarira. Biri mu muco wacu, cyane iyo tutari aho tuvuka, no mu kinyarwanda baca umugani ubivuga, aho bagira bati ‘Umusore utiraririye ntarongora inkumi.” Ibi byose ngo n’ibigaragaza ko Abanyarwanda badakunda ukuri.

Rutayisire yakomeje avuga ko ikibazo cy’amoko mu Rwanda kigihari kandi ko uburyo bwo kugicyemura ari ukubwizanya ukuri. Ati “Abanyarwanda bakwiye kumenya ibyo bahisha n’ibitari ibyo guhishwa.”

Rutayisire yavuze ko kubwizanya ukuri ku mateka yaranze Abahutu n’Abatutsi n’u Rwanda muri rusange ari wo muti w’ubwiyunge ku banyarwanda ndetse n’ejo hazaza h’u Rwanda.

Ati “Kwicara hamwe abantu bakavuga ku mateka yabo, biruta ko abantu bajya mu dutsinda bashingiye ku moko, aho bavugira ibidafitiye Abanyarwanda n’igihugu akamaro. Turetse guhishanya, ntabwo muzi aho bajya mu matsinda ngo ni Abahutu, ibiganiro byabo ari ‘Ni ko sha ! Wabonye ukuntu biriya bitutsi bikunda kwica akazi ? Buriya birashaka kutwirukanisha.’ Ubwo n’Abatutsi ku rundi ruhande ari uko bimeze.”

Rutayisire Antoine ati “Ikibazo cy’amoko kirahari n’utakibona ni uko ashaka kwirengagiza. U Rwanda turimo ntabwo tugomba guhombeka amaso, ngo tuvuge ko nta kibazo gihari. Niba dushaka guhindura ibintu, tugomba kureka guhisha ikibazo cy’amoko kandi gihari.”

Babengewe mu rusengero kubera ubwoko bwabo

Mu buhamya yatanze nk’umuvugabutumwa kandi usezeranya abantu imbere y’Imana, yavuze ko ubukwe bugera kuri bune bumaze gupfa abageni bageze mu maboko ye, umukobwa azize ko avanze, cyangwa ari umuhutukazi.

Rutayisire yashimangiye ko iyo ushaka kwigenga ndetse no kubohoka ubanza ukagira ukuri n’ubwo bitoroshye kuko abantu batinya ukuri. Yakomeje avuga ko iyo bavuze Jenoside yakorewe Abatutsi we atavuga ko yatangiye mu mwaka 1994 ahubwo kubwe yatangiye mu mwaka 1963.

Asobanura ko igituma avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu 1962, ni uko se umubyara yishwe mu mwaka 1963 azira ko yari Umututsi, nyina yarabibahishe nyuma aza ku mujyana ku ishuri umwarimu abaza nyina wa Rutayisire amazina y’umwana we, amusubiza ko ari Rutayisire Antoine. Umwarimu amubajije niba afite se, nyina abanza kwiyumvira kuko yari kumwe n’umuhungu we kandi adashaka ko abimenya ageze aho ati “Yarapfuye.”

Rutayisire yibajije ibibazo byinshi ; Data yarapfuye ? Yishwe na nde ? Yahambwe he ? Ibi byose byatumye akura ashakisha icyishe Se. Nyuma ahagana mu mwaka 1970 ni bwo yaje kumenya ko Se yishwe n’Abahutu bo muri Parmehutu. Kubera abandi bahungu bari bahuje ikibazo, Rutayisire ngo yagiriye urwango rukomeye Abahutu, ndetse yigana ishyaka ryo kurusha Abahutu mu ishuri.

Nk’uko itegeko ryabivugaga rya Kaminuza, umuntu wabaga yabonye amanota yo hejuru (Distinction) yararangizaga akigisha muri Kaminuza. Rutayisire we yakoreye kubona ayo hejuru kurusha abandi bose kugira ngo atazatsikamirwa n’Abahutu bari ku ibere, abigeraho anabona umwanya wo kwiga muri Kaminuza.

Nyuma y’igihe gitoya yirukanwe azira ubwoko. Ibi ngo byatumye yanga Abahutu ndetse ngo akajya yibaza ikintu cyabamaraho na we akabigiramo uruhare. Uko iminsi yagiye ihita, Rutayisire yabivuyemo yakira agakiza. Ubu ni umuvugabutumwa.

Rutayisire yavuze ko kubwira urubyiruko rw’u Rwanda ubuzima babayemo ari uburyo bwo kubahwitura, kugira ngo babimenye birinde ikintu cyose cyabagarura mu buzima bubi babayemo.

Umukoro ku banyarwanda

Mu gusoza iki kiganiro Rutayisire yatanze umukoro ku banyamakuru n’abahanzi ngo bazawusubize, bazaba babonye aho baganisha igihugu cyabo. Umukoro uteye utya “Mbere yo guhindura u Rwanda wowe warahindutse ? Igihugu abantu bashaka kimeze gite ? Ese n’ikihe gitambo witeguye gutanga ku gihugu cyawe ngo kirangwe n’ukuri n’amahoro ?

Source: Igihe.com

samedi, juillet 20 2013

RDC: CALME AU FRONT ET TRACTATIONS POLITICO-DIPLOMATIQUES

Les FARDC ont réussi à éloigner le M23 de Goma. Depuis deux jours il y a calme sur le Front Nord de Goma et les militaires Congolais sont dans les encablures de Kilimanyoka sur la trajectoire de Trois-Antennes vers Kibumba.

Le M23 campe dans la vallée des alentours. Un terrain mythique qui a vu des milliers de morts depuis les années 60 et surtout 1996,1998, juillet et septembre 2012 et 2013.Les Trois antennes, un endroit haut placé ; aux pieds des Volcans Nyiragongo et Nyamulagira est un carrefour pour percer sur Kibumba pour les FARDC ou une descente vers Goma pour le M23 au cas où les combats de ces lieux seraient gagnés par l’un ou l’autre camp.

Le président du M23, Bertrand Bisimwa a publié un communiqué très laconique pour dénoncer que « Deux hélicoptères de combat des FARDC ont attaqué vers 12h30 les positions du M23 à Kanyaruchinya sans atteindre leur cible », une source de l’armée loyaliste a démenti cette information, affirmant qu’il n’y avait pas un mouvement de guerre au front depuis Vendredi. A 21 heures, un habitant de Goma a dit qu’il va passer sa deuxième nuit sans trop de peur mais toujours avec un stress depuis la reprise de la guerre le 11 juillet 2013.A 22 heures 03’ certains couche-tard étaient encore à la Foire Touristique de Goma.

Sur le plan politique et diplomatique, le ton est monté d’un cran aussi. Des voyages entre Kampala, Kinshasa, Brazzaville et Bruxelles n’ont pas été négligés avec des messages précis et musclés, afin de mettre fin à la guerre au Nord-Kivu. Le Roi des Belges, Albert II, dans son dernier discours avant l’abdication de ce dimanche a demandé aux belges de ne pas oublier l’Afrique Centrale pendant que Joseph Kabila était annoncé dans la capitale Belge.

La RDC ne veut pas dissocier la solution militaire à celle politique ni diplomatique. Dans les couloirs de Munyonyo il est dit qu’un haut représentant du gouvernement Ougandais devrait se rendre, ce week-end, à Kinshasa pour expliquer, sans doute, l’évolution des pourparlers politiques de Kampala. Mais les voix s’élèvent encore une fois au Nord-Kivu afin que le dialogue de Munyonyo soit clôturé. Certains députés nationaux élus du Nord-Kivu l’ont rappelé à Goma en début de ce week-end.

Source : Radio Kivu 1

jeudi, juin 13 2013

Kagame arahamagarira Abanyarwanda guhangana n’agasuzuguro k’abaterankunga

Aganira n'abavuga rikijyana bo mu Ntara y'Amajyaruguru mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kamena 2013, Perezida Paul Kagame yongeye gusobanurira Abanyarwanda akarengane gakorerwa ibihugu bya Afurika, n'uburyo bamwe mu bayobozi babyo bagiramo uruhare.

"kera mu mateka y'ubucakara, uzi amasaro, buriya buntu bupfumuye, bakakubarira amasaro icumi bagatwara abantu icumi, bakabatwara! Wowe ukabona ari ubuntu bubengerana, burimo iki?...uzaza agasanga ibintu byawe utazi icyo ubikoza arabitwara ugasiraga mu busa, warangiza ukamwiruka inyuma, ukamuramya, akajya akuvungurira ku byawe yatwaye”.

Uru ni rumwe mu ngero Perezida Kagame yatanze asobanura uburyo Abanyafurika barenganwya, ariko nabo bakagira uruhare mu karengane kabakorerwa. Yasobanuye ko kuba badahaguruka ngo bagaragaze ko barambiwe agasuzuguro biri mu bituma kadacika.

"Akakubwira ati ntugire utya kandi ari byo akora, cyangwa ati gira utya kandi we atari ko akora. Biteye isoni kurusha uko mbivuga, bati uwo mugenzi wawe ukuri i ruhande ni umwanzi wawe mu gitondo uze kumutema, ugatyaza, ukemera, ugakoma mu mashyi…!”

Mu gihe hari abatekereza ko ibihugu bitanga inkunga biba bikunda ibizigenerwa, Perezida Kagame asanga izo nkunga ariyo intwaro yifashishwa n'ibihugu bikize mu gusuzugura ibikennye, agasaba Abanyarwanda kwiteza imbere bo ubwabo kuko izo nkunga nta keza kazo.

"Umpaye ikintu nacyakira nkagushimira, ariko nshoboye kucyikorera nacyikorera. Tekereza bibaye kenshi ku buryo icyo ubonye uba ugihawe! ubwo buzima buba bumeze gute? Ukiguha we se, akiguha buri munsi, inshingano agufiteho ni iyihe? Kubera iki twakwishimira guhora duhabwa? Ibi ndabisubiramo kuko mpura nabyo buri munsi.

Hari abo njya mbwira nti ariko ubundi muyimpa (inkunga) narabakoreye iki? Ko ntajya nza kwishyuza, muri abantu beza, aho mushakiye murabijyana, aho mushakiye murabizana. Niho bigera nkababwira ntyo. Nonese nagira nte?”

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu yakunze gusohora ibyegeranyo bivuga ko nta bwinyagamburiro buri mu Rwanda. Perezida Kagame yasabye abaturage kuzirikana ko ibihugu bikomeye ku isi nabyo byahereye hasi nk'u Rwanda bityo ko Abanyarwanda bakwiye kubifataho urugero mu rwego rwo kwiteza imbere, ariko ku rundi ruhande yamaganira kure abavuga ko uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Rwanda butubahirizwa, avuga ko bamwe mu babivuga nabo bishe abantu benshi.

Yagize ati "Ibyo bihugu biteye imbere byigeze kumera nkatwe cyangwa no hanyuma, ntabwo bwakeye ngo basange bameze neza, barabiharaniye, babirarira amajoro babyirirwa amanywa, bagize n'intambara nyinshi baricana baramarana….

iyo ubona birirwa baza hano batwigisha uburenganzira bwikiremwamuntu, batsembye abantu barabamara, baratsembye…”

Perezida Kagame yakomeje agira ati "Agaciro niko katuvana hahandi duhora dukubitwa iz'ubusa, tukazikubitwa n'umuhisi n'umugenzi, umuntu ntaho azwi ariko akaza agahondagura….”

Abavuga rikijyana bafashe ijambo bamwijeje ubufatanye mu guharanira ako gaciro, umwe muri bo w'umunyenganda akaba yamusabye kuzakomeza kuyobora u Rwanda nyuma y'uko manda ye ya kabiri izaba irangiye mu 2017.

Janvier Nshimyumukiza

dimanche, juin 9 2013

Leta ya Kagame yiyemeje gutwika amazu y'abo bashaka kwambura ibibanza no kwaka ubwishingizi ku ngufu

Ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa 6 Kamena inkongi y’umuriro yafashe inzu icururizwamo mu mujyi wa Muhanga iyi ikongeza izindi eshatu zikurikirana zose zirakongoka.

Uyu muriro ntibiramenyekana icyawuteye, umuzamu urinda zimwe muri izi nzu z’ubucuruzi avuga ko batangiye kubona umwotsi ubwo umuriro wari umaze kubura muri ako gace gato kari munsi y’isoko rya Muhanga.

Uyu muriro wahise uzamukana imbaraga kuwuzimya birananirana andi maduka atatu nayo ageraho afatwa arakongoka barokoramo utuntu ducye cyane.

Bizimana Evariste ukorera aho hafi akaba umwe mu babonye uyu muriro yabitangarije Umuseke.rw ko umuriro wari ufite imbaraga nyinshi cyane ku buryo abaturage n’ingabo bari aho wabarushije intege mu kuwuzimya mu gihe bari bategereje za Kizimyamoto za Police.

Inzu zahiye ziri hepfo gato y’isoko rya Muhanga mu muhanda muto umanuka ugaruka mu mujyi rwagati, ugana nko ku kicaro gishya cya Banki ya Kigali. Inzu yahiye ni ya Niyonagira Marie Therese, abacuririzagamo ni: Harindintwari Diogene ikongeza imiryango irindwi n’igisenge.

Izindi zahiye ni imiryango yacururizwagamo na Nyandwi Etienne, Mugabonake Evariste, Ndahayo Theophile, Cyriaque Niyoyita, Everien Nsabimana na Kabagire Apollinariya nkuko Umuseke.rw wabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Mugunga Jean Baptiste.

Kugeza ubu agaciro k’ibyari muri iyi nzu y’ubucuruzi ntikaramenyekana. Ubwo twandikaga iyi nkuru imirimo yo kuzimya uyu muriro yariho ikorwa na Police y’u Rwanda.

Kugeza ubu uyu muriro nta muntu waba wawuguyemo cyangwa ngo akomereke. Amaduka ari kuri uyu muhanda yiganjemo amazu ashaje, ndetse bamwe baheraga aho bavuga ko yaba ari ‘installation’ z’amashanyarazi zishaje zateye iyo nkongi nkuko Bizimana abivuga.

Iyi nkongi ibaye nyuma y’uko i Muhanga aha inzu y’imyidagaduro ya Orion Club mu mezi ashize nayo yahiye itwitswe nibyo ba nyirayo bise ikosa rya installation. Hafi aho mu Byimana mu karere ka Ruhango ho hakaba haherutse kwibasirwa n’inkongi eshatu mu gihe cy’amezi abiri.

Police ikaba ikomeje gushishikariza abantu kugira no kumenya uburyo bw’ibanze bwo gukumira inkongi. http://www.umuseke.rw/inkongi-yafashe-inzu-yubucuruzi-i-muhanga/

Umuseke

mercredi, mai 22 2013

Paul Kagame: Ibyo byose ntacyo bizahindura ku munsi wanjye wo gupfa!

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku ngingo za politiki usanga hari abazibazaho. Muri zo harimo ibivugwa ku bibazo bya Congo birimo umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo Kinshasa ; ku birebana n’itahuka ry’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba hanze ; uko bizagenda nyuma ya manda ya kabiri ya Perezida Kagame mu 2017. Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame isomo u Rwanda rwaba rwarakuye mu kuba mu minsi ishize rwarashyizwe mu majwi ku bibazo bivugwa mu Burasirazuba bwa Congo byanatumye amahanga aruhagarikira inkunga.

Perezida Kagame yamusubije ko atari ibintu byinshi rwabikuyemo kuko atari ubwa mbere bibaho, ati ’’Mu by’ukuri ni ibintu bike. Si ubwa mbere u Rwanda ruhura n’ibibazo cy’abatumva ibirebana n’Uburasirazuba bwa Congo, nta n’ubwo ari ubwa mbere inkunga yahabwaga u Rwanda ihagarikwa kubera byo, aha rero Abanyarwanda bakaba barabashije kubyigobotora. Naho ibihano muvuga byafashwe bishingiye kuri raporo y’inararibonye z’Umuryango w’Abibumbye, aho u Rwanda rutigeze runamenyeshwa ibyo byemezo bishingiye ku bihuha ndetse n’ibirego by’abantu batazwi."

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ikibazo kireba u Rwanda ari FDLR, ati "Ni byo koko hari aho ibibazo bya Congo bitureba mu rwego rw’uko ari igihugu gicumbikiye hafi imyaka 19 Interahamwe n’abasirikare basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside mu 1994 kandi kugeza n’ubu tuvugana batarashirwa, bagifite inyota yo gukomeza akazi batangiye. Ariko ibyo bibazo byakagombye gukemurwa n’igihugu cya Congo ndetse n’Umuryango w’Abibumbye. Ibi rero bisa nk’aho nyuma yo gutsindwa, bateganyije ko u Rwanda rugomba kwishyura ; ntabwo tubyemera rero.’’

Umunyamakuru yanamubajije niba ihagarikwa ry’inkunga z’amahanga ku Rwanda zararuhungabanyije. Perezida amusubiza ko u Rwanda rwakomeje kubaho, ati ’’Oya, ntitwabuze icyo dukora. Turabizi neza ko inkunga itangwa ku bushake bw’uyitanga cyangwa uyihagarika ku mpamvu ze bwite. Twarabyamaganye, kandi twafashe ingamba, ku bibaza ntacyo bimaze.’’

Umutwe wa M23 ureba Congo

Ikindi Perezida Kagame yagarutseho ni ibirebana n’umutwe wa M23, ubwo yabazwaga niba yemera ko bigoye kwemera ko inyeshyamba za M23 zifitanye isano n’u Rwanda.

Aha Perezida Kagame yasubije agira ati ’’Bigoye kuri bande ? ku bantu bahisemo kwirengagiza ukuri, bagatangaza raporo zibogamye ? Ntibashake kutwumva ? M23 ntabwo ari ikibazo cyanjye, ni ikibazo cya Guverinoma ya Congo. Kuki abantu bishyizemo M23 ? Hari izindi nyeshyamba ziri muri Congo, bigaragara ko zidafite uwo zishishikaje.’’

Abatavuga rumwe na Leta bataha mu Rwanda

Ibindi bibazo Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame n’ibirebana n’itahuka ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, aho yamubajije niba abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda nka Faustin Twagiramungu, Paul Rusesabagina, Emmanuel Habyarimana n’abandi… nibaramuka batahutse mu Rwanda batazashyirwa imbere y’ubucamanza, maze Perezida Kagame asubiza agira ati : ’’Nibyo narabivuze rwose ko bashobora kuzagaruka kandi hari ibigomba kubahirizwa, ibindi ni akazi kabo n’ak’ubucamanza bw’u Rwanda.’’

Umunyamakuru yanabajije Perezida Kagame niba yiteguye kuba yashyikirana nabo, amusubiza ko nta mishyikirano ihari. Perezida Kagame yagize ati ’’Imishyikirano y’iki ? Icyo bashaka mu magambo make ni ubutegetsi, ubwo butegetsi kandi ntabwo nzabaha igihe cyose bidaciye mu nzira nyayo igenwa kubugeraho, ntacyo kumvikana nabo gihari.’’

Umunyamakuru yanagarutse ku irangira ry’ubuhunzi ku Banyarwanda bari mu buhungiro, nyamara mu gihe kitarengeze ku kwezi nta buhunzi ku Munyarwanda buzongera kubaho mu mahanga, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryabyemeje. Bamwe muri bo bashyigikiwe na Kinshasa ivuga ko nta mutekano n’uburenganzira bazagira mu Rwanda. Umunyamakuru yabajije Perezida icyo yabivugaho.

Perezida Kagame yagaragaje ko Congo idashobora kwivanga mu bibazo by’u Rwanda, ati’ Ni gute ubutegetsi bwa Congo bushobora kwivanga mu bibazo by’u Rwanda ? Kubera iki bagomba kuvugira izo mpunzi z’Abanyarwanda ? Kinshasa igomba mbere na mbere kubanza gukubura imbere y’umuryango wabo……Kandi ntawe duhatira gutaha.’’

Ese muri 2017 bizagenda gute ?

Ibizakurikira irangira rya manda ya kabiri ya Perezida Kagame nabyo byagarutsweho muri icyo kiganiro na Jeunafrique, aho umunyamakuru yamubajije niba azongera kwiyamamaza mu 2017.

Perezida Kagame yamusubije agira ati : ’’Yaba njye, yaba n’undi wese, ntawageze kuri uwo mwanzuro. U Rwanda rwa none sinjye rwaremewe. Gusa mbwira Abanyarwanda nti : ’’Mubiganireho, mubitekerezeho, mugire ibyo mufata mwita ku nkingi eshatu mbifuriza : mpinduka, iterambere n’umutekano.’’

Uwo munyamakuru yongeye aramubaza kandi ati : ’’Dufate ko mwiyamamaje mugatsinda, muzi ibyavugwa : Kagame yagundiriye ubutegetsi, Kagame ni umunyamacenga ?’’

Perezida Kagame yamugaragarije ko ibyo nta gishya kirimo, agira ati : ’’Ibyo ndabizi. Nta gishya gihari ? Navuze ko kuyobora bitanshishikaje, imiryango itegamiye kuri Leta isubiramo ibyo bintu kuva ku munsi wa mbere wa manda yanjye ya mbere. Mushaka ko ibyo bitwara iki Abanyarwanda ?’’

Naho kuba hari abanenga u Rwanda bakabigereka kuri Perezida Kagame, Perezida Kagame yamubwiye ko ntacyo bimutwaye, ati ’’Ibyo ntibimbuza kubaho, nta n’icyo bizahindura ku munsi wanjye wo gupfa. Niba mushaka kumenya byose, nijoro ndaryama ngasinzira neza.’

Igihe.com

lundi, mai 13 2013

Rwanda: Paul Kagame est le plus grand monstre que l’Afrique centrale pouvait produire en ce début du 21°siècle!

Il y a peu, je lisais un article en kinyarwanda publié sur un site internet qui m’a fait réfléchir aussi sur l’étonnant parcours et la rapide ascension d’un certain Paul Kagame sorti du néant pour devenir à moins de deux décennies l’un des hommes les plus puissants et les plus riches du monde.

Comment en effet ne pas s’étonner devant le parcours de ce garçon aux épaules plutôt frêles qui jusqu’en 1982 n’était qu’un simple enfant de rue dans une des capitales des pays de l’Afrique de l’Est et qui vivait la vie des autres descendants d’aristocrates ayant fui la démocratie et la République Rwandaise entre 1959 et 1961 ? A moins de quatre ans, on le retrouvera en 1986 comme officier supérieur et Chef des Renseignements militaires d’un des pays les plus puissants et les plus riches de la région.

Quatre ans plus tard en 1990, on entendra encore parler de lui mais cette fois- ci comme étant à la tête d’un groupe armé qui venait de se lancer dans l’aventure de conquête militaire du Rwanda. Ce sera chose faite quatre ans plus tard encore puisque dès juillet 1994, Paul Kagame sera le véritable homme fort du Rwanda qu’il venait de conquérir militairement même s’il restera en retrait comme « seulement et officiellement » vice-président et ministre de la Défense.

En 1997, il sera, après Alexandre Le Grand et Napoléon Bonaparte, l’un des grands conquérants de l’Histoire. En effet, après une courte campagne militaire de seulement 6 mois, son armée s’emparera d’un territoire 80 fois plus grand que le Rwanda et son ancien aide de camp du nom de James Kabarebe s’installera comme « proconsul » Chef d’Etat-Major dans une mégapole située à 2000 km de Kigali dans une capitale dont la population est supérieure à celle de tout le Rwanda.

En 2000, Paul Kagame se proclamera « Chef d’Etat » jetant ainsi le masque et au passage, rappelant à l’ordre les « Hutu de service » qui lui avaient servi de couverture. Un certain Pasteur Bizimungu en gardera les séquelles jusqu’à sa mort.

Ceux qui avaient cru se servir du même Paul Kagame (sa branche armée, car ils croyaient que les Forces Armées Rwandaises n’étaient qu’une armée de leur ennemi Habyarimana et que donc si elle était battue, c’est seulement Habyarimana qui en pâtirait !) pour régler leurs comptes avec Habyarimana et ensuite user de la « démocratie et de la majorité populaire » pour mettre le même Kagame à sa place, ont désenchanté.

En 2003, Paul Kagame battra encore le record en se faisant élire avec un score qui en ces temps là était irréalisable même en Afrique. Il a obtenu plus de 95% des voix, mais il en veut toujours aux 5 % qui ne lui ont pas donné leurs suffrages et le leur fait payer. En 2010, il sera encore réélu avec un même score stalinien, non sans avoir jeté en prison la seule opposante qui était rentrée d’exil pour se présenter contre lui : nous voulons nommer Madame Victoire Ingabire, présidente du parti FDU-Inkingi.

Comment en effet ne pas dire que son parcours est extraordinaire quand on constate maintenant que Paul Kagame est :

- L’un des hommes les plus riches du monde d’après les magazines spécialisés. Il possède des parts dans toutes les entreprises privées ou paraétatiques œuvrant au Rwanda. Il loue ses jets privés à l’Etat rwandais pour ses propres déplacements et ceux de sa famille.

- L’un des hommes les plus décorés et les plus « diplômés » honoris causa d’Afrique si pas du Monde. Ceci peut peut-être s’expliquer par sa frustration et donc son désir de revanche pour ne pas avoir pu terminer même ses études secondaires.

Mais aussi l’homme Paul Kagame devrait inquiéter jusqu’à ceux qui l’ont créé ou qui l’utilisent :

- C’est Paul Kagame qui porte une lourde responsabilité sur les événements survenus en avril 1994 après l’assassinat du président Juvénal Habyarimana, assassinat dont il est le commanditaire.

- Avec des milliers de réfugiés hutu massacrés par l’armée de Paul Kagame dans les forêts du Congo, massacres qu’un rapport des Nations Unies « Mapping Report » dit qu’ils peuvent être qualifiés de « génocide » si une instance judiciaire en conclut, l’homme fort du Rwanda aura à jamais un contentieux avec une grande partie de ses sujets ;

- Avec des millions de Congolais assassinés ou violés ou qui ont péri comme « dégâts collatéraux » lors de la conquête de la RDC par les armées de Kagame, cet homme aura à jamais un contentieux avec le peuple congolais et aura porté un grand préjudice au peuple rwandais qui est par nature pacifique et surtout avait toujours vécu en bons termes avec le peuple congolais.



Bref, Paul Kagame est le plus grand monstre que l’Afrique centrale pouvait produire en ce début du 21°siècle, hélas! au détriment du peuple rwandais et des peuples voisins.

Gaspard Musabyimana 12/05/2013

mercredi, avril 24 2013

Ubutabera mu Rwanda ni urukozasoni! Ingabire yahamijwe ibyaha hagendewe kubyanditse ku rubuga rwa internet aho gukurikiza amategeko !

__Mu guhamya Ingabire Victoire ibyaha bishya Urukiko Rukuru rwifashishije inyandiko z’urubuga rwa Wikipedia no ku bitekerezo bwite by’inyandiko ya Yves Ternon yanditse ku mateka y’uRwanda aho gushingira ku mategeko y’uRwanda cyangwa mpuzamahanga. __

Ubwo Umunyamategeko Ian Edward wunganira Mme Ingabire Victoire yahabwaga ijambo uyu munsi ngo asobanurire urukiko ibijyanye n’ubujurire bw’uwo yunganira, yabwiye urukiko ko bibabaje kubona uwo yunganira yarahanaguweho ibyaha 6 yari yarashijwe n’ubushinjacyaha maze Urukiko Rukuru rukamuhamya ibyaha bishya bibiri: icy’ubugambanyi n’icyo gupfobya genocide rutagendeye ku mategeko ahubwo rugashingira ku nyandiko ruvanye ku rubuga rwa‘wikipedia’zidafite uwazanditse, naho zandikiwe ,runifashisha igitekerezo cy’umuntu ku giti cye wagize icyo avuga ku mateka y’uRwanda witwa Yves Ternon maze rukatira igihano uwo yunganira rwirengagije amategeko y’uRwanda n’amategeko mpuzamahanga.Ibi byose urukiko rukaba rwarabikoze rutanahaye ijambo abaregwa ngo bagire icyo bavuga kuri izo nyandiko rwashingiyeho rumuhamya icyaha.

Ibi byaha urukiko rwahamije Ingabire rukaba rwarabishingiye ku bimenyetso bibiri aribyo amahameshingiro y’ishyaka ndetse na disikuru Ingabire yavugiye ku Gisozi. Kubijyanye n’amahame y’ishyaka FDU-Inkingi urukiko rukaba rwaribanze ahanditse ijambo ryitwa Genocide y’abanyarwanda ariko uwunganira Ingabire yasobanuye ko iyi migambi y’ishyaka yakozwe mu mwaka wa 2006 kandi icyo gihe ItegekoNshinga ry’uRwanda naryo icyo gihe ryari ritarahinduka ngo hashyirwemo ijambo« genocide yakorewe abatutsi » Me. Ian akaba yabwiye urukiko ko iyi nyito itabazwa Ingabire kuko inshyashya yari itarabaho.

Me. Ian Edward akaba yabwiye urukiko rw’ikirenga ko ku cyaha cyo gupfobya genocide Urukiko rw’Ikirenga rwazazirikana ibijyanye n’umwanzuro rwagifasheho mu rubanza n°0031/11/S/CS rw’abanyamakuru Sayidadi Mukakibibi na Uwimana Agnes Nkusi aho urukiko rwabahanaguyeho icyi cyaha cyo gupfobya genocide rushingiye ko igeteko rihana icyi cyaha mu ngingo yaryo ya 4 ridasobanutse kuko ridatanga igisobanuro ku nyito y’icyaha, runavuga ko ubushinjacyaha butigeze bwerekana ubushake bw’abo bwaregaga ku kuba bari bagambiriye gukora icyo cyaha. Me.Edward akaba yavuze ko uwo yunganira nawe yahutajwe n’iri tegeko kandi akwiye kurenganurwa.

Ku bijyanye no kudafutuka kw’iri tegeko abunganira Ingabire babwiye urukiko ko amategeko arimo urujijo abangamiye amasezerano uRwanda rwashyizeho umukono tariki ya 16/07/1997 ku bijyanye n’uburenganzira bwa gisivire n’ubw’abanyapolitiki aho busobanura ibijyanye nuko uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza bugomba kubahirizwa.

Uyu munyamategeko akaba yafashe ijambo uyu munsi nyuma yuko ku munsi wejo wari wihariwe na none n’umunyamategeko Gatera Gashabana aho yasobanuye inenge zikomeye zabaye mu Rukiko Rukuru harimo kwirengagiza amasezerano atandukanye Leta y’uRwanda yagiye isinya,uburenganzira bwo kwiregura buteganywa n’itegeko nomero 119 rirebana n’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha butigeze bwubahirizwa kuwo yunganira, no kuba mu bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha nta na hamwe byerekana uruhare Ingabire yabigizemo. Me. Gatera Gashabana akaba yarabwiye urukiko ko bitangaje ukuntu abareganwa na Ingabire urukiko rwabagize abere ku byaha bo biyemerera kandi basabira imbabazi. Kuri Me.Gashabana ibi bikaba bivuze ko ubwirege bwabo butemewe nyamara ibyo babwiye urukiko babeshya hagamijwe gufungisha uwo yunganira byo urukiko rukaba rwarabihaye agaciro.

Urubanza rukaba ruzasubukurwa ku munsi wejo Umunyamategeko Ian yereka urukiko videwo y’ijambo Ingabire yavugiye ku rwibutso rwa genocide ku Gisozi kugirango arufashe kumva uburyo ibyo uwo yunganira byagoretswe nkana hagamijwe kumugerekaho icyaha cyo gupfobya genocide kandi nyamara mu ijambo yahavugiye nta kibi kirimo.



FDU-Inkingi Boniface Twagirimana Umuyobozi wungirije w’agateganyo

mercredi, avril 10 2013

LETA YA FPR BAGOMBA KWIRENGERA INGARUKA Z'IBYEMEZO BAGIYE BAFATA

Ubuzima bw’umuntu kuri iyi si bugirwa n’ibyemezo binyuranye . Utazi kwifatira icyemezo ntashobora kubaho mu bwigenge kuko nyine abamufatira ibyemezo aribo bamukanira urumukwiye ! Rwose imibereho yacu igengwa n’ibyemezo dufata cyangwa abandi badufatira ! Imigendekere myiza cyangwa mibi y’igihugu nayo ituruka ku byemezo bifatwa n’abategetsi cyangwa na rubanda . Abategetsi bashobora gufata icyemezo cyo gukora ibifasha abaturage cyangwa ibibahima. Icy’ingenzi muri ibyo byose ni uko umuntu yemera kwakira n’ingaruka z’ibyemezo afata, zaba zishimishije cyangwa se zikarishye.



Biragaragara ko Agatsiko kamaze imyaka 19 ku butegetsi mu Rwanda kafashe ibyemezo byinshi muri aya mateka aheruka y’U Rwanda.Reka twibukiranye bimwe muri byo.

(1)Agatsiko kafashe icyemezo cyo gutangiza intambara taliki ya 1/10/1990 kandi kabona neza ko iyo ntambara yagombaga kurimbura Abanyarwanda bakabakaba miliyoni.



(2)Icyemezo cyo kwica Perezida Habyarimana Yuvenali kandi ubwo karangije kubara n’ingaruka mbi nyinshi icyo gikorwa cy’iterabwoba kizagira ku gihugu muri rusange no kubenegihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi ku buryo bw’umwihariko.



(3)Icyemezo cyo kwica abantu benshi cyane bahamagawe mu nama, aho FPR yanyuze hose.



(4)Icyemezo cyo kurimbura Abahutu bari mu nkambi i Kibeho.



(5)Icyemezo cyo gutera inkambi za Kongo hagamijwe kurimbura impunzi.



(6)Icyemezo cyo gutoteza no gufunga Abanyarwanda bose banenga imikorere mibi y’ubutegetsi bw’Agatsiko harimo abanyapolitiki n’abanyamakuru.



(7)Icyemezo cyo gusenya amazu bwite y’abaturage ngo ni uko ari nyakatsi hagamijwe guhisha inyerezwa ry’ inkunga Leta yari yaraherewe kububakira amazu meza y’amabati.



(8)Icyemezo cyo kurandura imyaka y’abaturage kugira ngo bahatirwe guhinga ibyo inganda z’Agatsiko zishaka, kibonere ibifaranga byinshi naho abaturage nibashaka bicwe n’inzara na bwaki .



(9) Icyemezo cyo gukenesha abantu nkana hakoreshejwe kubambura amasambu yabo no kubaca imisoro, amahooro, amakoro…by’urudaca.



(10)Icyemezo cyo kwirukana abana ba rubanda mu ishuri no kubabuza kwiga, ibyo bikanyuzwa muri gahunda yo kubima buruse n’inguzanyo hagamijwe gucupiza mwene ngofero no guha amahirwe yose abana b’Agatsiko gusa, ngo mu myaka itaha azabe ari bo bonyine bakomeza guheza igihugu mu kiziriko cy’ingoma y’igitugu .



(12)Icyemezo cyo gukenesha abacuruzi batari abo mu nda y’ingoma hakoreshejwe Rwanda Revenue Authority ibaca imisoro irenze igipimo, akabendereza kugeza isubije ku isuka abo Agatsiko kadashaka.



(13)Icyemezo cyo kubaka urukuta rw’amategeko arenganya rubanda, za Gereza zikaba zuzuye Abenegihugu bahimbiwe amadosiye bazira gusa ko bize amashuri cyangwa ko bafite imitungo…



(14)Icyemezo cyo kwiba amajwi mu matora ku buryo nta muntu utorerwa umwanya mu nzego z’ubuyobozi uretse umukombambehe w’Agatsiko .



(15)Icyemezo cyo guhindura urubyiruko abashomeri n’inzererezi , kuko akazi gahabwa abo mu nda y’ingoma gusa abandi bagatereranwa , bakaba basigaye barahindutse nk’intama zitagira umushumba.



(16)Icyemezo cyo kwirukana abaturage mu mujyi wa Kigali ugaharirwa abaherwe, Abanyamahanga n’abo agatsiko kikundiye gusa.



(17)Icyemezo cyo gutindahaza mwarimu kugira ngo ajye yirirwa yiruka inyuma y’icyo gushyira mu nda abure umwanya wo kumurikira rubanda, abereka inzira y’ukwibohoza ku ngoma y’igitugu cy’Agatsiko.



(18) Icyemezo cyo gutikiza Abihayimana barimo abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika biciwe i Gakurazo muri Kamena 1994, kugira ngo abihaye Imana bashye ubwoba bibagirwe ubutumwa bashinzwe bwo kuba abahanuzi no kuvuganira abarengana..



(19)Icyemezo cyo kudashyingura amagufa y'Abatutsi bazize jenoside yo mu 1994 ahubwo akanikwa mu nzibutso, akavangwa n'aya bamwe mu Bahutu bishwe na FPr kandi yose akitwa ay'Abatutsi ! Ni agashinyaguro gusa !



(20) Icyemezo cyo kubuza Abahutu gushyingura mu cyubahiro no kwibuka ababo bishwe na FPR , kugeza ubwo n'Abepiskopi baguye i Gakurazo bimwa uburenganzira bwo gushyingurwa muri katedalari zabo nk'uko umuco karande wa Kiliziya gatolika ubiteganya.



(21)N’ ibindi byinshi bisa n’ibyo….



Nk’uko bigaragara , ibyemezo byose Agatsiko gafata bifite icyitarusange bihuriraho : Guhima rubanda rugufi. Niyo mpamvu ubutegetsi bw’Agatsiko bwubakiye ku kinyoma, iterabwoba no kwikubira ibyiza byose by’igihugu !



II. Ese Abenegihugu bo bazafata ICYEMEZO ryari?



Biratagaje kubona ubutegetsi nk’ubu bubereyeho guhima rubanda gusa , bumara imyaka 19 abaturage batarisuganya , ngo bafate ICYEMEZO cyo guhagurukana impirita ngo babuhirike, bugende nk’ifuni iheze ! Icyo cyemezo kiri mu bushobozi bwacu , si amakabyankuru.



Niyo mpamvu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryiyemeje gukora ibishoboka byose ngo rihagurutse Abenegihugu kugirango bafate ICYEMEZO cyo gusiba burundu ikimwaro cyo kuyoborwa n’ubutegetsi bwiyemeje kugira nabi gusa ! Kandi tuzabigeraho mu gihe kitarambiranye.



Icyemezo Abanyarwanda bagomba gufata ni kimwe gusa ! Buri wese muri twe, atagombye kurebera kuri mugenzi we, nabanze yibaze iki kibazo : “njyewe ku giti cyanjye natanga iki kugirango nshyigikire bidasubirwaho uru rugamba rwo guhirika aka Gatsiko kagiye kumarira Abanyarwanda ku icumu ?”



Nusanga hari umuganda watanga , fata ICYEMEZO kandi uhite ugishyira mu bikorwa : Tanga inkunga yawe, yaba nto, yaba nini .



Nusanga ntacyo ufite watanga, habe n’igice cy’idolari , hita umenya urwego urimo : Kuba umunyabwoba ukihisha mu mwobo kandi urugamba rwaremye bingana no kuba IKIGWARI n’INGAMBANYI ku itabaro!



Ibi kandi bikwiye gusobanuka neza : Gufata icyemezo cyo kudafatanya n’Abiyemeje kurwanya Agatsiko kabangamiye rubanda bikomeye bisobanura ko uba warangije guhitamo gushyigikira ubutegetsi bw’Agatsiko, wabikora ku mugaragaro cyangwa rwihishwa, byose nibyo kimwe ! Kutarwanya Agatsiko ni ukugatera inkunga ikomeye. Uwituramira imbere y'akarengane kagirirwa rubanda aba ari ku ruhande rw'abarenganya abandi !



Na none kandi byumvikane neza, gushyigikira urugamba rwo kwibohoza ku ngoma y’igitugu cy’Agatsiko si ugutanga amafaranga gusa! Ushobora no gufata umwanya wo gusengera intwari ziyemeje gutabara mu b’imbere; ushobora no gufata umwanya wo gusobanurira abana bawe, umuntu umwe cyangwa benshi mu bashyigikiye Agatsiko ukamwumvisha ko akora nabi bityo akaba agomba kureka gukomeza gutera inkunga ubutegetsi burenganya rubanda….



Umwanzuro: Fata ICYEMEZO



(1)Wowe Mucuruzi, uhora wiyuha akuya ariko ugasa n’uruhira Agatsiko kakurya ibyawe katabiruhiye kandi ntibikabuze kugucundaho ayikoba, fata icyemezo : Tanga icyacumi, ushyigikire Opozisiyo kuko ariyo yonyine izafasha Abanyarwanda kwibohoza.



(2)Wowe ufite "Entreprise" uzafata icyemezo ryari ? Aho guhora utanga amafaranga ya buri munsi wigura ku Gatsiko kandi ntibikabuze kukujujubya, fata icyemezo kimurikiwe n'ubushishozi maze ushyigikire ibikorwa bya Opozisiyo ku buryo bugaragara , ejo uzabone igihugu gituje uzakoreramo business yawe mu mutuzo, ntawe uguhagaze hejuru .



(3)Wowe rubyiruko wateshejwe kwiga kuko Leta y’Agatsiko igufata nk’utari umwenegihugu, fata icyemezo kidakuka: injira muri Batayo y’amahoro y’Ishyaka Ishema, utange umuganda wawe muri gahunda yo kuzana impinduka nziza mu buyobozi bw’igihugu cyakubyaye. Amahirwe angana ku bana bose b’u Rwanda nibikubere impamvu(cause) wamenera n’amaraso yawe.



(4)Wowe wagizwe umushomeri kandi utabuze ubwenge n’amabako byo kugira umurimo ufite akamaro wakora, fata icyemezo simusiga : kwirirwa uryamye siwo muti, emera ufatanye n’abandi guhangamura inzitizi zikubujije kubaho nk’abandi . Ibyemezo bibi by’Agatsiko nibyo byonyine byagukozeho ! Haranira ko hajyaho ubutegetsi bufasha rubanda kwigiramo ubuzima .



(5)Wowe warenganyijwe n’Inkiko z’Agatsiko : uyobewe se ko “uwigize agatebo ayora ivu ?” Fata icyemezo kitajegajega cyo gushyigikira abarwanashyaka bashaka gukuraho ubutegetsi bubi burenganya rubanda bagashyiraho Ubuyobozi bwubakiye ku mahame ya demokarasi isesuye.Nubigiramo uruhare , bizashoboka.



(6)Wowe mwarimu wahinduwe gakweto kandi wirya ukimara kugirango u Rwanda rw’ejo ruzabeho neza : aho ntugosorera mu rucaca niba urera abatazakura kuko agatsiko kabamira batararenga umutaru ? Fata icyemezo ntangarugero ko kuva uyu munsi ugiye kuva hasi ugacengeza muri abo bana n’ababyeyi babo ko Abenegihugu twese tugeze igihe cyo GUFATA ICYEMEZO cyo guhaguruka tukajya muri Opozisiyo yubaka , tugafatanya n’Ishyaka ISHEMA guhangamura ubutegetsi bw’ AGATSIKO kahinduye u Rwanda nk’akarima k’umwihariko wa bake.

Nidufatanya tuzatsinda, Abajya inama Imana irabasanga.



Padiri Thomas Nahimana, Wafashye Icyemezo-ndakuka cyo gutanga umuganda we mu Ishyaka Ishema.

jeudi, mars 21 2013

Leta y'u Rwanda nta bubasha ifite bwo gutegeka HCR kwambura abanyarwanda ubuhunzi !

Ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda cyatangiye kuvugwaho byinshi no gushyushya imitwe ku buryo budasanzwe mu kwezi k’Ukwakira 2009, ubwo Leta y’Agatsiko yasabaga Bwana Antonio Guterres, Komiseri Mukuru wa HCR, ko yashyira mu bikorwa ingingo z’amasezerano ya Jeneve (Convention de Genève de 1951) zivuga uko abantu bamburwa ubuhungiro (Clauses de cessassion) bagasubira kugengwa n’igihugu cyabo. Icyo Leta y’Agatsiko yashakaga ngo ni uko Abanyarwanda bose bahawe ubuhungiro n’abakiri mu nzira zo kubuhabwa bacyurwa mu Rwanda ngo kuberako ibyo bahungaga byarangiye, u Rwanda rukaba rwarabaye igihugu gitekanye kandi cy’intangarugero mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu !

Icyo gihe HCR yashubije Leta y’u Rwanda ko igiye kuganira n’abarebwa n’icyo kibazo bose bityo bakarebera hamwe uko impunzi z’Abanyarwanda zacyurwa ahagana mu kwezi k’Ukuboza 2011.

Guhera icyo gihe, Agatsiko gafite uburambe mu gushyushya imitwe katangiye gukwirakwiza impuha n’ibinyoma, kakavuga ku maradiyo no mu bitangazamakuru bikabogamiyeho ko icyemezo cyarangije gufatwa, ko impunzi zose z’Abanyarwanda zigiye gutahurwa mu Rwanda, ko ndetse izizanga gutaha zizatakaza ubwenegihugu bwo kuba Abanyarwanda !

Bibaye ngombwa ko tugaruka kuri iki kibazo kuko gikomeje gutera umutima uhagaze benshi mu mpunzi z’Abanyarwanda bakeneye kumenya neza uko iki kibazo giteye mu by’ukuri n’uko bacyifatamo. Reka tugerageze gusubiza ibi bibazo bitanu abatari bake bahora bibaza.

1.Ese ni ryari umuntu wari warahawe ubuhungiro afatwa nk’utakiri impunzi (Clauses de cessassion)?

Umuntu ahabwa sitati y’impunzi zigengwa n’umuryango mpuzamahanga (Protection internationale) kubera ko yavuye mu gihugu cye ahunze itotezwa rikozwe ahanini n’abategetsi bacyo hashingiwe ku bwoko, idini, ibitekerezo bya politiki….Umuntu umaze guhabwa sitati y’ubuhunzi atangira kugengwa n’amategeko mpuzamahanga areba impunzi, n’amategeko yihariye y’igihugu cyamuhaye ubuhungiro.

Amategeko ateganya uko umuntu ahabwa sitati y’ubuhunzi n’uburenganzira bujyana nayo ashingiye ahanini ku Masezerano mpuzamahanga y’i Jeneve arebana n’ikibazo cy’Impunzi (réfugiés) n’abatagira ubwenegihugu bw'igihugu na kimwe ku isi (apatrides) yashyizweho umukono mu mwaka w’1951. Ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano, n’u Rwanda rurimo, bigomba kuyitwararika, bikirinda kuyavuguruza no kunyuranya nayo.

Ayo masezerano kandi ni nayo ateganya inzira 6, umuntu atakazamo sitati y’ubuhunzi. Muri izi nzira, enye za mbere zireba impunzi isanzwe, ebyiri zanyuma zireba abatagira ubwenegihugu bw’igihugu na kimwe ku isi (Apatrides).

Bityo rero izi nzira 6 nizo zonyine (exhaustivité) zambura umuntu sitati y’impunzi (Soma Convention de Genève du 28 juillet 1951, relative au statut des réfugiés entrée en vigueur le 22 avril 1954, Ch.I, art. 1 ; C) :

(1)Iyo uwari impunzi ahisemo ku bwende bwe kongera kugengwa n’amategeko y’igihugu cye.

Urugero : ushobora gukomeza kuba mu mahanga (résidence) ariko ukajya uhabwa ibyangombwa n’igihugu cyawe.

(2)Iyo uwari impunzi aronse ubwenegihugu bw’ikindi gihugu bityo agatangira kugengwa n’amategeko yacyo.

(3)Iyo uwahoze ari impunzi asubiye kwiturira mu gihugu cye cyangwa igihugu yari yarahunze.

(4)Iyo impamvu zose zatumye umuntu ahabwa ubuhungiro zikuweho, igihugu cyagutotezaga kikarushaho kuyoborwa neza.

Urugero : nk’iyo ubutegetsi bw’igitugu buhirimye, hakajyaho ubutegetsi bwa demokarasi bwubahiriza uburenganzira bw’abenegihugu bose.

(5) Iyo uwari waratakaje ubwenegihugu yongeye kubusubirana.

(6) Iyo havuyeho ibitotezo byose byatumye uwari usanzwe atagira ubwenegihugu asaba ubuhungiro.

Iyo Agatsiko kigaruriye u Rwanda gashaka guhatira HCR kwambura Abanyarwanda sitati y’ubuhunzi kugira ngo bacyurwe ku kingufu karabanza kakazenguruka amahanga kabeshyabeshya ko mu Rwanda ari amahoro, ko kahagaritse jenoside, ko nta midugararo iri mu gihugu, ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa 100%, ko iterambere rikataje buri muturarwanda wese akaba yaravuye mu bukene ! Ngo ntacyatuma Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba impunzi kandi iwabo ari amahoro !

2. Ese Leta y’Agatsiko ifite ububasha bwo gutegeka HCR n’ibihugu byaduhaye ubuhungiro kutwirukana ?

Ntabwo bishoboka, ubutegetsi bwica twahunze sibwo bwanatanga amategeko yo kuducyura. Koko tuzi uko Agatsiko kacyuye abantu mu myaka y’1996-1998 ku ruhembe rw’umuheto, benshi bakaraswa imirambo yabo ikaba icyandagaye mu mashyamba ya Kongo, mu nzuzi n’imigezi….Abashoboye kugacika mugahungira mu bihugu by’Afurika , Ubulayi , Amerika n’Aziya... nimumenye ko mufite amahirwe yo kurengerwa na HCR ndetse n’ibihugu bibacumbikiye. Leta ya Kagame nta bubasha ibafiteho ! Icyo ishoboye ni ugukwiza impuha no gutanga za ruswa hirya no hino, kugira ngo Abanyarwanda bayihunze bahohoterwe, iyo bari mu buhungiro. Mube maso, mujye mumenya kwivugira no kwirwanaho.

3. Ese Leta ya Kagame ishobora kwambura ubwenegihugu impunzi z’Abanyarwanda zizanga gutaha mu Rwanda uyu mwaka ?

Muri iryo shyushyamitwe rikomeje gukorwa n’Agatsiko , hari aho abamotsi bakavugira bagiye bigamba (ariko bishuka) ngo « Leta y’u Rwanda izakoresha Cessassion clause » ! Bagasa n’abashaka kumvikanisha ko impunzi z’Abanyarwanda zizanga gutaha muri uyu mwaka w’2013 zizamburwa ubwenegihugu nyarwanda (déchéance de nationalité) ! Ngira ngo iki gikangisho nicyo cyateye benshi ubwoba. Mu by’ukuri nta bubasha Leta y’u Rwanda ifite bwo kutwambura ubwenegihugu bw’u Rwanda ! Uretse natwe n’abamaze imyaka isaga 30 iyo za Bugande n’ahandi, bagarutse mu gihugu cyabo bakitwa Abanyarwanda , none dore nibo bagitegeka. Ikibazo si uko bategeka u Rwanda, agahinda ni uko bategekesha igitugu cyubakiye ku kinyoma, iterabwoba no kwikubira ibyiza byose by’igihugu. None dore bariho baratorongeza abandi benegihugu buri munsi , nk'aho imyaka bamaze mu buhungiro ntacyo yabigishije !

Amategeko y'u Rwanda rugenderaho abivugaho iki ?

Mu ngingo yaryo ya 7, Itegeko Nshinga Repubulika y’u Rwanda igenderaho muri iki gihe, rikemura izo mpaka ku buryo bweruye rigira riti: « Nta wushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko ».

Naho ingingo ya 19 y’Itegeko Ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda ikungamo igira iti :« Ntawe ushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko. Icyakora umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa ». Bivuze ko uwo Leta ya Kagame yakwambura ubwenegihugu nyarwanda ni uwabusabye akabuhabwa ( naturalisation), kandi nawe ntawapfa kubumwabura uko yiboneye kose !

Abaterwaga ubwoba n’impuha basubize umutima mu gitereko, kuba Agatsiko katabagirira nabi ngo bashiremo umwuka si uko kabakunze ahubwo ni uko nta bushobozi bundi kabafiteho !

 
4. Ese koko HCR yafashe umwanzuro wo kwambura impunzi z’Abanyarwanda bose sitati y’ impunzi , uyu mwaka ?

Icyo cyemezo ntacyo HCR yigeze ifata. Ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda kiracyaganirwaho. Ubu ngubu amahanga yose yarangije kumenya isura nyayo y’ubutegetsi bw’Agatsiko, niyo mpamvu ibihugu by’Ubulayi na Amerika byafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika imfashanyo zagenerwaga Leta y’igitugu ya Paul Kagame. Ntawe rero uyobewe ko iyo Leta itoteza Abenegihugu, igafunga ndetse ikanica abanyapolitiki batavuga rumwe nayo kimwe n’abanyamakuru bigenga banze kuyivuga ibigwi itagira.

HCR rero siyo itazi ko impunzi z’Abanyarwanda zikeneye ko ubutegetsi bw’Agatsiko bubanza kuvaho kugira ngo zitahe mu Rwanda. Ubutegetsi bw’Agatsiko nibuvaho mbere y’ukwezi kwa kamena 2013, impunzi z’Abanyarwanda zizihutira gusubira mu Rwatubyaye nta n’ugombye kubihatirwa !

5. Hakorwa iki kugira ngo hatagira impunzi z’Abanyarwanda zikomeza guhohoterwa n’ubutegetsi bw’ibihugu bizicumbikiye ?

Amashyirahamwe agera kuri 28 yo mu Bulayi, Amerika n’Afrika yarangije gushyikiriza HCR na Loni Memorandum ikubiyemo impamvu zerekana ko impunzi z’Abanyarwanda zidashobora gutaha mu Rwanda muri iki gihe, kuko ubutegetsi bw’igitugu bwazimenesheje bukiriho kandi bukaba bukomeje umugambi mubisha wo guhohotera abenegihugu ndetse n’Abanyekongo . Amaraporo menshi yakomeje kwerekana ukuntu ubutegetsi bwa gashozamvururu bwa FPR bukomeje gutuma Abanyarwanda benshi bahunga, naho Abanyekongo batagira ingano bakicwa urw'agashinyaguro, abarokotse bagateshwa ibyabo.

Abanyarwanda b’impunzi aho bari hose bakwiye kuba maso, bagakora twa Komite tubavuganira, bagakomeza gusobanurira ubutegetsi bw’ibihugu bibacumbikiye uko Agatsiko gahonyora uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Mwitinya abategetsi, nimubegere mubasobanurire uko mubayeho, mubamenyeshe ingero za bamwe murimwe bagenda bahohoterwa, muterane inkunga ntimubeho nka banyamwigendaho. Abafite ubutunzi mugoboke abamerewe nabi, mbese mufashanye nk’abasangiye ikibazo.

Amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya kagame nayo akwiye gukomeza kwita ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, akazivuganira uko ashoboye kugira ngo zidahohoterwa .



Umwanzuro

(1)Nk’uko HCR yari yaratangaje ko icyemezo cyo gucyura impunzi mu Rwanda kizafatwa mu kuboza 2011, nyamara ntigifatwe, no muri Kamena uyu mwaka (2013) nta cyemezo cyo kubangamira impunzi z’Abanyarwanda kizafatwa !

(2)Nta we uba impunzi asetse. Ubu Abanyarwanda benshi bamaze kumva neza ko kubura igihugu cyakubyaye ari ukubura byose ! Icyo impunzi zifuza si ukuguma mu mahanga , icyihutirwa ni uko ubutegetsi bubi bw’Agatsiko bwahinduka cyangwa se bugahirikwa : Abanyarwanda bakabaho batewe Ishema n’igihugu cyabo, abagihunze bagatahuka bemye, badasesera, badacunaguzwa !

(3) Niba bibaye ngombwa ko impunzi z’Abanyarwanda zamburwa sitati y’ubuhunzi, muri uyu mwaka wa 2013, byaba byiza habanje abahawe ubuhungiro mu buryo bw’uburiganya, ni ukuvuga abadafite icyo bahunga kigaragara kuko ari abo mu nda y’ingoma !

Niyo mpamvu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rihamagarira Abanyarwanda bose kurigezaho amakuru ku miryango y’abategetsi birirwa batoteza rubanda mu gihugu, nyamara bo bakohereza abana babo i Bulayi no muri Amerika, bahagera bagasaba ubuhingiro babeshya ko batotezwa n’ubutegetsi. Iyo bene abo bamaze guhabwa sitati y’impunzi bayikoresha bihindura INTORE kabuhariwe, bakajya birirwa bateragiza impunzi z’ukuri zasohotse mu gihugu kubera ububisha zagiriwe n’abategetsi b’u Rwanda. Ntabwo dushobora gukomeza kwituramira cyangwa ngo twihanganire ubuziraherezo ko abo bana b’ingoma ngome batwara imyanya (cota) yagenewe impunzi zifite icyo zihunga, hanyuma ngo bagerekeho no kwirirwa biyemera, bacuruza ibinyoma, bahungabanya umutekeno w’impunzi zikeneye kwiberaho mu mutuzo nyuma y’akaga zahuye nako gaturutse kuri FPR-Inkotanyi.

Nitumara kumenya amakuru ahagije kuri izo « mpunzi baringa », tuzategurira buri wese idosiye igaragaza uko yahawe ubuhungiro mu buryo bw’uburiganya maze dusabe ibihugu byabakiriye nk’impunzi ko byabambura sitati y’impunzi (annulation du statut de réfugié) , bagasubizwa mu Rwanda kuko n’ubundi ntacyo bahunga !

Ufite amakuru kuri bene abo bantu yayohereza mu maguru mashya akoresheje iyi aderesi ya email : ishemaparty@yahoo.fr cyangwa akatwandikira akoresheje urubuga www.ishemaparty.org, mu kadirishya kitwa « Twandikire ».

(4)Ariko ikiruta byose ni uko abagize Agatsiko bakumva bwangu ko gutorongeza no gutoteza abenegihugu nta cyo bimaze, bakarekera aho kwishuka ko aribo Banyarwanda bonyine, bagacisha make bakaganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR, bagashakira hamwe ibisubizo byatuma Abanyarwanda bose babana mu Rwababyaye, bataryamirana kandi badashyamirana.

Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu.



Padiri Thomas Nahimana Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema

mardi, mars 12 2013

Rwandan political parties in diaspora set up a monitoring committee for joint implementation of their project in the home country.

Paris, March 10, 2013__ The People's Defence Pact PDP-IMANZI and The Rwandan Dream Initiative RDI-RWANDA RWIZA political parties jointly held a meeting in Paris on Sunday March 10, 2013 with a view to assessing the progress in preparations for their joint activities within Rwanda.

After an overview of the many issues of a political, economic and socio-cultural character facing Rwanda, both parties expressed satisfaction at the convergence of their views on strategies to implement in order to get the country out of the current crisis. Reaffirming their status of opposition parties to the dictatorial regime of the Rwandan Patriotic Front (RPF) and President Paul Kagame, PDP and RDI have criticized the lack of will and incompetence of the ruling party to provide relevant solutions to the Rwandan People’s dispair.

Both political parties have also stressed the urgent need for the opening of a democratic space in Rwanda, to enable all political forces to freely have their say and contribute effectively to the institutions of a healthy governance based on the rule of law, and to the improvement of living conditions of the population. In this regard, PDP and RDI noted with satisfaction that their joint project to conduice their political programs as opposition in Rwanda is taking significant steps. Particularly, encouraging contacts have been made at both diplomatic level and with other opposition parties based outside or inside the country.

Despite the hostility and the stubborn refusal by the RPF regime to open up a political space for full exercise of people’s freedoms, including the freedom of expression, the freedom of assembly and association, PDP and RDI are convinced that the most effective way to help people out of dispair is to establish their presence in the country so as to struggle along with the citizens for the opening of the democratic space.

Driven by this conviction, the two parties have decided to be present in Rwanda by the end of June 2013. They also set up a monitoring committee responsible for finalizing the preparations and organizing a series of communication activities, including a press conference in Brussels on Thursday March 28, 2013.

PDP-IMANZI and RDI-RWANDA RWIZA parties attest their full support and compassion to all Rwandans traumatized by the dictatorship of the RPF regime, in particular the prisoners of conscience and political prisoners, and reaffirm their commitment to continue the struggle for the freedom of all and their effective participation in the democratization process of our dear country.

Faustin Twagiramungu President of the RDI-RWANDA RWIZA E-mail : rdi_rwanda810@yahoo.fr

Gerard Karangwa Semushi Vice-Chairman of PDP-IMANZI E-mail : pdp.imanzi@gmail.com

lundi, mars 11 2013

Devant la CPI Uhuru Kenyatta a chanté l'hymne national

Le vice Premier ministre kényan Uhuru Kenyatta a entamé l’hymne national d’indépendance en descendant cet après-midi les escaliers de la Cour pénale international (CPI). Ensuite, il s’est promené dans le parc de son hôtel de La Haye.

Il venait de sortir du tribunal où il venait de participer à une audience de comparution initiale pour entendre les charges dont on l’accuse, à savoir de crimes contre l’humanité. "Il n’y a pas de raison de s’inquiéter", a déclaré Kenyatta, au moment où il chantait et souriait avec ses amis et les officiels du gouvernement.

Deux fois trois suspects font les "6 d’Ocampo". La semaine est chargée à la CPI de la Haye. Vendredi, Kenyatta et deux autres suspects ont paru devant un banc de juges à la CPI.

Suspects

Kenyatta était dans le box ce vendredi avec le chef de la Fonction publique Francis Muthaura et l’ancien chef des services de police Hussein Ali. Tous sont suspectés d’avoir commis des meurtres, déportations, persécutions et viols pendant la période de violence post-électorale au Kenya qui a duré de fin 2007 jusqu’en 2008.

Des dizaines d’officiels attendaient à l’extérieur, manifestant contre les procédures se déroulant à La Haye. Ils ont laissé éclaté leur joie au moment où Kenyatta est sorti par la porte principale de la CPI.

Kenyatta et les deux autres suspects sont considérés comme les alliés du président kényan Mwai Kibaki. Trois partisans de son rival politique, le Premier ministre Raila Odinga, étaient convoqués dans le même tribunal jeudi.

Un film

L’ancien ministre de l’Education William Ruto, l’ancien ministre de l’Industrie Henry Kosgey et le présentateur de radio de Kass FM Joshua Arap Sang ont affirmé aux juges que "les allégations qui ont été faites ici, on dirait qu'elles sortent d'un film".

Luis Moreno Ocampo, procureur général de la CPI, les suspecte de crimes contre l’humanité commis lors des violences qui ont coûté la vie à plus de 1.200 personnes et ont poussé 500.000 personnes à quitter leur maison pour fuir.

Mandats d'arrêt

La juge Ekaterina Trendafilova, qui a présidé les deux affaires de jeudi et de vendredi, a prévenu les suspects que des mandats d’arrêt pouvaient être émis conte eux s’ils provoquaient des violences supplémentaires en proférant des discours virulents.

"La chambre a pris connaissance, en lisant des articles dans les journaux kényans que certains mouvements font exacerber la violence dans le pays en proférant des discours dangereux", a-t-elle déclaré.

La chambre a fixé le 15 septembre et le 21 septembre comme dates du début des audiences qui détermineront s’il existe suffisamment de preuves pour amener les suspects à un procès.

Source : rnw.nl

- page 2 de 12 -