KIVU

Aller au contenu | Aller au menu | Aller à la recherche

dimanche, août 23 2020

Rwanda : Ese koko Nduhungirehe Olivier yahawe ikiraka cyo gucecekesha radiyo Ubumwe na Madame Espérance Mukashema ?

Nduhungirehe_na_Mukashema.png

Bakunzi ba « www.kivu.blog.free.fr » turabaramukije. Nk’uko twabibasezeranije ko ikinyamakuru cyanyu kitazahwema kubagezaho amakuru acukumbuye, uyu munsi twifuje kubabwira ikihishe inyuma y’igarurwa mu buyobozi bw'agatsiko rya Nduhungire Olivier alias Umwuzukuru wa NGURUBE. Ibi bibaye muri iki gihe ubutegetsi bwa FPR bufite ibibazo 2 byingutu bikomereye Paul Kagame kuko ibyo bibazo birimo kumunga cyane inkingi 2 ubutegetsi bwe bushingiyeho.

Isenyuka ry'agatsiko k’indobanure zavuye Uganda

Kuva intambara yiswe iyo kubohora u Rwanda (abandi bita iyo kuruboha) yatangira muri 1990, FPR yamye yubakiye ku gatsiko gato k’indobanure zari ziturutse muri Uganda. Nubwo bakoresheje uburiganya bwo kubeshya abandi banyarwanda bari impunzi icyo gihe ko bari kumwe, kimwe n’abari imbere mu gihugu, byafashe igihe kirekire ku bantu benshi kugirango basobanukirwe uko FPR ikora ; ndetse na nubu hari abatarabimenya. Akagatsiko k’abatutsi bavuye Uganda kikubiye ibyiza byigihugu byose, kakica cyangwa kagakiza uwo gashaka, kugera ubwo ubu abakagize ako gatsiko batangiye gusubiranamo.

Isubiranamo ryamenyekanye cyane ryagaragaye muri ako gatsiko ryabaye mu mwaka w’2010 ubwo habagaho ihunga rya Kayumba Nyamwasa. Kuva muri uwo mwaka Kagame yagiye agabanya ikizere yari afitiye abatutsi bavuye Uganda, atangira kubegezayo, kubafunga no kubica, ingero zibigaragaza ni nyinshi cyane, kugera ubwo afunze na Tom Byabagamba. Abantu babaye hafi ya Kagame twaganiriye badutangarijeko nta musirikare wo muri RDF wigeze akundwa na Paul Kagame kurusha Tom Byabagamba, bamwe ndetse bakaba baramwitaga imfura ya Kagame. Nyamara ubu ahari ameze nk’ihene iri ku kiziriko ! Byabagamba yageze aho ajyanwa mu rukiko yambitswe inkweto za plasitike zizwi nka bodaboda.



Iyi nkubiri yo kutizera abatutsi bavanye na Kagame muri Uganda yaje gukomezwa n’umubano mubi wagaragaye hagati ya Museveni na Kagame, ndetse bihuhurwa n’ubushake bwa Madame Jeannette Kagame bwo gushaka kwiyegereza abatutsi babanye na we i Burundi aho bagiye bashyirwa mu myanya ikomeye bagasimbura abatutsi bavuye muri Uganda bari bayirimo ! Ubucukumbuzi twakoze bwatweretseko Perezida Kagame ageze kure ibikomerezwa byose bavanye muri Uganda ; akaba asigaje umuntu umwe twavugako ariwe gihangange mubahoze kwibere usigaye n’ubwo nawe amugeze kure, uwo ni Général James Kabarebe alias Sumbiligi.

Abantu benshi bakunze kumva amakuru avuga ko Kagame yapfuye akaba ariyo mpamvu atakigaragara, ndetse amakuru amwe akemeza ko Kagame yashiririye ubwonko n’ibindi. Amakuru dufite adashidikanywaho ni uko Kagame atigeze aniha umutwe cyangwa ngo arware igicurane, ahubwo Kagame ahugiye mu kazi gakomeye cyane ko gupanga uburyo agomba kurimburana n’imizi James Kabarebe ! Benshi mushobora kwibaza muti Kagame yaterwa ubwoba ate na Sumbiligi kandi bizwiko ajya amukubita inshyi ndetse akanamusuzugurira mu ruhame n’ibindi ?

Ukuri ni uko n’ubwo bimeze bityo, Kabarebe ari we wubatse inzego z’ubutasi z’igisolikare cya RDF cyane cyane inzego z’ubutasi zikorera hanze y’igihugu. Kabarebe akaba izo nzego yaraziyubakiyeho ubwe kuruta kuzubakira ku gihugu cyangwa ku gatsiko ka FPR-Kagame. Kabarebe ni we ukurikirana ikibazo cya Congo ndetse akaba ari we washyizeho benshi mu byitso bikorera Kagame mu gisilikare cya Congo no mu nyeshyamba zitandukanye ziri muri Congo. Ibi bikaba biteye cyane ubwoba Kagame kuko Kabarebe atinyutse akamuhirika ku butegetsi byamworohera cyane ! Kagame akaba ari gushakisha uburyo bwose atema amashami ya Kabarebe ari mu butasi ataramwivuna !

Mwibuke amagambo Kabarebe aherutse gutangaza, aho yavuze ko nta General uhunga ngo ate ingabo agende imbokoboko, icyo yavugaga abumva barumvise kandi ibi Kagame arabizi cyane, niyo mpamvu yahisemo kubanza guca Kabarebe amashami nimizi: iyirukanwa rya Nyamvumba n’abavandimwe be, Gasana Emmanuel alias Rurayi, Nduhungirehe, Gatabazi n’abandi ni aho ryaturutse. Burya ngo imbeba irya umuhini yototera isuka, ibi byose byabaye kwari ugusenya System Kabarebe Abatutsi bari imbere mu Rwanda mbere 1994

Ikibazo cya kabiri ni ikibazo cy’abatutsi bari mu Rwanda mbere ya 1994. Aba Kagame yabakoresheje kenshi ari kwaka imfashanyo mu baterankunga bo mu mahanga: ntawe utazi uko genocide yo mu 1994 yahinduwe nk’ubucuruzi ndetse n’igikoresho cya politike. Kuba abatutsi bari mu Rwanda mbere ya genocide baragiye basobanukirwa ububi n’ubugome bwa FPR kugera aho biyemeza kuyirwanya kumugaragaro byabereye ihurizo rikomeye FPR-Kagame maze iyicwa rya Kizito Mihigo riza ribihuhura, rishyiraho burundu igikuta gikomeye hagati ya FPR n'abatutsi bari mu Rwanda mbere ya 1994 n’ubwo bamwe bicecekera kuberako bari mu gihugu ariko byabaye aka wa mugani ngo « umuntu naguhishako akwanga uzamuhisheko ubizi ».

Mukashema Esperance, imwe mu mpamvu nyamukuru zigaruye Olivier Nduhungirehe mububanyi n'amahanga.

Nk’uko twabisobanuye haruguru, kuba Kagame yaratakaje igice cy'abatutsi bavuye Uganda ndetse n’abari mu Rwanda mbere ya 1994 ku rugero ruboneka, abajyanama be bamubwiyeko yaba ari gukora amakosa akomeye, akomeje kwicaza hasi abahutu bazwi nk’abacinyankoro nka Gatabazi, Nduhungirehe, na Evode. Umwuka w’ubufatanye hagati y’urubyiruko rw’abahutu n'abatutsi baba mu mahanga uragenda nawo wototera abari mu Rwanda. Ibi bikaba byaratangiye kwigaragaza mu biganiro Karasira Aimable yagiranye n’ibitangazamakuru n’abantu ku giti cyabo baba mu mahanga leta ifata nk’abanzi.

Ishyirwaho ry’umusore w’umucikacumu Bwana MAHORO Jean nk’umuvugizi wishyaka Dalfa Umurinzi, ubu wamaze no gukurirwaho ubufasha bwose bugenerwa abacitse ku icumu azira gusa kuba mwishyaka ritavuga rumwe na FPR nibindi, Ibi byose ni ibibazo byatumye i Rusororo ku kicaro cya FPR habera amanama y’urudaca. Imwe mu myanzuro yafashwe harimo kugumya kureshya urubyiruko rw’abahutu cyane cyane uruba mu mahanga rugashukishwa imyanya n’amafranga. Ibi bakaba barasanze bitagerwaho igihe abarubanjirije mu gukoma amashyi baba bakomeje kwegezwayo, byaba nko kujya kuroba ifi ukabanza gutera amabuye mu nyanja.

Nguko uko mwabonye Gatabazi JMV asubizwamo umwuka akuwe mu magufwa (kuko Gatabazi yasubijwe mukazi); nguko uko mugiye kubona Evode mu minsi iza nawe ahawe inshingano nshya; nguko uko Nduhungirehe yasubijwe ku ibere bikabera umunsi umwe no kwirukana Karasira Aimable ku kazi, ibintu byateguwe neza bikemezwa ko bibera mu gihe kimwe kubera ubutumwa byagombaga gutambutsa. Tugarutse kuri Nduhungirehe byarashobokaga ko gusubizwa ku nshingano yari asanzwemo nk’uko byagenze kuri Gatabazi ariko siko byagenze kubera ikibazo gihangayikishije FPR aricyo Madame Mukashema Esperance na Radio ubumwe, byatumye nduhungirehe ahabwa izindi nshingano.

Kuki Radio Ubumwe na Mukashema Esperance umuyobozi wayo bateye ikibazo?

Madame Mukashema yabaye nk’ihwa mu kirenge cya FPR umunsi avuga ashize amanga ko “nta Nkotanyi nta nterahamwe” byose ari kimwe kandi bose bamwiciye. Umwana we Sheja, umututsi wishwe na FPR akicanwa n’abihaye Imana i Gakurazo nyuma y’aho we na nyina umubyara barokotse interahamwe zari zimaze kwica bamwe muri uyu muryango; ni ikimenyetso gikomeye ko FPR yaje yica abahutu n'abatutsi kugirango yifatire ubutegetsi. Amakuru twabashije kubona ni uko uyu mubyeyi yegerewe kenshi n’ibikomerezwa byo muri FPR bimusaba guceceka agahabwa ibyo yifuza byose ariko arabatsembera, abasubizako ataceceka ubwicanyi bwakorewe umwana we n’abandi banyarwanda b’inzirakarengane baba abahutu cyangwa abatutsi.

Ibi byo kumwiyegereza bimaze kunanirana hateguwe uko yakwicwa ariko nabyo birananirana, ahubwo birushaho kubera inkotanyi ikibazo kugera ubwo Radio Ubumwe ayoboye yagiye irushaho gukurikirwa cyane n’abanyarwanda baba ababa hanze ndetse no mu gihugu. Ibiganiro yagiye akorana na Major Nsabimana Callixte Sankara byababaje cyane abatutsi babahezanguni bo muri FPR kugera kuri Kagame ubwe, kuburyo Dr Bizimana Jean Damascene yabitangaje adaca ku ruhande avugako bibabaje kuba hari Radio ikoreshwa n’umucikacumu unenga Kagame na FPR, we (Jean Damascene) yitako ari abacunguzi b’abatutsi. Si ibyo gusa, abatumirwa batandukanye uyu mubyeyi yagiye atumira kuri iyi Radio Ubumwe bagiye batera ikibazo gikomeye agatsiko ka FPR kuko kenshi babaga bava mu mpande z’abanyarwanda FPR ihora ibibamo amacakubiri kugirango bakomeze kuryana; uko guhuza abanyarwanda FPR ibibonamo umugambi wo kuyisenya burundu!

Byarushijeho kujya irudubi ubwo Madame Espérance yagiranaga ikiganiro kuri radiyo Ubumwe n’umukobwa wa Prezida Habyarimana Juvenal ndetse akaba yaranyiranye ibiganiro n’abandi bantu bakomoka mu miryango ifite abantu bayo baguye mu ndege yahanuwe na FPR ikaba intandaro ya genocide: ibi byose byatumye Madame Mukashema ikibazo ke kigarukwaho mu manama y’abagize agatsiko ka Kagame, rurangiza ikaba yarabaye ikiganiro aherutse kugirana na Aimable Karasira. Umwe mubaduhaye amakuru yatubwiyeko nyuma y’iki kiganiro habaye amanama atandukanye muri FPR kugera ubwo François Ngarambe avuzeko ikibazo cya Mukashema Esperance kigomba kwihutishwa ngo kuko yarengereye ubwo ageze mu bacikacumu bari imbere mu gihugu.

Zimwe mu ngamba zafashwe ni uko mu Buhorande, igihugu uyu mubyeyi atuyemo, hashyirwa ambasaderi washobora guhangana n’iki kibazo, ambasaderi ushoboye gusakuza ndetse no kuba yashukashuka urubyiruko rw’abanyarwanda ruba i Burayi, ikindi akaba umuntu woroshye ku buryo inzego z’ubutasi za Leta y’u Rwanda zimukoreramo atazibangamiye na gato kabone n’iyo ibyo zaba zikora byamujya ku gatwe kuko mu biteganywa harimo no kuba uyu Mukashema Esperance yavutswa ubuzima bwe, guharabikwa, n’ibindi nk’ibyo bisanzwe bimenyerewe mu kazi k’inzego z’ubutasi za Leta y’u Rwanda ku banenga imikorere mibi ya FPR.

Nduhungirehe rero akaba yaragaragaye nk’uwujuje ibikenewe cyane ko yari yarabigaragaje ubwo yari ambasaderi mu Bubilig. Ikindi akaba azwiho kurimanganya ku kibazo cya genocide kuko ari no ku isonga ry’abasabye umuryango w’abibumbye, LONI, ko Genocide nyarwanda yahindurwa ikitwa Genocide yakorewe abatutsi gusa. Ubucabiranya no gupfukamiriza mu bazungu yerekanye i New-York icyo gihe FPR ikaba ibona bwayifasha mu guharabika, gusenya no kwandagaza umucikacumu Mukashema Esperance na Radio Ubumwe. Nduhungirehe ubwe kandi akaba yarijeje shebuja ko azakora ibishoboka byose agacecekesha madamu Mukashema Esperance. Ngayo ng’uko. Abanyaranda bari i Burayi cyane cyane mu Buhorande by’umwihariko Esperance Mukashema ni ukuba maso kuko muby’ibanze bizanye Umwuzukuru wa NGURUBE harimo kubasenya ndetse no kuba mwahabwa utuzi twa munyuza bibaye ngombwa.

Agapfa kaburiwe ni impongo. __ Ngarukiye François, Butare/Rwanda__

mercredi, juillet 22 2020

AMASHUMI AFATANYIJE NA BIRUKA MUGUSENYA OPPOSITION NYARWANDA YATANGIYE KWIGARAGAZA !

Chantal_Mutega.jpg

Nk’uko twabibasezeranije mu nkuru zacu ziheruka, urubuga rwanyu HYPERLINK "http://www.kivu.fr" rukomeje kubabera ijisho ribarebera aho benshi mutagera kandi rikabereka na mwe mpirimbanyi muri imbere ku rugamba aho mukwiye gushishoza kurushaho, hato tutazibuka ibitereko twasheshe. Uyu munsi nabwo twifuje gukomeza kuburira abo mu mpuzamashyaka ya MRCD. Impamvu ntayindi ni uko intarumikwa za FLN (tuzifatiye iry’iburyo kandi) zikomeje kuba umuzigo ukomeye kuri FPR-KAGAME bityo nabo bakaba bataryama kugera ubwo bazagera ku mugambi wo kuzisenya binyuze mu nzira izo ari zo zose.

Tutabatindiye rero basomyi bacu, muribukako ubushize twabagejeho imikorere ya Dr Biruka Innocent mu mugambi wo gusenya opposition nyarwanda. Nyuma y’aho Kigali imenyeye ko imikorere yayo n’uyu mugabo nta musaruro ufatika byatanze, inzego z’ubutasi za leta y'u Rwanda zamusabye kuva mu itangazamakuru nk’uko yari asanzwe amenyerewe mu kwandika cyane cyane yifashishije imbuga nkoranyambaga (ajijisha ko yanga FPR nk’uko bimeneyerewe kuri benshi). Iki cyemezo cyafashwe kugirango abantu badakomeza gukurikirana uko bari kumunga opposition, niyo mpamvu twifuje kubigarukaho kugirango ubu butegetsi bw’igitugu bumenyeko amanyanga yabwo yose yavumbuwe.

Amakuru ikinyamakuru cyanyu cyabashije kubona adashidikanywaho nuko Dr Biruka ubu mumikorere mishya yasabwe kutigaragaza akajya akorera inyuma y’abandi bantu, ariko nabo bakaba batoranijwe na Danny Munyuza cyangwa se Biruka ubwe akavuga abo atekereza yakoresha noneho Munyuza akabemeza. Twababwirako impamvu Danny Munyuza ari we uha amabwiriza Biruka ari uko ari we ushinzwe ikibazo cy’u Burundi mu nzego z’ubutasi z'u Rwanda. Aha murumva impamvu bifuza kujijisha ko FLN haraho ihuriye n'igihugu cy’u Burundi. Nibiba ngombwa tuzabigarukaho igihe tuzaba tumaze gusesengura neza niba nta ngaruka mbi inkuru yacu yagira kuri aba basore n'inkumi bashinze ibirindiro muri Nyungwe.

Tugarutse ku nkuru yacu nyirizina rero ubu mu bantu Dr Biruka ari gukoreramo bya hafi, harimo uwitwa Madame Chantal Mutega Alias Mukamana (Impamvu yaka kazina nayo tuzayigarukaho igihe twasanga ntacyo byabangamira ku rugamba rw'impinduramatwara abanyarwanda barimo). Uyu Madame Chantal Mutega akaba akoreshwa bya hafi na Dr Biruka Innocent mu bikorwa bitandukanye harimo no gushaka ibimenyetso byazatuma Kigali ihamya Leta y'u Burundi icyaha cyo gufasha abarwanya ubutegetsi bwa FPR-KAGAME. Nkaba nsaba abakorana nawe kugira ubushishozi buhagije ejo batazagwa mu ruzi barwita ikiziba. Ngira ngo mwabonye ko mu butumwa bwo gutanga umutwe wa MRCD ku mbehe byarangiye CNRD ivuye muri iyo mpuzamashyaka.

Turakomeza rero gusaba MRCD kuba maso kuko umwanzi ntahuga cyane ko agomba gukora ibishoboka byose umuriro ukagumya kwaka muri opposition. Abakunze gukurikira ibiganiro uyu mudamu ayobora kuri Radio Ubwiyunge muzumva uko abaza ibibazo asesereza, yifuzako abatumirwa bakoresha imvugo zicanishamo abantu. Urugero rwa vuba ni ikiganiro aherutse kugirana na Nyakubahwa General Jeva aho yavugaga ku kiganiro mbwirwaruhame giherutse gukoreshwa na MRCD. Amakuru twabonye ni uko hari bamwe muri CNRD bifuzagako ibiganiro bya politike byajya bisubizwa n'abanyapolitike b’ abasivile ariko Mutega yarabyanze . Ibi akaba atarabikoze kubera urukundo cyangwa ubundi bushishozi ahubwo ari ukugirango bagumye guha CNRD isura y'uko ari ishyaka rya Gisirikare kandi ririmo abasirikare badakozwa imikoranire n'abanyapolitike.

Abatazi uyu Chantal Mutega twababwirako nyuma yo kuba mu ishyaka rya FPR yaje kujya mu ishyaka ishema rya Padiri Nahimana Thomas aho yanabaye MINISITIRI muri ya Gouvernement ikorera mu buhungiro. Chantal Mutega alias Mukamana yaje kuvamo ku mpamvu zidasobanutse ajya muri RRM aho yavuye yirukanwe burundu, ubu akaba abarizwa muri CNRD Ubwiyunge. Uku kuzenguruka mu mashyaka kandi akaba abihuje na Dr Biruka nk’ uko twabibabwiye mu nkuru yacu y’ ubushize. Lisite y’ abantu bazenguruka mu mashyaka batagira aho bamara kabiri ni ndende, kandi bose iyo ukurikiye baba bakorana, ibiyabakuramo nubwo biba bizwi cyane na bene byo ariko twe tubona ko bagenda bavumburwa nyuma y'uko baba bafite missions za Kigali.

Ni gute wazenguruka amashyaka yose nta nyungu ubifitemo? Uramutse ubuze aho wanyuza ibitekerezo byawe kuki utashinga iryawe aho kugira ngo ujye gutobera abandi? Ni byinshi twamuvugaho ariko reka duhinire aha gusa dusaba opposition nyarwanda kubamaso bakirinda kuba bagwa mu mitego ya FPR. Turasaba cyane abanyamashyaka kwitondera ababarimo baba bameze nka ba bandi barwubatse ku mutwe. Bafite missions nyinshi, MRCD na CNRD mumenye ko mwinjiwe, Dr Biruka afitanye amayeri menshi na FPR mukumunga opposition. Ikintu cyica opposition cyane ni uko batabanza gushungura bihagije abayoboke baza babagana. Twibwirako iyo baza kumenya mbere y’igihe ko umugore wa Dr Biruka n’abana be bigaramiye mu rwa Gasabo nta nkomyi batari kumwibeshyaho.

BIRACYAZA

mercredi, juillet 8 2020

Dr BIRUKA KU ISONGA RY’ABAGOMBAGA GUHA FPR UMUTWE WA MRCD KU MBEHE

Biruka.png Turabaramukije basomyi bacu; nk’uko twabibasezeranije ubushize kuwa 28/06/2020 mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti « Dr Biruka Innocent mu mugambi wo kugonganisha u Rwanda n'u Burundi » aho twasabaga ishyaka rya CNRD kimwe na opposition yose kuba maso kugirango hatagira utoba ibikorwa byiza by'impinduramatwara biyemeje, akaba yabatobera yitwikiriye inshingano yaba afite mu ishyaka; uyu munsi turagaruka kuri uyu Dr Biruka benshi bamenyereye mu nyandiko ze zishishikariza abantu gusezerera ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi mu gihe itohoza twakoze rikomeje kutwereka ko ibikorwa akora yabyumvikanyeho na FPR. Dr Biruka FDU yamubonye kare ihita imusezerera. Imyitwarire ya Biruka muri FDU yarangwaga no gushaka ko ishyaka rigendera kuri we, uko abona ibintu, ntiyemere na gato kugendera ku murongo n’ amabwiriza bya FDU. Yavuye muri FDU yagukira muri CNRD ari naho yakuye itiki yo kwinjira muri MRCD ubwo iyi mpuzamashyaka yari imaze kuvuka. MRCD imaze kujyaho, Kigali yamubwiyeko ko kugirango ikizere kizagaruke ari uko ibyo atagezeho muri FDU yabikomereza muri MRCD. Mu buryo bwa rusange uyumunsi turabagezaho inshingano n'akazi Innocent Biruka yari yashinzwe na FPR muri MRCD.

Dusubiye inyuma gato, twabamenyeshako uyu mugabo atangira gukorana na FPR atari abyishimiye akaba yarabyinjiyemo by’amaburakindi bikarangira abyirundumuriyemo. Muti Byagenze gute rero: Kimwe n'abandi banyarwanda cyane cyane b’abahutu Dr Biruka yahuye na ya ntare FPR imaze imyaka 26 ikangisha abahutu yitwa Genocide yakorewe abatutsi . Dr Biruka nk’umuntu wakoranye bya hafi n’abantu bari bakomeye muri gouvernement y'Abatabazi (abato nabibutsako ari gouvernement yagiyeho indege ya President Habyarimana imaze guhanurwa ), FPR yaramwegereye imubwirako aregwa genocide ndetse imwereka n’ibimenyetso bimwe ifite bigoye kwisobanuraho cyangwa guhakana kuburyo Dr Biruka yabonye byanga bikunda bitazamugwa amahoro, yemera ibyo bamusaba. Ni bwo yatangiye gukorana nabo cyaneko bamwizezaga n’izindi nyungu na we yabibonamo.

Muri MRCD uyu mugabo yarafite ubutumwa bwo gukora ibyo ashoboye byose agakurura ubwumvikane bucye hagati ya Paul RUSESABAGINA na Faustin Twagiramungu bityo bikarangira hagize igice kimwe kijya kuri Twagiramungu ikindi kuri RUSESABAGINA. Ibyo kandi byari gutuma havuka umwuka mubi muri opposition, gucika intege kw’abaturage baba babari inyuma, no guhangana ku buryo n'ingabo za MRCD zashoboraga kwisanga muribyo bice zigacikamo kabiri. Dr Biruka mu mwanya w’ ubuyobozi yararimo muri MRCD yibwiragako azabishobora. Amakuru twabashije kubona ni uko yagendaga yegera abantu batandukanye mu mashyaka agize MRCD, bamwe akabaha n’amafranga rwihishwa, kugirango abategure kuzacagagurana umunsi umuriro uzaba watse. Ibi bikaba ariko bitaramuhiriye. Amakuru twabonye nuko aba basaza bombi kubera gukorana bya bugufi, imigambi ya Kigali itashobotse, ahubwo bikaba byararangiye ishyaka rya CNRD ari ryo ritandukanye na MRCD biturutse kuri ayo makimbirane Biruka n’abantu yagiye yiyegereza bakujije, bikarangira mu by’ukuri ari nkaho abasirikare batandukanye n'abanyapolitike. Ibi rero bikaba bitarashimishije Kigali akaba ari nayo mpamvu mutigeze mubona i Kigali bishimira cg ngo bamamaze ibibibazo byavutse muri MRCD nk’uko basanzwe babigenza iyo hari agakomye muri opposition. Dore impamvu tuvugako ntacyo Biruka yagezeho:

''1. Kigali yabonye ko abasirikare batacitsemo ibice bityo bakaba bashobora kugirana ibiganiro n'abanyapolitike bagasubirana cg bagashaka andi mashyaka ya politiki bakorana ibi bikaba ntacyo byafasha FPR.

2. Kigali yabonye ko abanyapolitike b’amashyaka atatu RDI, PDR na RRM bagumanye (mu butumwa Dr Biruka yari afite kwari ugukora ibishoboka byose RRM igasenyuka, abatutsi n'abahutu bagasubiranamo. Niyo nkomoko y’imvugo zimwe zibasira abatutsi zakunze gukoreshwa na Biruka nabantu bamwegereye, burya si urwango baba banga abatutsi gusa, ahubwo kari akazi n’ubwo benshi basa n’abakinjiyemo baherekeje Biruka batabizi).

3. Kuba aya mashyaka atatu akiri hamwe FPR nta nyungu yabibonyemo kuko ashobora gukora igisirikare cyayo cyangwa agafatanya n’indi mitwe ya Gisirikare. Ubu twandika, amakuru dufite ni uko aya mashyaka ari gukora ijoro n'amanywa ngo ibi bitungane vuba hashoboka. '' Ibi rero byose FPR irabizi neza, kandi na Biruka arabizi.Tugasanga rero opposition idakwiye kwirara cyane cyane MRCD. Nubwo haba hatahiwe andi mashyaka, ariko MRCD umutwe wayo nturagera ku mbehe, Kandi ngo muri CNRD ishyamba si ryeru. Biruka akeneye gutanga ingurane ya buriya bushuti bwe n’ abahoze bayoboye gouvernement y’abatabazi bakundaga kwita guvernema Kambanda. Ntabwo rwose Kigali yigeze yishimira ibibazo byabaye muri MRCD kuko atariko yari yabipanze. Reka tubamenyeshe ko ibitutsi Biruka yatutswe na Dany Munyuza ko ari igicucu, ko akazi kamunaniye ndetse akamwibutsako Dossier ye ntaho yagiye ari byo byatumye Dr Biruka yihutira gushaka uko yakwatsa umuriro hagati y'u Rwanda n'Uburundi ngo arebeko yahosha uburakari bwa Kagame warumaze gutakaza position yose yabasirikare muri Nyaruguru, ariko kandi kubera igihunga yabikoze ahubutse atabanje kubyiga neza nkuko mwabibonye munkuru yacu y’ ubushize.

Amahoro kuri mwese mudukurikira

Karinganire Aimé/ Uvira

dimanche, juin 28 2020

UWITWA DR. BIRUKA INNOCENT MU MUGAMBI WO KUGONGANISHA UBURUNDI N'URWANDA

Innocent_Biruka.png

Urugamba rw'impinduramatwara mu Rwanda rugeze mumahina ariko abantu bagomba gukanura cyaneeee Kagame na Munyuza nabo ntibasinziriye !__ __'' Taliki 27/06/2020 RDF yavuzeko hari abasore bayikubise ikinyafu iyo za Nyaruguru yongeraho bwabushotoranyi bwayo bwo kuvako abayikubise baturutse i Burundi nyuma bakongera bagahungirayo. Biratangaje kumva abarundi bari biriwe bashyingura Nyiricyubahiro umuhisi Président Nkurunziza (RIP ) baregwa kujya gutera u Rwanda n’igitaka cyo ku mva yuwo bakundaga kitar cyika (effondrer), ibirero sigitangaza kuko Kagame amaze iminsi ashaka impamvu yatera uBurundi igitangaza nukubona harabantu bomuri opposition bahita bashimangira icyo kinyoma cyoguha icyuho Kagame mu guhungabanya u Burundi.



Amasaha make nyuma y'itangazo rya Kigali nabonye ubutumwa mbwohererejwe n’ inshuti yanjye aho Dr Innocent Biruka, umunyamabanga mukuru wa CNRD yavugagako ari FLN zateye i Nyaruguru nkuko mububona kwifoto, nk’umuntu uri mu buyobozi bukuru bwa CNRD nabonyeko byaba arukumubeshyera atakwirakwiza ubutumwa nkubwo budasobanutse ahubwo bushobora gushimangira ibinyoma bya Kigali ko abateye bavuye mugihugu cyuburundi cyaneko na Leta y'u Burundi mwitangazo ryayo ibihakana, ibi byatumye nshaka kumenya niba numero yakwirakwije ubwo butumwa ari iya Dr Biruka koko nkuko hariho nifoto ye ariko nkumva wenda aruwamwiyitiriye kuko numvaga umuntu wumu Dr atahubuka gutyo ariko natangajwe nogusanga ariwe koko ndetse akaba yari yabuhaye abantu benshi batandukanye.

Ibi byatumye nshaka kumenya uyu Biruka uwariwe ntangazwa nogusanga ariwe pfundo ryubwumvikane buke tumaze iminsi twumva muri MRCD aho ishyaka rya CNRD ubu rimaze gutangaza ko ryavuye kumugaragaro mwiyo mpuzamashyaka mwijwi rya General Hamada mukiganiro yakoze kuri Radio ya CNRD.

whatsap_Biruka.jpg

Uyu Biruka amakuru nagezeho nasanze aringombwa ko abantu bamumenya bityo na CNRD arimo ikitonda kuko ashobora kuba arigatumwa nayo ejo tukazumva yayishwanyaguje :

1.Biruka yaje muri CNRD amaze kwirukanwa muri FDU aho yashinjwaga akajagari noguteza umwuka mubi mwishyaka bakaba batarashyiraga amakenga uwo akorera kuko ngo hari ibimenyetso byinshi byatumaga bamukeka ko akorera FPR mugusenya opposition

2.Biruka muri MRCD yagiye atambamira imikorere ya organisation kugera nubwo yagiye asohora amatangazo agakora nibikorwa agambiriye kuburizamo ko ubuyobozi bwa MRCD bwavugana n'itangazamakuru mpuzamahanga ngo burisobanurire I byubwicanyi ingabo za RDF zabaga ziri gukorera muri Congo

Nibyinshi wenda tuzabigarukaho nibiba ngombwa gusa harageze ko opposition yijonjoramo ibihato Kalinga igenda iyitega

Twese hamwe tuzatsinda

Karinganire Aimé /Uvira

mercredi, février 13 2019

Amabanga y’ubuzima bwa perezida Paul Kagame, urugamba rwa RPA n’ingoma ya RPF

• Ngo yari agiye kuba umupilote • Ibibazo bikomeye yahuye nabyo aza mu Rwanda • Yanywereye muri Hotel Kiyovu bwa mbere afite imyaka 20

Ntibyoroshye ko buri wese abasha kubona umwanya wo gusoma igitabo cy’impapuro 200 cyangwa izirengaho; n’uwabona uwo mwanya ashobora kugira ingorane zo kutabasha gusoma icyo gitabo bitewe no kutamenya ururumi; n’uwaba azi indimi zombi (Igifaransa, Icyongereza n’ikinyarwanda) hari igihe atabasha kubona icyo gitabo yifuza gusoma. Nk’uko twabyiyemeje mu kinyamakuru Ihame tuzajya tubasomera ibitabo tugeze kubasomyi bacu incamake y’ibikubiyemo. Mu ncamake tuzajya tugerageza gusangiza abasomyi bacu ibyo batari bazi ibikubiye muri ibyo bitabo. Tuzahera ku bitabo bishishikaje byanditswe n’abanyarwanda.

Uyu twabahitiyemo kubagezaho amabanga 30 y’ubuzima bwa perezida Paul Kagame, urugamba rwa RPA n’ingoma ya RPF; nk’uko yabyihishuriye umwanditsi Stephen Kinzer akabyandikamo igitabo yise “A Thousand Hills: Rwanda’s Rebirth and the Man Who Dreamed It.” Iki gitabo kirimo amabanga menshi utari uzi ku buryo kuyamenya biteye amatsiko menshi.Birumvikana ko hari ukwivuga ibigwi kwa Paul Kagame. Reka ntabarambiye duhere ku ibanga rya mbere nk’uko yabibwiye uwanditse iki gitabo.



Ibanga rya 1:

Amateka ya Paul Kagame atangira tariki 06 Ugushingo 1959, ubwo umwami Mutara III Rudahigwa yamenyaga ko ubuzima bw’umuryango w’iwabo wari mukaga akaboherereza imodoka ye ngo ijye kubakura aho bari batuye i Tambwe muri Gitarama ikabazana ibwami i Nyanza. Ubwo hari hashize iminsi 3 hatangiye ubwicanyi. Kuri uwo munsi bari batewe n’amagana y’abahutu bitwaje ibyuma, imihoro, amacumu n’ibindi. Iyi modoka ikiri mu nzira iki gitero cyamenye ko ari imodoka y’Umwami ije guhungisha umuryango w’iwabo wa Paulo Kagame (HE) cyane ko imodoka zari zikiri nkeya icyo gihe. Igitero cyahise cyihutira gutanga iyo modoka ariko ntibyakunda baje kuhagera umushoferi yamaze kujyana uwo muryango wose. Paul Kagame, bashiki be n’abavandimwe, n’ababyeyi be baba barokotse ubwicanyi batyo. Nyuma y’ibyumweru 8 bari aho ibwami Nyanza, nyina wa HE (Asteria) yaje gufata icyemezo cyo gusubira murugo i Tambwe kuko ubwicanyi bwasaga naho bwahosheje. Nyuma y’amezi 6 gusa batashye, hongeye kuba ubwicanyi bongera gutera iwabo wa HE, bongera guhungira ibwami ariko kuri iyi nshuro nyina wa HE yari yamaze gufata umwanzuro wo guhunga bityo ahungira mumajyaruguru y’u Rwanda hafi y’umupaka wa Uganda muri bene wabo bari bahatuye. Se wa HE, Deogratias, wari umaze iminsi atari iwe, aha mumajyaruguru niho yaje gusanga urugo rwe nawe muburyo bwihuse yemeza ko bagomba kwambuka bagahungira Uganda. Bambukanye ibikapu bike birimo imyenda y’abana. Ibanga rya 2: Bakimara kwambuka umupaka ubuyobozi bwa Uganda bwaje kubafata bubatwara ahitaruye umupaka w’u Rwanda, aha Uganda baje kw’isanga muzindi mpunzi zibarirwa mubihumbi cumi birenga. Buri nyuma y’icyumweru cyangwa bibili babahaga iposho rigizwe n’ibishimbo n’ifu;indi minsi byabasabaga kwishakira imibereho. Bene wabo basigaye mu Rwanda baje kubafasha gutwara bashiki ba HE 2 bakabajyana iburayi. HE uko ababyeyi bari babasigaranye ari 4 -abakobwa 2 n’abahungu 2bafashaga kuvoma no gushaka inkwi.



Ibanga rya 3: Aho batuye bwa mbere mu nkambi y’impunzi muri District ya Ankole,Paul Kagame yaje kuhamenyanira n’umwana witwaga Fred Gisa Rwigema kugeza ubwo baje kwimukira muri District ya Toro. Abantu benshi bacyekaga ko bavukana kubera ukuntu batatandukanaga, aho umwe yabaga ari akenshi niho nundi yabaga ari. Kimwe mubintu bakundaga icyo gihe ni kumva inkuru z’urugamba rw’inyenzi n’andi mateka kuko kenshi bakundaga gusanga umwe mubasaza bari bararwanye intambara y’inyenzi babanaga aho mu nkambi akababwira inkuru z’uko urugamba rw’inyenzi rwagenze. Kumva izo nkuru z’ibitero by’Inyenzi zo mu 1960, akenshi, buri wa gatandatu Kagame na Rwigema bajyaga murutoki bagakina bigana ibitero by’Inyenzi; bifashishije imitumba y’insina nk’imbunda. Nubwo bari inshuti magara mubwana bwabo, Kagame na Rwigema bari bafite itandukaniro ritari rito. Dore uko uyu mwanditsi avuga, k’urupapuro rwa 13, kuri iryo tandukaniro :”Paul was highly intelligent but sullen and withdrawn, liable to explode and fight at any moment. He rarely smiled and projected such an air of seriousness that even older people curbed their rowdiness and rough language when he entered a room.” Tugenekereje n’ukuvuga ko Paul Kagame, mu bwana bwe yari azi ubwenge atuje ariko agaragara ko yagira amahane ashotowe.Yasekaga gake cyane kandi agaceceka cyane kuburyo byabangamiraga abantu bakuru. Naho kuri Fred Rwigema, uyu mwanditsi aragira ati:” Fred was exuberant and charismatic.His ready grin and outgoing manner won him many friends. He was handsome, suave and seductive, unlike his thin, gangly friend.Girls flocked around him and boys wanted to be like him.” Tugenekereje bivuze ko Fred, we, yasabanaga na bose akarangwa n’ibineza neza n’igikundiro kuburyo abakobwa bamukundaga cyane bakamwirukaho n’abasore bakumva bifuje kugira igikundiro nk’icye.

Ibanga rya 4: Abana bose b’impunzi z’abanyarwanda zigaga mu nkambi; Paul Kagame yaje kugaragaza umurava mumyigire bituma ageze muwa gatatu aza kwemererwa kwiga mu ishuli ryiza rya Rwengoro Primary School ryari kukilometero 1 n’igice uvuye mu nkambi aho yari atuye. Yarangije afite amanota ya mbere mu karere yari atuyemo.Ibi ntibyari byoroshye kuko abana bose b’abanyarwanda boherezwaga kwishyuri kugira ngo bige bashizeho umwete bazabashe gucyura ababyeyi babo i Rwanda. Ayo manota meza yabonye yamufashije guhabwa ishuli muri rimwe mumashuri meza yisumbuye yo muri Uganda ariryo Ntare School. Gusa ameze kugera muri iyi primaire yaje gutangaza abantu kuko atari akishishikajwe cyane no kwiga. Ku myaka 15 yaje gupfusha papa we. Mu mashuri umwe mubiganye nawe yatangarije uyu mwanditsi ko Paul Kagame yabanzaga gutekereza cyane kubintu mbere y’uko agira icyo akora. Mu mwaka 1976, undi muntu wari ingirakamaro cyane mubuzima bwe, inshuti ye magara Fred Rwigema, yaje kuburirwa irengero. Ubushake buke bwo kwiga byatumye ahagarikwa ku ishuri bibangombwa ko ajya kurangiriza amashuri ye kuri Old Kampala Secondary School, aha byari bimaze kugaragarira benshi ko ari indwanyi kandi witeguye kurwanya umuntu wese wagaragazaga ko adakunda abanyarwanda. Dore uko yabibwiye Stephen Kinzer k’urupapuro rwa 15:”I started feeling, in my thinking and whole being, very rebellious. I wanted to rebel against everything in life. I felt some kind of undefined anger. There was something I wanted to overcome, but I didn’t know what it was.”

Tugenekereje aragira ati: numvaga, mubitekerezo byanjye no muri jye, nigometse. Numvaga nagumukiye buri kintu. Niyumvagamo umujinya ntabasha gusobanura. Hari ikintu numvaga nshaka kugeraho ariko ntazi mubyukuri icyo aricyo. Ibanga rya 5: Ukwezi kumwe nyuma yo kurangizanya amanota atamushimishije, amashuri yisumbuye Paul Kagame yigiriye inama yo gusubira mu ishuri kugira ngo agerageze ashake uko yabona amanota meza. Kuko byasabaga amafaranga yagiye Kampala gushake mwene wabo wabagayo kugira ngo amugezeho icyo kibazo, uwo nyirasenge ntacyo yamumariye arataha. Yaje kumenya ko hari undi mwene wabo wafashaga abanyarwanda kubona buruse zo kujya kwiga mubusuwisi (Switzerland) ajya kumusaba ko nawe yamufasha akabona iyo buruse. Uyu nawe ntacyo yaje kumumarira kuko yaje koherezayo abandi bana batatu, Paul Kagame arasigara. Paul Kagame yabibwiye uyu mwanditsi muri aya magambo: “Yoherejeyo abandi bana batatu kujya kwiga. Ntabwo ari uko bandushaga amanota meza ahubwo n’uko aribo yiyumvagamo. Birashoboka ko iyo nza gukomeza kumutitiriza no kumuhatiriza nanjye yari kumfasha nkagenda. Muri kamere yanjye sinkunda gutitiriza no guhatiriza.”

Uburyo bwa gatatu bwaje kumushishikaza n’itangazo rya East African Airlines ryo mu mwaka 1977 ryashakaga abapilote bashya icumi. Mubasabye iyo myanya barenga ijana Paul Kagame yaje gutsinda ikizami bahawe aboneka muri abo icumi bari bakenewe. Nabyo ntibyamuhiriye kuko umuyobozi w’icyo kigo yaje kumusohora nyuma yo kumwitegereza agasanga ari umunyarwanda amubuza kubona uwo mwanya yari yatsindiye wo kuba umupilote utwara indege. Amaze kuzuza imyaka 20, muburyo butoroshye yaje gutega tagisi aza mu Rwanda i Kigali ari kumwe n’umwe muri bene wabo wari avuye kwiga muri Czechoslovakia. Uru rugendo ntirwabaye rwiza kuko rwaje kubaviramo gufungwa igihe kirenze umwaka mu Rwanda. Amaze kurekurwa yatangiye gutembera muri Kigali yari mu nkuru. Nkuko yabitangarije uyu mwanditsi, yakundaga gutemberera muri Hotel Kiyovu akicara wenyine akanywa fanta. Aha muri Hotel Kiyovu hakundaga kunywera abayobozi, abanyepolitike, n’abapolisi bityo byatumaga ahamenyera amakuru bitewe n’ibiganiro byabo bahanyweraga. Kuri iyi nshuro ya mbere yahamaze ibyumweru bitandantu. Nyuma y’umwaka yaje kongera kugaruka mu Rwanda; kuri iyi nshuro yageze no mubiturage. Nibwo yatangiye kugira igitekerezo cyo gutaha mu Rwanda ndetse atangira kugiganiriza bagenzi be b’impunzi banibaza icyo bakora kugira ngo bacyure ababyeyi babo. Mu gihe yari acyibaza byinshi kucyakorwa kugira ngo bave mubuhunzi yaje kumva inkuru nziza. Iyo nkuru yamumenyeshaga ko Fred Rwigema akiriho kandi ko yamushakaga ko amusanga Fort Portal. Atazuyaje Paul Kagame yamusanzeyo, amubwira ko abantu ba Yoweri Museveni aribo baje kumusaba ko bafatanya urugamba rwo guhirika umunyagitugu Idi Amini. Uku kongera guhura kwabo Paul Kagame yabibwiye uyu mwanditsi ati:” guhura kwacu kwaranzwe n’ibyishimo umuntu atabona uko asobanura. Sinzi mubyukuri uko nabisobanura gusa byari bishyushye. Byari ibintu byihariye.Ntanumwe muri twembi yabitekerezaga, birashoboka ko Fred yumvaga azasanga narapfuye. Nanjye numvaga ntazongera kubona Fred. Byari ibintu bishishikaje cyane. Twamaze igihe kinini turi kumwe, tuganira byinshi bitandukanye, tunararana mucyumba kimwe. Twari dufite byinshi byo kuganira.” Paul Kagame yaje kujyanwa mumahugurwa ya gisirikare muri Tanzania ayamaramo umwaka urenga.

Ibanga rya 6: Tariki 6 Gashyantare 1981, nyuma ya sasita z’ijoro ingabo za Yoweri Museveni zagabye igitero cyabo cya mbere k’umugi wa Kabamba, iki gitero cyari kigizwe n’abasirikare 27 bafite imbunda na 14 badafite ibirwanisho. Bose uko bari 41 harimo abanyarwanda 2 bonyine aribo Paul Kagame na Fred Rwigema. Iki gitero cyatumye babasha kubohoza bimwe mubikoresho bya gisirikare bari bakeneye. Ijoro ryakurikiyeho bateye ikigo cya polisi babasha kwigarurira ububiko bw’intwaro zigendanwa. Ibyo bitero ninako byakomeje mubyumweru 8 byakurikiyeho. Muri iyi ntambara niho yaje kugaragaza ko ashobora gukora neza akazi k’iperereza(intelligence work) aza kubifashwamo n’uko yari acecetse (adakunda kuvuga menshi) ariko agira amatsiko, agashishoza, azi no gusesengura. Ntibyamutwaye igihe kinini Museveni abimukundire ndetse amushinge kuyobora uru rwego rw’iperereza(intelligence). Paul Kagame yabwiye uyu mwanditsi Stephen Kinzer nk’uko bigaragara k’urupapuro rwa 45 ati:”Aka kazi kansaba kugenda ibilimetero byinshi. Rimwe na rimwe noherezwaga mubilometero birenga 200, ngiye gushaka abantu bo kudufasha cyangwa ngiye gushaka ahantu heza hari ishamba ingabo zishobora kwihishamo. Nagombaga kubanza kwiga neza aho hantu nkamenya niba tuzahabona amazi ahagije, tukahabona ubwihisho cyangwa niba abantu baho bashobora kutuyoboka. Nashoboraga kuhamara iminsi, ibyumweru cyangwa amezi ndi jyenyine cyangwa mperekejwe n’abasirikare bake….

Muri ako kazi twahuriragamo n’ibintu byinshi cyane. Hari nk’igihe twashoboraga kuba turi nko mubilometero 300 y’aho dukambitse tukazamenya ko hari ingabo ziri muri Units runaka zasubiranyemo cyangwa se zihanganye n’umwanzi. Nahitaga noherezwayo ngo njye kureba uko byifashe mbashe no gusubiza ibintu k’umurongo…. Hari n’igihe twagendaga mumihana bukaducyeraho tutaragera ahantu hacu ho kwihisha. Twahuraga n’abantu bakadutahura bagatangira kutuvugiriza induru. Twarabafataga tukabatera ubwoba ko nibakomeza kutuvugiriza induru dushobora kubica. Twarabashoreraga urugendo rurenze amasaha 2 twagera aho dushobora kubona ubwihisho tukabirukana ngo batahe.”

Baje gufata Kampala tariki 26 Mutarama 1986 bamaze kugira ingabo 15,000 muri izi ngabo 500 bari abanyarwanda. 1979 abanyarwanda bari barashinze igisa n’ishaka bise ‘Rwandan Refugee Welfare Foundation’. Iyi RRWF niyo baje guhinduramo RANU mu mwaka wa 1980. Mu Ukuboza 1987 mu nama yabereye i Kampala, RANU baje kuyihindura izina iba RPF Inkotanyi.

Kuwa 10 Kamena 1989 yashinze urugo na Jeanette. Mu gihe yari muri gahunda z’ubukwe yatangiye kubona za raporo zimumenyesha ko President Museveni arimo ategura kumwohereza mumahugurwa ya gisirikare muri Nigeria. Fred Rwigema nawe yaje kumenya ko nawe Museveni ategura kumwohereza muri America mumahugurwa. Ikigoroba kimwe Fred yagiye kureba Kagame iwe mubiganiro bagiranye Paul Kagame yasabye Fred Rwigema wari umuyobozi wa RPF icyo gihe ko yasaba Museveni kutamwohereza mumahugurwa. Yamubwiye ati:”Dore ugiye muri America nanjye noherejwe Nigeria. Abandi ba ofisiye nabo baroherezwa muburusiya. Urabona ibi ntacyo bigamije”. Basoza ikiganiro amubwira ati: Fred ntugomba kwemera kugenda kuko nk’umuyobozi wa RPF ntugomba kwemera kugenda kuko RPF igomba gukomeza. Ugomba kubwira Museveni ko urushye kubera akazi kenshi ko kuva Tanzaniya na hano mu gihugu kandi ko ukeneye umwanya wo kuruhuka no kwita kumuryango wawe. Natabyumva uhatirize. Umunsi wakurikiyeho Fred Rwigema yagiye kureba Museveni amusaba ko atajya mumahugurwa hanze y’igihugu; ariko Museveni yaramwangiye. Batandukanye Fred amusabye kongera kubitekerezaho.



Umunsi wakurikiye Museveni yohereje abantu kujya kureba Kagame bakamubwira ko agomba kwitegura kujya muri America aho Fred yagombaga kujya mumahugurwa. Akimara kubimenyeshwa yahise ajya kureba Fred iwe amubwira uko intumwa za Museveni zamubwiye. Nkuko yabibwiye uyu mwanditsi Kagame yabwiye Fred ati niba wumva nanjye nakwanga kujyayo umbwire mbihagarike. Ariko Fred yamubwiye ko abyanze nawe byatuma bacyeka byinshi bikagira ingaruka nyinshi kuri RPF. Bimvikana ko igihe cyose azumva bateye azahita agaruka akabasanga k’urugamba. Ageze muri U.S Army Command and Staff College i Fort Leavenworth muri Kansas yasanze impapuro zose zanditse mumazina ya Fred Rwigema, bityo byamusabye gusobanurira abayobozi bicyo kigo ko Perezida Museveni yahinduye gahunda akohereza we. Ibanga rya 7 Kuya 01 Ukwakira 1990, saa kumi za mugitondo, Fred Rwigema ayoboye abasirikare 2,000 hamwe n’abasivili 800 (abakada) bahise bagaba igitero cy’amateka i Kagitumba mu Rwanda. Iyi tariki bayihisemo bashingiye ko hari inama y’abana i New York kandi Museveni na Habyarimana bagombaga kuyitabira. Kwitabira iyi nama byasobanuraga ko Fred wari uyoboye ingabo zo mumajyaruguru ya Uganda kandi akaba yaratangaga raporo kuri Museveni ubwe, kujyana ingabo byari kuba byoroshye kuko ntawundi muri Uganda washoboraga kumubaza aho izo ngabo zingana gutyo azijyanye. Paul Kagame akimara kumva ko bateye yahise ajya kureba umuyobozi w’ishuri amubwira ko ahagaritse amahugurwa kandi agiye guhita ataha Uganda. Uyu muyobozi ntiyigeze abyumva kuko iri shuri rya gisirikare abantu bifuzaga kuryigamo bari benshi kandi ntanarimwe yari yarabonye umuntu usezera atarangije amasomo. Paul Kagame yahise atangira kwitegura kuza k’urugamba gufasha bagenzi be. Atangira gutirura ibikoresho by’ishuri yari yarahawe. Ku munsi wakurikiyeho Paul Kagame yatangiye kumva hari ikintu kidasanzwe ashingiye kumakuru yarimo kumva aturutse Uganda. Yabibwiye uyu mwanditsi muri aya magambo k’urupapuro rwa 66:” Nkurikije amakuru nabonaga natangiye kumva hari ikintu kidasanzwe cyabaye. Sinari ncyumva Fred. Ku munsi wa gatandatu cyangwa wa karindwi nahise mpamagara umuntu Uganda mubaza niba aheruka kuvugana ubwe na Fred Rwigema. Numvaga mfite ibicuro bitari byiza numvaga hari ikintu kitari cyiza cyabaye. Nahise mutuma kujya k’urugamba mu Rwanda kureba Fred akamubwira ko nifuza kuvugana nawe kuri phone. Niba kandi bidashoboka ko tuvugana uze kumbwira ko wamwiboneye ubwawe….Nyuma y’amasaha 24 nahamagaye iyo ntumwa ariko umufasha we ambwira ko ataragaruka. Naje kuvugana niyo ntumwa imenyesha ko Fred yitabye Imana. Namubajije icyishe Fred ambwira ko bigoye gusobanura.

Umufasha wanjye yabonye nahindutse ambaza ikibaye musubiza ko ntacyo. Nanze kumubwira ko Fred yapfuye kubera impamvu zikurikira: nabonye gusakaza iyo nkuru byari gutera ingaruka mbi. Ikindi umufasha wanjye yari kumva ko ubwo Fred yapfuye nanjye ugiye k’urugamba ntakindi kintegereje. Iyo nkuru yaranshegeshe cyane”. Ubutaha tuzabagezaho uburyo Paulo Kagame asobanura: • Uburyo RPF yacitsemo ibice mbere yo gutera; • Ubutendo 4 Kagame avuga yakoze mu rugendo kuva America, • Amagambo ya mbere yabwiwe na komanda wa RPA akigera ku rugamba • Amayeri n’amacenga mashyashya y’urugamba

Source : ihame.org

jeudi, avril 9 2015

FDLR: UBUTUMWA BUGENEWE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA BARI MURI RDC NO MU YANDI MAHANGA.

Banyarwanda Banyarwandakazi dusangiye gupfa no gukira hano mu mashyamba ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abandi, hashize igihe kirekire turi mu kababaro gakomeye kiganjemo urupfu rwa buri gihe, twicwa tuzira ubusa kandi bikagaragara ko bishyigikiwe na benshi kuri iyi si.

Guhera taliki ya 01/10/1990 kugeza magingo aya, twebwe impunzi z’abanyarwanda twateshejwe agaciro, by’umwihariko impunzi z’Abahutu, kuko ari zo zatereranywe ku isi imyaka ingana itya. Uyu munsi bikaba bitari kuri twebwe impunzi gusa, ahubwo Umuhutu yarahagurukiwe haba mu mahanga yahungiyemo, ndetse no mu gihugu cy’u Rwanda abarimo bateshejwe agaciro ku buryo bubonwa na bose. Nubwo bamwe babibona nk’igikorwa cyiza Leta ya FPR ikora.

Hashingiwe ku binyoma bikomeye bya FPR, buri wese aho ari nta byiringiro abona byo gutabarwa, kwaba gutabarwa n’Imana cyangwa n’abantu, kuko ikinyoma cya FPR cyabaye intwaro ikomeye yo kurimbura abanyarwanda, cyane cyane hibasiwe Abahutu. Iyo tuvuga ijambo ubwoko bw’Abahutu ntituba dushaka kuzana ivangura, ahubwo ivangura rya Leta ya FPR ni ryo ridutera kuvuga Abahutu n’akarengane kabo mu Rwanda no mu mahanga bahungiyemo.

Iri vangura rya FPR rero ni igikorwa kibi cya kirimbuzi cyo kumaraho Abahutu hakoreshejwe ubuhanga bw’ivanga rigamije ivangura. Iri jambo IVANGA RIGAMIJE IVANGURA rishaka kuvuga iki? Muri iki gihe mu Rwanda hadutse gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » aho bavuga kenshi ko mu Rwanda nta moko abamo, ko bose ari Abanyarwanda: iryo ni IVANGA rya mbere. Mu Rwanda, nyuma y’uko indege ya Perezida HABYARIMANA ihanurwa FPR yabonye uburyo buyoroheye bwo kurimbura Abahutu, yitwaza ko iri guhagarika Jenoside, inabona n’uburyo bwo guhisha ibyaha byakozwe mu ntambara yatangiye taliki ya 01/10/1990.

Abantu rero bishwe kuva kuri iyo tariki, FPR yabonye uburyo bwo kubakusanya (amagufa yabo), igamije kwikuraho icyo kirego. Bose ibakusanyiriza mu nzibutso ibita Abatutsi bishwe muri Jenoside. Uyu munsi rero FPR yicaye izi neza ko ikirego cy’ubwicanyi yakoreye Abahutu cyarangiye, kuko amagufa yabo yamaze kwitwa ay’Abatutsi iryo na ryo ni IVANGA rya kabiri. Ikibabaje si ukuvanga ubwoko bw’abantu ukabagira bamwe, ikibabaje si ugufata amagufa y’abantu ukayita ay’ubwoko bumwe, ahubwo igiteye agahinda ni ugukora iryo vanga ugamije kuvangura ba bantu ngo ubone uko wibasira bamwe, ubafunga, ubakoresha uburetwa, ubica uko ushatse kugeza ubwo usaba n’inkunga yo kugufasha kubarimbura ntibigire uwo bibabaza.

Banyarwanda banyarwandakazi, mpunzi zose dusangiye gupfa no gukira, uyu munsi turi mu kaga duterwa n’iryo vanga rigamije ivangura rya FPR, kuko icyo tuzira ni umujinya uturuka ku magufa y’abacu bishwe guhera kuwa 01/10/1990. Abo twakagombye kubiziza, ari na bo bateje intambara y’amasasu mu banyarwanda, n’ubwicanyi bugikomereje kuri twe kugeza ubu, ni bo ahubwo batuziza abacu biyiciye bakoresheje rya vanga rigamije ivangura bazanye mu Rwanda.

Ibyo byago byose byatugwiririye, benshi babibona nk’ibitazarangira, ndetse bakabona n’Imana ubwayo itashobora kubituvanamo. Kubw’ibyo, buri wese yamara kwiheba, agakora ibimujemo kugera ubwo bamwe bakora n’ibirushaho kubagira ho ingaruka ubwabo cyangwa kuri bagenzi babo, ari byo: ubusinzi bukabije, kutagira impuhwe, kubura urukundo, kugambanirana, kwishyira mu maboko y’ushaka kukurimbura, kwiyanga, gupfana nabi bagenzi bawe, kurema ibice mu bo mubana, agahinda gahoraho, umushiha, gushimishwa no kurya no kunywa gusa, kwanga amasengesho n’abayakora, kutisukura, kwigunga, kwiheza, n’ibindi…. Ibyo byose bikaba ari ingaruka z’ibikomere biterwa n’ibyadukorewe isi yose irebera, na n’ubu bikaba bikidukurikiranye, ndetse ukwicwa no kurimburwa kwacu bigafatwa nk’igikorwa gitagatifu kuri benshi batadushaka.

IBYO BYOSE TWABONYE, DUKWIRIYE KUBYIFATAMO DUTE? IGISUBIZO NI: « UKUBYEMERA TUTABYEMEYE » Iri ni ijambo rigomba gusobanuka neza kugira ngo buri wese arigendere ho azi icyo rishaka kuvuga. Kuvuga ijambo, kubyemera tutabyemeye, bishatse kuvuga iki? Iyo ukurikiranye amateka y’ibyanditswe muri Bibiriya (Ijambo ry’Imana), usanga hari n’abandi bantu babayeho mu buzima bw’akaga nk’ako turimo muri ibi bihe, aho usanga ubwoko bw’Abayisiraheri bwaragiye bubabazwa, kandi uko kubabazwa kukagaragara nk’uko batejwe n’Imana, Nyamara wareba neza ugasanga ibyo bakorewe byarakorwaga n’abanzi babo (Abantu).

IMANA YABAHANISHAGA ABANTU NKA BO IKABAREKERA MU BYAGO NGO BABONE UKO BAYIMENYA ARIKO IKANAKORESHA ABANTU B’IBINDI BIHUGU CYANGWA UBUNDI BWOKO. Na none kandi iyo ukurikiranye ayo mateka, usanga intangiriro yo gukira ako kaga barimo, ari kwemera ko ibyago barimo babitejwe n’Imana. Iyo ikaba intambwe ya mbere yitwa kwemera ibyago urimo. Iyo ntambwe ya mbere Abayisiraheri bamaraga kuyitera, bagatangira guhindura imyumvire y’ububabare bafite baterwa n’abandi bantu, ahubwo bakababazwa n’icyatumye bagubwaho n’akaga barimo.

Bityo aho kugira ngo buri wese apfane nabi mugenzi we, cyangwa ngo yitakane abanzi, ahubwo buri wese yiciraga urubanza agira ati: « Ibi byari bikwiye kumbaho kubw’ububi bwanjye ». Ibyo ntibyabateraga kunyurwa n’akaga barimo ngo bakagire twibanire, ahubwo batangiraga intambwe ya kabiri yo kwanga ubwo bubabare, ari byo byitwa ukutemera. Bagatangira kurwana ariko bihereyeho. Buri wese akirwanya ku bubi bwe. Yamara kwitsinda agatangira urugamba rwo kwibohora, arwanya ababashikamiye, ariko anizeye ko nyuma yo kugarukira Imana, agiye kurwana ari mu ruhande rwa yo, na yo iri mu ruhande rwe.

Nguko uko Abayisirayeli bashoboraga kuva mu kaga bashyizwemo n’abanzi babo biturutse ku Mana: ibyo rero ni byo byiswe « Ukwemera utemeye ». NATWE IMPUNZI ZATERERANYWE DUTANGIRE URWO RUGENDO TWUMVA KO ATARI AMAHANGA YADUTERERANYE, AHUBWO KO ARI IMANA YADUTERERANYE KU BW’IBYAHA BYACU, TUREKE KUBONA TWARATERERANYWE N’AMAHANGA, AHUBWO TWUMVE KO ARI IMANA YADUHAGURUKIYE IKORESHEJE ABANTU YIREMEYE.

Hari benshi batumva neza ko ari gahunda y’Imana, bagashakira mu bwenge bw’iyi si bupfuye, igisubizo cy’ibibazo impunzi zifite ariko ntibishoboke. Niba tutarabona ko aka kaga turimo gaturuka ku Mana, turacyafite igihe dutegereje ko ijambo »kwemera tutemeye » rituzamo tukabona gutabarwa. Imana ikeneye ko twemera ikatugenga uko ishaka, ikatujyana aho ishaka n’uko ishaka, n’igihe ishakiye. Ariko benshi ntibabikozwa, aho bamwe bifuza kwereka Imana uburyo n’inzira ikwiye kunyuramo kugira ngo idutabare. Iyo myumvire ikaba igaragara mu bantu basenga n’abadasenga.

IKIBABAJE CYANE ARIKO NI UKO DUSHAKA KO IMANA IDUTABARA YIFASHISHIJE IBYAYITEYE KUTURAKARIRA. NDETSE TUKUMVA KO TUZATABARWA HIFASHISHIJWE INZIRA YADUTEYE GUSENYUKA, ARI NA YO IDUKURURIRA UMUJINYA W’IMANA. Iyo Imana idusaba kwemera kuba uko ishaka, benshi turabyanga tukabyamaganira kure.

ARIKO SE NTABWO BISHOBOKA KO TWABA UKO IMANA ISHAKA? Uyu munsi, twebwe impunzi z’abanyarwanda, muri rusange twabaye nka wa mugenzi uba wicaye mu modoka atari we uyitwaye, maze imodoka yahengama akayifata agakurura ngo itagwa kandi ayicayemo. Ese birashoboka? Hashize imyaka 25 impunzi turi mu kaga gakomeye cyane ko kwicwa umunsi ku wundi, inzara, kwambara ubusa, kurwara ntituvurwe, kutiga, kudashyingura abishwe, n’ibindi….

Ibyo byose ni agahinda gakomeye katugwiririye. Ariko iyo Imana itubwiye ngo twemere tube uko ishaka, twumva tutabishobora kandi n’ubundi turi uko ishaka. Ikibura ni ukubyemera gusa. Ese ubu buzima ni bwo twashakaga kubona? Turi gusabwa kwemera ko ubu turi uko Imana ishaka gusa, maze igahera kuri uko kwemera abo turi bo, noneho ikadushyira aho ishaka ko tuba, NIBA UYU MUNSI TUTAREMERA KO TURI UKO IMANA ISHAKA NI IKIBAZO KUKO NIBA TUTABONA KO TURI MU KAGA TWASHYIZWEMO NA YO BIHITA BYEREKANA KO TUTAZANEMERA KO ARI YO IZABA IDUSHYIZE MU MAHORO. BITYO TUKABA TUKIRI KURE Y’IBISUBIZO.

Ntabwo Kuvuga ko tukiri kure y’ibisubizo ari uguca intege, ahubwo byaba ari ubugome wijeje abantu bakiri inyuma y’umusozi ko bagiye kuwumanuka kandi bataranatangira kuwurira. Urugero: uyu munsi hari abantu badakeneye kumva n’aho bavuga Imana kandi bicaye neza muri ka kaga twahoze tuvuga. Hari n’abibwira ko basenga Imana ariko bayisengera mu buyobe bwo kwibwira ibinyuranye n’ibyo Imana ishaka kudusubirizamo; bityo bakagaragara nk’abasaba ibyo batazi:

   Abo ni abakibona mu idini bakabona Imana izabasubiriza idini barimo.
   Abandi ni abibwira ko Imana izabakiza kuko ari abo mu bwoko runaka;
   Hari n’ababona aka kaga kagwiriye abanyarwanda ari ukugira ngo babone ubutegetsi;
   Abandi bakabonera ugutabara kw’Imana mu turere bahoze batuyemo. Abo mu Majyaruguru (Abakiga) bitana bamwana n’abo mu Majyepho (Abanyenduga), ab’i Burasirazuba bakitana bamwana n’ab’i Burengerazuba, buri wese yibwira ati: « Ese si twe buriya Imana igiye guha ubutegetsi! »

Aha turasabwa kwitonda cyane kuko Imana itaje gutanga ubutegetsi, ahubwo ije guha ikuzo Umwana wayo Yezu Krisitu ibinyujije mu gahugu gatoya k’u Rwanda bikazakwira ku isi.

TWARAKUBISWE ARIKO TWANGA KUMVA. Biba biteye agahinda iyo usuzumye amagambo n’ibitekerezo bya bamwe mu mpunzi, aho icyaduteye kugwiririrwa n’akaga ari cyo dutura Imana ngo ikifashishe idutabara. Hashize imyaka irenga 450 abanyarwanda bari mu kaga baterwa n’ivanguramoko, n’uturere, ari na byo byateye impfu zidashira zigejeje magingo aya. Imana rero yahisemo ubwoko bugomba kubabazwa birenze urugero, kugira ngo itwigishe ingaruka z’ivangura.

Bityo bose bazamenye izo ngaruka babyigishijwe na bwa bwoko bwababajwe cyane biturutse kuri iryo vangura. Ntabwo rero icyo cyago cy’ivangura ari cyo Imana izifashisha ngo itabare abantu, ahubwo izabatabarira kukirandura burundu. Byaba bibabaje rero hari abibwira ko Imana izakura umwanda mu Rwanda igasubizamo undi. Aho iyo uvuze umwanda babyumva nk’uko FPR ibyumva, bakumva ari abantu nk’uko FPR yumva ko umwanda ari Abahutu. Oya rwose umwanda ugomba kuva mu Rwanda ni umwanda w’ivanguramoko n’ivanguraturere kuko ari byo byarimbuye kandi bikaba na n’ubu bikirimbura abanyarwanda. Imana yatuzanye muri ubu butayu kugira ngo dukarabiremo uwo mwanda, nitumara kunoga tubaye beza, tujye gukarabya abandi nabo banoge, uwo ni wo mugambi w’Imana.

UYU MUNSI RERO, TUGOMBA KUREKA ABAFITE WA MWANDA BAKAWUGARAGAZA KUGIRA NGO TUBUHAGIRE. BABE BEZA, ARI NA YO MPAMVU MURI IYI MINSI IMANA IGENDA ISHYIRA AHAGARAGARA ABANDUJWE N’UWO MWANDA W’AMACAKUBIRI, ATARI UKUGIRA NGO TUBAHE AKATO, AHUBWO ARI UKUGIRA NGO TUBAKARABYE BACYE, KUKO IGIHE CYO GUTABARWA KIGEZE. Banyarwanda Banyarwandakazi mpunzi dusangiye gupfa no gukira, tugeze hafi y’inyanja tugomba gukarabiramo umwanda w’amacakubiri n’ivangura, ariko abaduhiga bashingiye kuri ayo macakubiri n’ivangura bo bagiye kurohama kuko bafite imitima yinangiye.

Buri wese rero n’atumbire ijuru maze twambuke inyanja idusukura, dukandagire muri gakondo dukeye ku mutima, tutarangwa n’ivangura ryo kurimbura abantu nka FPR. Turatashye rero, ariko ntabwo hatashye umukiga, ntihatashye umunyenduga, ntihatashye umuhutu, ntihatashye umututsi, ntihatashye umunyedini, ahubwo hatashye abuhagiwe mu nyanja ibabuza ivangura iryo ariryo ryose, kugira ngo tube akarorero k’amahanga. ICYATEYE IMANA KUDUHANA SI CYO KIZAYITERA KUDUHOZA AHUBWO DUKARABE TUNOGE ABANTU BABIBONE IMANA IBYEMEZE.




Bikorewe i Walikale kuwa 07 Mata 2015

(Sé)

BYIRINGIRO Victor

Jenerali Majoro

Perezida w’agateganyo wa FDLR

source: http://ikazeiwacu.fr/2015/04/09/fdlr-ubutumwa-bugenewe-impunzi-zabanyarwanda-bari-muri-rdc-no-mu-yandi-mahanga/

dimanche, février 8 2015

FPR, MRND N'ABASHAKA SYSTEME NSHYASHYA NI IMIRONGO ITATU Y'IMYUMVIRE YA POLITIKI NYARWANDA.

GAHUNDA Y'UBWUBAHANE NO GUSANGIRA IGIHUGU KU BANYARWANDA BOSE UTAROBANUYEMO KUBERA IBITEKEREZO N'IBINDI BIMURANGA

Umusogongero: Ubu butumwa bugenewe kuganirwaho n'abanyarwanda n'abatuye u Rwanda n'isi bifuza kubonera umuti ibibazo by'u Rwanda kuburyo hubakwa u Rwanda rwa bose rutagira uwo ruheza cyangwa ngo rumuryamire rumuhora ibiterezo bye bya politiki n'ibindi. Ibi bitekerezo ni umusaruro w'ubushakashatsi no gutekereza cyane igihe kirekire hashakishwa umuti watuma haboneka gahunda ishobora gufasha abanyarwanda guca burundu umwiryane, génocide, intambara, ubwicanyi n'ibindi bibi bisenya igihugu n'ubuzima biturutse ku gucuranwa ubutegetsi no guhezanya mubyiza by'igihugu.

Muri politiki nyarwanda haba imbere mugihugu no hanze muri opposition nyarwanda, hari imyumvire ikubiye mumirongo mikuru itatu. Iyo mirongo iyo ucukumbuye usanga hakubiyemo ibindi bintu byinshi by'ingeri zose ariko ntabwo bihindura imiterere yaya mirongo itatu y'ibitekezo biriho muri politiki kubireba gusangira ubutegetsi.

1.Politiki y'ibitekerezo byubakiye kumateka ya système y'ubutegetsi bwa FPR Hari abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no kubayikirimo ndetse n'abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako système ya FPR atari mbi ndetse bakumva yagumana ubutegetsi ahubwo bagakosora ibibi bagaya cyanngwa bagawa n'abandi. Bamwe muri abo bantu bumva ko ikibazo ari Kagame Paul muri FPR abandi bakumva ko Kagame Paul ntacyo abatwaye. Abo bantu bamwe muribo biyumva nk'ubutegetsi bw'abatutsi ndetse na bamwe mubandi banyarwanda bakabona koko ubutegetsi bwa FPR ariko buri. Njye ariko simbyemera gutyo kuko iyo ucukumbuye neza usanga iyo mibonere hari aho idahuza n'uko ibintu biteye.

2.Politiki y'ibitekerezo byubahikiye kumateka ya systeme y'ingoma ya MRND:

Hari abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumvako ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal na MRND ye butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme y'ubutegetsi iramutse isubiranye ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko babusubiyeho bakosora ibibi n'amakosa yakozwe mbere. Aba bantu bamwe muribo babonako kandi na bamwe mubandi bantu babumva nk'abakiga bavuka Ruhengeri-Gisenyi. Kugiti cyanjye njye simbyemera gutyo kuko iyo ubisesenguye usanga atariko biri hari kubera ko usanga harimo n'abantu bavuka ahandi.

3.Politiki y'ibitekerezo byubakiye kugushaka gushyiraho système y'ubutegetsi bw'u Rwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye na MRND na FPR. Usanga iyo système nshyashya yifuzwa yubakiye kuri ba victimes ba système ya FPR na système ya MRND biyongeraho abandi bantu batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi bw'izo systeme z'ingoma MRND na FPR.

Hari abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bashaka systeme nshyashya y'ubutegetsi yayobora u Rwanda itagize aho ihuriye na FPR cyangwa MRND. Abenshi muri abo bashaka système nshyashya ni ababaye victimes ba ziriya ngoma za MRND na FPR. Kuri abo hiyongeraho abantu batabaye victimes ba ziriya ngoma (baba bato cyangwa bakuru ) bumva bakeneye système y'ubutegetsi nshyashya itari imwe muri ziriya ebyiri. Abo batabaye victimes banabonekamo abantu usanga batarigeze bakorera ziriya systemes z'ubutegetsi, abandi ugasanga barazikoreye ariko kuri ubu bakaba bafite indi myumvire kubera impamvu runaka.

Abo bantu bashaka système nshyashya itari MRND na FPR bamwe rubanda ibona ko cyane cyane ari abo muturere tugize icyo bamwe bita Ndugangari, ni ukuvuga u Rwanda rwose uretse Ruhengeri-Gisenyi. Iyo mibonere ariko njye sinyemera gutyo kuko ntabwo usanga ihuje n'ukuri kuko abo bantu bashaka système y'ubutegetsi nshyashya ubasangamo amoko yose n'abantu bakomoka muturere twose tw'u Rwanda ndetse ukanabasangamo abanyarwanda bashakanye n'abanyamahanga etc. Abo bantu ubasangamo kandi abahoze muri ziriya systemes za MRND na FPR zavuzwe ariko bakaba batagihuje nazo imyumvire.

Iyi mibonere ya système eshatu ku banyarwanda usanga ishingiye kubitekerezo mbere na mbere aho gushingira kukarere n'ubwoko kuburyo abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta y'inzibacyuho yubakiye kuri fondation y'ukuri nyakuri irimo abanyarwannda bose maze bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, ibyo bitekerezo byazageza aho biyoyoka noneho bose bagasigara biyumva nk'abanyarwanda badakeneye gushyira imbere ikindi kintu runaka cy'ubwoko cyangwa akarere n'ibindi. Ibi bikuta by'ibitekerezo ubisanga imbere mugihugu ndetse no hanze muri opposition kubatinyuka ukuri.

4.IBIGANIRO HAGATI Y'IYI MIRONGO ITATU Y'IBITEKEREZO HAGATI YAYO

Uramutse uhurije aba banyarwanda hamwe bari mubikuta bitatu by'ibitekerezo maze bakaganira, bamwe bakaganira mumurongo w'ibitekerezo barimo hanyuma ukongera ugahuriza hamwe ibyo bikuta by'ibitekerezo bikaganira bikemeranya no gusangira u Rwanda mumahoro nta n'umwe uhejwe cyangwa ngo aryamirwe, ntakabuza intambara mubana b'u Rwanda zacika burundu ndetse na demokarasi isesuye igashinga imizi. Ni ngombwa ariko ko iyo demokarasi ihera n'imbere hagati yabo mubafite ibyo bitekerezo.

Abantu kugiti cyabo, amashyaka n'amashyirahamwe ariho ndetse n'azavuka nagire ubutwari bwo kwerekana aho ahagaze muri iyi myumvire y'ibitekerezo kandi ashishikarire no kuganira hagati y'abahuje ibitekerezo ndetse bagire n'ubutwari bwo kuganira n'abo badahuje ibitekerezo kugirango hubakwe u Rwanda rushyashya rubereye abanyarwanda bose.

Nta munyarwanda ugomba kumva bimuteye imbogamizi kukuba afite ibitekerezo runaka kuko buri wese agomba kubahirwa ibitekerezo bye n'uko ari, iyo niyo demokarasi. Abashobora kwitwaza amateka adahwitse yakozwe n'ingoma runaka (bamwe bafiteho isano) kugirango bacecekeshe abandi, icyo kibazo cy'ibibi byakozwe mungeri zose kigomba guharirwa ubutabera hanyuma abadafite icyo bigaya bakubakana u Rwanda.

Kuri uru rwego kandi bamwe twise intumwa za rubanda zagombye kubaho ziri hejuru y'ibintu byose ndetse zikaba no hejuru y'ubutegetsi bwose muri sosiyete nyarwanda, zikabaho zariyemeje kwamagana ibibi no kumurikira abanyarwanda bose hamwe no gutuma babana neza, aha hantu ho kwamagana ikibi bagomba kuhagira uruhare rukomeye mugutuma abagize nabi mumateka y'u Rwanda guhera kera kugeza ubu batiyitiranya n'abatagira ibyo bigaya. Hagomba gukoreshwa uburyo bwose abakoze ibibi mumateka y'u Rwanda babihanirwa hanyuma abatagira icyo bigayaho mumateka y'u Rwanda nabo bakubakana igihugu. Uwahaniwe ibibi bye nawe igihe arangije ibihano bye cyangwa asubiye munzira nziza agomba gufatanya n'abandi kubaka igihugu.

5.INZIBACYUHO YAHURIRAMO BIRIYA BIKUTA BITATU BY'IMYUMVIRE

Igihe abanyarwanda bashyizeho leta y'inzibacyuho irimo abanyarwanda b'uturere twose n'amoko yose n'indi myumvire yose byaba bibaye fondation nziza mukubaka u Rwanda ruzabaho igihe cyose kuko mugusohoka muri iyo nziba cyuho noneho utsinze amatora agatekana ariko ya nzibacyuho igizwe na bose ikaba yaramaze gushyiraho ibyatuma byose habaho ubutegetsi bwabasubiza mu icuraburindi cyangwa bugaheza igice kimwe cy'abanyarwanda.

NB: Ubu butumwa bugenewe kuganirwaho n'abanyarwanda baba abo mugihugu no hanze hamwe n'abatuye isi bose bifuza kubonera umuti ibibazo by'u Rwanda. Ariko igihe runaka yifashishije ubu butumwa ningombwa ko yabugumisha mumyumvikanire yabwo kuko ushobora gukuramo interuro imwe ukayikoresha mubundi buryo ugasanga ntibikivuga rumwe n'imyumvire iri muri iyi nyandiko.

Abantu kugiti cyabo, amashyaka n'amashyirahamwe abishoboye azavuge icyo abitekerezaho. Abamurikira rubanda barimo abanyamakuru n'abandi bose namwe urubuga ni urwanyu. Abakora amanama cyangwa za conférences n'ibindi bituma abantu baganira kumateka yabo n'imitegekere y'igihugu cyabo namwe ni karibu. Uzajya ashobora ajye antumira tuganire hirya no hino nanjye nzajya mbatumira. Ababishoboye mwese muhaguruke dusure abanyarwanda tuganire kuri ibi bitekerezo kuko u Rwanda rukeneye kuba u Rwanda rushyashya rwa bose ruzabaho ibihe byose rubereye bose.

Ubu butumwa bwohererejwe amashyaka yose ari mu Rwanda n'abantu kugiti cyabo na société civile. Ubu bubumwa kandi bwohererejwe abantu bari muri opposition na société civile iri muri diaspora hirya no hino ku isi. Iyi nyandiko itangajwe murwego rwo kubaka u Rwanda rushyashya rwa bose rutabuzemo umuntu n'umwe azizwa ibitekerezo bye, akarere, ibyo bita ubwoko n'ibindi.

Nta munyapolitiki cyangwa undi munyarwanda wagombye kuryama ngo asinzire igihe hari umunyarwanda utamerewe neza n'ubutegetsi buba buyoboye igihugu.

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 03/02/2015

Rutayisire Boniface, Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes Hutus Tutsis n'abandi TUBEHO TWESE na CIVHEMG Yahose kandi ari Chef de service Generaux et contentieux muri Sulfo Rwanda Industries.Yanabaye Directeur General w’isosiyete yigenga i Kigali Editions Centrales SARL akaba yari n’umwe muri ba Administrateurs sages watowe n’Abanyamakuru ba leta n’abigenga ba Press House mu Rwanda (Maison de presse du Rwanda) mumwaka wa 2000.

Mugutora abagize iyi nteko ya conseil de surveillance bise inteko y'inyangamugayo, abatora basabye abagomba gutorwa ko basohoka hanze bakamara iminota mirongo itatu kugirango higwe niba hari ufite inenge n'ibibi akekwaho byatuma adatorwa, hanyuma mugutora, Rutayisire Boniface atorwa ari uwambere kuri iyo liste arusha amajwi uwari umukuru w'Imvaho Nshya ya leta, n'uwahoze ari umunyamakuru w'ikinyamakuru kigenga cya opposition n'abandi bakandida. Tel : +32488250305 (Belgium), Email: b2003n@yahoo.fr (yahoo.fr)

Rutayisire Boniface

lundi, décembre 29 2014

Umubano na South Africa, u Bufaransa n’u Burundi wifashe ute?

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatatu tariki 24 Ukuboza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagaragaje ishusho mu mibanire y’u Rwanda n’ibihugu by’Africa y’Epfo (South Africa), u Burundi n’u Bufaransa, imibanire yagarutsweho bya hato na hato ivugwamo agatotsi muri yu mwaka wa 2014 turi gusoza.

Min. Mushikiwabo yavuze ko nta kintu kidasanzwe mu mibanire y’u Rwanda n’ibi bihugu bitatu, gusa ngo muri politiki ikibazo gishobora kuvuka ariko kikanahabwa umurongo gikemukiramo. Yagize ati “Burya mu mibanire y’ibihugu, cyane cyane ibihugu bituranye habamo ak’izotanye, haba utuntu tumwe na tumwe ibihugu bitumvikanwaho.” Umubano w’u Rwanda na Africa y’Epfo ntiwakwicwa n’umuntu umwe wahahungiye…

Ubwo Minisitiri Mushikiwabo, yavugaga ku mubano w’u Rwanda n’Africa y’Epfo yavuze ko wajemo agatotsi kuva mu mwaka wa 2010, ubwo bamwe mu Banyarwanda batavuga rumwe na Leta bahahungiraga. Ati “Ibya Africa y’Epfo byo twabivuzeho kenshi, ni igihugu kuva na kera twagiranye umubano mwiza haza kuzamo ikibazo mu mwaka wa 2010 aho bamwe mu Banyarwanda biyemeje kugirira nabi igihugu bahungiyeyo, aho ni ho ikibazo kiri.” Yakomeje agira ati “Ibivugwa bindi, ngo uyu bamwirukanye, ngo kanaka bashatse kumurasa, biriya ni za politiki ziraho na zo zidafatika. Ikibazo gihari ni icyo, twabonye akanya ko kukiganiraho na Leta, abashinzwe umutekano, abashinzwe ubutabera, abashinzwe iperereza, barakomeza kubiganiraho. Nibaza ko… ni ibintu byatewe n’abo Banyarwanda bashaka gusenya bahungiyeyo bakomeza gukora ibyo bikorwa ndetse babishyiramo n’ingufu bageze muri Africa y’Epfo. Ariko sinabaza neza ko urebye neza aho ibihugu byacu, ibyo duhuriraho ni byo byinshi kuruta umuntu umwe wahahungiye.

Nibaza ko biriya ari ibibazo bizageraho bigashira, hari ubwo ikibazo gitinda atari ngombwa kandi nibaza ko aricyo cyabaye, ariko sinzi niba hari igihugu cyahitamo umuntu umwe cyangwa babiri ku gihugu cyose. Ntabwo nibaza ko aribyo kandi nk’uko twabibabwiye iki ntabwo ari ikibazo tuzarangiriza mu itangazamakuru, dufite aho tubiganirira n’aho ibyo tugira twumvikana nk’abayobozi… Ntabwo numva ko ibi ari ibibazo bibaho ntibirangire, buri kibazo cyose burya kigira iherezo.”



Imibanire y’u Bufaransa n’u Rwanda yicwa n’abantu ku giti cyabo…

Ubwo Min. Mushikiwabo yavugaga ku mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa, yavuze ko nta kintu kidasanzwe gihari, gusa ngo u Rwanda rushaka ko ibihugu bikomeza kubana neza. Ati “U Bufaransa sinzi ko hari ikibazo dufitanye gishyashya. U Bufaransa buraho turabanye, ba Ambasaderi barahari, ambasade zirafunguye. U Rwanda twagaragaje ko twifuza umubano mwiza kurutaho, cyane cyane kuva igihe Perezida w’u Rwanda yagiye gusura u Bufaransa, ariko ikigaragara hari abantu batararekura mu Bufaransa.” Mu Bufaransa hari abantu rimwe na rimwe uyoberwa abo aribo, Umukuru w’igihugu avuga ikintu, ugasanga baciye hasi bakoze ibindi. Hari ibihugu bigira politiki z’Ububanyi n’amahanga zirimo amacenga menshi cyane, ukayoberwa ibyo aho biturutse.”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko avuga ko hari ikigaragara ko abayobozi b’ubufaransa bifuza ko igihugu cyabo kibana neza n’u Rwanda kandi ngo hari na byinshi bifuza gukorana n’u Rwanda. Ati “Icyagiye kigaragara cyane muri uyu mwaka wa 2014 wo kwibuka imyaka 20 Jenoside ibaye, ni uko Abafaransa benshi bagiye badushyigikira muri gahunda zo kwibuka.”

Abarundi ni abavandimwe, tuvuga ururimi rumwe, nta kintu cyatuma ibihugu bitandukana…

Ubwo Min Louise Mushikiwabo yavugaga ku mubano uri hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi, yavuze ko ibihugu bihana imbibe rimwe na rimwe biba bifitanye utubazo, ariko avuga ko ari ibintu bisanzwe. Yagize ati “Abarundi ni bene wacu ni yo mpamvu tuvuga ururimi rumwe, Uburundi n’u Rwanda sinzi ko twagira icyo dupfa gituma ibihugu bitandukana.” Ku kibazo cy’imirambo yakunze kuvugwa mu kiyaga cya Rweru, ibihugu byombi bikitana bamwana ku kumenya aho imirambo yaturutse, Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rushaka ko habaho iperereza rihuriweho n’ibihugu byombi. Ati “Iki kibazo cy’ikiyaga cya Rweru, twebwe nk’u Rwanda twifuje ko u Burundi bwareka tugakora ipereza twese hamwe niba ikiyaga tugisangiye, ni ukuvuga ko nta perereza rishobora kugira icyo rigeraho ridahuriweho n’ibihugu byombi.

N’ubu rero, turacyategereje, nta muntu utakwifuza kumenya ko niba hari abantu bapfuye, uko bapfuye uwabishe agahanwa, aho baturutse, ibyo byose ni ibintu twifuza ariko nyine biri mu maboko y’u Burundi ariko buriya politiki isaba kwihangana, byaba ngombwa haba hari umurongo waciwe bivugwa ko nta we uwurenga byo bikaba ari ibindi, ariko Abarundi n’Abanyarwanda buriya turavukana nta kizabo gikomeye ku buryo ibihugu byacu byatandukana. Rimwe na rimwe hazamo agatotsi ariko na byo nibaza ko ari ibintu bisanzwe nimureba hirya no hino ku Isi murasanga buri gihugu n’umuturanyi wacyo bifitemo akabazo. Icyangombwa ni ukugera aho umuntu akabiha umurongo.”

HATANGIMANA Ange Eric UMUSEKE.RW

vendredi, décembre 19 2014

Rwanda: Uwinkindi arashinjwa kudahagarika jenoside yatewe na Paul Kagame ! Ubu ni ubushinyaguzi!

''Uko yiregura; “Muri 94, mu bihe bitari byiza; Pasitoro Uwinkindi yahaze amagara ye yakira Abatutsi bamuhungiyeho”;

“Uwinkindi ntiyari kwakira Abatutsi bamuhungiyeho iyaba azi umugambi wo kubarimbura”;

“ Ngo ubushinjacyaha ntibukwiye kuvuga ko kuba Uwinkindi ataragize icyo akora ngo ahagarike ubwicanyi ari icyaha kuko ntawusabwa kuba intwari”;

“ Uwinkindi aregwa icyaha cy’ITSEMBATSEMBA kandi kitaba mu mategeko y’u Rwanda”.



Izi ni ingingo zagarutsweho na Me. Gatera Gashabana mu iburansiha ryo kuri uyu wa 18 Ukuboza, mu rubanza Urukiko rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Uwinkindi Jean ukurikiranyweho kugira uru hare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kanzenze.''

Jean Uwinkindi, 61, yoherejwe mu Rwanda avanywe mu Rukiko rwa Arusha muri Tanzania. Ashinjwa kuba ariwe wategetse ko hicwa ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwe rwa Kayenzi ndetse n’abari bahungiye mu zindi nsengero za Byimana, Rwankeri na Cyaguro. Uwinkindi, yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30/06/ 2010,avuye muri Congo Kinshasa yiyoberanyije ku mazina ya Jean Inshuti, ari kugerageza kugura ubutaka ngo ature aho Mbarara. Yahise ashyikirizwa urukiko rwa Arusha tariki 02/07/ 2010.

Kuri uyu wa kane tariki 18 Ukuboza 2014, agaragaza zimwe mu ngingo zikubiye mu myanzuro inenga ibisobanuro ku byatanzwe n’Ubushinjacyaha ku bwiregure bwa Pasitoro Uwinkindi; Me. Gatera Gashabana wunganira uregwa yasabye urukiko kutazabara icyaha cy’Itsembatsemba kiri mu kirego cy’umukiriya we kuko kidateganywa n’mategeko y’u Rwanda. Yifashishije amateka y’amategeko y’u Rwanda by’umwihariko itegekonshinga; Me. Gatera yagaragaje ko iki cyaha cy’Itsembatsemba ntaho giteganywa ndetse asaba n’Urukiko kuzabisuzumana ubushishozi rukaba rutakibara mu kirego cy’umukiriya we.

Yagize ati “muzashishoze muzasanga icyaha cy’Itsembatsemba nta na hamwe giteganywa mu mategeko y’u Rwanda, bizaba ngombwa ko mutazacyakira mu kirego cy’Ubushinjacyaha.” Yavuze kandi ko kuba iki cyaha cyaragendeweho n’umucamanza wa mbere ndetse n’Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bakagishinja umukiriya we ariko Ubushinjacyaha bukaza kugihindurira inyito dore ko ngo bwakise icyaha cyo kurimbura no kwibasira inyokomuntu bikwiye gufatwa nko kuzana icyaha gishya bikaba byagaragaza ko ikirego gikoze nabi bityo asaba Urukiko kugitesha agaciro.

Yagize ati “ kuba icyaha cy’Itsembatsemba kitari mu mategeko y’u Rwanda, Ubushinjacyaha bukanongeraho kugihindurira inyito bitanumvikanyweho mu buryo bw’amategeko bigaragaza ko ikirego gikoze nabi ku buryo gikwiye guteshwa agaciro”. Agaragaza izindi mpamvu zatuma iki kirego giteshwa agaciro yavuze ko abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bagiye bivuguruza, bavuguruzanya ndetse bakanavuguruza n’Ubushinjacyaha. Yakomeje avuga ko mu kirego gishinja umukiriya we huzuyemo gukeka no gushidikanya mu gihe inkiko Mpuzamahanga zirimo n’urwohereje umukiriya we zitajya ziburanisha imanza zirimo ibi (Gukeka no gushidikanya).

Ati “Ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bwatanze, usanga mu kirego cyabwo huzuyemo gukeka no gushidikanya kandi inkiko mpuzamahanga zirimo n’urwohereje Uwinkindi ntizijya ziburanisha imanza zitatanzwemo ibimenyetso simusiga”. Agaragaza ko nta bimenyetso bifatika byatanzwe n’Ubushinjacyaha; Me. Gatera yavuze ko ntakigaragaza ko umukiriya we yitabiriye inama zateguraga ubwicanyi agira ati “ nta nyandiko n’imwe y’izo nama, nta n’amajwi ye”.

Naho ku kuba yari azi umugambi wo kurimbura Abatutsi, Me. Gatera yavuze ko nabyo nta kimenyetso ubushinjacyaha bwatanze, agira ati “ ntibugaragaza uwari warabwiye Uwinkindi uwo mugambi, nta n’ikindi kimenyeto icyo aricyo cyose kibigaragaza”. Akomeza agaragaza ko umukiriya we ari umwere, Me. Gatera yavuze ko mu kirego cye (Uwinkindi) Ubushinjacyaha bwagiye bumurega gukorana ibyaha n’abantu batazwi ndetse batanabayeho.

Aha yagaragaje ko hari aho mu kirego Ubushinjacyaha buvuga ko yakoranye ubwicanyi n’uwitwaga Bizimana wari umuyobozi w’amashuri abanza ya Nyamata kandi ngo abana ba Uwinkindi bose ariho bigaga ariko ngo batigeze bayoborwa n’umuntu witwa gutya. Na none kandi ngo hari aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uregwa yakoranaga n’abajandarume babiri mu gucura umugambi wo kwica Abatutsi kandi ngo byari bizwi ko mu cyahoze ari komini Kanzenze nta bajandarume bahabaga mbere ya jenoside.

Kimwe n’abapolisi batatu batavuzwe amazina nabo bakoranaga n’uregwa mu bwicanyi, Me. Gatera yavuze ko ibi bigaragaza ko Ubushinjacyaha bubeshya kandi bushidikanya mu gihe gushidikanya kose birengera uwo bikorewe nk’uko bigenwa n’itegeko. Uyu mwunganizi yavuze kandi ko uretse kuba bigaragara ko umukiriya we arengana mu buzima bwe bwose yararanzwe n’ineza kandi atavangura bikanakubitiraho kuba yarakiriye Abatutsi bamuhungiyeho mu 1994 agakora ibishoboka byose ngo hatagira uwicwa.

Yakomeje avuga ko kuba ntacyo yakoze ngo ahagarike ubwicanyi bitari bikwiye kuba icyaha kuko ibyo yari ashoboye yabikoze kandi ko nta n’umuntu uhatirwa kuba intwari. Aha yagize ati ” ntabwo Ubushinjacyaha bukwiye guca inyuma ngo buvuge ko icyo atakoze ari icyaha kuko ntawusabwa kuba intwari”.

Iburanisha ryimuriwe tariki 30 Ukuboza humvwa ibisobanuro bisigaye hagahita hatangira ikindi cyiciro gishya cyo kumva Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha. Martin NIYONKURU UMUSEKE.RW

dimanche, décembre 7 2014

Rwanda : Urubanza rwa Dukuzumuremyi Jean Paul ni nk'urw'ikirura n'umwana w'intama!

Mu iburanisha ry’urubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, Niyibizi Agnes na Dukuzumuremyi Jean Paul wabaye mu ngabo za RDF, uyu Dukuzumuremyi ni we wisobanuye ku byaha bitatu aregwa akaba yavuze ko yahujwe na Kizito kugira ngo urubanza rugire ireme, na ho Kizito Mihigo avuga yanze abamwunganiraga mu mategeko ngo kuko baburana bahakana ibyo we yemera ko yakoze.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa gatanu tariki 28 Ugushyingo 2014, Kizito Mihigo yabwiye nteko iburanisha yo mu Rukiko Rukuru ko yanze abamwunganira kuko ngo baburana bahakana ibyo we yemera yakoze. Yavuze ko iyo miburanire y’abamwunganira ishobora kugira ingaruka ku miburanire ye, asaba Urukiko kuzasuzuma ibyo bavuze mbere rukareba ukuri kwabyo. Batazuyaje, nyuma yo kumva ibyo uwo bunganiraga yavuze Me Bigaraba John na mugenzi we basinye ku mpapuro ko bemeye ibivuzwe bahita bagenda. Kizito ashobora kwiburanira ahasigaye cyangwa agashaka abandi bunganizi mu mategeko.

Nyuma y’ibyo Urukiko rwakomeje iburanisha rwumva ibirego Ubushinjacyaha burega Dukuzumuremyi Jean Paul n’uko abyisobanuraho. Ibyo byaha birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kugambanira ubutegetsi buriho n’Umukuru w’igihugu, ndetse n’icy’iterabwoba. Ibi byaha byose Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bifitanye isano n’uko Dukuzumuremyi Jean Paul ngo yagiye mu gihugu cya Uganda akabonana n’abantu bakorana na FDLR na RNC, ndetse ngo akaza kujya muri Congo Kinshasa kwiga gukoresha gerenade, nyuma ngo akajya i Burundi kuzigura ndetse ngo akaza kuzifatanwa.

Ubushinjacyaha bukaba bwabwiye Umucamanza ko ibyo bikorwa byo kuba Dukuzumuremyi yaragiye akabonana n’abantu bo muri (Opposition) “ariko yitwaje intwaro ndetse ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba nka FDLR”, bikubiyemo ubugambanyi n’iterabwoba ngo kuko ibisasu yafatanywe byari bigamije guterwa mu bice by’Umujyi wa Kigali, nk’i Remera, Kicukiro, ku nzu ndende yo mu mujyi wa Kigali (City Tour) ndetse no ku iguriro rya Simba Super Market. Dukumuremyi Jean Paul yahakanye ibyo aregwa byose, avuga ko inyandikomvugo yazikoreshejwe ndetse akamara ukwezi agirirwa nabi n’inzego z’umutekano zimuhatira gufata mu mutwe izo nyandikomvugo.

Yavuze ko ubushinjacyaha bwivuguruza, ngo kuko rimwe buvuga ko yafatiwe mu cyuho ataburura gerenade, ubundi bukavuga ko ngo yafashwe yagiye kwakira izo gerenade. Yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaza amazina y’ahantu haguzwe gerenade i Burundi ndetse ngo ntibugaragaza n’amazina y’abazigurishije n’abazimuhaye. Dukuzumuremyi wasaga n’urakaye cyane mu rukiko, yavuze ko nta bushobozi afite bwo kuba yatera ibisasu mu mujyi wa Kigali bibaye aribyo koko yarafatanywe gerenade. Yakomeje kuvuga ko umujyi wa Kigali urinzwe n’abasirikare ku buryo bitakoroha ku muntu wese gutera gerenade cyangwa guhungabanya umutenako.

Yagize ati “Keretse niba ari bya bindi mujya mureba muri filimi muvuga, ubwo naba mbaye Comando.” Dukuzumuremyi yakomeje gusaba ko gerenade zazanywa ndetse bakagenzura bakamenya neza uwaziguze n’aho zakorewe ngo kuko mu buhanga zikoranye ibyo byose biba biriho, yavuze ko hari n’ubwo zaba zaraguzwe na Leta y’u Rwanda. Uyu Dukuzumuremyi yabwiye Urukiko ko yagiye mu gisirikare afite imyaka 10 gusa ku buryo ngo igisirikare kimuri mu maraso. Yavuze ko nk’umuntu wabaye umusirikare atari bujye muri Congo Kinshasa ajyanywe no kwiga gerenade kuko ngo iby’ibanze biga mu gisirikare ni ukwirinda. Yagize ati “Ubwo naba ndi musirikare ki mbonye gerenade simenye icyo aricyo, sinaba narabaye umusirikare w’igihugu.”

Yongeyeho ko ibyo aregwa ari ibinyoma byahimbwe ndetse bigahuzwa n’urubanza rwa Kizito Mihigo kugira ngo rugire uburemere abantu bumve ko harimo n’umusirikare wo gutera gerenade. Dukuzumuremyi yavuze ko mu buryo bwumvikana nta kuntu FDLR na NRC, imitwe yose ivugwa ko ifite ingabo yari kujya gushaka umuntu yishyura amafaranga miliyoni 3 iyo mitwe iba yabonye bigoranye ngo ihindukire iyahe umuntu ujya kurimbura imbaga y’Abanyarwanda kandi iyo mitwe ifite abasirikare, ngo ku buryo yategeka umusirikare umwe ku buntu akajya kubikora.

Uku kuburana kwa Dukuzumuremyi Jean Paul ahakana ibyo aregwa nk’uko abyita “azibukira ibyo aregwa”, ntigutandukanye n’uburyo umwunganira mu mategeko Me Mukeshimana Beatrice aburana, akaba yashinje ubushinjacyaha kuvugira ibintu mu cyuka. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo burega Dukuzumuremyi aribyo, ndetse busobanura ko kugirira nabi ubutegetsi bidasaba ubushobozi mu mafaranga cyangwa kugira ubumenyi burenze no kuba umuntu ari mu myanya ikomeye ya Politiki nk’uko byavugwaga na Dukuzumuremyi n’umwunganira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Dukuzumuremyi yaremeye ibyo aregwa imbere y’ubugenzacyaha ndetse akanabyemera imbere y’ubushinjacyaha, bigaragaraza neza ko yabikoze kandi ngo nta gitutu yashyizweho ndetse ngo si uwambere uhakanye ibyo aregwa ageze imbere y’umucamanza. Ubushinjacyaha bwanareze Me Mukeshimana gukoresha imvugo y’agasuzuguro aho mu nyandiko yabugeneye, ngo yavuze ko ibyo burega uwo yunganira bicurikiranyije.

Dukuzumuremyi Jean Paul, yavuze ko urubanza rwe rumeze nk’ibya wa mugani w’Ikirura n’Intama, “Nimba atiri wowe ni so wanyu” avuga ko adakwiye kuregwa kugambanira ubutegetsi no kugirira nabi umukuru w’igihugu ngo kuko ntabyo yakoze. Me Mukeshimana umwunganira yavuze ko iby’ubushinjacyaha bihora bigaruka mu birego byose nk’Ubutatu Butagatifu, asaba ko urukiko rwazabisuzuma. Inteko iburanisha imaze kumva impande zombi, yavuze ko izasuzuma ibyavuzwe ndetse yimurira urubanza tariki ya 12 Ukuboza 2014. Icyo gihe hazaburana Niyibizi Agnes uregwa ko ariwe wahaye Dukuzumuremyi amafaranga miliyoni 3 ngo akore ibikorwa byo gutera gerenade.

__HATANGIMANA Ange Eric UMUSEKE.RW__

lundi, novembre 10 2014

UMUGANI:Bakame n’impyisi

Kera Bakame yacuditse n’impyisi, biranywana, birabana bishyira kera. Ariko Bakame ikababazwa n’uko impyisi iyirusha ubukungu. Bukeye Bakame ibwira impyisi iti « reka ducuruze impu, ubukungu bwawe burusheho kwiyongera, ndetse ungurize ibintu byo gutangiza, nzajye nkungukira. » Impyisi irabyemera.

Bitangira gucuruza impu, zimaze kugwira, bijya kuzicuruza mu mahanga, inyungu ikabikwa kwa Bakame. Bakame imaze gukungahara irirwaza. Bwa bucuruzi burahagarara ariko impyisi ntiyabyitaho. Hashize iminsi, Bakame irazinduka no kwa Mpyisi iti : »yemwe abo kwa Mpyisi mwaramutseho ! » Impyisi iti : »bwakeye Baka ! » Bakame irihangana irarikocora iti: » nta miramukire yanjye, baraye baducucuye, badusahuye ntibadusigira na busa. » Ubwo impyisi igwa mu kantu, mbese isa n’ikubiswe n’inkuba. Bakame ibonye ko impyisi ibuze aha irigitira irayishukashuka, iyibwira ko izabiyishyura.

Bakame iragenda ifukura icyuzi, yororeramo amafi, amaze gukura ikajya ijya kuroba ayo yirira. Hashize ukwezi impyisi ijya kwishyuza Bakame ibintu byayo. Bakame iyakira neza, yikoza munsi y’urugo iroba amafi cumi iraza irayateka iyavanamo umufa uryoshye cyane, maze yegereza impyisi. Mu mwanya muto impyisi iba irakomba imbehe.Irangije iti : » mbese shahu Bakame, ibi bintu biryoshye bitya, ubikura he ? » Bakame irahaguruka ijya kuyereka icyuzi cyayo iti: » ugende ufukure nk’iki, amafi azimezamo. »

Warupyisi igeze imuhira sinakubwira ukuntu yarimbaguye umusozi mu mwanya muto. Imaze kuyoboramo amazi, itegereza ko amafi yazamo, iraheba. Ni bwo igiye kwa Bakame iyirakariye cyane. Igeze yo, Bakame iyisomya ku nkangaza y’ akataraboneka. Kwibuka icyari kiyizinduye biragatabwa! Imaze kuryoherwa cyane, iti: » mama we ! Ibi se byo wabikuye he ? » Bakame iti : » ukagira rwa rutoki rwose, ukabura inzoga y’ubuki? Hoshi genda utemagure za nsina zose, amakakama azivuyemo uyashyire mu kabindi, amaremo ibyumweru bitatu, maze uzasomeho wiyumvire. » Impyisi iragenda ibigenza uko Bakame yayibwiye. Ibyumweru bitatu bishize, igotomeraho, maze urulimi rurababuka, inkanka ziratenguka. Umujinya urayica, ifata umufuka no kwa Bakame ntiyasuhuza, ihita igafata igashyira muri wa mufuka, ngo ijye kukaroha mu manga. Igeze mu nzira yibuka ko yibagiriwe urujigo rwayo kwa Bakame, iratura, isubira inyuma yiruka.

Ingeragere iza kunyura hafi y’uwo mufuka, Bakame iti: » Uraho Ngeragere! Iti : »uracyabaho Baka ! Ese urakora iki muri uwo mufuka shahu Baka ? » Bakame iti: » ntiwamenya ibyanjye. Ubu banshyize muli iyi ngobyi ngo bajye kunyimika, njye ntegeka utunyamaswa turi hariya hakurya, ni cyo gituma bagiye bampetse! Nyamara simbishaka, ariko ntibabyumva ! » Ingeragere iti: » shyuuuu!! Ukivutsa umugisha nk’uwo! Reka nigiremo niba utabishaka. » Bakame ibanza kwangira, nyuma iti: »ngaho jyamo ariko nawe urampemba! » Ingeragere ihambura wa mufuka, ivanamo Bakame, maze iwinagamo. Bakame si ukuwukanira iradanangira. Irangije iti: »ngiye kuguteguriza. »

Muri ako kanya impyisi iba iraje, ibatura umufuka ngo girigiri…! Igeze hirya iti « ariko noneho ko biremereye cyane, iyi nkenya iriye iki? Ayubusa ariko ndakuroha, dore igihe wambeshyeye ! »Ingeragere ngo ibyumve iti « reka Mpyisi sindi Bakarne, nshyira hasi nigendere. » Iraboroga cyane ariko impyisi ntibyumve, ahubwo ikayisubiza ngo dore aho wambeshyeye, ubwenge bwawe ndabuzi, umunsi ntarengwa ni uyu! Iragenda no mu manga ngo pooo! Ingeragere iniha rimwe gusa, igera mu kabande itakirashya.

Impyisi itaha yizeye ko igiye kwirira ya mafi ya Bakarne no kwinywera ya nzoga y’ubuki. Ku mugoroba ntitarabukiyeyo, isanga ka Bakarne kidundaritse ku nkombe y’ icyuzi cy’ amafi yako kararoba. Bihehe igihinguka aho, Bakarne iba yayibonye. Bakarne iti « Warupyisi ntunyegere, ntabwo abatarapfa nka we bagomba kwegera abavuye ikuzimu nka njye ! » Impyisi irumirwa igirango koko Bakarne yazutse, ishya ubwoba itekereje ko wenda ihamye aho yapfa, irirukanka irahunga izinukwa ityo kuzongera kwikorereza Bakame no gucudika na yo.

Sijye wahera hahera umugani.

jeudi, octobre 2 2014

Ushinja Mugesera yasohowe mu rukiko anavanwa ku rutonde rw’abamushinja

Mu rubanza rwa Leon Mugesera rwakomezaga kuri uyu wa 02 Ukwakira, umutangabuhamya ushinja Leon Mugesera yabonetse. Avugana ingingimira ko atahagarika ibyo yatangiye ariko ko muri gereza akomeje guterwa ubwoba bikamutera impungenge. Urukiko rwaje kwanzura ko avanwa mu rutonde rw’abashinja Mugesera, ibi byakuruye impaka ndende kuko uruhande rw’uregwa rwumvaga agomba guhabwa umwanya. Umutangabuhamya Rwatende Daniel utari wabonetse kuri uyu wa 01 Ukwakira, uyu munsi yavuze ko iyo atanze ubuhamya muri gereza aterwa amabuye ndetse ngo bakamutera ubwoba ko hari abazamurasa bityo afite ikibazo gikomeye cy’umutekano we. Gusa akongera akavuga ko yumva ubundi nta kibazo gutanga ubuhamya bushinja Mugesera kuko n’ubushize ngo yabikoze, ariko ubu ngo ntabwo akizeye umutekano we. Uyu ni umutangabuhamya wa 26 muri 28 bagomba gushinja Leon Mugesera ibyaha bihereye ku ijambo Mugesera yavuze ryakanguriraga ‘gukora’ Jenoside. Leon Mugesera yahise asaba ijambo avuga ko ibi urukiko rugomba kubisuzuma, rugaha ituze uyu mutangabuhamya, akarindwa nawe akagira ituze agahabwa igihe ubundi akazagaruka gutanga ubuhamya. Leon Mugesera abaza urukiko ati “ Niba umutangabuhamya w’ubushinjacyaha afite ikibazo cyo gutanga ubuhamya ubwo uwanjye bizaba bimeze gute?” Alain Mukurarinda uhagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza yahise avuga ko nta kurinda uyu mutangabuhamya ushinja Mugesera birenze ibyo yari asanzwe akorerwa, ngo kereka niba ashaka umuherekeza no mu bwiherero, no mu cyumba aryamamo mbese umuhora iruhande. Kuri we ngo akaba abona nta mpamvu ifatika yatuma adatanga ubuhamya yatangiye. Nyuma y’impaka urukiko rwafashe iminota 15 ngo rusuzume iby’uyu mutangabuhamya. Abacamanza baje bavuga ko nyuma yo gusuzuma impungenge z’uyu mutangabuhamya, rwasanze agenda yivuguruza kuko mbere yari yatangaje ko arindirwa umutekano nta kibazo ubu akaba avuga ko atarindirwa umukano agaragaza impungenge ku buzima bwe. Urukiko rwavuze ko gutanga ubuhamya ari ubushake bwe, bityo rwanzura ko avanwa ku rutonde rw’abatangabuhamya bashinja Mugesera. Ako kanya bahise bamusohora ava mu rukiko. Uyu mutangabuhamya wavanywe ku rutonde uyu munsi iyi yari inshuro ye ya kane (4) yitaba Urukiko ariko ngo n’ubundi yagiye azana amananiza mu gutanga ubuhamya nk’uko byagarutsweho n’urukiko. Urukiko rwavuze ko abandi batangabuhamya babiri basigaye nabo bagiye bagorana mu kubashaka harimo abavugaga ko baterwa ubwoba n’abantu bari hanze bababwira ko bazabarasa. Umushinjacyaha Alain Mukurarinda yavuze ko ibimenyetso bishinja Mugesera bafite ubu bihagije nubwo bariya batangabuhamya babiri basigaye batatanga ubuhamya bitabuza urubanza gukomeza kandi bitahungabanya dossier. Leon Mugesera yanze uyu mwanzuro w’urukiko kuri uyu mutangabuhamya wamushinjaga, avuga kandi ko urukiko rugomba gukomeza rugashaka abatangabuhamya bamushinja bakaba 28 nk’uko byateganyijwe. Ati “Ubushinjacyaha ni urwego rukomeye rwakwiyambaza abapolisi, abasirikare nab a DASSO ariko abatangabuhamya bakaboneka. Kuvuga ko abatangabuhamya babuze ntabwo ari ibintu biri credible kuko umuntu avuze ko agira ubwoba ari muri gereza nanjye nagira ubwoba.” Mugesera akaba we avuga ko uyu mutangabuhamya bavanye ku rutonde ahubwo akwiye guhabwa umwanya agatuza akazaza gutanga ubuhamya ngo kuko ashobora kuba afite ukuri kwe gutuma ari kwanga gutanga ubuhamya. Alain Mukurarinda yasabye Mugesera kureka amagambo y’impuha kuko ubushinjacyaha ngo budategeka Polisi cyangwa Ingabo z’igihugu. Asaba ko Mugesera niba atemera ko Urukiko rwashatse abamushinja yabivuga ariko akareka amagambo y’impuha, kandi bitabuza urubanza gukomeza. Nyuma y’impaka ndende, Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzakomeza ku itariki 22 Ukwakira kandi ko bazohereza abakozi b’Urukiko kongera gushaka umutangabuhamya wundi mu bari ku rutonde rw’abashinja Mugesera Leon.

Umuseke.com

jeudi, août 29 2013

URWANDA NTIRUSHAKA KO M23 IHANWA

Mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, u Rwanda rwazitiye ibihano Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Bufaransa byifuza ko byahabwa abayobozi b’umutwe wa M23, ukomeje guhangana n’ibitero by’ingabo za Congo FARDC zitewe inkungu n’umutwe w’ingabo udasanzwe wa Loni.

Inyandiko zifitwe n’ikinyamakuru Reuters zivuga ko USA n’u Bufaransa byagejeje inyandiko ku kanama ka Loni, zigaragaraho abayobozi ba M23 bahabwa ibihano barimo Col. Vianney Kazarama na Erick Mboneza bashinjwa kuba barakoze ibyaha bikwiye ibihano bya Loni.

Ibi biravugwa mu gihe Leta ya Congo yakabaye iri mu biganiro n’umutwe wa M23, uyishinza kuba itarubahije ibyari bikubiye mu masezerano y’amahoro basinyanye ku wa 23 Werurwe 2009.

Mu bindi izo nyandiko zigaragaza, zigendeye kuri raporo ya Human Rights Watch, ni uko Mboneza ngo yayoboye ubwicanyi bwakorewe umusore w’imyaka 24 wakekwagaho kuba ari umujura.

Uhagarariye u Rwanda muri Loni, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Reuters ko u Rwanda rwazitiye ibyo byifuzo bya USA n’u Bufaransa, kuko byari kubangamira umugambi w’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’ibiganiro bya Kampala bihuza M23 na Congo.

Yongeyeho ko ibimenyetso bitangwa na USA n’u Bufaransa bitanafatika. Uwo mudipolomati avuga ko mu bihugu 15 biri mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, u Rwanda ari rwo rwonyine rwazitiye icyifuzo cyo guhana bariya bayobozi ba M23.

Kubera ko akanama k’umutekano gafata umwanzuro uhuriweho, bivuze ko u Rwanda rwazitiye icyifuzo bikanemezwa ko rukizitiye.

Hari n’ibindi u Rwanda rwazitiye

Mu cyumweru cyashize u Rwanda rwazitiye itangazo rihuriweho n’ibihugu byose, ryamaganaga ibitero bya M23 ku ngabo za Loni, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.

U Rwanda ruvuga ko iyo nyandiko yateguwe n’abazungu ibogamye, kandi igamije kwibasira M23 ikirengagiza ibitero by’ingabo za Congo. Ikindi kandi iryo tangazo ntiryagaragazaga ko Congo yarashe ku butaka bw’u Rwanda, ariko nyuma y’aho inyandiko zabonywe na Reuters hiyongereyemo kwamagana ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda. Hagati aho ibyo bisasu bikomeje kuraswa ku Rwanda hari n’abatangiye kubigwamo.

Hateguwe irindi tangazo u Rwanda na ryo ruraryanga

Itangazo rishya ryanditswe ku wa 28 Kanama 2013, na ryo u Rwanda rwararyanze kuko rusanga harimo imvugo rutishimira.

Uhagarariye u Rwanda mu butumwa yohereje bagenzi be mu kanama k’umutekano, yababwiye ko atashyigikira amagambo yanditsemo.

Mu butumwa yasubijwe n’umwe mu bagize akanama, yagize ati “Bwaba ari ubwa mbere hatamaganywe ibitero ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye. Ibi birarenze !”

Hagati aho Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro kuri iryo tangazo bikomeje, kandi benda kuryemeranyaho.

angedelavictoire@igihe.com

mardi, août 20 2013

Abakandida 410 bazatorwamo abadepite 80 bazajya mu Nteko bemejwe bidasubirwaho

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamaze gushyira ahagaragara urutonde ndakuka rw’Abakandida bazahatanira kujya mu nteko Ishinga Amategeko, mu matora azaba ku wa 16-18 Nzeri 2013. Abakandida bemejwe bagera kuri 410 baturutse muri FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki yifatanyije na yo ari yo PDI, PSR, PDC na PPC, abatanzwe na PS Imberakuri, PSD, PL, abakandida bigenga, Abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Abakandida 410 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, 80 ni bo bazajya mu nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite barimo 53 bava mu badepite rusange, 24 bahagarariye abagore, babiri (2) bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe (1) uhagarariye abafite ubumuga. Ni ku ncuro ya gatatu Abanyarwanda bagiye gutora abadepite nyuma y’amatora yo mu 2003 na 2008.

Nk’uko bitangazwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije ari yo PDI, PSR, PDC na PPC batanze abakandida 80 bemezwa bose ; PS Imberakuri yatanze abakandida 63 hemezwa 45, PSD yatanze abakandida 80 hemezwa 76, PL yatanze abakandida 68 hemererwa 64 na ho abigenga batanze kandidatire ni batanu hemerwa 4.

Mu bagore, abatanze kandidatire mu Mujyi wa Kigali ni batanu bemejwe bose, Intara y’Amajyepfo abagore batanze kandidatire ni 30 bemezwa bose, Intara y’Uburengerazuba abatanze kandidatire ni 22 hemererwa 21, Intara y’Amajyaruguru abatanze kandidatire ni 21 bemerwa bose, na ho mu Ntara y’Iburasirazuba abagore 27 ni bo batanze kandidatire hemererwa 26.

Mu rubyiruko, abatanze kandidatire ni 24, hemererwa 23 kuko umwe yakuyemo kandidatire ye. Mu bafite ubumuga abatanze kandidatire ni 16 hemererwa 15.

Mu bakandida 410 bemerewe, 204 ni abagore ni ukuvuga 50% na ho 153 bakaba urubyiruko bangana na 37%. Kwiyamamaza bizamara iminsi 21, bikazatangira ku wa mbere tariki ya 26 Kanama bisozwe ku wa 15 Nzeri 2013. Biteganyijwe ko Abanyarwanda 5,987,077 bazitabira amatora y’Abadepite yo ku wa 16 Nzeri 2013.

Ku bijyanye n’indorerezi zizakurikirana imigendekere y’amatora, Prof Kalisa Mbanda, atangaza ko amatora y’abadepite azaba muri Nzeri, ubu bamaze kugera ku 174, abanyamahanga bamaze gusaba ari 63 ariko bagikomeza kwakira abandi kuko abo muri Sosiyete sivile n’abo mu mitwe ya Polikiti batariyandikisha.

anthere@igihe.rw

A. Abakandida mu matora ataziguye

1. Umuryango FPR- Inkotanyi wifatanyije na PDC, PDI, PSR na PPC 1. UWACU Julienne FPR 2. MUTIMURA Zeno FPR 3. MUKANDUTIYE Spéciose FPR 4. SEMASAKA Gabriel FPR 5. KANKERA Marie Josée FPR 6. KAYIRANGA Alfred FPR 7. KAYITESI Libérata FPR 8. MUKAMA Abbas PDI 9. KAYITARE Innocent FPR 10. MURUMUNAWABO Cécile FPR 11. MUSABYIMANA Samuel FPR 12. MUKARUGEMA Alphonsine FPR 13. KABONEKA Francis FPR 14. MUKAZIBERA Marie Agnès FPR 15. RWIGAMBA Fidel FPR 16. MUKAYUHI RWAKA Constance FPR 17. MUKAYISENGA Françoise FPR 18. BARIKANA Eugene FPR 19. RUCIBIGANGO Jean Baptiste PSR 20. MUREKATETE Marie Thérèse FPR 21. BAMPORIKI Edouard FPR 22. KANTENGWA Juliana FPR 23. NYANDWI Joseph Désiré FPR 24. BWIZA Sekamana Connie FPR 25. GATABAZI Jean Marie Vianney FPR 26. MUKABAGWIZA Edda FPR 27. RUKU RWABYOMA John FPR 28. MURESHYANKWANO Marie Rose FPR 29. MUDIDI Emmanuel FPR 30. NYIRASAFARI Esperance FPR 31. KAREMERA Jean Thierry PPC 32. MPORANYI Théobald FPR 33. MWIZA Esperance FPR 34. KARENZI Théoneste FPR 35. TENGERA TWIKIRIZE Francesca FPR 36. NYIRABEGA Euthalie FPR 37. SEMAHUNDO NGABO Amiel FPR 38. NYIRABAGENZI Agnès FPR 39. MUKAKARANGWA Clotilde PDC 40. HABIMANA Saleh FPR 41. BEGUMISA Théoneste SAFARI FPR 42. MUKANTAGANZWA Pélagie FPR 43. MUKANDAMAGE Thacienne FPR 44. RWAKA Pierre Claver FPR 45. NYABYENDA Damien FPR 46. KARINIJABO Barthelemy FPR 47. MUKAMANA Elisabeth PPC 48. HAKIZAYEZU Pierre Damien FPR 49. BITUNGURAMYE Diogène FPR 50. NIYITEGEKA Winifrida FPR 51. MURARA Jean Damascène FPR 52. UWAMARIYA RUTIJANWA Marie Pélagie FPR 53. UMWARI Carine PDI 54. BAYIHIKI Basile FPR 55. MUNYANTORE Jean Bosco FPR 56. MUKARINDIRO Libératha FPR 57. TUMUSIIME Sharon FPR 58. UWIMANA Xavérine FPR 59. UWANYIRIGIRA Consolée FPR 60. NYAMINANI Boniface FPR 61. HITIYAREMYE Augustin PSR 62. DUSABIREMA Marie Rose FPR 63. BANAMWANA Bernard FPR 64. BUKUBA Fidele FPR 65. UWIRAGIYE Priscille FPR 66. MUKANGIRUWONSANGA Agnès FPR 67. MUJAWAYEZU Prisca FPR 68. KARIMUNDA René FPR 69. RWIGEMA Vincent PDC 70. UWINGABIYE Fausca FPR 71. RWAGASANA Erneste FPR 72. ZINARIZIMA Diogène FPR 73. NTAMUGABO Erneste FPR 74. Silimu Diogène FPR 75. KAPITENI Athar Eléazar FPR 76. NSHIMIYIMANA Alphonse FPR 77. GATETE John FPR 78. NZAYITURIKI Dorothée FPR 79. MUTUYIMANA Jean Claude FPR 80. BISIZI Antoine FPR

PS IMBERAKURI

1. MUKABLINANI Christine 2. NTEZIREMBO Jean Claude 3. NYIRAMAJYAMBERE Scholastique 4. NIYORUREMA Jean René 5. MUGANZA Claudine 6. HABIYAKARE Joseph 7. NDAYISABYE Venant 8. NAHIMANA Athanase 9. RIZINDE Bonaventure 10. KAYIGANWA Gilbert 11. MUHIRWA Alex 12. NZABAKENGA Louis 13. MUNYANKUSI Emmanuel 14. BWENGE Michel 15. KARENZI Jean PauI 16. U Z AMUB ONA Clementine 17. SAFARI Jean de Dieu 18. MUNYANSHONGORE Olivier Jean Claude 19. TUYISHIME Philippe 20. HARELIMANA Brave Daniel 21. TWAHIRWA Thomas 22. NZIRUMBANJE Alphonse 23. MUSAZA Jean 24. BANTEGEYE Jean Népo 25. HAKIZIMANA Elias 26. TUYISENGE Jean Marie Vianney 2T. MUKABUTARE Léa 28. NSHIMIYIMANA Emmanuel 29. NSHIMYUMUREMYI Charles 30. NDOTIMANA Théodomir 31. NSHIMIYIMANA Jerome 32. INGABIRE Valentine 33. NIYONSHUTI Gabriel 34. KAMONYO Emmanuel 35. NDAGIJIMANA Jean Pierre 36. HABUMUGISHA Anastase 37. MUSHIMIYIMANA Cyprien 38. GATARI Jérôme 39. NIYIGABA Jean Pascal 40. IMANARADUKUNDA Eugénie 4 1.NSHIMIRIMANA Sandrine 42. NZEYIMANA Dan Bonaventure 43. BANGANIRIHO Thomas 44. UZARAMA Pierre Célestin 45. NGENDAHO Ignace

3. PSD

1. NKUSI Juvénal 2. MUKAKANYAMUGENGE Jacqueline 3. MUKANDASIRA Caritas 4. BAZATOHA Shyaka Adolphe 5. NIYONSENGA Théodomir 6. NYIRAHIRWA Landranda 7. RUTAYISIRE Georgette 8. BUSHISHI Giovanni 9. HINDURA Jean Pierre I 0. DUKUZUMUREMYI François I 1. NZABONIMPA Faustin 12. UHAGAZE Charles Mathias 13. DUSABE Denise 14. MANIRAGUHA Anastase 15. HAKIZIMANA John 16. MUHAKWA Valens 17. NYIRANZAHABIMANA Clementine 18. SIBOMANA Gerard 19. NGABIRE Emmanuel 20. NTAWUHIGANAYO Emmanuel 21. KALISA Innocent 22. NIYONAGIRA Nathalie 23. NIYOTWAGIRA François 24. MUTONI Jenninah 25. HITAMANA Jean 26. MI-TNYANEZA Philippe 27. NTIBARIHUSHA Dieudonné 28. UWUBUTATU Marie Th6rdse 29. NSINGA Germain 30. UWAYEZU Laurien 31. NIYONZIMA Jean Claude 32. MUSHAKAMBA Guillaume 33. MUKLINDE Germaine 34. NTAHOBARI Augustin 35. RUTSOBE Michel 36. KANTARAMA Chantal 37. NTABANGANYIMANA Omar Seleman 38. MUKAMANA Venantie 39. UWIMANA Immaculee 40. MUSANIWABO Marcelin 41. UMURLINGI Emelyne 42. FURAHA Naasson 43. MUHUNDE Audace 44. NSABIMANA Egide 45. KAYIRANGA Emmanuel 46. GANDIKA Nestor 47. NGARAMBE Bonheur Jean de Dieu 48. MINANI Jean Claude 49. UMUGWANEZA Marie Jean 50. TWIZERIMANA Bonaventure 51. HAKIZIMANA Barnabe 52. MUKAMANA Jeannette 53. NKURUNZIZA Aimable 54. MUHIRE Aloys 55. MUTUYIMANA Jeanne Christelle 56. UWIHANGANYE Alice 57. RUZIGANA Fidele 58. HABINEZA Justin 59. RUTARINDWA Alphonse 60. DUSABE Blandine 61. MUNYANTORE Anny Chantal 62. MUGIRANEZA William 63. NDAHAYO Pierre Claver 64. NGARAMBE UMUHOZA Redempta 65. NIYIBIZI Sylvestre 66. MUTIMUKEYE Claire 67. BUCYANAYANDI Joseph 68. KAYIGANWA Clarisse 69. BANGAYANDUSHA Samson 70. AKIMANIZANYE Providence 71. NYIRAMASOMO Chantal 72. KARASIRA Jean Damascène 73. UMUMARARUNGU Alida Prudence 74. RWANDAMURIYE Elias 75. MUREKATETE Toyota Isabelle 76. MAHATA Jean Népomuscène

4. PL



1. MUKABALISA Donatille 2. BYABARUMWANZI François 3. KALISA Evariste 4. MUKAMURANGWA SEBERA Henriette 5. MUNYANGEYO Theogene 6. MUPENZI George 7. MUGABOWINGOGA Bernard 8. KAMANDA Charles 9. MUKANTAGARA Stéphanie 10. UWAMARIYA M. Claire 11. MUKAMAZERA Rosalie 1 2. SAYINZOGA NKONGORI Apollinaire 1 3. NYIRABAZAYIRE Angélique 14. KAGOYIRE Odette 15. UDAHEMUKA Aimable 16. NYAMUGANZA Barnabé 17. NZABONIMANA Guillaume Serge I 8. NKEJUMUZIMA Emmanuel 19. GATERA Innocent 20. UMUGWANEZA Solange 21. NTAGARA Vianney 22. KAYIRANGA François 23. NDORUHIRWE Leopold 24. HARERIMANA SANO Theogene 25. MWUMVANEZA Emile 26. HARERIMANA Theogene 27. ZIHINJISHI Chantal 28. MUKANTABANA Benigne Consolee 29. KAZARWA Gertrude 30. GATETE Charles 31. TWAGIRUMUKIZA J. Baptiste 32. BAKURIYEHE Donatille 33. NSHIMIYUMUKI Z A J. Damascene 34. HAKIZIMANA Jean Marie Vianney 35. NISHIMWE Claudia 36. MBARAGA Virginie 37. NGIRINSHUTI J.de Dieu 38. MUKAKAMARI Dancilla 39. GAHIMA Venuste 40. USABYIMFURA Phocas 41. HABYARIMANA J. Damascène 42. GATAB AZI Aimable 43. MUKAYISENGA Julienne 44. NYIRANTEZIRYAYO Marcelline 45. RWAMIHARE Jean de Dieu 46. SIBOBUGINGO J. Bosco 47. MUNYAZESA Concorde 48. NSHIMIYUMUKIZA Zachee 49. KARUTA MUJYAMBERE Eric 50. RUTAGENGWA Anastase 51. SAMVURA Modeste 52. AKIMANIZANYE Virginie 53. MUZIGANTAMA Johnson 54. MUHIRE Alberto 55. NYIRABEZA Nadine 56. BIGIRIMANA Eric 57. MUKAHIGANIRO Julienne 58. UWERA Chantal 59. MUGIRIMBABAZI J. Bosco 60. RUKUNDO Kelvin Emmanuel 61. RUSAGARA Vedaste 62. NDAGIJIMANA Enock 63. DUKUZUMUREMYI Sylvain 64. NDABIRORA Jean. Damascene

5. ABAKANDIDA BIGENGA

1. BIZIREMA Venuste 2. MWENEDATA Gilbert 3. MUTUYIMANA L6onille 4. GANZA Clovis

B. ABAKANDIDA MU MATORA AZIGUYE

I. ICYICIRO CY’ABAGORE

1. UMUJYI WA KIGALI 1. MUKANTABANA Rose 2. MUKAMUGEMA Jeannine 3. UWAYISENGA Yvonne 4. MUKARUKIZA Félicité 5. KABATESI Emerthe 2. Intara y’Amajyepfo 1. MUKAKARANGWA Consolée 2. MUKESHIMANA Christine 3. UWINGABIRE Gaudence 4. MUKANKENZI Cansilde 5. MUHONGAYIRE Christine 6. MUKANYABYENDA Emmanuelie 7. UWIMABERA Emma 8. NIWEMUGENI Francine 9. GAHONDOGO Athanasie 1 0.UWUMUREMYI Marie Claire 11. MURORIINKWERE Justine 12. MUKASHEMA Christine 13. GASENGAYIREC l6mence 14. UWANYIRIGIRA Gloriose 15. UWIMANA Espérance 16. MUKASHYAKA Bernadette 17. NYANGE Sada 18. UWAMAHORO Prisca 19. NYIRARUKUNDO Ignatienne 20. MPONGERA Sylvie 21. UWAMBAJIMANA Antoinette 22. NYIRANSABIMAMA Aloysie 23. IZABIRIZA Marie Médiatrice 24. MUKAMANA Bernadette 25. UMBEREYIMFURA Marie Goretti 26. UWANTEGE Solange 27. NIYIGOBOKA Theophilla 28. NIYIRORA Elisabeth 29. KABARERE Triphonie 30. MUTESI Joy

Intara y’Iburengerazuba

1. NYIRANGIRINSHUTI Valerie 2. CYURINYANA Vestine 3. MUTATSINEZA Evanys 4. DUSABINEMA Consolee 5. NIKUZE Nura 6. MANIRARORA Annoncee 7. NYIRABIZIMANA Emeritha 8. NYIRAMANA Peruth 9. TWIZEYEMUNGU Donatha 10. M UKABIKINO Jeanne Henriette 11. NYIRANZEYIMANA Esperance 12. TWAGIRAMUNGU Angelique 13. NYINAWASE Jeanne d’Arc 14. MUKANSANGA Clarisse 15. MUKARUTESI Marie Vestine 16. NYIRARIBANJE Assoumpta 17. UWAMAMA Marie Claire 18. BARAKAGWIRA Patricie 19. UWAMBAYINGABIRE Jeanne 20. MUKANDEKEZI PetroniIle 21. UWAMWIZA Dative

3. Intara y’Amajyaruguru

1. ILIBAGIZA Mireille 2. NTAKONT AGIZE Florence 3. MUSABYIMANA Beatrice 4. UWAMARIYA Françoise 5. MUKARUTABANA Beata 6. NIYONSABA Liberata 7. NYIRAMADIRIDA Fortun6e 8. UWAMARIYA Devota 9. MUKAHAKUZIMANA Consolée 10. NDEJEJE UWINEZA Marie Rose 11. KANDINGA Elisabeth 12. MUKESHIMANA Clementine 13. UMULISA Marie Chantal 14. MUREBWAYIRE Marie Claire 15. MUKAYIJORE Suzanne 16. ISABWE Felixisme 17. UWAMUNGU Francine 18. KABASINGA Chantal 19. UWIMANA Claudine 20. NZARAMBA Lucie 21. MUJAWAYEZU Leonie

4. Intara y’Iburasirazuba

1. YANKURIJE Marie Goretti 2. NYIRAGWANEZA Athanasie 3. UWINEZA Marie Grace 4. MUTESI Anitha 5. MUKANTABANA Laetitia 6. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc 7. MUJAWAMARIYA Berthe 8. NYIRIMBAB AZI Jeannette 9. MUREBWAYIRE Christine 10. MUKESHIMANA Gloriose 11. UWIBAMBE Consol6e 12. MUKARUGWIZA Annonciathe 13. MUSABE Clementine 14. UWINGABIYE Alice 15. NZITONDA Mediatrice 16. UWANZIGA Lydia 17. MBABAZI Jane 18. MUHIMPUNDU Claudette 19. DUSENGE Rose 20. MUKAMUSONI Virginie 21. UWITONZE Marie Claire 22. UWINGABIYE Chantal 23. MUKAMASABO Donata 24. MUKAGATSINZI Beata 25. MUKANDERA Iphig6nie 26. MUKAMUSONERA Dativa

Il. ICYICIRO CY’URUBYIRUKO

1. KABATESI Epiphanie 2. MURENZI Janvier 3. KABASINDI Tharcie 4. NDAYIZIGIZE Pelerin Emmanuel 5. NDAYISHIMIYE Eric 6. SANYU Robina 7. NTAGANIRA Bayingana Peterson 8. MURENZI Robert 9. NIWEMUGENI Prudence 10. KANANGIRE NGABO Christian 11. MPAMIRA Egide 12. KAGENZA Jean Marie Vianney 13. UWERA Leontine 14. HAGENIMANA Justin 15. TWAGIRIMANA Innocent 16. UWIRINGIYIMANA Philibert 17. SIBOMANA Darius 18. KAYIGAMBA Theobald 19. M WISENEZA Jean Claude 20. IRANKTINDA Marie Goreth 21. UMUTONIWABO Claudine 22. MUKOBWA Justine 23. NZIRORERA Eric

IlI. ICYICIRO CY’ABAFITE UBUMUGA

1. KARANGANWA Jean Bosco 2. RWAMUCYO GISAZA Severin 3. MUTABAZI Innocent 4. NDAYANZE Jean Bosco 5. BAKUNDUKIZE EIysee 6. RUSIHA Gastone 7. RUTAYISIRE Augustin Sefu 8. NKURANGA Jean Pierre 9. TWAGIRAYEZU Innocent 10. KARANGWA François Xavier 11. NDAYISABA Salvator 12. NGABOYISONGA Ally 13. NYIRIMIHIGO Emmanuel Gisa 14. RWAGASORE Augustin 15. GAHONGAYIRE Annonciata

Source: http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/abakandida-410-bazatorwamo

jeudi, août 1 2013

Ikibazo cy’amoko mu Rwanda kirahari, utakibona arirengagiza –Rutayisire Antoine

Umuvugabutumwa Pasiteri Rutayisire Antoine yemeza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’amoko, n’utakibona ari uko ashaka kwirengagiza.

Mu kiganiro “Nta cyizere kitagira ukuri” yagejeje ku banyamakuru b’Abanyarwanda ndetse n’abahanzi mu biganiro byari bifite intego yo kuganira ku mateka y’u Rwanda, byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki ya 26 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2013, Pasiteri Rutayisire Antoine yavuze ko adashidikanya ko niba hari abantu badakunda kuvugisha ukuri Abanyarwanda barimo.

Abanyarwanda bakunda kwirarira

Pasiteri Rutayisire Anoine agira ati “Umunyarwanda ntabwo akunda kugaragara uko ari ; dukunda kwirarira. Biri mu muco wacu, cyane iyo tutari aho tuvuka, no mu kinyarwanda baca umugani ubivuga, aho bagira bati ‘Umusore utiraririye ntarongora inkumi.” Ibi byose ngo n’ibigaragaza ko Abanyarwanda badakunda ukuri.

Rutayisire yakomeje avuga ko ikibazo cy’amoko mu Rwanda kigihari kandi ko uburyo bwo kugicyemura ari ukubwizanya ukuri. Ati “Abanyarwanda bakwiye kumenya ibyo bahisha n’ibitari ibyo guhishwa.”

Rutayisire yavuze ko kubwizanya ukuri ku mateka yaranze Abahutu n’Abatutsi n’u Rwanda muri rusange ari wo muti w’ubwiyunge ku banyarwanda ndetse n’ejo hazaza h’u Rwanda.

Ati “Kwicara hamwe abantu bakavuga ku mateka yabo, biruta ko abantu bajya mu dutsinda bashingiye ku moko, aho bavugira ibidafitiye Abanyarwanda n’igihugu akamaro. Turetse guhishanya, ntabwo muzi aho bajya mu matsinda ngo ni Abahutu, ibiganiro byabo ari ‘Ni ko sha ! Wabonye ukuntu biriya bitutsi bikunda kwica akazi ? Buriya birashaka kutwirukanisha.’ Ubwo n’Abatutsi ku rundi ruhande ari uko bimeze.”

Rutayisire Antoine ati “Ikibazo cy’amoko kirahari n’utakibona ni uko ashaka kwirengagiza. U Rwanda turimo ntabwo tugomba guhombeka amaso, ngo tuvuge ko nta kibazo gihari. Niba dushaka guhindura ibintu, tugomba kureka guhisha ikibazo cy’amoko kandi gihari.”

Babengewe mu rusengero kubera ubwoko bwabo

Mu buhamya yatanze nk’umuvugabutumwa kandi usezeranya abantu imbere y’Imana, yavuze ko ubukwe bugera kuri bune bumaze gupfa abageni bageze mu maboko ye, umukobwa azize ko avanze, cyangwa ari umuhutukazi.

Rutayisire yashimangiye ko iyo ushaka kwigenga ndetse no kubohoka ubanza ukagira ukuri n’ubwo bitoroshye kuko abantu batinya ukuri. Yakomeje avuga ko iyo bavuze Jenoside yakorewe Abatutsi we atavuga ko yatangiye mu mwaka 1994 ahubwo kubwe yatangiye mu mwaka 1963.

Asobanura ko igituma avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu 1962, ni uko se umubyara yishwe mu mwaka 1963 azira ko yari Umututsi, nyina yarabibahishe nyuma aza ku mujyana ku ishuri umwarimu abaza nyina wa Rutayisire amazina y’umwana we, amusubiza ko ari Rutayisire Antoine. Umwarimu amubajije niba afite se, nyina abanza kwiyumvira kuko yari kumwe n’umuhungu we kandi adashaka ko abimenya ageze aho ati “Yarapfuye.”

Rutayisire yibajije ibibazo byinshi ; Data yarapfuye ? Yishwe na nde ? Yahambwe he ? Ibi byose byatumye akura ashakisha icyishe Se. Nyuma ahagana mu mwaka 1970 ni bwo yaje kumenya ko Se yishwe n’Abahutu bo muri Parmehutu. Kubera abandi bahungu bari bahuje ikibazo, Rutayisire ngo yagiriye urwango rukomeye Abahutu, ndetse yigana ishyaka ryo kurusha Abahutu mu ishuri.

Nk’uko itegeko ryabivugaga rya Kaminuza, umuntu wabaga yabonye amanota yo hejuru (Distinction) yararangizaga akigisha muri Kaminuza. Rutayisire we yakoreye kubona ayo hejuru kurusha abandi bose kugira ngo atazatsikamirwa n’Abahutu bari ku ibere, abigeraho anabona umwanya wo kwiga muri Kaminuza.

Nyuma y’igihe gitoya yirukanwe azira ubwoko. Ibi ngo byatumye yanga Abahutu ndetse ngo akajya yibaza ikintu cyabamaraho na we akabigiramo uruhare. Uko iminsi yagiye ihita, Rutayisire yabivuyemo yakira agakiza. Ubu ni umuvugabutumwa.

Rutayisire yavuze ko kubwira urubyiruko rw’u Rwanda ubuzima babayemo ari uburyo bwo kubahwitura, kugira ngo babimenye birinde ikintu cyose cyabagarura mu buzima bubi babayemo.

Umukoro ku banyarwanda

Mu gusoza iki kiganiro Rutayisire yatanze umukoro ku banyamakuru n’abahanzi ngo bazawusubize, bazaba babonye aho baganisha igihugu cyabo. Umukoro uteye utya “Mbere yo guhindura u Rwanda wowe warahindutse ? Igihugu abantu bashaka kimeze gite ? Ese n’ikihe gitambo witeguye gutanga ku gihugu cyawe ngo kirangwe n’ukuri n’amahoro ?

Source: Igihe.com

mercredi, mai 22 2013

Paul Kagame: Ibyo byose ntacyo bizahindura ku munsi wanjye wo gupfa!

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku ngingo za politiki usanga hari abazibazaho. Muri zo harimo ibivugwa ku bibazo bya Congo birimo umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo Kinshasa ; ku birebana n’itahuka ry’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba hanze ; uko bizagenda nyuma ya manda ya kabiri ya Perezida Kagame mu 2017. Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame isomo u Rwanda rwaba rwarakuye mu kuba mu minsi ishize rwarashyizwe mu majwi ku bibazo bivugwa mu Burasirazuba bwa Congo byanatumye amahanga aruhagarikira inkunga.

Perezida Kagame yamusubije ko atari ibintu byinshi rwabikuyemo kuko atari ubwa mbere bibaho, ati ’’Mu by’ukuri ni ibintu bike. Si ubwa mbere u Rwanda ruhura n’ibibazo cy’abatumva ibirebana n’Uburasirazuba bwa Congo, nta n’ubwo ari ubwa mbere inkunga yahabwaga u Rwanda ihagarikwa kubera byo, aha rero Abanyarwanda bakaba barabashije kubyigobotora. Naho ibihano muvuga byafashwe bishingiye kuri raporo y’inararibonye z’Umuryango w’Abibumbye, aho u Rwanda rutigeze runamenyeshwa ibyo byemezo bishingiye ku bihuha ndetse n’ibirego by’abantu batazwi."

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ikibazo kireba u Rwanda ari FDLR, ati "Ni byo koko hari aho ibibazo bya Congo bitureba mu rwego rw’uko ari igihugu gicumbikiye hafi imyaka 19 Interahamwe n’abasirikare basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside mu 1994 kandi kugeza n’ubu tuvugana batarashirwa, bagifite inyota yo gukomeza akazi batangiye. Ariko ibyo bibazo byakagombye gukemurwa n’igihugu cya Congo ndetse n’Umuryango w’Abibumbye. Ibi rero bisa nk’aho nyuma yo gutsindwa, bateganyije ko u Rwanda rugomba kwishyura ; ntabwo tubyemera rero.’’

Umunyamakuru yanamubajije niba ihagarikwa ry’inkunga z’amahanga ku Rwanda zararuhungabanyije. Perezida amusubiza ko u Rwanda rwakomeje kubaho, ati ’’Oya, ntitwabuze icyo dukora. Turabizi neza ko inkunga itangwa ku bushake bw’uyitanga cyangwa uyihagarika ku mpamvu ze bwite. Twarabyamaganye, kandi twafashe ingamba, ku bibaza ntacyo bimaze.’’

Umutwe wa M23 ureba Congo

Ikindi Perezida Kagame yagarutseho ni ibirebana n’umutwe wa M23, ubwo yabazwaga niba yemera ko bigoye kwemera ko inyeshyamba za M23 zifitanye isano n’u Rwanda.

Aha Perezida Kagame yasubije agira ati ’’Bigoye kuri bande ? ku bantu bahisemo kwirengagiza ukuri, bagatangaza raporo zibogamye ? Ntibashake kutwumva ? M23 ntabwo ari ikibazo cyanjye, ni ikibazo cya Guverinoma ya Congo. Kuki abantu bishyizemo M23 ? Hari izindi nyeshyamba ziri muri Congo, bigaragara ko zidafite uwo zishishikaje.’’

Abatavuga rumwe na Leta bataha mu Rwanda

Ibindi bibazo Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame n’ibirebana n’itahuka ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, aho yamubajije niba abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda nka Faustin Twagiramungu, Paul Rusesabagina, Emmanuel Habyarimana n’abandi… nibaramuka batahutse mu Rwanda batazashyirwa imbere y’ubucamanza, maze Perezida Kagame asubiza agira ati : ’’Nibyo narabivuze rwose ko bashobora kuzagaruka kandi hari ibigomba kubahirizwa, ibindi ni akazi kabo n’ak’ubucamanza bw’u Rwanda.’’

Umunyamakuru yanabajije Perezida Kagame niba yiteguye kuba yashyikirana nabo, amusubiza ko nta mishyikirano ihari. Perezida Kagame yagize ati ’’Imishyikirano y’iki ? Icyo bashaka mu magambo make ni ubutegetsi, ubwo butegetsi kandi ntabwo nzabaha igihe cyose bidaciye mu nzira nyayo igenwa kubugeraho, ntacyo kumvikana nabo gihari.’’

Umunyamakuru yanagarutse ku irangira ry’ubuhunzi ku Banyarwanda bari mu buhungiro, nyamara mu gihe kitarengeze ku kwezi nta buhunzi ku Munyarwanda buzongera kubaho mu mahanga, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryabyemeje. Bamwe muri bo bashyigikiwe na Kinshasa ivuga ko nta mutekano n’uburenganzira bazagira mu Rwanda. Umunyamakuru yabajije Perezida icyo yabivugaho.

Perezida Kagame yagaragaje ko Congo idashobora kwivanga mu bibazo by’u Rwanda, ati’ Ni gute ubutegetsi bwa Congo bushobora kwivanga mu bibazo by’u Rwanda ? Kubera iki bagomba kuvugira izo mpunzi z’Abanyarwanda ? Kinshasa igomba mbere na mbere kubanza gukubura imbere y’umuryango wabo……Kandi ntawe duhatira gutaha.’’

Ese muri 2017 bizagenda gute ?

Ibizakurikira irangira rya manda ya kabiri ya Perezida Kagame nabyo byagarutsweho muri icyo kiganiro na Jeunafrique, aho umunyamakuru yamubajije niba azongera kwiyamamaza mu 2017.

Perezida Kagame yamusubije agira ati : ’’Yaba njye, yaba n’undi wese, ntawageze kuri uwo mwanzuro. U Rwanda rwa none sinjye rwaremewe. Gusa mbwira Abanyarwanda nti : ’’Mubiganireho, mubitekerezeho, mugire ibyo mufata mwita ku nkingi eshatu mbifuriza : mpinduka, iterambere n’umutekano.’’

Uwo munyamakuru yongeye aramubaza kandi ati : ’’Dufate ko mwiyamamaje mugatsinda, muzi ibyavugwa : Kagame yagundiriye ubutegetsi, Kagame ni umunyamacenga ?’’

Perezida Kagame yamugaragarije ko ibyo nta gishya kirimo, agira ati : ’’Ibyo ndabizi. Nta gishya gihari ? Navuze ko kuyobora bitanshishikaje, imiryango itegamiye kuri Leta isubiramo ibyo bintu kuva ku munsi wa mbere wa manda yanjye ya mbere. Mushaka ko ibyo bitwara iki Abanyarwanda ?’’

Naho kuba hari abanenga u Rwanda bakabigereka kuri Perezida Kagame, Perezida Kagame yamubwiye ko ntacyo bimutwaye, ati ’’Ibyo ntibimbuza kubaho, nta n’icyo bizahindura ku munsi wanjye wo gupfa. Niba mushaka kumenya byose, nijoro ndaryama ngasinzira neza.’

Igihe.com

mercredi, avril 24 2013

Ubutabera mu Rwanda ni urukozasoni! Ingabire yahamijwe ibyaha hagendewe kubyanditse ku rubuga rwa internet aho gukurikiza amategeko !

__Mu guhamya Ingabire Victoire ibyaha bishya Urukiko Rukuru rwifashishije inyandiko z’urubuga rwa Wikipedia no ku bitekerezo bwite by’inyandiko ya Yves Ternon yanditse ku mateka y’uRwanda aho gushingira ku mategeko y’uRwanda cyangwa mpuzamahanga. __

Ubwo Umunyamategeko Ian Edward wunganira Mme Ingabire Victoire yahabwaga ijambo uyu munsi ngo asobanurire urukiko ibijyanye n’ubujurire bw’uwo yunganira, yabwiye urukiko ko bibabaje kubona uwo yunganira yarahanaguweho ibyaha 6 yari yarashijwe n’ubushinjacyaha maze Urukiko Rukuru rukamuhamya ibyaha bishya bibiri: icy’ubugambanyi n’icyo gupfobya genocide rutagendeye ku mategeko ahubwo rugashingira ku nyandiko ruvanye ku rubuga rwa‘wikipedia’zidafite uwazanditse, naho zandikiwe ,runifashisha igitekerezo cy’umuntu ku giti cye wagize icyo avuga ku mateka y’uRwanda witwa Yves Ternon maze rukatira igihano uwo yunganira rwirengagije amategeko y’uRwanda n’amategeko mpuzamahanga.Ibi byose urukiko rukaba rwarabikoze rutanahaye ijambo abaregwa ngo bagire icyo bavuga kuri izo nyandiko rwashingiyeho rumuhamya icyaha.

Ibi byaha urukiko rwahamije Ingabire rukaba rwarabishingiye ku bimenyetso bibiri aribyo amahameshingiro y’ishyaka ndetse na disikuru Ingabire yavugiye ku Gisozi. Kubijyanye n’amahame y’ishyaka FDU-Inkingi urukiko rukaba rwaribanze ahanditse ijambo ryitwa Genocide y’abanyarwanda ariko uwunganira Ingabire yasobanuye ko iyi migambi y’ishyaka yakozwe mu mwaka wa 2006 kandi icyo gihe ItegekoNshinga ry’uRwanda naryo icyo gihe ryari ritarahinduka ngo hashyirwemo ijambo« genocide yakorewe abatutsi » Me. Ian akaba yabwiye urukiko ko iyi nyito itabazwa Ingabire kuko inshyashya yari itarabaho.

Me. Ian Edward akaba yabwiye urukiko rw’ikirenga ko ku cyaha cyo gupfobya genocide Urukiko rw’Ikirenga rwazazirikana ibijyanye n’umwanzuro rwagifasheho mu rubanza n°0031/11/S/CS rw’abanyamakuru Sayidadi Mukakibibi na Uwimana Agnes Nkusi aho urukiko rwabahanaguyeho icyi cyaha cyo gupfobya genocide rushingiye ko igeteko rihana icyi cyaha mu ngingo yaryo ya 4 ridasobanutse kuko ridatanga igisobanuro ku nyito y’icyaha, runavuga ko ubushinjacyaha butigeze bwerekana ubushake bw’abo bwaregaga ku kuba bari bagambiriye gukora icyo cyaha. Me.Edward akaba yavuze ko uwo yunganira nawe yahutajwe n’iri tegeko kandi akwiye kurenganurwa.

Ku bijyanye no kudafutuka kw’iri tegeko abunganira Ingabire babwiye urukiko ko amategeko arimo urujijo abangamiye amasezerano uRwanda rwashyizeho umukono tariki ya 16/07/1997 ku bijyanye n’uburenganzira bwa gisivire n’ubw’abanyapolitiki aho busobanura ibijyanye nuko uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza bugomba kubahirizwa.

Uyu munyamategeko akaba yafashe ijambo uyu munsi nyuma yuko ku munsi wejo wari wihariwe na none n’umunyamategeko Gatera Gashabana aho yasobanuye inenge zikomeye zabaye mu Rukiko Rukuru harimo kwirengagiza amasezerano atandukanye Leta y’uRwanda yagiye isinya,uburenganzira bwo kwiregura buteganywa n’itegeko nomero 119 rirebana n’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha butigeze bwubahirizwa kuwo yunganira, no kuba mu bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha nta na hamwe byerekana uruhare Ingabire yabigizemo. Me. Gatera Gashabana akaba yarabwiye urukiko ko bitangaje ukuntu abareganwa na Ingabire urukiko rwabagize abere ku byaha bo biyemerera kandi basabira imbabazi. Kuri Me.Gashabana ibi bikaba bivuze ko ubwirege bwabo butemewe nyamara ibyo babwiye urukiko babeshya hagamijwe gufungisha uwo yunganira byo urukiko rukaba rwarabihaye agaciro.

Urubanza rukaba ruzasubukurwa ku munsi wejo Umunyamategeko Ian yereka urukiko videwo y’ijambo Ingabire yavugiye ku rwibutso rwa genocide ku Gisozi kugirango arufashe kumva uburyo ibyo uwo yunganira byagoretswe nkana hagamijwe kumugerekaho icyaha cyo gupfobya genocide kandi nyamara mu ijambo yahavugiye nta kibi kirimo.



FDU-Inkingi Boniface Twagirimana Umuyobozi wungirije w’agateganyo

mercredi, avril 10 2013

LETA YA FPR BAGOMBA KWIRENGERA INGARUKA Z'IBYEMEZO BAGIYE BAFATA

Ubuzima bw’umuntu kuri iyi si bugirwa n’ibyemezo binyuranye . Utazi kwifatira icyemezo ntashobora kubaho mu bwigenge kuko nyine abamufatira ibyemezo aribo bamukanira urumukwiye ! Rwose imibereho yacu igengwa n’ibyemezo dufata cyangwa abandi badufatira ! Imigendekere myiza cyangwa mibi y’igihugu nayo ituruka ku byemezo bifatwa n’abategetsi cyangwa na rubanda . Abategetsi bashobora gufata icyemezo cyo gukora ibifasha abaturage cyangwa ibibahima. Icy’ingenzi muri ibyo byose ni uko umuntu yemera kwakira n’ingaruka z’ibyemezo afata, zaba zishimishije cyangwa se zikarishye.



Biragaragara ko Agatsiko kamaze imyaka 19 ku butegetsi mu Rwanda kafashe ibyemezo byinshi muri aya mateka aheruka y’U Rwanda.Reka twibukiranye bimwe muri byo.

(1)Agatsiko kafashe icyemezo cyo gutangiza intambara taliki ya 1/10/1990 kandi kabona neza ko iyo ntambara yagombaga kurimbura Abanyarwanda bakabakaba miliyoni.



(2)Icyemezo cyo kwica Perezida Habyarimana Yuvenali kandi ubwo karangije kubara n’ingaruka mbi nyinshi icyo gikorwa cy’iterabwoba kizagira ku gihugu muri rusange no kubenegihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi ku buryo bw’umwihariko.



(3)Icyemezo cyo kwica abantu benshi cyane bahamagawe mu nama, aho FPR yanyuze hose.



(4)Icyemezo cyo kurimbura Abahutu bari mu nkambi i Kibeho.



(5)Icyemezo cyo gutera inkambi za Kongo hagamijwe kurimbura impunzi.



(6)Icyemezo cyo gutoteza no gufunga Abanyarwanda bose banenga imikorere mibi y’ubutegetsi bw’Agatsiko harimo abanyapolitiki n’abanyamakuru.



(7)Icyemezo cyo gusenya amazu bwite y’abaturage ngo ni uko ari nyakatsi hagamijwe guhisha inyerezwa ry’ inkunga Leta yari yaraherewe kububakira amazu meza y’amabati.



(8)Icyemezo cyo kurandura imyaka y’abaturage kugira ngo bahatirwe guhinga ibyo inganda z’Agatsiko zishaka, kibonere ibifaranga byinshi naho abaturage nibashaka bicwe n’inzara na bwaki .



(9) Icyemezo cyo gukenesha abantu nkana hakoreshejwe kubambura amasambu yabo no kubaca imisoro, amahooro, amakoro…by’urudaca.



(10)Icyemezo cyo kwirukana abana ba rubanda mu ishuri no kubabuza kwiga, ibyo bikanyuzwa muri gahunda yo kubima buruse n’inguzanyo hagamijwe gucupiza mwene ngofero no guha amahirwe yose abana b’Agatsiko gusa, ngo mu myaka itaha azabe ari bo bonyine bakomeza guheza igihugu mu kiziriko cy’ingoma y’igitugu .



(12)Icyemezo cyo gukenesha abacuruzi batari abo mu nda y’ingoma hakoreshejwe Rwanda Revenue Authority ibaca imisoro irenze igipimo, akabendereza kugeza isubije ku isuka abo Agatsiko kadashaka.



(13)Icyemezo cyo kubaka urukuta rw’amategeko arenganya rubanda, za Gereza zikaba zuzuye Abenegihugu bahimbiwe amadosiye bazira gusa ko bize amashuri cyangwa ko bafite imitungo…



(14)Icyemezo cyo kwiba amajwi mu matora ku buryo nta muntu utorerwa umwanya mu nzego z’ubuyobozi uretse umukombambehe w’Agatsiko .



(15)Icyemezo cyo guhindura urubyiruko abashomeri n’inzererezi , kuko akazi gahabwa abo mu nda y’ingoma gusa abandi bagatereranwa , bakaba basigaye barahindutse nk’intama zitagira umushumba.



(16)Icyemezo cyo kwirukana abaturage mu mujyi wa Kigali ugaharirwa abaherwe, Abanyamahanga n’abo agatsiko kikundiye gusa.



(17)Icyemezo cyo gutindahaza mwarimu kugira ngo ajye yirirwa yiruka inyuma y’icyo gushyira mu nda abure umwanya wo kumurikira rubanda, abereka inzira y’ukwibohoza ku ngoma y’igitugu cy’Agatsiko.



(18) Icyemezo cyo gutikiza Abihayimana barimo abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika biciwe i Gakurazo muri Kamena 1994, kugira ngo abihaye Imana bashye ubwoba bibagirwe ubutumwa bashinzwe bwo kuba abahanuzi no kuvuganira abarengana..



(19)Icyemezo cyo kudashyingura amagufa y'Abatutsi bazize jenoside yo mu 1994 ahubwo akanikwa mu nzibutso, akavangwa n'aya bamwe mu Bahutu bishwe na FPr kandi yose akitwa ay'Abatutsi ! Ni agashinyaguro gusa !



(20) Icyemezo cyo kubuza Abahutu gushyingura mu cyubahiro no kwibuka ababo bishwe na FPR , kugeza ubwo n'Abepiskopi baguye i Gakurazo bimwa uburenganzira bwo gushyingurwa muri katedalari zabo nk'uko umuco karande wa Kiliziya gatolika ubiteganya.



(21)N’ ibindi byinshi bisa n’ibyo….



Nk’uko bigaragara , ibyemezo byose Agatsiko gafata bifite icyitarusange bihuriraho : Guhima rubanda rugufi. Niyo mpamvu ubutegetsi bw’Agatsiko bwubakiye ku kinyoma, iterabwoba no kwikubira ibyiza byose by’igihugu !



II. Ese Abenegihugu bo bazafata ICYEMEZO ryari?



Biratagaje kubona ubutegetsi nk’ubu bubereyeho guhima rubanda gusa , bumara imyaka 19 abaturage batarisuganya , ngo bafate ICYEMEZO cyo guhagurukana impirita ngo babuhirike, bugende nk’ifuni iheze ! Icyo cyemezo kiri mu bushobozi bwacu , si amakabyankuru.



Niyo mpamvu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryiyemeje gukora ibishoboka byose ngo rihagurutse Abenegihugu kugirango bafate ICYEMEZO cyo gusiba burundu ikimwaro cyo kuyoborwa n’ubutegetsi bwiyemeje kugira nabi gusa ! Kandi tuzabigeraho mu gihe kitarambiranye.



Icyemezo Abanyarwanda bagomba gufata ni kimwe gusa ! Buri wese muri twe, atagombye kurebera kuri mugenzi we, nabanze yibaze iki kibazo : “njyewe ku giti cyanjye natanga iki kugirango nshyigikire bidasubirwaho uru rugamba rwo guhirika aka Gatsiko kagiye kumarira Abanyarwanda ku icumu ?”



Nusanga hari umuganda watanga , fata ICYEMEZO kandi uhite ugishyira mu bikorwa : Tanga inkunga yawe, yaba nto, yaba nini .



Nusanga ntacyo ufite watanga, habe n’igice cy’idolari , hita umenya urwego urimo : Kuba umunyabwoba ukihisha mu mwobo kandi urugamba rwaremye bingana no kuba IKIGWARI n’INGAMBANYI ku itabaro!



Ibi kandi bikwiye gusobanuka neza : Gufata icyemezo cyo kudafatanya n’Abiyemeje kurwanya Agatsiko kabangamiye rubanda bikomeye bisobanura ko uba warangije guhitamo gushyigikira ubutegetsi bw’Agatsiko, wabikora ku mugaragaro cyangwa rwihishwa, byose nibyo kimwe ! Kutarwanya Agatsiko ni ukugatera inkunga ikomeye. Uwituramira imbere y'akarengane kagirirwa rubanda aba ari ku ruhande rw'abarenganya abandi !



Na none kandi byumvikane neza, gushyigikira urugamba rwo kwibohoza ku ngoma y’igitugu cy’Agatsiko si ugutanga amafaranga gusa! Ushobora no gufata umwanya wo gusengera intwari ziyemeje gutabara mu b’imbere; ushobora no gufata umwanya wo gusobanurira abana bawe, umuntu umwe cyangwa benshi mu bashyigikiye Agatsiko ukamwumvisha ko akora nabi bityo akaba agomba kureka gukomeza gutera inkunga ubutegetsi burenganya rubanda….



Umwanzuro: Fata ICYEMEZO



(1)Wowe Mucuruzi, uhora wiyuha akuya ariko ugasa n’uruhira Agatsiko kakurya ibyawe katabiruhiye kandi ntibikabuze kugucundaho ayikoba, fata icyemezo : Tanga icyacumi, ushyigikire Opozisiyo kuko ariyo yonyine izafasha Abanyarwanda kwibohoza.



(2)Wowe ufite "Entreprise" uzafata icyemezo ryari ? Aho guhora utanga amafaranga ya buri munsi wigura ku Gatsiko kandi ntibikabuze kukujujubya, fata icyemezo kimurikiwe n'ubushishozi maze ushyigikire ibikorwa bya Opozisiyo ku buryo bugaragara , ejo uzabone igihugu gituje uzakoreramo business yawe mu mutuzo, ntawe uguhagaze hejuru .



(3)Wowe rubyiruko wateshejwe kwiga kuko Leta y’Agatsiko igufata nk’utari umwenegihugu, fata icyemezo kidakuka: injira muri Batayo y’amahoro y’Ishyaka Ishema, utange umuganda wawe muri gahunda yo kuzana impinduka nziza mu buyobozi bw’igihugu cyakubyaye. Amahirwe angana ku bana bose b’u Rwanda nibikubere impamvu(cause) wamenera n’amaraso yawe.



(4)Wowe wagizwe umushomeri kandi utabuze ubwenge n’amabako byo kugira umurimo ufite akamaro wakora, fata icyemezo simusiga : kwirirwa uryamye siwo muti, emera ufatanye n’abandi guhangamura inzitizi zikubujije kubaho nk’abandi . Ibyemezo bibi by’Agatsiko nibyo byonyine byagukozeho ! Haranira ko hajyaho ubutegetsi bufasha rubanda kwigiramo ubuzima .



(5)Wowe warenganyijwe n’Inkiko z’Agatsiko : uyobewe se ko “uwigize agatebo ayora ivu ?” Fata icyemezo kitajegajega cyo gushyigikira abarwanashyaka bashaka gukuraho ubutegetsi bubi burenganya rubanda bagashyiraho Ubuyobozi bwubakiye ku mahame ya demokarasi isesuye.Nubigiramo uruhare , bizashoboka.



(6)Wowe mwarimu wahinduwe gakweto kandi wirya ukimara kugirango u Rwanda rw’ejo ruzabeho neza : aho ntugosorera mu rucaca niba urera abatazakura kuko agatsiko kabamira batararenga umutaru ? Fata icyemezo ntangarugero ko kuva uyu munsi ugiye kuva hasi ugacengeza muri abo bana n’ababyeyi babo ko Abenegihugu twese tugeze igihe cyo GUFATA ICYEMEZO cyo guhaguruka tukajya muri Opozisiyo yubaka , tugafatanya n’Ishyaka ISHEMA guhangamura ubutegetsi bw’ AGATSIKO kahinduye u Rwanda nk’akarima k’umwihariko wa bake.

Nidufatanya tuzatsinda, Abajya inama Imana irabasanga.



Padiri Thomas Nahimana, Wafashye Icyemezo-ndakuka cyo gutanga umuganda we mu Ishyaka Ishema.

jeudi, mars 21 2013

Leta y'u Rwanda nta bubasha ifite bwo gutegeka HCR kwambura abanyarwanda ubuhunzi !

Ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda cyatangiye kuvugwaho byinshi no gushyushya imitwe ku buryo budasanzwe mu kwezi k’Ukwakira 2009, ubwo Leta y’Agatsiko yasabaga Bwana Antonio Guterres, Komiseri Mukuru wa HCR, ko yashyira mu bikorwa ingingo z’amasezerano ya Jeneve (Convention de Genève de 1951) zivuga uko abantu bamburwa ubuhungiro (Clauses de cessassion) bagasubira kugengwa n’igihugu cyabo. Icyo Leta y’Agatsiko yashakaga ngo ni uko Abanyarwanda bose bahawe ubuhungiro n’abakiri mu nzira zo kubuhabwa bacyurwa mu Rwanda ngo kuberako ibyo bahungaga byarangiye, u Rwanda rukaba rwarabaye igihugu gitekanye kandi cy’intangarugero mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu !

Icyo gihe HCR yashubije Leta y’u Rwanda ko igiye kuganira n’abarebwa n’icyo kibazo bose bityo bakarebera hamwe uko impunzi z’Abanyarwanda zacyurwa ahagana mu kwezi k’Ukuboza 2011.

Guhera icyo gihe, Agatsiko gafite uburambe mu gushyushya imitwe katangiye gukwirakwiza impuha n’ibinyoma, kakavuga ku maradiyo no mu bitangazamakuru bikabogamiyeho ko icyemezo cyarangije gufatwa, ko impunzi zose z’Abanyarwanda zigiye gutahurwa mu Rwanda, ko ndetse izizanga gutaha zizatakaza ubwenegihugu bwo kuba Abanyarwanda !

Bibaye ngombwa ko tugaruka kuri iki kibazo kuko gikomeje gutera umutima uhagaze benshi mu mpunzi z’Abanyarwanda bakeneye kumenya neza uko iki kibazo giteye mu by’ukuri n’uko bacyifatamo. Reka tugerageze gusubiza ibi bibazo bitanu abatari bake bahora bibaza.

1.Ese ni ryari umuntu wari warahawe ubuhungiro afatwa nk’utakiri impunzi (Clauses de cessassion)?

Umuntu ahabwa sitati y’impunzi zigengwa n’umuryango mpuzamahanga (Protection internationale) kubera ko yavuye mu gihugu cye ahunze itotezwa rikozwe ahanini n’abategetsi bacyo hashingiwe ku bwoko, idini, ibitekerezo bya politiki….Umuntu umaze guhabwa sitati y’ubuhunzi atangira kugengwa n’amategeko mpuzamahanga areba impunzi, n’amategeko yihariye y’igihugu cyamuhaye ubuhungiro.

Amategeko ateganya uko umuntu ahabwa sitati y’ubuhunzi n’uburenganzira bujyana nayo ashingiye ahanini ku Masezerano mpuzamahanga y’i Jeneve arebana n’ikibazo cy’Impunzi (réfugiés) n’abatagira ubwenegihugu bw'igihugu na kimwe ku isi (apatrides) yashyizweho umukono mu mwaka w’1951. Ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano, n’u Rwanda rurimo, bigomba kuyitwararika, bikirinda kuyavuguruza no kunyuranya nayo.

Ayo masezerano kandi ni nayo ateganya inzira 6, umuntu atakazamo sitati y’ubuhunzi. Muri izi nzira, enye za mbere zireba impunzi isanzwe, ebyiri zanyuma zireba abatagira ubwenegihugu bw’igihugu na kimwe ku isi (Apatrides).

Bityo rero izi nzira 6 nizo zonyine (exhaustivité) zambura umuntu sitati y’impunzi (Soma Convention de Genève du 28 juillet 1951, relative au statut des réfugiés entrée en vigueur le 22 avril 1954, Ch.I, art. 1 ; C) :

(1)Iyo uwari impunzi ahisemo ku bwende bwe kongera kugengwa n’amategeko y’igihugu cye.

Urugero : ushobora gukomeza kuba mu mahanga (résidence) ariko ukajya uhabwa ibyangombwa n’igihugu cyawe.

(2)Iyo uwari impunzi aronse ubwenegihugu bw’ikindi gihugu bityo agatangira kugengwa n’amategeko yacyo.

(3)Iyo uwahoze ari impunzi asubiye kwiturira mu gihugu cye cyangwa igihugu yari yarahunze.

(4)Iyo impamvu zose zatumye umuntu ahabwa ubuhungiro zikuweho, igihugu cyagutotezaga kikarushaho kuyoborwa neza.

Urugero : nk’iyo ubutegetsi bw’igitugu buhirimye, hakajyaho ubutegetsi bwa demokarasi bwubahiriza uburenganzira bw’abenegihugu bose.

(5) Iyo uwari waratakaje ubwenegihugu yongeye kubusubirana.

(6) Iyo havuyeho ibitotezo byose byatumye uwari usanzwe atagira ubwenegihugu asaba ubuhungiro.

Iyo Agatsiko kigaruriye u Rwanda gashaka guhatira HCR kwambura Abanyarwanda sitati y’ubuhunzi kugira ngo bacyurwe ku kingufu karabanza kakazenguruka amahanga kabeshyabeshya ko mu Rwanda ari amahoro, ko kahagaritse jenoside, ko nta midugararo iri mu gihugu, ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa 100%, ko iterambere rikataje buri muturarwanda wese akaba yaravuye mu bukene ! Ngo ntacyatuma Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba impunzi kandi iwabo ari amahoro !

2. Ese Leta y’Agatsiko ifite ububasha bwo gutegeka HCR n’ibihugu byaduhaye ubuhungiro kutwirukana ?

Ntabwo bishoboka, ubutegetsi bwica twahunze sibwo bwanatanga amategeko yo kuducyura. Koko tuzi uko Agatsiko kacyuye abantu mu myaka y’1996-1998 ku ruhembe rw’umuheto, benshi bakaraswa imirambo yabo ikaba icyandagaye mu mashyamba ya Kongo, mu nzuzi n’imigezi….Abashoboye kugacika mugahungira mu bihugu by’Afurika , Ubulayi , Amerika n’Aziya... nimumenye ko mufite amahirwe yo kurengerwa na HCR ndetse n’ibihugu bibacumbikiye. Leta ya Kagame nta bubasha ibafiteho ! Icyo ishoboye ni ugukwiza impuha no gutanga za ruswa hirya no hino, kugira ngo Abanyarwanda bayihunze bahohoterwe, iyo bari mu buhungiro. Mube maso, mujye mumenya kwivugira no kwirwanaho.

3. Ese Leta ya Kagame ishobora kwambura ubwenegihugu impunzi z’Abanyarwanda zizanga gutaha mu Rwanda uyu mwaka ?

Muri iryo shyushyamitwe rikomeje gukorwa n’Agatsiko , hari aho abamotsi bakavugira bagiye bigamba (ariko bishuka) ngo « Leta y’u Rwanda izakoresha Cessassion clause » ! Bagasa n’abashaka kumvikanisha ko impunzi z’Abanyarwanda zizanga gutaha muri uyu mwaka w’2013 zizamburwa ubwenegihugu nyarwanda (déchéance de nationalité) ! Ngira ngo iki gikangisho nicyo cyateye benshi ubwoba. Mu by’ukuri nta bubasha Leta y’u Rwanda ifite bwo kutwambura ubwenegihugu bw’u Rwanda ! Uretse natwe n’abamaze imyaka isaga 30 iyo za Bugande n’ahandi, bagarutse mu gihugu cyabo bakitwa Abanyarwanda , none dore nibo bagitegeka. Ikibazo si uko bategeka u Rwanda, agahinda ni uko bategekesha igitugu cyubakiye ku kinyoma, iterabwoba no kwikubira ibyiza byose by’igihugu. None dore bariho baratorongeza abandi benegihugu buri munsi , nk'aho imyaka bamaze mu buhungiro ntacyo yabigishije !

Amategeko y'u Rwanda rugenderaho abivugaho iki ?

Mu ngingo yaryo ya 7, Itegeko Nshinga Repubulika y’u Rwanda igenderaho muri iki gihe, rikemura izo mpaka ku buryo bweruye rigira riti: « Nta wushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko ».

Naho ingingo ya 19 y’Itegeko Ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda ikungamo igira iti :« Ntawe ushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko. Icyakora umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa ». Bivuze ko uwo Leta ya Kagame yakwambura ubwenegihugu nyarwanda ni uwabusabye akabuhabwa ( naturalisation), kandi nawe ntawapfa kubumwabura uko yiboneye kose !

Abaterwaga ubwoba n’impuha basubize umutima mu gitereko, kuba Agatsiko katabagirira nabi ngo bashiremo umwuka si uko kabakunze ahubwo ni uko nta bushobozi bundi kabafiteho !

 
4. Ese koko HCR yafashe umwanzuro wo kwambura impunzi z’Abanyarwanda bose sitati y’ impunzi , uyu mwaka ?

Icyo cyemezo ntacyo HCR yigeze ifata. Ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda kiracyaganirwaho. Ubu ngubu amahanga yose yarangije kumenya isura nyayo y’ubutegetsi bw’Agatsiko, niyo mpamvu ibihugu by’Ubulayi na Amerika byafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika imfashanyo zagenerwaga Leta y’igitugu ya Paul Kagame. Ntawe rero uyobewe ko iyo Leta itoteza Abenegihugu, igafunga ndetse ikanica abanyapolitiki batavuga rumwe nayo kimwe n’abanyamakuru bigenga banze kuyivuga ibigwi itagira.

HCR rero siyo itazi ko impunzi z’Abanyarwanda zikeneye ko ubutegetsi bw’Agatsiko bubanza kuvaho kugira ngo zitahe mu Rwanda. Ubutegetsi bw’Agatsiko nibuvaho mbere y’ukwezi kwa kamena 2013, impunzi z’Abanyarwanda zizihutira gusubira mu Rwatubyaye nta n’ugombye kubihatirwa !

5. Hakorwa iki kugira ngo hatagira impunzi z’Abanyarwanda zikomeza guhohoterwa n’ubutegetsi bw’ibihugu bizicumbikiye ?

Amashyirahamwe agera kuri 28 yo mu Bulayi, Amerika n’Afrika yarangije gushyikiriza HCR na Loni Memorandum ikubiyemo impamvu zerekana ko impunzi z’Abanyarwanda zidashobora gutaha mu Rwanda muri iki gihe, kuko ubutegetsi bw’igitugu bwazimenesheje bukiriho kandi bukaba bukomeje umugambi mubisha wo guhohotera abenegihugu ndetse n’Abanyekongo . Amaraporo menshi yakomeje kwerekana ukuntu ubutegetsi bwa gashozamvururu bwa FPR bukomeje gutuma Abanyarwanda benshi bahunga, naho Abanyekongo batagira ingano bakicwa urw'agashinyaguro, abarokotse bagateshwa ibyabo.

Abanyarwanda b’impunzi aho bari hose bakwiye kuba maso, bagakora twa Komite tubavuganira, bagakomeza gusobanurira ubutegetsi bw’ibihugu bibacumbikiye uko Agatsiko gahonyora uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Mwitinya abategetsi, nimubegere mubasobanurire uko mubayeho, mubamenyeshe ingero za bamwe murimwe bagenda bahohoterwa, muterane inkunga ntimubeho nka banyamwigendaho. Abafite ubutunzi mugoboke abamerewe nabi, mbese mufashanye nk’abasangiye ikibazo.

Amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya kagame nayo akwiye gukomeza kwita ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, akazivuganira uko ashoboye kugira ngo zidahohoterwa .



Umwanzuro

(1)Nk’uko HCR yari yaratangaje ko icyemezo cyo gucyura impunzi mu Rwanda kizafatwa mu kuboza 2011, nyamara ntigifatwe, no muri Kamena uyu mwaka (2013) nta cyemezo cyo kubangamira impunzi z’Abanyarwanda kizafatwa !

(2)Nta we uba impunzi asetse. Ubu Abanyarwanda benshi bamaze kumva neza ko kubura igihugu cyakubyaye ari ukubura byose ! Icyo impunzi zifuza si ukuguma mu mahanga , icyihutirwa ni uko ubutegetsi bubi bw’Agatsiko bwahinduka cyangwa se bugahirikwa : Abanyarwanda bakabaho batewe Ishema n’igihugu cyabo, abagihunze bagatahuka bemye, badasesera, badacunaguzwa !

(3) Niba bibaye ngombwa ko impunzi z’Abanyarwanda zamburwa sitati y’ubuhunzi, muri uyu mwaka wa 2013, byaba byiza habanje abahawe ubuhungiro mu buryo bw’uburiganya, ni ukuvuga abadafite icyo bahunga kigaragara kuko ari abo mu nda y’ingoma !

Niyo mpamvu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rihamagarira Abanyarwanda bose kurigezaho amakuru ku miryango y’abategetsi birirwa batoteza rubanda mu gihugu, nyamara bo bakohereza abana babo i Bulayi no muri Amerika, bahagera bagasaba ubuhingiro babeshya ko batotezwa n’ubutegetsi. Iyo bene abo bamaze guhabwa sitati y’impunzi bayikoresha bihindura INTORE kabuhariwe, bakajya birirwa bateragiza impunzi z’ukuri zasohotse mu gihugu kubera ububisha zagiriwe n’abategetsi b’u Rwanda. Ntabwo dushobora gukomeza kwituramira cyangwa ngo twihanganire ubuziraherezo ko abo bana b’ingoma ngome batwara imyanya (cota) yagenewe impunzi zifite icyo zihunga, hanyuma ngo bagerekeho no kwirirwa biyemera, bacuruza ibinyoma, bahungabanya umutekeno w’impunzi zikeneye kwiberaho mu mutuzo nyuma y’akaga zahuye nako gaturutse kuri FPR-Inkotanyi.

Nitumara kumenya amakuru ahagije kuri izo « mpunzi baringa », tuzategurira buri wese idosiye igaragaza uko yahawe ubuhungiro mu buryo bw’uburiganya maze dusabe ibihugu byabakiriye nk’impunzi ko byabambura sitati y’impunzi (annulation du statut de réfugié) , bagasubizwa mu Rwanda kuko n’ubundi ntacyo bahunga !

Ufite amakuru kuri bene abo bantu yayohereza mu maguru mashya akoresheje iyi aderesi ya email : ishemaparty@yahoo.fr cyangwa akatwandikira akoresheje urubuga www.ishemaparty.org, mu kadirishya kitwa « Twandikire ».

(4)Ariko ikiruta byose ni uko abagize Agatsiko bakumva bwangu ko gutorongeza no gutoteza abenegihugu nta cyo bimaze, bakarekera aho kwishuka ko aribo Banyarwanda bonyine, bagacisha make bakaganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR, bagashakira hamwe ibisubizo byatuma Abanyarwanda bose babana mu Rwababyaye, bataryamirana kandi badashyamirana.

Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu.



Padiri Thomas Nahimana Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema

jeudi, mars 7 2013

Dr Senateri Bizimana J.Damascène arashinja ibihugu n'imiryango mpuzamahanga kwanga u Rwanda ariko agasubira inyuma agasaba ibyo bihugu inkunga !

Ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo ku karengane gakorerwa u Rwanda hashingiwe ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Komisiyo idasanzwe iyobowe na Dr Senateri Bizimana Jean Damascene yasabye ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga guhagarika akarengane bikorerera u Rwanda.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara nyuma y’aho ku itariki ya 12 Ukwakira 2012, hasohotse raporo z’impuguke z’umuryango w’abibumbye zivuga ko u Rwanda rufite uruhare mu ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. U Rwanda rwatanze ibisobanuro ariko byirengagizwa nkana ndetse bituma bamwe mu baterankunga bagendeye kuri izo raporo bahagarika zimwe mu nkunga bahaga u Rwanda.

Ku bw’izo mpamvu, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yahagurukiye kumenya neza imiterere y’icyo kibazo niko gutumiza Minisititi w’Ingabo Gen. Kabarebe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (yari akiri John Rwangombwa) ngo bagire icyo babivugaho.

Nyuma y’ibisobanuro byatanzwe muri icyo kiganiro, (hari ku itariki ya 04 Ukuboza 2012). Inteko Rusange y’Imitwe yombi yasanze ari ngombwa kugicukumbura ku buryo buhagije, nuko ku itariki ya 07 Ukuboza 2012, ishyiraho Itsinda rishinzwe gusesengura impamvu zituma ukuri kuvugwa n’u Rwanda ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Kongo kutemerwa n’amahanga.

Kuri uyu wa 6 Werurwe nibwo Dr Senateri Bizimana Jean Damascene n’itsinda rye bagaragaje iyi raporo bamaze amazi asaga abiri bakora. Nk’uko byagarutsweho muri iyi raporo y’amapaji 160 ngo u Rwanda rukorererwa akarengane n’ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga kandi rurengana.

U Rwanda ruzira ibibazo rutateye

Nk’uko iyi raporo ibivuga ngo abantu bose bikoma u Rwanda bakavuga ko ibibazo biri muri Congo biterwa n’u Rwanda kandi iki kibazo gishingiye ku mateka yaranze iki gihugu kuva kera cyane mu mwaka w’1884-1885.

Aha Dr Bizimana yavuze ko icyo gihe ubwo ibihugu by’Afurika byaterwaga imirwi hari ibice bitandukanye by’u Rwanda birimo Intara za Masisi n’ikirwa cy’Idjwi byari byometswe kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo ibyo bice byajyanwaga muri Congo hagiyeyo abantu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ndetse ngo uko imyaka yakomeje kugenda yicuma niko abo bantu bavuga ururimo rw’ikinyarwanda bagiye bateshwa agaciro ndetse bakabangamirwa bikomeye.

Dr Bizimana yavuze ko muri Congo bigeze gutora itegeko riha ubwenegihugu abo banyekongo bavuga ikinyarwanda, ariko byaje kuba iby’ubusa kuko kuwa 29/06/1981 abadepite batoye itegeko ribambura ubwenegihu, gusa ngo uwari Perezida yanze kurisinya kuko yabonaga ko rizateza amacakubiri.

Ntibyarekeye aho kuko akarengane n’ivangura bikorererwa abavuga ikinyarwanda byakomeje kuburyo no mu mwaka w’1991 ubwo i Kinshasa habaga inama yiswe “Conference National” abavuga urwo rurimi basohowe shishi itabona.

Ikibazo cyanze gukemuka ahubwo kigaba amashami

Uku kudaha agaciro abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda byakomeje kugenda bikurura umwuka mubi haba ku butegetsi bwa Mobutu ndetse na Désiré Kabila.

Abakongomani bavuga ikinyarwanda bakomeje guharanira uburenganzira bwabo ndetse hagenda havuka imitwe itandukanye irimo za RCD, CNPD n’iyindi, gusa ikibazo ngo cyakomeje kuburirwa umuti nk’uko Dr Bizimana yabigarutseho muri iyi Raporo.

Ibi ni nabyo ngo byaje gutuma haba amasezerano yabaye kuwa 23 Werurwe 2009, CNDP igirana amasezerano na Congo ariko nayo ntacyo yagezeho; ibi byanatumye havuka umutwe witwa M23 umaze iminsi uhanganye na Leta iyobowe na Joseph Kabila.

Basabwe kureka kwikoma u Rwanda

Mu myanzuro ikubiye muri iyi raporo yatangajwe uyu munsi, itsinda ryayikoze ryasabye inzego zitandukanye kwita ku kuri kwateye ikibazo aho guhora bashaka kugereka ibibazo ku Rwanda barurenganya.

Iri tsinda ryasabye Akanama k’umuryango w’abibumye gashinzwe amahoro ku isi gukora ubushakashatsi bwimbitse ku gitera intambara yo muri Congo, kunoza uburyo bashyiraho impuguke zoherezwa muri Congo no gushyiraho uburyo bwo kugenzura imikorere yabo; kuko byagaragaye ko abiswe inzobere batari bashoboye. Ibyo ngo bigaragazwa n’uko abantu batatu kuri batandatu bari bagize itsinda ryasohoye raporo yavugaga ko u Rwanda rwafashije M23 batari bujuje ibisabwa.

Ako kanama kandi kasabwe gufatira ibihano impuguke zako zitubahiriza amategeko zimena amaganga, kwamagana ivangura rikorerwa abaturage ba Congo cyane cyane abavuga ikinyarwanda.

Iri tsinda ryanasabye Akanama k’umuryango w’abibumye gashinzwe amahoro ku isi guhindura abagize itsinda ry’inzobere za Loni bashinzwe gukora ubushakashatsi muri Congo kuko ngo barimo abantu babogamye kandi banga u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame.

Iri tsinda ryanasabye ako kanama kureka gushingira kuri raporo z’imiryango nka Human Right Watch, Amnesty International n’iyindi kuko baba bishakira inyungu aho gushakakira akarere amahoro.

Mu byasabwe ibihugu by’amahanga bitandukanye harimo: Kubahiriza amasezerano y’ubutwererane bifitanye n’u Rwanda, kwitondera inyandiko zose zisebya u Rwanda, kudahagarika inkunga zigenerwa u Rwanda kuko ziba zigamije kuzamura ibikorwa by’amajyambere n’ibindi.

Muri iyi myanzuro kandi, imiryango mpuzamahanga yasabwe kwirinda gusebya u Rwanda no kurukomanyiriza mu byo batangaza, kureka gukoresha no gukorana n’amashyirahamwe y’Abanyarwanda n’Abanyekongo bagamije gusebya u Rwanda. Iyi miryango kandi yasabwe kwirinda kugura amakuru n’ubuhamya babanje gutanga amafaranga cyangwa izindi ndonke nk’uko bagiye babikoma mu myaka ishize.

Mu bushakashatsi bakoze, abagize iri tsinda bifashishije inyandiko zitandukanye zirimo raporo zagiye zikorwa n’imiryango mpuzamahanga yaba iya Leta n’itari iya Leta ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC, bifashishije kandi impuguke zinyuranye ku kibazo cy’umutekano n’amahoro muri aka Karere, bifashisha abatangabuhamya n’inzego zagiye zigira uruhare mu gushakira umuti iki kibazo.

Abagize iri tsinda banagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baganira n’abantu batandukanye barimo abayobozi, abahohotewe, MONUSCO n’abandi.

Daddy SADIKI RUBANGURA UMUSEKE.COM

- page 1 de 5