!!!!Mu bihugu byateye imbere ku isi, Leta zaho ziba zizi umubare w´abakire cyane (milliardiares na millionaires en € cg se U$), ndetse bakaba banatangazwa mu binyamakuru byaho, ariko cyane cyane izo leta zikaba zibazi kugirango zibone uko zibakurkirana mu gutanga imisoro, byaba ngombwa zakenera andi mafaranga yo gukora ibikorwa remezo bifitiye rubanda nyamwinshi akamaro, zigashyira imisoro ireba abao baherwe bonyine!



Mu Rwanda byifashe gute? Kugera muri mwaka 1990 ifaranga ry´u Rwanda ritarata gaciro bikomeye nkubu, mu ntangiriro zuwo mwaka wa 1990, 1U$=85 FRW, none ubu 1 U$ irangana n´amafaranga y´u Rwanda arenze 500! Kugeza muri uwo mwaka wa 1990, gutunga miliyoni y´u Rwanda ntibyari byoroshye na gato, gutyo abari ba millionnaires bari bake cyane umuntu yababarira ku ntoki, ba milliardaires bo uretse hari Felicien Kabuga ubanza nta wundi wabagaho, nubwo les mauvaises langues zemeza ko Macinya Aloys Nsekalije na Jozefu Nzirorera ngo bigeza gukoresha iminsi mikuru ikomeye yo kwizihiza "ka miliyari kuzuye" kavuye mu mafaranga bibye mu mutungo wa Leta.



Mu Rwanda rw´ubu rwa Kagame n´agatsiko k´indobanure z´abatutsi bavuye i bugande honi ibindi. Kubera ifaranga ry´u Rwanda batesheje agaciro (devaluation) kugira miliyoni ntibigikikomeye kuri bamwe, cyane cyane abo muri ako gatsiko kuko ndetse bizamuriye imishahara kuri bo maze bakajya bihemba hejuru ya miliyoni buri kwezi mu gihe abo batararusha ubumenyi (diplomes) n´umusaruro bo bagihembwa ka serumu. Kwiba ibya rubanda byabaye nk´umukino wo hasi, barabyigabanyije, za entreprises zari iza Leta bazigira izabo, imisoro ya rubanda bayigabanya muri cyama cyabo,... maze si ukwigwizaho umutungo baraminuza, nguko uko bahise baba ba millionaires en FRW et en U$, inda zabo zari zigiye guturitswa n´ibitiritri by´ibigori mu ishyamba ubu zaragutse maze zivamo imidigi noneho yenda guturtswa na za champagnes ivanze n´ivutu ryibyo bibye.

Ces nouveaux riches, multi-millionaires et milliardaires basigaranye agasuzuguro gakaze,gateye iseseme kandi kanavuyemo ibintu bidakwiye bitagira ahandi birangwa ku isi uretse mu Rwanda:

-nta gihugu na kimwe cyigeze gica abakene mu migi uretse u Rwanda rwubu -nta gihugu na kimwe cyigeze gica amagare mu mihanda uretse u Rwanda rwubu, ahubwo mu bihugu byateye imbere ho ubutegetsi busaba abantu benshi gukoresha amagare kuko ari byiza pour la santé individuelle et publique, protection de l´environnement n´ibindi. -nta gihugu na kimwe ku isi babuza amatungo kurisha hanze ( iyo nyirayo abihisemo), ahubwo ayaririshije hanze niyo bita "BIO" agakundwa cyane -....ingero ni nyinshi zerekana ukuntu aba baherwe bashya bigize aka wa mugani ngo " umu..wahaze arenza nyina akaguru"! Ibi byose byerekana ko mu Rwanda rwubu huzuye INKIRABUHERI nyinshi.



Abo ba milliardaires n multimillionaires ni bangahe? ni bande (amazina). Hari ikigo cyashyizweho cya statistiques, nikibatangaze, kivuge umutungo bafite, bawusorere, ndetse mu bihe bibi nkubu Leta yabuze amafaranga yo kurihira abana za bourses abo baherwe bo hejuru cya nka Kagame ufite indege (we ni milliardaire wo hejuru) bakwe imisoro idasanzwe kuri ibyo bigugu bibye igihugu.



Ese umunsi basabwe kwerekana aho bavanye ayo mafaranga (biraba mu bihgu bikize) bazavuga iki? service des impôts ikoze neza iyo mitungo yabo yasubizwa muri caisse publique, ibi bikaba bigomba kuba mu migambi ikomeye ya opposition, yo kuzagaruza ibya rubanda byibwe!

Antoine Kanobana