///

Byari byitezwe ko n’iyo urubanza rwa Nyakwigendera Andre Rwisereka Kagwa wari umuyobozi wungirije w’ishyaka Green party, iyo ruramuka ruburanishijwe, byari kuba ari kinamico. Ubushinjacyaha bwahisemo gushyingura dosiye ye aho kubeshyabeshya bushakisha abantu bigerekaho amaraso ye ko aribo bamucyegese ijosi, nk’uko bisanzwe bikorwa mu manza z’abantu nk’aba baba bahotowe n’inkoramaraso z’ubutegetsi buriho mu Rwanda.



Nyakwigendera Rwisereka ubwo bamucyegetaga ijosi mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2010, umuryango we n’ishyaka rye, ntibatinze kugaragaza ko ko nta butabera bateze mu Rwanda. Byatumye bandikira umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon bamusaba ko yashyiraho itsinda ryihariye ryakora itohoza k’urupfu rwe. None koko k’urupfu rw’agashinyaguro yishwe dosiye ye irashyinguwe mu Rwanda.



Ibi byongeye kugaragaza ko guhotora umuntu ku ngoma ya Kagame ari nko guhotora itungo. Cyane ko ubuhotozi bwinshi bukorwa mu gihugu buba bwakozwe na ba nyir’ubwite babiherewe umugisha n’ibukuru. Uko ikinamico ry’urubanza rw’abahotoye Rugambage Jean Leonard umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi rwagenze ntawe utabizi.



Ubushinjacyaha kuvuga ko bwashyinguye iyo dosiye kubera ko bwabuze ibimenyetso bigaragaza abamuhitanye. Ahubwo bwanze kongera kwiha amenyo ya rubanda nk’uko byagenze mu rubanza rw’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi.



Ikindi kandi abazi Nyakwigendera Rwisereka baziko yari inyangamugayo ntibyari korohera ubushinjacyaha mu gushakisha aho bwahera bubona umuntu wigerekaho amaraso ye. Akenshi abantu bashakishwa bakigerekaho inkaba y’amaraso y’umuntu hashakishwa byibura ababa barigeze kugirana udutiku, cyagwa se ukutumvikana n’uwo muntu uba wahotowe . Kuri Rwisereka rero umwaka urashize barabuze aho bamenera, none bahisemo gushyingura dosiye ye , bishimangira nta gushidikanya ko aribo bamwihotoreye.

Imbaraga ubushinjacyha bukoresha ku bindi byaha, iyo bigeze ku cyo guhotora zirabura, kubera ko biba byakozwe na ba nyir’ubwite bahawe umugisha n’ibukuru. Ubushinjacyaha nk’igikoresho babyinisha muzunga uko bishakiye bukora ibyo bubwirijwe kandi bukagira aho bugarukira.



Nyakwigendera Rwisereka Andre, yahoze ari umwe mu bakada ba FPR. Nyuma yaje kuyivamo ahitamo kujya mu ishyaka rya Green party ubwo inkundura y’amashyaka atavuga rumwe na Kagame yari itangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Bamuhotoye bamucyegese ijosi ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2010. Cyakora aho kugira ngo bakore ikinamico ry’urubanza barushaho gushinyagurira abo yasize, bashyingura dosiye ye uwakarabye inkaba y’amaraso ye Imana ikazabimwibariza.



Kyomugisha, Kampala