Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi ubwo yagezaga Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 ya Manda ya Kabiri ya Perezida wa Repubulika, ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi aho yibanze kuri za gahunda z’imiyoborere myiza, ubutabera, imibereho myiza n’ubukungu.

Mu miyoborere myiza Habumuremyi yavuze ko hazatangizwa ku buryo buhoraho gahunda yo gukorera Igihugu nibura umwaka umwe nta mushahara cyane cyane ku rubyiruko (National Service) kandi Abanyarwanda bashishikarizwe umuco w’ubukorerabushake ; Abanyarwanda bose bazakangurirwa gukora umurimo unoze, gutanga no guhabwa serivisi nziza kandi zihuse, hashyirwaho ingamba zo kubigeraho ; igipimo cyo kwishimira imikorere y’inzego za Leta kikagera nibura kuri 80 ku ijana.

Hakazibandwa ku gufasha Abanyarwanda guhangana n’ingaruka za Jenoside, no kurandura burundu ibisigisigi by’ingengabitekerezo yayo n’ibindi byose bishingiye ku macakubiri n’ivangura.

Yavuze kandi ko hazibandwa ku gukangurira abanyarwanda n’inzego za Leta kurwanya ruswa, akarengane, kumenya no guharanira uburenganzira bwa buri wese, yagize ati : “U Rwanda rukaza mu bihugu 10 bya mbere ku isi mu kurwanya ruswa, gukomeza gukangurira Abanyarwanda bose binyujijwe ku bayobozi b’inzego zose ; ibijyanye n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, Commonwealth, n’indi miryango, bashishikarizwa gukorera ku isoko ryagutse”.

Hazashyirwa imbaraga mu gufata abahungiye mu mahanga basize bakoze Jenoside mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe avuga ko mu butabera hazibandwa ku kwimakaza no gushimangira ubutabera bwegereye abaturage, bafitemo uruhare, bubunga, bubarengera kandi buca umuco wo kudahana. By’umwihariko hanozwa imikorere mu kurangiza imanza zose zaciwe, gukomeza gushyira ingufu mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore n’irikorerwa mu ngo, ku buryo umuco wo guhishira icyo cyaha ucika burundu mu Rwanda.

Habumuremyi avuga ko hazakurwaho impamvu zose zituma abana bafunze bamara iminsi muri Gereza bataraburana hakoreshwa uburyo bwo kubaha ubufasha mu by’amategeko ; gukomeza gushyira ingufu mu gukurikirana mu Nkiko abantu bose banyereza umutungo wa Leta, abatera Leta igihombo, abayishora mu manza bitari ngombwa, kandi amafaranga yose ya Leta akagaruzwa.

Ubwo Habumuremyi yagezaga iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 imbere y’Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko hazanonzwa uburyo imirimo nsimburagifungo ikorwamo ikabyazwa umusaruro n’abayirangije bagasubizwa mu buzima busanzwe no guteganya uko igihano nsimburagifungo cyakwifashishwa no ku byaha bisanzwe.

Hazanakomezwa gukurikirana abakoze Jenoside bahungiye mu bindi bihugu bagacirirwa imanza aho bari cyangwa bakoherezwa mu Rwanda ; hagashyirwa ingufu mu gusinya amasezerano yo guhanahana abanyabyaha nibura 90% y’ibihugu bicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside bikabashyikiriza ubutabera ; Gukurikirana isozwa ry’imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), by’umwihariko mu guharanira ko abo ICTR itazashobora gucira imanza bakoherezwa mu Rwanda.

Gukoresha imbuto z’indobanure bizagera ku 100%

Mu bukungu, Habumuremyi avuga ko Guverinoma y’u Rwanda izibanda mu myaka irindwi iri imbere ku gushyira ingufu mu kunoza ubuhinzi hakoreshwa guhuza ubutaka, kuburinda isuri, gukoresha imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro zikwiye, guhingisha imashini no kuhira imyaka no gukomeza gushishikariza abaturage guhinga ibihingwa bibafitiye akamaro kurusha ibindi bitewe n’akarere n’imiterere y’ubutaka bahingaho.

Ngo hazanatezwa imbere ubushakashatsi ku mbuto no gushyiraho ahatuburirwa imbuto nziza no gusakaza ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bikagera ku rwego rw‟Umuhinzi ku buryo gukoresha imbuto nziza z’indobanure biva kuri 40% bikagera ku 100%.

Mu mibereho myiza Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma izakomeza guharanira ko Abanyarwanda babona imirimo ndetse habozwa uburyo bw’imitangire y’akazi no guha imbaraga Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, igipimo cyo kwishimira imitangire y’akazi mu nzego za Leta mu Rwanda kikagera nibura kuri 80%.

Habumuremyi yagize ati : “Tuzafatanya n’inzego zose : abikorera, imiryango itari iya Leta, amashyirahamwe, amadini n’amatorero, abaterankunga n’inshuti z’u Rwanda ndetse n’abantu ku giti cyabo kugira ngo dutahirize umugozi umwe bityo tugere ku ntego zikubiye muri iyi gahunda mbere y’uko manda ya kabiri ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika irangira. Izi ntego nituzigeraho tuzaba twihaye agaciro kandi tugahesheje Igihugu cyacu. Kandi nta shiti tuzabigeraho turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame”.

Hejuru ku ifoto : Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, Perezida wa Sena, Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo na Visi Perezida wa Sena Bernard Makuza

source:http://www.igihe.com/spip.php?article17959