Minisitiri James Musoni wahawe akazina k’akabyiniro ka Rajabu mu Rwanda, yongeye kugaragara mu manyanga . Ariko nk’uko asanzwe abigenza, azi kwigira nyoni nyinshi agahisha umutwe we mu mucanga nk’uko ya nyoni yitwa otirishe ibigenza. Ahubwo akagenda ashyashyanyiriza abandi kwa shebuja abibegekaho kugira ngo babate mu kagozi maze uburoko bubabone.

  
Uyu mugabo  James Musoni ni minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba n’umukada wa RPF n’umukomiseri wayo. Azwi cyane mu mu kwivanga mu bintu byose aho biva bikagera byabayeho mu Rwanda kuva RPF yafata ubutegetsi  mu mwaka w’i 1994. Ibyinshi ariko aba ashaka gucisha abantu imitwe , akabikora yisecyesha n’ amagambo aryohereye .

Amakuru ducyesha abantu bo mu bunyamabanga bwa RPF, Rajabu ariwe Musoni James , agenda arushaho kugira akaboboko karerekare mu kwiba umutungo w’iri shyaka n’ubwo naryo uwo mutungo riwukura mu manyanga. Umwe mu bantu bo mu cyama, yadutangarije ko byagaragajwe na raporo y’ubugenzuri bw’imari bw’iryo shyaka yakozwe mbere y’uko avanwa muri Trista , ubu isigaye yitwa Crystal Venture. John Mirenge uyobora Crystal Venture , yagaragaje abantu bafitiye imyenda icyama, ayishyikiriza umwami waryo ariwe Paul Kagame. Rajabu Musoni James niwe urangaje imbere urwo rutonde rw’abantu bayogoje umutungo w’icyama. Bagaragaza ko afite akaboko karekare kishyuzwa miliyoni 600 z’ Amanyarwanda ahwanye na miliyoni imwe y’amadolari y’Abanyamerika. Rajabu Musoni James akurikirwa na Nshuti Manasseh wubatse hoteli akoresheje amafaranga y’icyama.



Igitangaje cyane ni uko muri abo bantu bakomeye mu cyama bayogoza umutungo wacyo, ari Nshuti Manasseh wenyine wasabwe gusubiza amafaranga yari yibye ariko Rajabu Musoni James ntihagira umukoraho. Manasseh yegereye Gatera James umuyobozi wa banki ya Kigali, BK, kugira ngo arebe uko yamuvuganira kwa Rajabu Musoni be gukomeza kumurakarira. BK kimwe n’andi ma banki yose yo mu Rwanda agenzurwa na RPF. ariko BK yo umunyamigabane ufitemo myinshi ni umuherwe Paul Kagame. Igikomeje kwibazwa n’abantu bo mu cyama ni impamvu Kagame akomeje gukingira ikibaba Rajabu Musoni n’iyo haba hagaragajwe ibimenyetso simusiga ko yijandika mu manyanga akomeye nk’uko byari byagaragajwe kuri iyi ngingo.

Mu gihe hakorwaga raporo y’ubugenzuzi bw’imari  mu cyama, Dr Ben Rugangazi wahoze ayobora Trista mbere ya Rajabu Musoni, yabajijwe n’ubushinjacayaha bukuru ku bijyanye n’iyibwa ry’amafaranga mu cyama. Bitewe n’imbaraga afite n’amasano afitanye n’ibikomerezwa byo mu cyama nta wamukozeho. Cyakora yatangaje ko ibiganza bya    Rajabu Musoni bifite uruhare mu iyibwa ry’amafaranga y’icyama.  Rajabu Musoni acyibyumva ntiyigeze amwihanganira kandi yakoze ibishoboka byose kugirango Dr Ben Rugangazi  avanwe k’umwanya w’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.  Rugangazi ubu ari muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga aho ntacyo yica nta n’icyo acyiza kandi Rajabu Musoni akomeje kumusopanyiriza mu bintu byose.

Muri ibi bihe Rajabu Musoni aravugwa mu manyanga yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi i Rukarara. Urugomero nk’urwo rukomeye rugomba kubakwa no mu Karere ka Nyamagabe mu majyepfo y’u Rwanda . Ubwo rwatangiraga kubakwa mu myaka ibiri ishize, Rajabu Musoni yegereye uwahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa remezo Eng Butare Albert ashaka ko baryaho kimwe cy’icumi. Butare yanze kuba igikoresho cya Rajabu Musoni, yima amatwi ibyo yamubwiraga. Butare byaje kumuviramo kwirukanwa muri guverinoma, hashize imyaka ibiri. Rajabu Musoni niwe wagize uruhare mu iyirukanwa rye kubera ko yanze ko yibonera kimwe cy’icumi..



Amaze kwirukanwa muri guverinoma, Eng Butare Albert yabonye akazi muri banki y’isi nk’umukonsilita wayo binatuma yibonera ifaranga ritubutse. Nk’uko Rajabu Musoni Jamesi asanzwe, yatangiye gushaka uko yamushyashyanyiriza aho yibereye, amuvangira mu kazi akora kugira ngo banki y’isi imwambure amasezerano bagiranye. Nk’uko tubicyesha umwe mu bantu bakora muri banki y’isi, Rajabu Musoni James yagerageje inshuro zitabarika, byageze ubwo ashyira iterabwoba k’uhagarariye banki y’isi mu Rwanda ko agomba guhagarika gukorana na Butare, ariko iyo migambi mibisha ya Rajabu Musoni ntacyo yagezeho.



Amaze kunanirwa kumutesha ikiraka cya banki y’isi Rajabu Musoni ntiyarecye aho. Ahubwo arimo gucura no kumuhimbira ibindi byaha bikomeye bigamije kumucisha agahanga we na minisitiri w’imari John Rwangombwa. Rajabu Musoni akoresheje abandi arimo kubahimbira ko ingomero z’amashanyarazi zubatswe nabi bibaturutseho bombi, Rwangombwa na Butare. Rajabu Musoni yakwirakwije icyi gihuha acyigeza kwa perezida, kwa Minisitir w’intebe, no kwa komiseri mukuru wa polisi, k’umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga, ndetse acyinyarucyiriza no mu nteko ishinga amategeko dore ko izo ari zimwe mu zo basanzwe bakoresha iyo bashaka kwicyiza umuntu uba ubabangamiye bafata nk’umwanzi wabo.



Ubu urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara rweguriwe abikorera ku giti cyabo., ruri mu maboko ya Digitech Solutions company. Nk’uko ibintu bya RPF bisa n’ibya Kagame n’umuryango we ari byo mu cyongereza : Paul Kagame and family company Ltd, Digitech Solution ba nyirayo ni RDF yahindutse KDF/Kagame Defense Forces.



Amakuru atubwira ko iyi kampanyi umunsi yashingiweho ari nawo yaboneyeho iryo soko. Mu bihe bishize bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bakoraga itohoza ku bijyanye n’ingomero z’amashanyarazi zubatswe nabi, batinyutse kubaza niba Digitech Solutions ifite ubushobozi bwo gucunga urugomero yeguriwe. Ndetse bagaragaje ko bitumvikana ukuntu iyi kampanyi yatsindiye iryo soko umunsi nyir’izina yaboneyeho izuba. Birumvikana ko aba bagize inteko ishinga amategeko batari babanje guhabwa gasopo ko ibijyanye niyo kompanyi bagomba kubyima amaso n’amatwi cyangwa se Rajabu yari yabyibagiwe ababwira ku bijyanye n’abo basa n’abamubangamiye ashaka kwirenza.



Ibibazo byinshi bikomeje kwibazwa na bamwe mu bamenya amabaga y’icyama banazi uburyo Rajabu Musoni James yijandika mu byacyo byose, bakomeje kwibaza impamvu perezida Kagame akomeje kumushyira ku ibere. Bamwe basanga nta gushidikanya ko Rajabu Musoni James ibyo akora byose aba abifatanije na Paul Kagame ariyo mpamvu atamukoraho.

Kimenyi, Kigali (umuvugizi)