Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Australia.

Muri uwo mubonano yagiranye n’Abanyarwanda, Minisitiri Mushikiwabo yari kumwe na High Commissioner w’u Rwanda muri Australia ariko ufite icyicaro i Tokyo mu Buyapani, Dr Charles Murigande, Umuyobozi w’Akanama Ngishwanama ku miyoborere mu Rwanda Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) John Gara ndetse na High Commissioner w’u Rwanda mu Bwongereza Ernest Rwamucyo.

“Bari batubwiye ko tudashobora kubona Abanyarwanda barenga 20 bitabira iki gikorwa ariko kuri twe n’iyo mwaba babiri twahura tukaganira ku gihugu cyacu kandi bikadushimisha,” uko ni ko Minisitiri Mushikiwabo yabwiye Abanyarwanda barengaga 50 baturutse mu Mijyi itandukanye ya Australia, barimo abari bavuye i Sydney mu masaha atandatu y’urugendo baza i Perth.

Minisitiri Mushikiwabo yagejeje indamukanyo y’Umukuru w’Igihugu ku bari bitabiriye iki gikorwa, anaboneraho kubasobanurira ko n’ubwo yari kwishimira kubana nabo, gahunda yarimo zijyanye na CHOGM zitatumye abasha kubishyira mu bikorwa. Mu bari muri icyo gikorwa kandi bari biganjemo n’ inshuti z’u Rwanda zikomoka mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zimbabwe na Australia.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yasobanuriye abitabiriye uwo mubonano ko u Rwanda rukunda abaturage barwo aho bava bakagera.

Mu kubaha urugero yagize ati : “Ubwo Abanyarwanda bagera kuri 40 bari baheze muri Libiya hari ibibazo, twohereje indege yo kubatahukana mu gihugu kugira ngo badahutazwa. Ibi twabikoze no mu Misiri aho twohereje indege ya Rwandair ijya gutahukana abagera kuri 80”.

Yabasobanuriye ko n’ubwo u Rwanda rufite ubushobozi buke, iyo ngo bigeze ku kwita ku Banyarwanda bari mu kaga amafaranga adashobora kuba ikibazo.

Minisitiri Mushikiwabo yagejeje ku bari aho bimwe mu byo u Rwanda rwagezeho mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, Prof Shyaka Anastase asobanura ku byagezweho n’u Rwanda mu rwego rw’imiyoborere, naho John Gara we asobanura ibijyanye n’ishoramari mu Rwanda.

Benshi mu Banyarwanda bari bitabiriye uyu mubonano wabonaga bafite inyota yo kumenya ibyagezweho, ndetse benshi muri bo bagaragaza ubushake mu gufatanya n’abandi mu kurushaho guteza imbere igihugu.

Ubwo hatangwaga umwanya wo kubaza ibibazo, mu byabajijwe n’uyu muryango w’Abanyarwanda baba muri Australia harimo uburyo ki bashora imari mu Rwanda n’ubwo baba hanze yarwo, abandi babaza ibibazo bijyanye n’ubutabera, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi, kuri byose bagenda bahabwa ibisubizo n’abo bayobozi.

Benshi mu bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ibyishimo batewe no kuba kuri ubu bafite High Commissioner mushya Dr Charles Murigande. Umwe muri bo yagize ati : “Ni byiza kuba kuri ubu dufite High Commissioner, turamusaba kuzatuba hafi kuko usanga community ya hano tutari organized kandi hari Abanyarwanda batari bake”.

Bibaye ubwa mbere abayobozi muri Leta y’u Rwanda babonana n’Abanyarwanda bo muri Australia. Benshi bahaba, bahari mu rwego rwo kwihugura no kuhashakira impamyabumenyi zitandukanye nk’uko benshi muri bo bagiye babigaragaza, gusa hari na benshi bahatuye kuko bahafite imirimo.

Bamwe mu B (igihe)