Abafaransa babiri Jean-Pierre Chrétien na Jean-François Dupaquier, kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo bitabye Urukiko rwo mu Mujyi wa Rouen mu Bufaransa, aho baregwa ko bashyize ahagaragara ibitekerezo byabo binenga abantu batumiwe mu kiganiro cyapfobyaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abakurikiranwa barimo n’Umufaransa uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, François Dupaqier, umwanditsi ku mateka y’u Rwanda yerekeye Jenoside.

Nk’uko bitangazwa n’abo Bafaransa, ngo mu kiganiro cyabereye mu Bufaransa mu mwaka wa 2009, cyari kigamije kureba ku Bumwe n’Ubwiyunge, bavuga ko hatumiwemo gusa abatsimbarara ku bitekerezo by’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri. Abo Bafaransa bakavuga ko inama nk’iyo ntacyo yari kugeraho ku bijyanye n’ibyo yari yatumirijwe by’Ubumwe n’Ubwiyunge ari nabyo bashyize ahagaragara mu nyandiko yabo.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Jean-François Dupaquier, avuga ko yitabye Urukiko mu rubanza yarezwemo na Ndagijimana Jean Marie Vianney wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa hagati y’umwaka w’1990 n’1994 akaza no kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda igihe gito mbere yo guhunga aregwa ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo.

Dupaquier yagize ati : ”Ibyo tuburana birimo ubundi amabanga ariko bishingiye ku ibaruwa jye na Jean Chrétien twandikiye abari bateguye imyigaragambyo n’ibiganiro mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie mu Burengerezuba bwa Paris, ibiganiro byari bigamije guharanira amahoro. Muri iyo gahunda hari hateguwemo abantu bane bo gutanga ibiganiro ku Bumwe n’Ubwiyunge, abo ni Jean Marie Ndagijimana, wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda i Paris, umunyamakuru Pierre Péan wavuzweho byinshi ntirirwa ngarukaho, Karangwa uhora yigisha ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kagambaniwe n’Abongereza, n’umunyamategeko Loverdos wo muri Espagne nawe usangiye imyumvire nabo. Abo bose twabonaga bahuriye ku myumvire imwe idakwiye”.

Yongeyeho ati : “Icyadutangaje muri ibyo biganiro byari byateguwe n’ubwo tutabigiyemo, ni uko mu byagombaga kuvugwaho hatarimo ijambo Jenoside, ntawe uhagarariye abacitse ku icumu wabitumiwemo cyangwa umuryango Ibuka, harimo gusa abantu basangiye ibitekerezo bimwe na byo biteye urujijo”.

Uwatanze ikirego Ndagijiman Jean Marie Vianney avuga ko abo Bafaransa bamusebeje, ariko umwunganira mu mategeko akaba ariwe wabaye intandaro yo kurusubika kuko ngo yatinze kugeza ku rukiko imyanzuro ye yanditse bituma urubanza rusubikwa. Icyakora abagabo batanu batanzwe na Jean-Pierre Chrétien na Jean-François Dupaquier bo batanze ubuhamya bwabo ku buryo urubanza rwari rwatangiye saa saba rwasubitswe mu ma saa moya z’ijoro.

Jean-François Dupaquier yatangaje ko we na mugenzi we batari barigeze batekereza ko bashobora kuregwa kuko kuba barakemanze imitegurire y’ibyo biganiro ari uburenganzira bwabo kugaragaza icyo batekereza, akavuga ko n’ibyo Ndagijimana yashingiyeho mu gutanga ikirego yabibonye mu nzira ubundi zitemewe n’amategeko. Urubanza ruzasubukurwa kuwa 16 Mutarama 2012.

Source : ORINFOR (http://www.igihe.com/spip.php?article17981)