Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ugushyingo 2011, Leta y’u Rwanda yashyikirije iya Congo-Kinshasa amabuye y’agaciro agera kuri toni 82 y’uruvange rwa Gasegereti, Coltan na Wolfram yafatiwe ku mipaka ya Rusizi na Rubavu ihana imbibi na Congo mu bihe bitandukanye kuva mu kwezi kwa Mata kw’uyu mwaka wa 2011.

Amabuye yashyikirijwe Congo ku mupaka wa Rubavu, yagaragajwe mu mifuka ipakiye mu modoka zigera kuri eshanu zo mu bwoko wa Daihatsu.

Nyuma yo guhambwa aya mabuye, Guverinoma ya Congo yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye yo kunoza umubano wayo n’u Rwanda, no kurwanya icuruzwa ry’aya mabuye mu buryo bunyuranye n’amategeko, nk’uko byagarutsweho na Moise Kongoro ushinzwe iperereza ku rwego rw’icukurwa y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba ari nawe wari uhagarariye Congo muri uwo muhango.

Moise Kongoro yagize ati :”Hari ubufatanye bumaze gushyirwaho kugirango ayo makosa atongera kubaho. Nababwira ko hari akanama k’igihugu gashinzwe kurwanya ruswa, dufite ibigo bishinzwe gushyira inyandiko ku mabuye y’agaciro azajya ava muri Congo, kandi dukomeje umubano n’u Rwanda hagati y’amashami ashinzwe iby’amabuye y’agaciro mu Rwanda hamwe n’urwego rushinzwe amabuye y’agaciro i Kinshasa”.

Minisitiri w’umutungo Kamere Stanislas Kamanzi wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri uwo muhango, we yatangaje ko icyifuzwa ari uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bihugu byombi bwagenda neza, kandi bugaca mu nzira y’amategeko, abagurisha amabuye ava muri Congo aza mu Rwanda akaza azwi, bikaba bijyanye n’amategeko mpuzamahanga ariho.

Kamanzi yagize ati : ”Birumvikana ko amabuye yose yakwambuka aza mu Rwanda uwayagura ngirango yaba yihombera. Kiriya ni igikorwa cyo gukangurira abaturage b’ibihugu byombi kwitabira inzira nziza z’ubucuruzi aho kugirango banyure mu nzira zibahombya”.

Aya mabuye yagaragaye adatunganjijwe afite agaciro kabarirwa muri miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika. Ibi bije bikurikiye amategeko mashya yo mu Rwanda abuza ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro afite inkomoko itazwi.

Mu gihe cyashize, u Rwanda rwakunze kuregwa kuba umuyoboro ucamo amabuye y’agaciro ya magendu ava muri Kongo ; ikigo Global Witness kikaba kivuga ko mu gihe cy’imyaka myinshi, Leta y’u Rwanda yakomeje kwirengagiza nkana ubu bucuruzi. Ibi birego ariko u Rwanda rukaba rutarahwemye kubihakana.

source: http://amakuru.igihe.com/spip.php?article17838