Urubanza rwa Enos Kagaba na Ngezahayo Abida rwakomeje kuvugwaho byinshi mbere y’uko ruba, mu gihe cy’iburanisha na nyuma yarwo, ariko inteko gacaca yaruburanishije mu bujurire yaje kugera ku myanzuro w’uko Ngezahayo wari wakatiwe imyaka 20 arekurwa, naho Kagaba agakomeza gufungwa burundu. Urubanza rwaburanishijwe rute ? Ngezahayo wari umutangabuhamya mu rubanza rwa Enos nk’umutanga buhamya ku ruhande rw’uregwa, yaje gufungwa n’inteko y’urukiko gacaca, yamukatiye igifungo cy’imyaka 20, mu bujurirre aza guhindurwa umwere. Mu rubanza rwabanje, taliki ya 29/09/2011 akimara gutanga ubuhamya, inteko ya Gacaca yari yaturutse mu Murenge wa Gahogo (Muhanga), yariherereye ifata icyemezo cyo gufunga Nzezahayo by’agateganyo bamushinja kuba umufatanyacyaha wa Kagaba Enos yari yaje gutangira ubuhamya. Ku itariki yavuzwe hejuru kandi, nibwo Ngezahayo Abidan yitabiriye urubanza rw’umwe mu bantu bo mu muryango we witwa Kagaba Enos ufungiye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005 aho yaje avanywe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Mu rubanza rwaburanishijwe n’urukiko rwa Gacaca, rwabereye mu karere ka Karongi, umurenge wa Gishyita kuwa 19/10/2011 yaraburanye mu bujurire agirwa umwere kubyaha aregwa. Naho mugenzi we Kabaga Enos, inteko yongeye gusaba ko akatirwa igifungo cya burundu nk’uko bigaragazwa n’urubuga rw’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda (http://www.nppa.gov.rw/component/co... ). Urubanza rwarakomeje, barangije kuburanisha Kagaba. Batangaza ko batangiye urubanza rushya ruregwamo Ngezahayo Abidan, nubwo nta butumwa bwo kumuburanisha iyo nteko yari yahawe. Ngezahayo yaregwaga icyaha cyo kwitabira inama zateguye jenoside yakorewe y’Abatutsi yabereye mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye. Nubwo hagaragaye ko nta dossier cyangwa umurega uhari, yemeye kuburana anatanga ibisobanuro kubyo yabazwaga. Urubanza rwarasomwe bamuhamya icyaha ndetse n’igifungo cy’imyaka makumyabiri (20). Kuva Ngezahayo yafugwa abatangabuhamya bashinjura Kagaba bahise batangira kuza bikandagira ndetse bamwe ntibanagarutse kwitaba urukiko nk’uko byari biteganijwe, nk’uko twabitangarijewe na bamwe mu bari muri urwo rubanza. Ku ruhande rw’urukiko, rwo ruvuga ko Ngezahayo yizaniye ubutabera aje kwirega no kwemera icyaha cya jenoside, ari nabyo byamuviriyemo gukatira iyo myaka 20. Ngezahayo yahise yimurirwa gufungirwa muri igereza nkuru ya Muhanga hamwe na Kagaba Enos wari wakatiwe igifungo cya burundu. Habayeho kujurira ku byaha Ngezahayo yahamijwe n’urukiko rwa gacaca, biremerwa urubanza rw’ubujurire ruraba birangira Ngezahayo agizwe amwere taliki ya 19/10/2011, naho Enos we byemezwa ko gifungo cya burundu kigumaho. Kuba uyu mugabo Enos Kagaba yari amaze imyaka myinshi atari mu Rwanda, ndetse akaza gufungirwa ino akuwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, naho akaba yari yarahageze nyuma y’imyaka icumi yari amaze muri Zambia, byatumye urubanza rwe ruvugwaho byinshi. Ibi byaduteye kuganira n’impande zinyuranye zifite aho zahuriye n’urubanza, dore ko no mu rwandiko yandikiye inzego z’ubuyobozi zibifitiye ububasha, Kagaba Enos yavugaga ko ibyaha aburanishwa mu Rwanda yabitsindiye mu rubanza rwabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba atariyumvishaga uburyo aburanishwa inshuro ebyiri ku cyaha kimwe. Abakurikiranye urubanza batangaje byinshi Umwe mu bakurikiye urubanza twaganiriye utarashatse kugaragaza amazina ye, yibaza impamvu uvuga ko yajuriye atagaragaje ingingo ashingiraho zimurenganura cyangwa ngo zimugabanyirize ibihano, mu ijurira rye. Undi ati "Umuntu bivugwa ko yaje kwirega icyaha kandi ko yakoze jenoside, bati ni gute yajurira kandi yahaniwe ibyo yasabye niba koko yari yabyiyemereye imbere y’abacamanza ?" Hari n’abagarutse ku mabwirizwa yatanzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko Gacaca ku wa 7/5/2011 avuga ko kuva tariki ya 31/05/2011, nta birego bishya byakirwa n’inkiko Gacaca, icyaha gishya kibonetse ubu kiregerwa ubushinjacyaha ntabwo kijya muri Gacaca. Bakavuga ko nta na hamwe byagaragaye ko uwo muntu yari yahamagajwe kuburana cyangwa ngo iyo nteko bayiregere, kandi ko na Ngezahayo wireze ntaho yari yarigeze atangazwa ku rutonde rw’abaregwa cyangwa se abakurikiranyweho icyaha. Hari abagarutse ku kuba mu iburanishwa rye hataragaragajwe uwatanze ikirego ntihaboneke n’abamushinja, dore ko no mu ikusanyamakuru izina rye ritari ryarashyizwe mu majwi, akaba yari yaranitabiriye imanza za gacaca inshuro nyinshi, adakekwa amababa. Ikindi cyagarutsweho na bamwe twaganiriye mu bakurikiranye urubanza, ni uko igihe umutangabuhamya atabeshye cyangwa ngo ahungabanye umutekano, atagombaga gufungirwa ubuhamya yatanze. Hatanzwe n’ibindi bitekerezo byinshi, bimwe bikavuguruzanya, ibindi bikagaragaramo uburakari, hakaba n’abavugaga ko hari abanyemari bakoresha inteko y’urukiko mu nyungu zabo, biba ngombwa ko tuvugana n’izindi nzego zifitanye isano n’urubanza. Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika buvuga iki kuri uru rubanza ? Mu kiganiro n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika Mukuralinda Alain, avuga ko bidashoboka ko umuntu aburanishwa n’inkiko ebyiri ku cyaha kimwe yatsindiye muri rumwe, ko ariko nta gihamya cyabonetse cy’uko ibyo yaburanishijwe yaba yarigeze abiburana ahandi, by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yaje aturutse. Mukuralinda yongeraho ko ubwo yagezwaga mu Rwanda hakozwe iperereza ku birego bye byari bisanzwe binazwi, biba ngombwa ko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi yarwo. Ku kibazo cyo kuba byarashyikirijwe inkiko gacaca aho kuburanishiriza mu nkiko zisanzwe, Mukuralinda yatangarije IGIHE.COM ko basanze ibyo aregwa biri mu bubasha bw’izi nkiko Gacaca. Ushinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga abivugaho iki ? Twaganiriye kandi na Siboyintore Jean Bosco, adutangariza ko Kagaba Enos yafatiwe muri Amerika azira kuhaba mu buryo bunyuranye n’amategeko, kuko yanahinjiye ku bwenegihugu bwa Zambia. Ubwo yasabwaga kuva ku butaka bwa Amerika, yagombaga gusubiza muri Zambia, ariko u Rwanda rwagaragaje ko rumushakisha kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, rugaragaza ko yari yaranandikiwe manda yo kumufata imaze igihe kirekire, hanatangwa ibimenyetso by’uko ari umunyarwanda, babona kumuhabwa, aza kuburanishirizwa mu Rwanda. Siboyintore avuga ko Kagaba Enos yazanywe mu Rwanda mu mwaka w’2005, agafungwa kugeza igihe urubanza rwe ruciriwe vuba aha, agakatirwa binyuze mu mategeko. Siboyintore kandi yongeraho ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Kagaba atigeze ahaburanishirizwa ibyaha bya Jenoside. Mu gihe abakurikiye icibwa ry’uru rubanza bataruvugaho rumwe, na Kagaba Enos akavuga ko atahawe umwanya wo kugaragaza ko ibyo ashinjwa kandi ngo yari yarabiburanishijwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akabitsindira, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika we avuga ko urubanza rwaburanishijwe mu mucyo kandi amategeko akubahirizwa.

Source: igihe.com