Yitwa Thomas Ritchie, abari i Gako kuri uyu wa mbere ndetse n’abagiye basura inshuti zabo bakiri mu myitozo batungurwaga no kubona umwera uri gukora ikosi mu bandi banyarwanda benshi biteguraga kuba ‘officers’ mu ngabo z’u Rwanda.

Ku bufatanye n’ibihugu byo mu karere, aya mahugurwa yarimo abasirikare barindwi bo mu bihugu bya Uganda, Kenya, Tanzania n’Uburundi. Ariko uyu munyamerika we yajemo ate?

Thomas ni umuhungu wa Joe Ritchie, umunyemari w’umucurui mpuzamahanga, umujyanama mu by’ubukungu akaba n’inzobere mu by’indege w’umunyamerika ubu ukuriye Fox River Partners.

Uyu mugabo nyuma yo kubonana na President Kagame mu 2003, yavuze ko ashimishijwe n’intego u Rwanda rufite ndetse ko yiyemeje mu gihe runaka gufasha u Rwanda mu nzira y’iterambere rurimo, yaje mu Rwanda aza no kuyobora ikigo gishya icyo gihe cya RDB kugeza mu 2009.

Umuhungu we Thomas avuga ko yamenye u Rwanda igihe se yari arurimo. Benshi bibazaga uburyo uyu musore ari gukora ikosi igenewe ingabo z’u Rwanda na bacye mubo mu bihugu bigize East African Community.

Thomas Ritche yabwiye Umuseke.com ati: “ Naganiriye na data, naganiriye n’abandi benshi, mbona uburyo igisirikare cy’u Rwanda kimeze, nsanga nta gisirikare nzi gifite intego na ‘discipline’ nkacyo. Mu buzima nanjye nifuza kugira intego no gukoresha ukuri nkuko RDF imeze, nta yindi nzira nari kunyuramo rero”

Avuga ko yasabye ubwenegihugu abifashijwemo na Se, kugirango yemererwe gukora iyi myitozo nk’umunyarwanda n’ubwo ari umunyamerika.

Twabajije Thomas niba ataroherejwe na se ngo abashe guhindura imyitwarire idahwitse yaba yari afite nk’uko bamwe bahwihwisaga bamubonye.

Thomas w’imyaka 23 ati: “ Ibyo rwose sibyo, iyo nza kuba nari mfite imyitwarire mibi mbere, uyu munsi simba nahembewe gukora neza no gukorana ubushake imirimo ya hano, naje hano mbishaka kandi kubera intego. Iyi myitozo nibyo hari ibyo yahinduye mu myitwarire yanjye nk’umunyamerika, ariko ubu noneho nk’umunyarwanda. Nize byinshi bizwi n’abantu bacye cyane bangana nanjye ku Isi”

Icyambere avuga ko yahawe n’iyi myitozo ni ikinyabupfura no kubaha ‘Discipline’ yemeza ko nawe yari acyiziho abasirikare b’u Rwanda.

Avuga ko yahakuye urugero rw’imico myiza (good attitude) itaba muri Amerika iwabo, yasanze ari umwihariko w’ingabo za RDF, ati: “ Nkeka ko n’abanyarwanda benshi bashobora kuba bafite iyi mico urebye uko nakiriwe bwa mbere ngera i Kigali n’ubwa mbere ngera i Gako”

Tumubwiye ngo atugereranyirize igisirikare cy’u Rwanda n’icya Amerika, Thomas Ritchie yagize ati: “ Ntacyo navuga ku gisirikare cya Amerika kuko ntacyo nzi uretse kukibona kuri television cyangwa baca mu mihanda mu bimodoka byabo. Igisirikare nzi neza ni icy’u Rwanda, ntekereza ko ari icya mbere ku Isi mu ndangagaciro (values), kwiyubaha, kubaha no gukunda imbibe z’igihugu cyabo gito”

Nyuma yo kubona ipeti rya Sous Lieutenant mu ngabo z’u Rwanda azakora iki?

Thomas Ritchie ati: “ Ngiye kuba nsubiye Chicago na data, nzagaruka mu Rwanda byanze bikunze kandi vuba. Nzasaba ko mpabwa akazi kimwe n’abandi, data ni umujyanama wa President Kagame mu by’iterambere, nawe aza mu Rwanda kenshi. Nta kabuza ko nzakorera ibyo nigishijwe mu Rwanda, mfite ibitekerezo byinshi ariko nifuza nanjye kuzafasha u Rwanda mu nzira nziza rurimo”.

Daddy SADIKI RUBANGURA UMUSEKE.COM