Mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, u Rwanda rwazitiye ibihano Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Bufaransa byifuza ko byahabwa abayobozi b’umutwe wa M23, ukomeje guhangana n’ibitero by’ingabo za Congo FARDC zitewe inkungu n’umutwe w’ingabo udasanzwe wa Loni.

Inyandiko zifitwe n’ikinyamakuru Reuters zivuga ko USA n’u Bufaransa byagejeje inyandiko ku kanama ka Loni, zigaragaraho abayobozi ba M23 bahabwa ibihano barimo Col. Vianney Kazarama na Erick Mboneza bashinjwa kuba barakoze ibyaha bikwiye ibihano bya Loni.

Ibi biravugwa mu gihe Leta ya Congo yakabaye iri mu biganiro n’umutwe wa M23, uyishinza kuba itarubahije ibyari bikubiye mu masezerano y’amahoro basinyanye ku wa 23 Werurwe 2009.

Mu bindi izo nyandiko zigaragaza, zigendeye kuri raporo ya Human Rights Watch, ni uko Mboneza ngo yayoboye ubwicanyi bwakorewe umusore w’imyaka 24 wakekwagaho kuba ari umujura.

Uhagarariye u Rwanda muri Loni, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Reuters ko u Rwanda rwazitiye ibyo byifuzo bya USA n’u Bufaransa, kuko byari kubangamira umugambi w’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’ibiganiro bya Kampala bihuza M23 na Congo.

Yongeyeho ko ibimenyetso bitangwa na USA n’u Bufaransa bitanafatika. Uwo mudipolomati avuga ko mu bihugu 15 biri mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, u Rwanda ari rwo rwonyine rwazitiye icyifuzo cyo guhana bariya bayobozi ba M23.

Kubera ko akanama k’umutekano gafata umwanzuro uhuriweho, bivuze ko u Rwanda rwazitiye icyifuzo bikanemezwa ko rukizitiye.

Hari n’ibindi u Rwanda rwazitiye

Mu cyumweru cyashize u Rwanda rwazitiye itangazo rihuriweho n’ibihugu byose, ryamaganaga ibitero bya M23 ku ngabo za Loni, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.

U Rwanda ruvuga ko iyo nyandiko yateguwe n’abazungu ibogamye, kandi igamije kwibasira M23 ikirengagiza ibitero by’ingabo za Congo. Ikindi kandi iryo tangazo ntiryagaragazaga ko Congo yarashe ku butaka bw’u Rwanda, ariko nyuma y’aho inyandiko zabonywe na Reuters hiyongereyemo kwamagana ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda. Hagati aho ibyo bisasu bikomeje kuraswa ku Rwanda hari n’abatangiye kubigwamo.

Hateguwe irindi tangazo u Rwanda na ryo ruraryanga

Itangazo rishya ryanditswe ku wa 28 Kanama 2013, na ryo u Rwanda rwararyanze kuko rusanga harimo imvugo rutishimira.

Uhagarariye u Rwanda mu butumwa yohereje bagenzi be mu kanama k’umutekano, yababwiye ko atashyigikira amagambo yanditsemo.

Mu butumwa yasubijwe n’umwe mu bagize akanama, yagize ati “Bwaba ari ubwa mbere hatamaganywe ibitero ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye. Ibi birarenze !”

Hagati aho Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro kuri iryo tangazo bikomeje, kandi benda kuryemeranyaho.

angedelavictoire@igihe.com