Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko urupfu rwa Karegeya Patrick, rudateye inkeke kuko n’ubundi yateguraga ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu kandi ngo Guverinoma y’u Rwanda ikaba imufata nk’umwanzi wayo.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru Claude Kabengera wa Radio Isango Star wari wamusabye kugira icyo avuga ku rupfu rwa Karegeya, nk’umuntu witabye Imana ariko yarakoreye igihugu cye akiri mu mirimo ya Leta.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze mu magambo akaze agira ati “Igikuru si uko watangiye, igikuru ni uko wasoje. Uyu mugabo yivugiye ubwe ko ari umwanzi wa guverinoma yanjye n’igihugu cyanjye, hari impuhwe witeze?”

Icyo kibazo cya Kabengera cyabaye nk’ikibyukije impaka, abantu batandukanye barimo n’uwitwa Elvis Karegeya (‏@ElvisK) uvuga ko ari umuhungu wa Karegeya, batangira kugira icyo bavuga kubyo Minisitiri Mushikiwabo yari amaze gusubiza umunyamakuru, harimo n’abashinjaga u Rwanda kugira uruhare mu rupfu rwa Karegeya.

Mu kubasubiza, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibiba ku banzi ba Guverinoma y’u Rwanda bidashobora kuyibuza ibitotsi ariko kandi asaba ko abakwirakwiza ibihuha bashinja u Rwanda ko bakwihangana bakarindiri icyo iperereza ririmo gukorwa rizatangaza. Yagize ati “Iperereza rigomba gukomeza,…..Mureke iperereza rirangire.”

Mu gusubiza uwitwa Pikkie Greeff ‏(@PikkieGreeff) watunze agatoki Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko ibisubizo bye bidaha agaciro ubuzima (bwa muntu).

Mimisitiri Mushikiwabo yagize ati “Nitaye ku buzima bw’abaturage bacu bishwe n’ibitero bya za garinade uriya mugabo yateguye.”

Patrick Karegeya wahoze akuriye iperereza ryo hanze y’igihugu, yitabye Imana tariki 01 Mutarama 2014, muri Afurika y’Epfo ari naho yari yarahungiye.

Karegeya yambuwe impeta ze za gisirikare n’inkiko z’u Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ubugambanyi ku gihugu n’ibindi. Mu buhungiro muri Afrika y’Epfo aho yageze mu 2007, Karegeya yashinze ishyaka rya RNC rirwanya Leta y’u Rwanda, akaba we ubwe yaratangaje ko Leta ya Kigali igomba kuvanwaho mu nzira zose zishoboka.

Amakuru ya Newsofrwanda avuga ko Karegeya yateguraga intambara ku Rwanda ndetse ko yagiye abonana n’abayobozi b’inyeshyamba za FDLR muri Congo no muri Tanzania, ndetse yari inshuti cyane n’umuryango wa Kabuga Felisiyani ukekwaho uruhare runini muri Genocide, ari naho Ministre Mushikiwabo ahera avuga ko uyu mugabo yari umwanzi wa Leta y’u Rwanda bityo idahangayikishijwe no kuba yapfuye.

Umuryango we wari warasabye ko yazashyingurwa muri Uganda ariko ejo kuwa gatandatu tariki 04 Mutarama, Guverinoma ya Uganda yarabihakanye, ivuga ko yazashyingurwa mu Rwanda cyangwa muri Afurika Y’epfo, kugeza n’ubu aho azashyingurwa ntiharamenyekana.

UMUSEKE.RW