''Uko yiregura; “Muri 94, mu bihe bitari byiza; Pasitoro Uwinkindi yahaze amagara ye yakira Abatutsi bamuhungiyeho”;

“Uwinkindi ntiyari kwakira Abatutsi bamuhungiyeho iyaba azi umugambi wo kubarimbura”;

“ Ngo ubushinjacyaha ntibukwiye kuvuga ko kuba Uwinkindi ataragize icyo akora ngo ahagarike ubwicanyi ari icyaha kuko ntawusabwa kuba intwari”;

“ Uwinkindi aregwa icyaha cy’ITSEMBATSEMBA kandi kitaba mu mategeko y’u Rwanda”.



Izi ni ingingo zagarutsweho na Me. Gatera Gashabana mu iburansiha ryo kuri uyu wa 18 Ukuboza, mu rubanza Urukiko rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Uwinkindi Jean ukurikiranyweho kugira uru hare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kanzenze.''

Jean Uwinkindi, 61, yoherejwe mu Rwanda avanywe mu Rukiko rwa Arusha muri Tanzania. Ashinjwa kuba ariwe wategetse ko hicwa ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwe rwa Kayenzi ndetse n’abari bahungiye mu zindi nsengero za Byimana, Rwankeri na Cyaguro. Uwinkindi, yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30/06/ 2010,avuye muri Congo Kinshasa yiyoberanyije ku mazina ya Jean Inshuti, ari kugerageza kugura ubutaka ngo ature aho Mbarara. Yahise ashyikirizwa urukiko rwa Arusha tariki 02/07/ 2010.

Kuri uyu wa kane tariki 18 Ukuboza 2014, agaragaza zimwe mu ngingo zikubiye mu myanzuro inenga ibisobanuro ku byatanzwe n’Ubushinjacyaha ku bwiregure bwa Pasitoro Uwinkindi; Me. Gatera Gashabana wunganira uregwa yasabye urukiko kutazabara icyaha cy’Itsembatsemba kiri mu kirego cy’umukiriya we kuko kidateganywa n’mategeko y’u Rwanda. Yifashishije amateka y’amategeko y’u Rwanda by’umwihariko itegekonshinga; Me. Gatera yagaragaje ko iki cyaha cy’Itsembatsemba ntaho giteganywa ndetse asaba n’Urukiko kuzabisuzumana ubushishozi rukaba rutakibara mu kirego cy’umukiriya we.

Yagize ati “muzashishoze muzasanga icyaha cy’Itsembatsemba nta na hamwe giteganywa mu mategeko y’u Rwanda, bizaba ngombwa ko mutazacyakira mu kirego cy’Ubushinjacyaha.” Yavuze kandi ko kuba iki cyaha cyaragendeweho n’umucamanza wa mbere ndetse n’Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bakagishinja umukiriya we ariko Ubushinjacyaha bukaza kugihindurira inyito dore ko ngo bwakise icyaha cyo kurimbura no kwibasira inyokomuntu bikwiye gufatwa nko kuzana icyaha gishya bikaba byagaragaza ko ikirego gikoze nabi bityo asaba Urukiko kugitesha agaciro.

Yagize ati “ kuba icyaha cy’Itsembatsemba kitari mu mategeko y’u Rwanda, Ubushinjacyaha bukanongeraho kugihindurira inyito bitanumvikanyweho mu buryo bw’amategeko bigaragaza ko ikirego gikoze nabi ku buryo gikwiye guteshwa agaciro”. Agaragaza izindi mpamvu zatuma iki kirego giteshwa agaciro yavuze ko abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bagiye bivuguruza, bavuguruzanya ndetse bakanavuguruza n’Ubushinjacyaha. Yakomeje avuga ko mu kirego gishinja umukiriya we huzuyemo gukeka no gushidikanya mu gihe inkiko Mpuzamahanga zirimo n’urwohereje umukiriya we zitajya ziburanisha imanza zirimo ibi (Gukeka no gushidikanya).

Ati “Ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bwatanze, usanga mu kirego cyabwo huzuyemo gukeka no gushidikanya kandi inkiko mpuzamahanga zirimo n’urwohereje Uwinkindi ntizijya ziburanisha imanza zitatanzwemo ibimenyetso simusiga”. Agaragaza ko nta bimenyetso bifatika byatanzwe n’Ubushinjacyaha; Me. Gatera yavuze ko ntakigaragaza ko umukiriya we yitabiriye inama zateguraga ubwicanyi agira ati “ nta nyandiko n’imwe y’izo nama, nta n’amajwi ye”.

Naho ku kuba yari azi umugambi wo kurimbura Abatutsi, Me. Gatera yavuze ko nabyo nta kimenyetso ubushinjacyaha bwatanze, agira ati “ ntibugaragaza uwari warabwiye Uwinkindi uwo mugambi, nta n’ikindi kimenyeto icyo aricyo cyose kibigaragaza”. Akomeza agaragaza ko umukiriya we ari umwere, Me. Gatera yavuze ko mu kirego cye (Uwinkindi) Ubushinjacyaha bwagiye bumurega gukorana ibyaha n’abantu batazwi ndetse batanabayeho.

Aha yagaragaje ko hari aho mu kirego Ubushinjacyaha buvuga ko yakoranye ubwicanyi n’uwitwaga Bizimana wari umuyobozi w’amashuri abanza ya Nyamata kandi ngo abana ba Uwinkindi bose ariho bigaga ariko ngo batigeze bayoborwa n’umuntu witwa gutya. Na none kandi ngo hari aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uregwa yakoranaga n’abajandarume babiri mu gucura umugambi wo kwica Abatutsi kandi ngo byari bizwi ko mu cyahoze ari komini Kanzenze nta bajandarume bahabaga mbere ya jenoside.

Kimwe n’abapolisi batatu batavuzwe amazina nabo bakoranaga n’uregwa mu bwicanyi, Me. Gatera yavuze ko ibi bigaragaza ko Ubushinjacyaha bubeshya kandi bushidikanya mu gihe gushidikanya kose birengera uwo bikorewe nk’uko bigenwa n’itegeko. Uyu mwunganizi yavuze kandi ko uretse kuba bigaragara ko umukiriya we arengana mu buzima bwe bwose yararanzwe n’ineza kandi atavangura bikanakubitiraho kuba yarakiriye Abatutsi bamuhungiyeho mu 1994 agakora ibishoboka byose ngo hatagira uwicwa.

Yakomeje avuga ko kuba ntacyo yakoze ngo ahagarike ubwicanyi bitari bikwiye kuba icyaha kuko ibyo yari ashoboye yabikoze kandi ko nta n’umuntu uhatirwa kuba intwari. Aha yagize ati ” ntabwo Ubushinjacyaha bukwiye guca inyuma ngo buvuge ko icyo atakoze ari icyaha kuko ntawusabwa kuba intwari”.

Iburanisha ryimuriwe tariki 30 Ukuboza humvwa ibisobanuro bisigaye hagahita hatangira ikindi cyiciro gishya cyo kumva Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha. Martin NIYONKURU UMUSEKE.RW