GAHUNDA Y'UBWUBAHANE NO GUSANGIRA IGIHUGU KU BANYARWANDA BOSE UTAROBANUYEMO KUBERA IBITEKEREZO N'IBINDI BIMURANGA

Umusogongero: Ubu butumwa bugenewe kuganirwaho n'abanyarwanda n'abatuye u Rwanda n'isi bifuza kubonera umuti ibibazo by'u Rwanda kuburyo hubakwa u Rwanda rwa bose rutagira uwo ruheza cyangwa ngo rumuryamire rumuhora ibiterezo bye bya politiki n'ibindi. Ibi bitekerezo ni umusaruro w'ubushakashatsi no gutekereza cyane igihe kirekire hashakishwa umuti watuma haboneka gahunda ishobora gufasha abanyarwanda guca burundu umwiryane, génocide, intambara, ubwicanyi n'ibindi bibi bisenya igihugu n'ubuzima biturutse ku gucuranwa ubutegetsi no guhezanya mubyiza by'igihugu.

Muri politiki nyarwanda haba imbere mugihugu no hanze muri opposition nyarwanda, hari imyumvire ikubiye mumirongo mikuru itatu. Iyo mirongo iyo ucukumbuye usanga hakubiyemo ibindi bintu byinshi by'ingeri zose ariko ntabwo bihindura imiterere yaya mirongo itatu y'ibitekezo biriho muri politiki kubireba gusangira ubutegetsi.

1.Politiki y'ibitekerezo byubakiye kumateka ya système y'ubutegetsi bwa FPR Hari abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumvako système ya FPR (kubayihozemo no kubayikirimo ndetse n'abatarigeze bayikorera) bafite imibonere yo kumvako système ya FPR atari mbi ndetse bakumva yagumana ubutegetsi ahubwo bagakosora ibibi bagaya cyanngwa bagawa n'abandi. Bamwe muri abo bantu bumva ko ikibazo ari Kagame Paul muri FPR abandi bakumva ko Kagame Paul ntacyo abatwaye. Abo bantu bamwe muribo biyumva nk'ubutegetsi bw'abatutsi ndetse na bamwe mubandi banyarwanda bakabona koko ubutegetsi bwa FPR ariko buri. Njye ariko simbyemera gutyo kuko iyo ucukumbuye neza usanga iyo mibonere hari aho idahuza n'uko ibintu biteye.

2.Politiki y'ibitekerezo byubahikiye kumateka ya systeme y'ingoma ya MRND:

Hari abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bumvako ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal na MRND ye butari bubi ndetse bakumva ko iyo systeme y'ubutegetsi iramutse isubiranye ubutegetsi ntacyo byaba bitwaye. Abo bantu bavuga ko babusubiyeho bakosora ibibi n'amakosa yakozwe mbere. Aba bantu bamwe muribo babonako kandi na bamwe mubandi bantu babumva nk'abakiga bavuka Ruhengeri-Gisenyi. Kugiti cyanjye njye simbyemera gutyo kuko iyo ubisesenguye usanga atariko biri hari kubera ko usanga harimo n'abantu bavuka ahandi.

3.Politiki y'ibitekerezo byubakiye kugushaka gushyiraho système y'ubutegetsi bw'u Rwanda rushyashya rutagize aho ruhuriye na MRND na FPR. Usanga iyo système nshyashya yifuzwa yubakiye kuri ba victimes ba système ya FPR na système ya MRND biyongeraho abandi bantu batabaye victimes ariko badashaka kugarura ubutegetsi bw'izo systeme z'ingoma MRND na FPR.

Hari abantu kugiti cyabo n'amashyaka n'amashyirahamwe bashaka systeme nshyashya y'ubutegetsi yayobora u Rwanda itagize aho ihuriye na FPR cyangwa MRND. Abenshi muri abo bashaka système nshyashya ni ababaye victimes ba ziriya ngoma za MRND na FPR. Kuri abo hiyongeraho abantu batabaye victimes ba ziriya ngoma (baba bato cyangwa bakuru ) bumva bakeneye système y'ubutegetsi nshyashya itari imwe muri ziriya ebyiri. Abo batabaye victimes banabonekamo abantu usanga batarigeze bakorera ziriya systemes z'ubutegetsi, abandi ugasanga barazikoreye ariko kuri ubu bakaba bafite indi myumvire kubera impamvu runaka.

Abo bantu bashaka système nshyashya itari MRND na FPR bamwe rubanda ibona ko cyane cyane ari abo muturere tugize icyo bamwe bita Ndugangari, ni ukuvuga u Rwanda rwose uretse Ruhengeri-Gisenyi. Iyo mibonere ariko njye sinyemera gutyo kuko ntabwo usanga ihuje n'ukuri kuko abo bantu bashaka système y'ubutegetsi nshyashya ubasangamo amoko yose n'abantu bakomoka muturere twose tw'u Rwanda ndetse ukanabasangamo abanyarwanda bashakanye n'abanyamahanga etc. Abo bantu ubasangamo kandi abahoze muri ziriya systemes za MRND na FPR zavuzwe ariko bakaba batagihuje nazo imyumvire.

Iyi mibonere ya système eshatu ku banyarwanda usanga ishingiye kubitekerezo mbere na mbere aho gushingira kukarere n'ubwoko kuburyo abanyarwanda baramutse bahuriye hamwe nko muri leta y'inzibacyuho yubakiye kuri fondation y'ukuri nyakuri irimo abanyarwannda bose maze bagasangira ubutegetsi banganya amahirwe, ibyo bitekerezo byazageza aho biyoyoka noneho bose bagasigara biyumva nk'abanyarwanda badakeneye gushyira imbere ikindi kintu runaka cy'ubwoko cyangwa akarere n'ibindi. Ibi bikuta by'ibitekerezo ubisanga imbere mugihugu ndetse no hanze muri opposition kubatinyuka ukuri.

4.IBIGANIRO HAGATI Y'IYI MIRONGO ITATU Y'IBITEKEREZO HAGATI YAYO

Uramutse uhurije aba banyarwanda hamwe bari mubikuta bitatu by'ibitekerezo maze bakaganira, bamwe bakaganira mumurongo w'ibitekerezo barimo hanyuma ukongera ugahuriza hamwe ibyo bikuta by'ibitekerezo bikaganira bikemeranya no gusangira u Rwanda mumahoro nta n'umwe uhejwe cyangwa ngo aryamirwe, ntakabuza intambara mubana b'u Rwanda zacika burundu ndetse na demokarasi isesuye igashinga imizi. Ni ngombwa ariko ko iyo demokarasi ihera n'imbere hagati yabo mubafite ibyo bitekerezo.

Abantu kugiti cyabo, amashyaka n'amashyirahamwe ariho ndetse n'azavuka nagire ubutwari bwo kwerekana aho ahagaze muri iyi myumvire y'ibitekerezo kandi ashishikarire no kuganira hagati y'abahuje ibitekerezo ndetse bagire n'ubutwari bwo kuganira n'abo badahuje ibitekerezo kugirango hubakwe u Rwanda rushyashya rubereye abanyarwanda bose.

Nta munyarwanda ugomba kumva bimuteye imbogamizi kukuba afite ibitekerezo runaka kuko buri wese agomba kubahirwa ibitekerezo bye n'uko ari, iyo niyo demokarasi. Abashobora kwitwaza amateka adahwitse yakozwe n'ingoma runaka (bamwe bafiteho isano) kugirango bacecekeshe abandi, icyo kibazo cy'ibibi byakozwe mungeri zose kigomba guharirwa ubutabera hanyuma abadafite icyo bigaya bakubakana u Rwanda.

Kuri uru rwego kandi bamwe twise intumwa za rubanda zagombye kubaho ziri hejuru y'ibintu byose ndetse zikaba no hejuru y'ubutegetsi bwose muri sosiyete nyarwanda, zikabaho zariyemeje kwamagana ibibi no kumurikira abanyarwanda bose hamwe no gutuma babana neza, aha hantu ho kwamagana ikibi bagomba kuhagira uruhare rukomeye mugutuma abagize nabi mumateka y'u Rwanda guhera kera kugeza ubu batiyitiranya n'abatagira ibyo bigaya. Hagomba gukoreshwa uburyo bwose abakoze ibibi mumateka y'u Rwanda babihanirwa hanyuma abatagira icyo bigayaho mumateka y'u Rwanda nabo bakubakana igihugu. Uwahaniwe ibibi bye nawe igihe arangije ibihano bye cyangwa asubiye munzira nziza agomba gufatanya n'abandi kubaka igihugu.

5.INZIBACYUHO YAHURIRAMO BIRIYA BIKUTA BITATU BY'IMYUMVIRE

Igihe abanyarwanda bashyizeho leta y'inzibacyuho irimo abanyarwanda b'uturere twose n'amoko yose n'indi myumvire yose byaba bibaye fondation nziza mukubaka u Rwanda ruzabaho igihe cyose kuko mugusohoka muri iyo nziba cyuho noneho utsinze amatora agatekana ariko ya nzibacyuho igizwe na bose ikaba yaramaze gushyiraho ibyatuma byose habaho ubutegetsi bwabasubiza mu icuraburindi cyangwa bugaheza igice kimwe cy'abanyarwanda.

NB: Ubu butumwa bugenewe kuganirwaho n'abanyarwanda baba abo mugihugu no hanze hamwe n'abatuye isi bose bifuza kubonera umuti ibibazo by'u Rwanda. Ariko igihe runaka yifashishije ubu butumwa ningombwa ko yabugumisha mumyumvikanire yabwo kuko ushobora gukuramo interuro imwe ukayikoresha mubundi buryo ugasanga ntibikivuga rumwe n'imyumvire iri muri iyi nyandiko.

Abantu kugiti cyabo, amashyaka n'amashyirahamwe abishoboye azavuge icyo abitekerezaho. Abamurikira rubanda barimo abanyamakuru n'abandi bose namwe urubuga ni urwanyu. Abakora amanama cyangwa za conférences n'ibindi bituma abantu baganira kumateka yabo n'imitegekere y'igihugu cyabo namwe ni karibu. Uzajya ashobora ajye antumira tuganire hirya no hino nanjye nzajya mbatumira. Ababishoboye mwese muhaguruke dusure abanyarwanda tuganire kuri ibi bitekerezo kuko u Rwanda rukeneye kuba u Rwanda rushyashya rwa bose ruzabaho ibihe byose rubereye bose.

Ubu butumwa bwohererejwe amashyaka yose ari mu Rwanda n'abantu kugiti cyabo na société civile. Ubu bubumwa kandi bwohererejwe abantu bari muri opposition na société civile iri muri diaspora hirya no hino ku isi. Iyi nyandiko itangajwe murwego rwo kubaka u Rwanda rushyashya rwa bose rutabuzemo umuntu n'umwe azizwa ibitekerezo bye, akarere, ibyo bita ubwoko n'ibindi.

Nta munyapolitiki cyangwa undi munyarwanda wagombye kuryama ngo asinzire igihe hari umunyarwanda utamerewe neza n'ubutegetsi buba buyoboye igihugu.

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 03/02/2015

Rutayisire Boniface, Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes Hutus Tutsis n'abandi TUBEHO TWESE na CIVHEMG Yahose kandi ari Chef de service Generaux et contentieux muri Sulfo Rwanda Industries.Yanabaye Directeur General w’isosiyete yigenga i Kigali Editions Centrales SARL akaba yari n’umwe muri ba Administrateurs sages watowe n’Abanyamakuru ba leta n’abigenga ba Press House mu Rwanda (Maison de presse du Rwanda) mumwaka wa 2000.

Mugutora abagize iyi nteko ya conseil de surveillance bise inteko y'inyangamugayo, abatora basabye abagomba gutorwa ko basohoka hanze bakamara iminota mirongo itatu kugirango higwe niba hari ufite inenge n'ibibi akekwaho byatuma adatorwa, hanyuma mugutora, Rutayisire Boniface atorwa ari uwambere kuri iyo liste arusha amajwi uwari umukuru w'Imvaho Nshya ya leta, n'uwahoze ari umunyamakuru w'ikinyamakuru kigenga cya opposition n'abandi bakandida. Tel : +32488250305 (Belgium), Email: b2003n@yahoo.fr (yahoo.fr)

Rutayisire Boniface