ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N'ABANYARWANDA BOSE.



Twebwe Ingabo zari iza FDLR muri Kivu y'amajyepfo:



-Turebye igihe urugamba twiyemeje rwo kubohoza igihugu cyacu n'Abanyarwanda bose bakandamijwe n'ingoma y'igitugu ya FPR-INKOTANYI; rumaze rudatera imbere nkuko abenshi tubyifuza; -Dushingiye ku macakubiri y'urudaca yagiye aranga cyane ubuyobozi bwa politiki kuva muri Nzeli 2003 kugeza ubu; -Dukurikije ko inshuro nyinshi ubuyobozi bwa FDLR bwagiye bwima amatwi inama bugirwa n'abo bukuriye cyane mu ikemurwa ry'amakimbirane nkuko byagaragaye mu nama ya Komite-Nyobozi ya FDLR yateranye kuva taliki ya 23-26 Gicurasi 2016; -Tumaze kubona ko ibivugwa mu itangazo rya CNRD-UBWIYUNGE byose bifite ishingiro;



Kubera izo mpamvu zivuzwe haruguru,turamenyesha abanyarwanda bose ibi bikurikira:



1.Twitandukanije na FDLR n'ibikorwa byayo; 2.Tubyumvikanyeho n'Abakuru bose b'Imitwe igize izo Ngabo,dufashe ICYEMEZO NDAKUKA CYO KWIYUNGA N'umutwe wa politiki wa CNRD-UBWIYUNGE. 3.Turasaba Abanyarwanda bose bafite umutima wo kubohoza igihugu n'uw'ubwiyunge,kwifatanya natwe muri uru rugamba.



Bikorewe i Mwenga taliki ya 3 Kamena 2016. Col MULAMBA Jean Paul Umuyobozi w'Ingabo(se)