U Rwanda rwiteguye kugeza imbere y’ubutabera Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bigakorwa mu nzira zemewe n’amategeko rwirinda kugera ikirenge mu cy’umucamanza Jean Louis Bruguière washyizeho impapuro zita muri yombi abasirikare b’u Rwanda nta n’iperereza akoze.

Mu 2006 umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière yakoze raporo yashinjaga bamwe mu ngabo zari iza RPF-Inkotanyi kuba mu barashe indege ya Habyarimana, ashyiraho n’impapuro zo guta muri yombi abagera ku icyenda ariko bikozwe mu buryo bwanenzwe n’u Rwanda.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo, yagiranye n’abanyamakuru kuwa Kane tariki 10 Ugushyingo 2016, yatangaje ko biteguye kugeza mu butabera Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yaba urwa politiki cyangwa urwa gisirikare.

Ibi abivuze mu gihe Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, iherutse gushyira hanze amazina 22 y’abasirikare bakuru b’u Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside mu Rwanda. Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko ruriya rutonde rutavuga ko bagiye gutabwa muri yombi ko ahubwo ari inzira imwe y’ubutabera iganisha kuri icyo gikorwa.

Yagize ati “Icyo bisobanura ni uko ari mu nzego za gisirikare z’u Bufaransa ari no mu nzego za politiki, hari abantu bagaragaraho ibimenyetso by’uko bagize uruhare muri Jenoside yabereye muri iki gihugu.” Yakomeje atangaza ko hasohotse amazina y’abasirikare ariko n’ay’abanyapolitiki ari hafi gusohoka. Ibi ngo bizaba bisobanuye ko iperereza kuri abo bantu rikwiye gutangira.

Minisitiri Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rutazemera kuba insina ngufi imbere y’ubucamanza bw’u Bufaransa, kandi ruzakora uko rushoboye kugira ngo ukuri kugaragare kandi Abafaransa bagize uruhare muri Jenocide bakurikiranwe. Icyakora Mushikiwabo yemeza ko ibyo u Rwanda ruzakora byose rutazigera rugera ikirenge mu cy’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguière, wabyutse agahitamo amazina y’abahanuye indege ya Perezida Habyarimana nta n’iperereza akoze.

Yagize ati “Kugira ngo tuzabashe kugera ku mpapuro zifata abantu, hari inzira binyuramo keretse ushatse kuba nk’umucamanza Bruguière, niwe wabyutse afunga amaso ahitamo amazina y’abantu arega ko bagushije indege ariko ubundi mu mikorere myiza y’ubucamanza, umuntu urabanza ukamukoraho iperereza ukamumenyesha, ukamuha umwanya wo kukubwira amakuru afite hanyuma izindi nzego z’ubutabera na zo zigakurikiraho.”

Ku ngingo y’iperereza, yakomeje avuga ko u Rwanda ruzasaba u Bufaransa uburenganzira bwo kugera ku bakekwaho uruhare muri Jenoside, rukabakoraho iperereza rushingiye ku makuru asanzwe ahari. Inkuru bifitanye isano: ‘Ukuticuza n’ubushotoranyi bw’u Bufaransa ntabwo bicyihanganirwa muri iki gihugu’.

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukuticuza-n-ubushotoranyi-bw-u-bufaransa-ntabwo-bicyihanganirwa-muri-iki-gihugu

Igihe.com