Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ugushyingo 2011, Urukiko rwisumbuye rwa Bordeaux rwatangaje ko Dr Sosthène Munyemana afite ishingiro ku birego yatanze by’uko ishyirahamwe Cauri riharanira uburenganzira bwa muntu ryari ryamusebeje rimushinja uruhare muri Jenoside, bityo urukiko runategeka ko icyo cyemezo cyandikwa mu kinyamakuru cy’uwo mujyi cyitwa Sud-Ouest.

Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa, uwo muganga w’Umunyarwanda wita ku mbabare zihutirwa (casualty) yari yarareze uwo muryango Cauri mu kwezi kwa Mbere kw’umwaka wa 2010, nyuma y’uko abawugize bari bakoze imyigaragambyo imbere y’ibitaro bya Saint-Cyr biherereye i Villeneuve-sur-Lot mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa, akaba ari nabyo Munyemana akoreramo. Abigaragambyaga bari bitwaje ibitambaro n’ibipapuro biriho amagambo amurega kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bavugaga ko uwo muganga yagize uruhare mu iyicwa ry’abantu benshi, banasaba ko atakomeza kuba muri icyo gihugu kandi ari umujenosideri. Icyo gihe bamwe mu bagize uwo muryango bageze n’aho bamushinja mu binyamakuru bitandukanye.

Urukiko rwa Bordeaux rero rwasanze uwo mugabo yari afite ishingiro ryo kurega umuryango Cauri, ndetse ruhamya ko uwo muryango wakoze ikosa rikomeye kuko utubahirije uburenganzira bwo kuba umwere bugenerwa umuntu wese utarakatirwa n’inkiko (présomption d’innocence) .

N’ubwo urukiko rwa Bordeaux rwanze icyifuzo cy’urega cyo guhabwa indishyi z’akababaro, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Sud-Ouest nyuma y’icyemezo cy’urukiko, Dr Munyemana yavuze ko yishimiye iyo myanzuro anongeraho ko yiteguye ko ubutabera bukora akazi kabwo ku byaha bya Jenoside aregwa.

Twabamenyesha ko kuva mu 1995 Dr Sosthène Munyemana yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya Jenoside, nyuma ikibazo cye kigezwa mu nzego z’ubutabera i Paris mu 2001. Mu mwaka wa 2006, ubutabera bw’u Rwanda bwohereje impapuro zo kumuta muri yombi, ndetse na Interpol ikomeje kumushakisha ku byaha bya Jenoside n’iby’intambara. Mu kwezi kwa Cumi 2010, urukiko rwa Bordeaux rwari rwanze ko yoherezwa kuburanira hanze y’u Bufaransa.

Source igihe.com (http://amakuru.igihe.com/spip.php?article17989)