Mu rubanza Madame Ingabire Victoire aburanamo na Kagame Paul ku byaha by'ibihimbano uyu mugabo yahimbiye uriya mutegarugoli kugirango abone uko amwivuna dore ko ariwe watinyutse guhangana n'ingoma mpotozi imbonankubone, muri uru rubanza nyine bimaze kugaragara ko amategeko y'u Rwanda adasobanutse mu kuburanisha abanyarwanda ubwabo n'ubwo u Rwanda rwifuza kuyakoresha ruburana imanza mpuzamahanga ariko biraboneka neza ko ntaho ashingiye kuko abashinjacyaha n'abacamanza bayakoresha uko bishakiye rimwe bakayita amategeko y'igihigu adahuye n'ay'ibihugu byateye imbere muri demokarasi ubundi bakayita amategeko ashobora kurenga imbibi agakurikirana n'abanyamahanga cg abakoreye ibyaha ahatari ku ifasi y'u Rwanda ndagerageza kubigarukaho nanerekana ibyabereye muri uru rubanza bikwiye kubera isomo ubutabera bw'u Rwanda n'ubwo urubanza rugikomeje.

N'ubwo byitwa ko Ingabire uyu munsi yarangije kuvuga ku birego bihimbano ariko kwiregura ku byaha byose yahimbiwebisa n'aho bitararangira ariko bigaragara ko yahuye n'ikibazo cy'ubutabera butigenga mu Rwanda aho ubushinjacyaha ubu bigaragara ko aribwo buyoboye urubanza kuko ibyemezo byafashwe n'umucamanza mu migendekere y'iburanisha ry'urubanza ubushinjacyaha buhita busaba umucamanza kwisubiraho kandi bigahita bikorwa bityo. Ibyo byagaragaye uyu munsi aho abunganira Ingabire basabye urukiko ko babaza ibibazo abareganwa na Ingabire kugirango bazashobore gukora imyanzuro yabo umucamanza akabibemerera ndetse agahamagaza uwa mbere kugirango atangire gusubiza ariko umucurabyaha (umushinjabyaha) Ruberwa Bonaventure agahaguruka akavuga ko ibyo bidashoboka kuko batabona umwanya wo kubitegura ngo babisubize bitonze. Ibi bikaba bivuga ko umushinjabinyoma afite impungenge ko aba bashinja Ingabire baramutse bahaswe ibibazo bitaborohera kubyikuramo dore ko n'umucamanza yabyirinze.

Igisobanuro umushinjabinyoma yatangaga ngo ni uko amategeko bakoresha ashingiye kuri system Romano-Germanique ngo ko atandukanye n'amategeko ashingiye kuri system Common Law akoreshwa mu gihugu cy'Ubwongereza ari nacyo umwe mu bunganira Ingabire akomokamo. Ikibazo umuntu yakwibaza ni uburyo u Rwanda rukunze guhindura imvugo rugaragaza ko amategeko yarwo ari mpuzamahanga ndetse ko bashobora no gucira abanyamahanga imanza ariko byagera aho abantu bareba amategeko mpuzamahanga u Rwanda rukavuga ko amategeko yarwo atandukanye n'amategeko mpuzamahanga. Aha umuntu akaba yakwibaza aho amategeko y'u Rwanda ahagaze bikakuyobera. Ni aka ka gacurama bahamagara inyoni kakagenda, bahamagara inyamaswa kakagenda. AYA SI AMATEGEKO NI AMARANGAMUTIMA! Nonese u Rwanda ko rwifuza kuburanisha Hussein Habre none rwaba ruzakoresha ayahe mategeko? Ese rusanze yarabaye muri system ya Common Law byagenda bite?

Kuba abacamanza b'abanyarwanda ndetse n'abanyamategeko b'u Rwanda muri rusange batabasha kumva neza amategeko bo ubwabo bakoresha mu gihugu umuntu yakwibaza niba bazajya kwiga amategeko mpuzamahanga kugirango bashobore gucira Habre urubanza. Impamvu ibi mbivuga ni uko muri uru rubanza rwa Madame Ingabire rwabayemo impaka nyinshi kugeza aho hitabazwa amategeko kandi umucamanza agasaba abunganira Ingabire kugaragaza amategeko akoreshwa mu Rwanda bashingiraho. Mu gihe umucamanza Rulisa Alice yakomezaga kwitotomba atuka abunganira Ingabire ndetse na we ubwe ko basuzuguye urukiko bakanga gutanga imyanzuro y'urubanza ngo kugirango abacamanza bazabashe gukurikirana imyiregurire yabo, abunganira Ingabire bari barakomeje kwihanganira iryo cunaguzwa ry'umucamanza ariko bananirwa gukomeza kwihangana maze umwe mu bamwunganira ufite ubwenegihugu bw'Ubwongereza agira icyo avuga kuri icyo kibazo.

Yasobanuye ko hari itegeko ribemerera kuba barabikoze uko byakozwe ariko umucamanza Rulisa akomeza guterahejuru avuga ko ayo ari amategeko yo mu Bwongereza atandukanye n'ayo bakoresha mu Rwanda. Uwunganira Ingabire yakomeje gushimangira ko no mu Rwanda amategeko yaho abemerera kuba batatanga imyanzuro mbere y'urubanza maze asaba ko Me Gatera Gashabana na we wunganira Mme Ingabire akaba anavuga ururimi rw'ikinyarwanda yabisobanura ku buryo burambuye. Umucamanza Rulisa yahise atera hejuru abwira Me Gashabana ko agomba kubereka itegeko mu Rwanda ribategeka gukora ibyo bakoze ariko nanone byaragoranye kugirango abisobanure kuko Me Gashabana yakomeje kumusaba ko yamuha umwanya akabisobanura ariko umucamanza Rulisa agahitamo kumubwira ati: JE PEUX T'INTERROMPRE MAIS TOI TU NE PEUX PAS M'INERROMPRE. Ni nk'aho yamubwiye ati nshobora kukubuza kuvuga ariko wowe ntushobora kumbuza kuvuga. Icyo gihe impaka zabaye ndende ariko aho Me Gashabana aherewe ijambo ariko asabwe gusa kwerekana ingingo y'itegeko ry'u Rwanda bashingiyeho bafata icyo cyemezo nuko Me Gashabana atangira amusomera ingingo ya 144 mu gace ka 9, 10 n1 11 aho bavuga ko umucamanza agomba kubanza gushyikirizwa n'ubushinjacyaha inyandiko ikubiyemo ikirego, hakumvwa abaregwa, ubushinjacyaha ndetse n'abatangabuhamya hanyuma impande zombi zigakora imyanzuro y'imiterere y'ikirego.

Igihe yasomaga interuro ku yindi, igika ku kindi, niko ibisobanuro byagendaga byigaragaza kubakurikiranaga urubanza kugeza aho umucamanza rulisa yashwanyutse aratangara agira ati: Ah bon!!! Ibyaberaga mu rukiko byahise bihinduka, umucamanza n'abashinjacyaha bagwa mu kantu. Inteko y'abacamanza inanirwa kwihagararaho maze basohoka batavuze umwe ku wundi ndetse utugofero twabo baduta aho bagenda bamanjiriwe maze bagarutse umucamanza ukuriye inteko Rulisa asaba ko urubanza ruhita rukomeza kugeza na n'ubu ntarongera kugarura ikibazo cy'imyanzuro ahubwo bakora uko bashoboye bagashakisha ibyo Ingabire n'abamwunganira bateguye kwireguza kugirango bashobore guhangana nabo muri uru rubanza rutaboroheye aho abashinjabyaha n'abacamanza bakorera hamwe ngo barebe ko bakwigobotora uyu munyapolitiki bigaragara ko yabaziritse. Muri uko gushaka kwigobotora niho umucamanza acecekesha abunganira Ingabire, agasaba ibisobanuro bidahuye n'urubanza kugirango arebe ko yayobya ababurana ariko ikigaragara ni uko yabuze aho yashingira akaba ahitamo kwiyenza.

Kuba ubucamanza bw'u Rwanda bumaze imyaka itazwi uko ingana bwica itegeko cg amategeko ubwabwo bwashyizeho biragaragara ko mu Rwanda bakora ibyo bishakiye bidakurikije amategeko kuko no mu ntangiriro z'urubanza Ingabire n'abamwunganira batanze impungenge berekana amategeko atarubahirijwe ndetse ko n'urubanza rutakagombye kuburanishirizwa mu Rwanda ariko urukiko rukabigira imfabusa. Mu migendekere y'uru rubanza biragaragara ko ubucamanza bw'u Rwanda bwari bukwiye kwemera ko budashoboye kuko nta kuntu ubushinjacyaha bwafatanya n'ubucamanza ku mugaragaro bagashinja uwo barega kugeza n'aho abashinjacyaha banyuranya ku cyemezo nk'uko byagenze uyu munsi aho Mukuralinda na Ruberwa batabashije kuvuga kimwe ku cyemezo cyari cyafashwe cyo kubaza abareganwa na Ingabire aho umwe yahakanaga ko batagomba kubazwa undi akemeza ko babazwa ariko bikarangira hemejwe ko abunganira Ingabire bazabanza gukora ibibazo bakabishyikiriza umucamanza yasanga bashobora kubisubiza bakabisubiza yasanga bidashoboka bagahabwa umwanya wo kubitegura. uyu mwanya niwo Ruberwa aba akeneye kugirango ahe amabwiriza abareganwa na Ingabire ndetse akanabashakira ibisubizo bazasubiza.

Uru rubanza rwabaye rurerure ariko uko mbonye umwanya nzajya nyarukirayo mbagezeho uko rugenda dore ko ibiruberamo byose ntawabifata mu mutwe ngo abivugire rimwe ariko nzakomeza kujya mbikurikiranira bugufi uko mbonye umwanya

Majyambere Juvénal