Mu ijoro ryakeye, abasirikare bita aba Marine bo ku Gisenyi bateye mu rugo rwa Gratien Nsabiyaremye, atuye mu kagari ka Rubona umurenge Nyamyumba, umudugudu Kabiza. Gratien akaba ari umuyobozi w'urubyiruko mu ishyaka FDU-INKINGI. Abo basirikare baherekejwe n'ushinzwe umudugudu, bashatse guhita bata muli yombi Gratien, abasabye ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo kumufata barabibura. Yahise ababwira ko atabakurikira muli iryo joro, asaba ko bagaruka ku manywa, dore ko nta n'icyagaragazaga ko bari mu butumwa. Mu mwanya wakurikiyeho abasirikare bahise bagota urugo rwe none muli iki gitondo bamaze kumufata tukaba tutazi icyerekezo ahereyemo. Mbere y'uko ariko Gratien afatwa, ejo habaye ikintu cy'urujijo gisa n'aho cyateguraga iryo fatwa. Haruguru yo kwa Gratien hari umuntu wari umaze kugongwa na moto. Uwo muntu yajyanywe kwa muganga noneho abaturage bahuruye basaba Gratien ko iyo moto bayishyira iwe kugirango uwagonze abanze avuze uwo yagonze. . Gratien yarabyanze asaba ko bayihyira umuyobozi w'umutekano mu mududugudu. Ubuyobozi bw'ishyaka bukimara kumva iyo nkuru bwahise buhamagara igipolisi cyo ku Gisenyi cyemeza ko kigiye gukurikirana icyo kibazo, none aho kugikurikirana Gratien yatawe muri yombi n'abasirikare ba marine. Ubuyobozi bw'ishyaka FDU-INKINGI bwamaganye iryo hohotera n'iterabwoba bikomeje gukorerwa abayobozi n'abayoboke b'ishyaka. Bwamaganye iyo myifatire y'inzego za gisirikare zishimuta abantu bene ako kageni, nkaho ziri hejuru y'amategeko agenga imikorere y'ubutabera. Tukaba dushinganye Habyarimana Gratien kandi tugasaba ko ubutegetsi bwafutura ib'ako karengane. Bonoface Twagirimana Uwungirije umuyobozi