Abakora imirimo nsimburagifungo mu Rwanda baratabaza kuko ngo bakoreshwa hafi gushiramo umwuka kandi nta n'ibyo kurya bahabwa. Ibi biratangazwa na bamwe mu bakora iyi mirimo hirya no hino mu gihugu aho bamwe badatinya no kuvuga ko nta tandukanirizo riri muri iyi mirimo n'iyakorwaga kera mu gihe cy'ubuhake kuko ngo ibibakorerwa birenze ndetse n'ibyakorwaga muri icyo gihe.

Nko mu ngando ya TIG iri mu mudugudu wa Bwiza, akagali ka Ndago, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, intara y'Amajyepfo, abari muri iyi ngando baratabaza ubutegetsi kuko bagiye gushira n'imirimo y'agahato bakoreshwaga batayirangije nyamara ubutegetsi ntibubitayeho na busa ku buryo ngo bubabwira ngo nibashaka bazapfe bashire. Iyi ngando ubundi yatangiriyemo abatigistes magana atanu ubu mu gihe cy'ukwezi ihamaze ngo yaba isigaranye abagera kuri magana ane gusa kuko bamwe barapfuye abandi babonye ibintu bikomeye bakiza amagara yabo ku buryo ntawe uzi irengero ryabo cyakora hari n'abavuga ko baba barishwe abayobozi bakabeshya ko batorotse.

Iyi ngando kandi ikora imirimo yo guhinga icyayi hariya i Ndago iyoborwa na Tuyisenge n'uwitwa Cyprien hamwe na Rurangwa Ignace ngo iby'urupfu rw'abatigistes ntacyo bibabwiye kuko ubu abenshi ngo banarwaye cyane ariko bajya kwa muganga ntibavurwe ku buryo ngo baba barigeze gusurwa n'umwe mu bayobozi ba polisi akabwira abayobora iyo ngando ko urupfu rw'abo batigistes bazarwirengera ariko byarangiriye aho kuko ntibibabuza gupfa kubera gutereranwa dore ko batunzwe n'agakombe k'utugori twaboze n'udushyimbo twamunzwe (udushishwa) natwo bahabwa rimwe ku munsi bikabaviramo kurwara kandi bakoreshwa imirimo y'ingufu. Ibi bibazo kandi ngo byagejejwe ku muyobozi w'akarere ka Nyaruguru Habitegeko François ariko yararuciye ararumira.

Kubera kandi ko aba batigistes bazengurutswa igihugu cyose bakoreshwa imirimo itandukanye y'ingufu n'agahato usanga ari nako bamwe bagenda barangiza ibihano byabo ariko ntibarekurwe ngo batahe. Nko muri iyi ngando hari abarangije ibihano byabo ariko bakaba bamaze amezi arenga abiri batarekurwa kandi bagikoreshwa iyo mirimo bikaba bigaragara ko gahunda y'iyi mirimo ari ukurimbura igice kimwe cy'abanyarwanda dore ko ahanini izi ngando uzisangamo abagabo (abasore, ibikwerere ndetse n'abasaza).

Ibi bibazo kandi byo muri iyi ngando ngo byakomeje gusakuza ku buryo bari barijejwe ko Komiseri w'amagereza mu Rwanda général Paul Rwarakabije yagombaga kubasura ku cyumweru taliki 5 Gashyantare 2012 ariko ngo ntibamubonye ahubwo ngo haje umupolisi batazi ababwira ko bagomba kwihangana bagakomeza akazi. Uyu Rwarakabije ariko ntacyo bakwiye kumutegerezaho usibye kujya kubahuhura kuko yashyiriweho kwicisha imfungwa cyane cyane izitavugarumwe n'ubutegetsi bityo ntibizongere kujya bibazwa FPR. Aba batigistes rero nabo bakaba bakwiye kudategereza ibisubizo bya Rwarakabije ukoreshwa nka lobo nta n'icyo ashobora kwemera gukorera abantu nk'aba adahawe amabwiriza kuko na we aba yigura ngo ataryozwa ubwicanyi yakoreye abana b'i Nyange hamwe n'andi ma dosiye yose yakorewe kuko azi neza aho général Munyakazi aherereye.

ABATIGISTES AHO BARI HOSE MU GIHUGU NI ABO GUTABARIZWA KUKO BARI MU MAZI ABIRA!

MAJYAMBERE Juvénal