Munyarugendo Manzi Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze atangaza ko umunyamuryango nyawe wa FPR-Inkotanyi agomba kugaragaza aho ahagaze.

Ibi yabitangaje ku cyumweru tariki ya 12/02/2012 ubwo habaga inteko rusange y’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Muhoza wo mu karere ka Musanze.

Munyarugendo avuga ko usanga hari abanyamuryango bavuga ko ari abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ariko ugasanga hari amahame amwe namwe badakurikiza. Agira ati “ hari umunyamuryango uvuga ngo “ndi umunyamuryango ariko sinambara uriya mupira wa FPR”.

Akomeza avuga ko umunyamuryango nyawe agomba kwemera amahame y’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi. Ngo niba utayemera ugomba kwerekana ko uyemera kandi waba uyahakana nabwo ukerekena ko utayemera.

Agira ati “ niba wemera emera, niba uhakana hakana”. Ibyo akaba abivuga agendeye kuri bamwe mu banyamuryango bavamo ugasanga bagiye ahandi ubundi bagatangira gusebya FPR-Inkotanyi.

Akomeza avuga ko usanga hari abaza mu muryango wa FPR-Inkotanyi ari urwiyerurutso gusa. Agira ati “ ntabwo ugomba kuza muri FPR ari uko bishyushye gusa, ntabwo FPR ari nk’ikirunga kiruka, kikazagera aho kikazima”. Yongera ho ko ibikorwa byiza bya FPR bikomeza, bitajya bihagarara.

Gusa ariko Munyarugendo avuga ko nta muryango utagira ikigoryi. Kuko hari abanyamuryango usanga bateshuka ku mahame ya FPR-Inkotanyi, Ngo iyo bigenze gutyo baramwegera bakamukebura.

Ikind ngo ni uko umunyamutyango nyawe wa FPR-Inkotanyi agomba gukora neza abandi bakamureberaho.