Mu mwaka wa 2009 nibwo umuhanzi Masabo Nyangezi yakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko n’urukiko Gacaca rwa Ntyazo mu Karere ka Huye, nyuma y’aho ariko bamwe mu bamushinje baje kwivuguruza ndetse banasaba imbabazi mu buryo butaziguye.

Masabo waregwaga ibyaha byakorewe mu yahoze ari Komini Kinyamakara, yaregwaga hamwe n’abandi hafi 25 bari bafatanyije urubanza, yari yahawe igihano adahari kuko nyuma y’aho amariye imyaka irindwi muri gereza akaza kurekurwa yamaze imyaka 4 i Kigali nyuma yerekeza hanze y’u Rwanda aho avuga ko yagiye kwivuza uburwayi yavanye muri gereza.

Bagenzi be baburanira hamwe barimo n’uwigeze kuyobora Komini Kinyamakara, Nkubito Erneste, bari bagerageje kwirega ku byaha bimwe na bimwe nabo bari bahawe igihano nk’icye akaba ari nacyo gihano gisumbye ibindi gitangwa n’Inkiko Gacaca.

Mu ibaruwa IGIHE.com dufitiye kopi yo kuwa 31 Ukuboza 2007 yanditswe na Enock Mayira washinjaga Masabo, yemeza ko ibyo yashinje Masabo kuwa 10 Kanama 1994 ari ibinyoma ko nta n’ishingiro bifite.

Muri iyo baruwa yandikishije intoki, Mayira ubwe hari aho agira ati :” Mu by’ukuri nabihatiwe n’ingufu za gisirikare, aho ndashaka kuvuga abitwa Mugabo na Karasira bari bagambiriye gufata Masabo bityo rero bakangira urutindo n’igikoresho cyo kugirango buzuze formalités z’amategeko yabo”. Mayira avuga kandi ko mu gihe cya Jenoside ntaho yigeze ahurira na Masabo.

Hari kandi aho agira ati :” Mu buhamya natanze imbere ya substitut Rukaka nasobanuye neza ko nta kintu navuze kuri Masabo nigeze mpagararaho, nkaba mbisabira imbabazi kuko ubuhamya nk’ubwo muri kiriya gihe bwashoboraga kumwicisha kandi bukaba bwarashingiweho mu kumufunga imyaka irindwi yose.”

Avuga kandi ko ubundi buhamya yatanze ari uko nawe yatekerezaga ko Masabo yaba yaragize uruhare mu ifungwa rye (Masabo yafunzwe tariki 10/8/1994 ; Mayira amusangamo muri Werurwe 1995, amusigamo, yongera gufatwa mu mwaka w’2000, atoroka gereza urubanza rwenda gutangira ahagana Ukwakira 2000).

Muri iyi baruwa, Mayira Enock asoza agira ati :”Aho maze gusobanukirwa ko ubuhamya bwanjye bwamuhindanyirije ubuzima bunamwangiriza isura, mfashe icyemezo cyo kumusaba imbabazi ndetse n’umuryango we wahungabanyijwe n’ibyakurikiyeho byose.”

Hari indi baruwa kandi IGIHE.com dufitiye kopi yandikiwe Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Inkiko Gacaca yanditswe na Nsabimana Gabriel, ku itariki ya 22 Ukuboza 2011, aho yatangaga ubuhamya ku rubanza rwaciwe n’urukiko rw’ubujurire rwa Ntyazo mu rubanza rwa Masabo.

Uyu Nsabimana muri iyi baruwa avuga ko nta ruhare Masabo yagize mu rupfu rw’umubyeyi wabo, akaba ahamya kandi ko Muramu we Enock Mayira yabeshyeye Masabo nk’uko nawe ubwe yabisabyemo imbabazi, ibi kandi binashimangirwa na mushiki wabo Bernadette Mukarutabana nawe uvuga ko ziriya manza zaciwe zarenganyije kandi zigaharabika Masabo zishingiye ku makuru atari ukuri, akaba yemeza ko nta ruhare yagize mu rupfu rw’umubyeyi wabo.

Nsabimana asoza yemeza ko Masabo Nyangezi nta ruhare yagize mu rupfu rw’umubyeyi wabo Bucakara, nk’uko inyandiko y’urubanza ibyemeza. Akaba asoza asaba ko byakongera bigasuzumwa.

Nsabimana Gabriel aganira na IGIHE.com kuri telefoni yahamije kandi ko yiteguye kuba yagira ibindi bisobanuro yatanga mu gihe yaba ahamagajwe mu Rukiko.

Masabo muri gereza kuva 1994-2001 Masabo nawe mu ibaruwa yanditse ku itariki ya 14 Mutarama 2012, ayandikiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca, avuga ko asubukuye ikibazo cy’akarengane yagiriwe na Mayira Enock, akaba avuga ko kuri ubu atari mu Rwanda kuko ngo yagiye kwivuza ikimungu cyo mu mutwe no ku mubiri yatewe no kuba yarafunzwe imyaka irindwi y’akarengane, nk’uko abivuga muri iyo baruwa.

Masabo asoza iyo baruwa agira ati :”Ndizera ko niba ubutabera ari inkingi y’imiyoborere nta gisigaye kibangamiye irenganurwa ryanjye kabone n’ubwo naba ntahibereye cyangwa n’iyo nza kuba ntakiriho.”

Akomeza agira ati :”Hejuru yo guharabikwa bene aka kageni, ntegereje ko hafatwa ingingo insubiza ubumuntu nambuwe ku karengane”.

Masabo yari yahamijwe ibyaha birimo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, kugira uruhare mu bitero byishe Abatutsi, gushishikariza abaturage ubwicanyi, gutunga imbunda no kwambara imyenda ya gisirikare.

Mbere ya 94 ubwo Jenoside yabaga, Masabo yakoraga muri Minisiteri y’Ibidukikije aza gufungwa imyaka 7. Nyuma yo kurekurwa akaba yarakomeje ubuhanzi ku ndirimbo zitandukanye zirimo izivuga ku bworoherane.

Ese Masabo yiteguye kugaruka mu Rwanda ?

Mu kiganiro na IGIHE.com asubiza iki kibazo yagize ati :” Kugaruka ku ivuko ryanjye nicyo cyifuzo cyanjye gisumba ibindi. Nticyagombye no kugirwa ikibazo ubwacyo kuko nta muntu muzima (ku mutima, ku mubiri no ku mutekano) uva mu gihugu cye afite imyaka nk’iyo nagiye mfite, nta mpamvu ikomeye imujyanye. Nkwibutse kandi ko nahagurutse i Kigali mpamaze imyaka 4 yose nyuma y’igifungo. Iyo myaka hagati ya Nyakanga 2001 na Gashyantare 2006 naharaniraga gusubiza ubwenge ku gihe no kwisanasana nyuma y’imyaka 7 mu munyururu w’akarengane”.

Masabo akomeza agira ati :”Mu bibazo byampagurukije higanjemo ko umutekano wari wongeye guhungabanywa bikomeye no kuba narashyizwe muri raporo y’ingengabitekerezo ya jenoside abatayiriho bibwira ko kuyivugwamo .... Icyo ni nacyo cyakomeje gukururuka muri ziriya manza jye mbona zidashingiye ku butabera ahubwo zubakirwa ku nyota yo kunyihimuraho no kunyumvisha, ndetse no kutava ku izima kw’abo byagaragaye ko bambeshyeye. Indi ngingo ni irebana n’ubuzima (health, santé). Umuntu ni ubusa, ninjiye gereza ndi umusore, nayivuyemo ndandabirana ntakinabona, nisuzumishije henshi harimo kwa dogiteri Nahasson Munyandamutsa uvura ihahamuka aho hirya ya Rond P... no ku baganga b’amaso.

Emwe no ku nyandiko nandikiye umuyobozi wa Gacaca nometseho icyemezo cy’uko nkurikira gahunda yo gusana revalidation medico-psycho-sociale.

Icyo nshyize imbere rero si uguhihibikana mubyo gutaha kuko ibibazo byampagurukije ntaho birajya.”

Masabo akandi twanamubajije icyo agiye gukora nyuma y’uko abamushinjaga bivuguruje, maze adusubiza muri aya magambo : “Ndacyari rero muri izi gahunda, kandi ntiwibwire ko ari gahunda z’umunezero. Icyo kibazo kandi sijye ukwiye kugihatwa, ahubwo ubuyobozi n’ubutabera bw’u Rwanda nibwo bukwiye kwemeza ko bushobora kurandura inzika ziri mu baturage. Ndavuga nk’iza bariya bandenganije bakampindanya na n’ubu bakaba bakimpigira binyujijwe mu bana bari bato ariko nyamara batambonye mu bitero by’iwabo.”

Ese Masabo Nyangezi yaba yizeye ubutabera bw’u Rwanda ?

Agira icyo asubiza kuri ibi, Masabo Nyangezi yabitangarije IGIHE.com agira ati :”Impamvu zo kutizera ubutabera ntizibuze uretse guhora umuntu yitwararitse ngo adakoma Rutenderi cyangwa ngo ataba intandaro yo gutinza “ubwiyunge”.

Gutaha kandi ntibyagirwa kamara kuko no hanze dosiye zirakorwa zikaburanwa. Ntacyo nguhishe nkubwiye ko agahinda ari kenshi, kubera guhora uhereza itama ry’iburyo n’iry’ibumoso (nka ya mvugo yo mu ivanjiri).

Ibyo aribyo byose mboneyeho gushima ubutwari bwa Gabriel Nsabimana n’umuryango we ahagarariye, kuko buriya buhamya bugiye kwerekana imiterere nyakuri y’ibibazo byanjye.

Ikindi biriya birego ntibisaza ariko twe turasaza, kandi kurwanya amategeko ariho byaba kwigiza nkana. N’iyo Gacaca yarangira icyakora nzakomeza mparanire kurenganurwa mu nkiko zisanzwe mpagarariwe n’avoka.

Urwego rw’Inkiko Gacaca dore icyo rubivugaho

Twashatse kumenya icyo Urwego rw’Igihugu rushinzwe inkiko Gacaca rubivugaho maze tubaza Madamu Domitille Mukantaganzwa, Umuyobozi w’uru rwego niba abantu baciriwe imanza za Gacaca badahari uko umunsi bagarutse bagashaka kujuririra imanza zabo bizagenda kandi Gacaca izaba yararangiye, ndetse twanamubajije igihe habonetse ibimenyetso bishya, ku muntu wakatiwe n’inkiko adahari niba bishoboka ko urubanza rwaburanishwa adahari mu gihe n’ubundi yari yarakatiwe adahari.

Kuri ibi bibazo byose Mukantaganzwa yasonanuye ko bizabonerwa ibisubizo mu mushinga w’itegeko urimo gutegurwa.

Masabo Nyangezi Juvénal azwi mu Rwanda nk’umwe mu bahanzi ba kera bacuranze mu ma Orchestres atandukanye (Salus Populi, Umuriri), akaba azwi cyane mu gucuranga gitari. Anazwi mu ndirimbo nyinshi zitadukanye yaririmbye zirata ibyiza by’u Rwanda. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.

(Source : http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/mu-gihe-abamushinjaga-bagaragaje-ukuri-masabo-nyangezi-arasaba-kurenganurwa.html)