Urukiko rw'ikirenga rwa Kigali rwasubitse isomwa ry'urubanza rwa Me Ntaganda Bernard ryari riteganyijwe kuwa gatanu taliki 20 Mata 2012. Impamvu y'iri subikwa ntirajya ahagaragara ubwo tuzakomeza dushakishe twumve icyaba cyabiteye ariko ikizwi ni uko leta ya Kigali ihagaze nabi kuri izi manza dore ko zishobora kuyikururira akaga karimo no gufatirwa ibyemezo mu bukungu.

Mu gushaka guhangana n'ingorane zishobora kuzaturuka kuri ibyo byemezo leta yahisemo gutangira kugabanya imishahara y'abakozi barimo abaganga ndetse n'iyongezwa ry'abarimu bo mu mashuri abanza ryari ryaratangajwe rikaba ritarakozwe dore ko hari n'uturere ubu tutarahemba abarimu kuva mu kwezi kwa mbere 2012. Bikaba byitezwe ko ingengo y'imari y'umwaka utaha ishobora kuzagabanuka cyane dore ko n'iyatowe 2011-2012 nta na 50% byayo byabonetse bikaba ari byo bituma leta irimo isunasunika ngo irebe ko yageza mu mpera z'ukwa gatandatu ariko se ninahageza izakomeza isunasunike kuzageza ryari ko n'utwakagambye guhemba abarimu Kagame yirirwa adutagaguza hirya no hino ashakisha za diplome zidafite akamaro!

Ibi byo kubura imishahara y'abarimu no kugabanya iy'abaganga bikaba byiyongera ku byemezo byagiye bifatwa nko mu burezi aho hagiye hafatwa ibyemezo byo kuvanaho inkunga cg imfashanyo yahabwaga abanyeshuri biga muri za kaminuza za leta ndetse no kuvanaho gucumbikirwa ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye icyo cyemezo ngo kikazakuraho burundu mu minsi ya vuba gahunda yo kwiga abanyeshyuri bacumbitse mu bigo.

Ibi bikaba bikorwa ngo leta igabanye cg inavaneho burundu amafaranga yatangaga mu bigo yo gutunga abanyeshuri. Ese amaherezo azaba ayahe? Abagombaga kuba bakorera igihugu bakizamura Kagame yabashyize mu gihome abandi abirukana mu gihugu ariko azashyira abone neza ko yibeshye n'ubwo ngo ntacyo bitwaye irabanza icyo nakoze igaheruka. Burya koko ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva!

Majyambere Juvénal