Ibi byavuzwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro Ikigega Agaciro Development Fund, ndetse no gusinyana imihigo n’abayobozi ku nzego z’igihugu.

Muri uyu muhango wabereye muri Serena Hotel kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama 2012, Perezida Kagame yabanje gusaba abari bateraniye aho gufata umunota umwe wo kwibuka uwari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi witabye Imana, avuga ko yari ingirakamaro ku gihugu cye ndetse no kuri Afurika muri rusange.

Agaruka ku Kigega cy’Agaciro ndetse n’imihigo, Perezida Kagame yavuze ko ibi ari ibintu bifitanye isano kuko byose ko ari n’umuhigo w’Abanyarwanda, akaba ari umuhigo wo kwiha agaciro no kurema igihugu bundi bushya ndetse no kugiteza imbere.

Perezida Kagame yavuze ko uyu muhigo wo kumva ko guteza imbere igihugu ari inshingano z’Abanyarwanda, yaba umuto ndetse n’umukuru, kandi kubusanya na byo ukabinyura iruhande kwaba ari ukwibeshya ndetse ko byaba ari n’ikinyoma.

Yagize ati "Ntaho nzi na rimwe, nta n’ubwo ari twe twaba aba mbere, nta gihugu na kimwe ku Isi, nta bantu babaho ku Isi, bahabwa agaciro, batezwa imbere n’abandi bantu ntibibaho. Abize amateka mubinsobanurire niba ari mwe mugiye kuba aba mbere kuzabeshwaho no guheshwa agaciro n’abandi, mubimbwire.”

Abanyarwanda n’Abanyafurika babeshejweho n’ikinya

Perezida Kagame mu ijambo rye yakomeje agira ati "Kubitekereza gutyo ni nka kwa kundi abantu batera ikinya, abantu bagusinziriza ntiwumve ububabare (...). Ariko iyo ufite ikibazo kirakomeza, kiba gihari, niba wahisemo ikibazo kugikemuza ikinya ni uko bimera nyine. Aho ikinya gishiriye usubira muri cya kibazo bakakongera ikindi ugasinzira wakanguka ugasanga cya kibazo. Abanyarwanda rero n’Abanyafurika ni ko tubaho kandi ni ko tubeshwaho tukanabyemera, tukemera gusinzirizwa, tugasinzira aho dukangukiye tugasubira muri cya kibazo cyacu hakaza abandi bantu batugirira neza, badutera ikinya tukongera tugasinzira ibyo murabizi ntabwo ari ibintu mpimbiye hano n’iyo mwabyirengagiza murabizi.”

Hari abarya ibyabo bakarenzaho ibyacu.

Perezida Kagame asanga kubaho gutya bimeze nk’iby’umugabo urya ibye yarangiza akarya n’iby’abandi.

Agira ati "Barya ibyabo, barangiza bakarya n’ibyacu, bakagusinziriza bakarya n’ibyawe, uko ni uko, niko kuri, umugabo urya ibye yarangiza akarya n’ibyawe akakubwira guceceka ngo utagira icyo uvuga ni ko mu kuri tubayeho. Niba ariko twemeye kubaho niyo nzira dukomeze, niba dushaka kuva muri iyo nzira hari ibintu twakora ntawe twanduranyije na we ntawe twifurije inabi icya mbere ni uguhera ku byacu, guhera kuri twe, guhera no kuri bike dufite.”

Ibiva ahandi bihenze byambura agaciro ababihabwa

Perezida Kagame asanga ibiva ahandi bihenze, biza byambura agaciro ababihabwa kandi ariko gahenze.

Perezida Kagame avuga ko imihigo itabuza Abanyarwanda kwakira ibyo bahabwa, cyangwa se gukomeza kubana, ahubwo bikwiye gukomeza mu nzira nziza kuko bitavuze ko hari icyahindutse mu buzima bw’Abanyarwanda n’imibanire n’abandi, ahubwo byongerewe agaciro.

Agira ati "Niba tubana n’abantu twabana neza ri uko twiha acaciro”.

Kuri Perezida Kagame azasaga ibi bije mu gihe byakumvikana neza kuko u Rwanda ruvugwa cyane.

Agira ati "Uru Rwanda mureba (…), rimwe na rimwe murabyumva no mu makuru ngo ka gahugu kataboneka no kuri “map” (…), Isi yose ikaza, ikaruvuga wumva ibiba bivugwa byose, ugutotezwa kutabaho ku Isi kuba mu Rwanda gukozwe n’Isi yose. U Rwanda ushaka ku ikarita ukarubura iyo bigeze ku karengane urarubona.”

Akomeza Agira ati "Uku gutotezwa cyane tujye tubibonamo agaciro, iyo utotejwe ugomba kugira ikintu kigukuramo, ukamenya guhangana no gutotezwa, iyo wirukankanye umuntu kera, ukagenda ukamugeza mu nguni akabura aho anyura agomba kukugarukana.”

Perezida Kagame yagarutse ku bintu byinshi Abanyarwanda bagiye bishakiramo ibisubizo, birimo Umuganda, Ubudehe, Gacaca n’ibindi. Avuga ko byose biri mu rwego rwo kwihesha agaciro no kwishakamo ibisubizo.

Muri uyu muhango kandi habayeho kwitanga mu rwego rwo gushyigikira Ikigega “AGACIRO development Fund”, aho hahiswe hakusanwa arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ni no muri uyu muhango kandi hahembwe uturere twaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo aho Akarere ka Kicukiro kaje ku isonga, Kamonyi ku mwanya wa Kabiri ndetse na Bugesera ku mwanya wa Gatatu.

Uturere twaje ku myanya itatu ya nyuma ni Rwamagana, Gasabo na Rutsiro yaje ku mwanya wa nyuma.

Source : igihe