U Rwanda ruranenga imikorere y’ibinyamakuru byo mu Bwongereza, ariko by’umwihariko ikinyamakuru The Times mu nkuru cyatangaje ku wa kabiri ku itariki ya 9 Ukwakira 2012, aho cyavugaga ko umubano wa George Mitchell wari Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga na Perezida Kagame, ari wo waba waratumye u Bwongereza burekurira u Rwanda kimwe cya kabiri cy’inkunga.

Inkunga u Bwongereza bwari bwayihagaritse bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize ahagaragara, runenga imikorere y’ikinyamakuru The Times ku nkuru zivuga nabi u Rwanda nyamara zidashingiye ku mahame y’itangazamakuru.

Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa interineti rwa Guverinoma y’u Rwanda bunenga The Times, muri make dore ibibuvugwamo : “Biragaragara ko ikinyamakuru The Times cyafashe umwanzuro wo guharabika isura y’u Rwanda ku nzego zo hejuru gishingiye ku ruvange rw’inkuru n’ibitekerezo cyandika, gishingiye ku byo cyumva by’ibinyoma. Iyo igitangazamakuru gitangije ibikorwa nk’ibi bitabanje gutekerezwaho, bigaragaza ko ikiba kigamijwe nta kabuza ari uguhamya ibintu bidafite aho bishingiye, kuko ari amakuru adaha umwanya impande zose zirebwa n’ikibazo.

Nta muyobozi n’umwe mu Rwanda wigeze ahabwa umwanya ngo agire icyo avuga kuri izi nyandiko mbere y’uko zitangazwa nibura mbere y’amasaha 24. Ikigaragara ku birego bya The Times ni uko iyi nyandiko yari ishingiye ku marangamutima, aho gushingira ku bushakashatsi bw’ukuri ikinyamakuru cyakagombye gukora. Ntitwashimishijwe n’iyi nkuru, cyakora ntituyiha agaciro cyane,...”

Iri tangazo rirasubiza inkuru The Times cyatangaje ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2012, kigaragaza ‘Isano iri hagati ya Perezida Paul Kagame na Andrew Mitchell’ wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga mu Bwongereza.

Cyanditse ko Mitchell yanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku kurekurira inkunga u Rwanda mbere y’uko ava kuri uyu mwanya w’ubuyobozi, kandi akaba yaranasuye Perezida Kagame inshuro zigera ku munani mbere yo kongera kurekurira igice cy’inkunga u Rwanda.

Iby’imikorere y’itangazamakuru ryo mu Bwongereza bigarukwaho kandi na The New Times, ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyanditse mu nkuru y’igitekerezo yo ku itariki ya 10 Ukwakira 2012 ko ibinyamakuru byo mu Bwongereza nka the Guardian, the Daily Mail, The Independent, the New Statesman, the Mirror, na The Times mukuru wabyo, ko muri iyi minsi bitangaza uruhererekane rw’inkuru zibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.

The New Times kivuga ko iyo wumva kimwe n’ibyo ibi binyamakuru bishaka bikwishimira, bitaba ibyo bigakora ibishoboka byose ngo bikwirakwize mu mitekerereze y’abantu ko ubangamye kugeza bigushenye.

Inkuru ya The Times yibasiraga u Rwanda, isa n’ishaka kugaragaza ko kuba u Bwongereza bwarakomoreye u Rwanda buruha icya kabiri cy’inkunga bwari bwahagaritse, byaba ari amakosa yakozwe na Andrew Mitchell wafashe iki cyemezo.