Inzira ya politiki, dipolomasi, n’iy’igisirikare nizo Perezida Kabila yashyize imbere mu gukemura ibibazo by’intambara bikomeje kuyogoza u Burasirazuba bw’igihugu cye, cya Congo Kinshasa.

Ibi Perezida Kabila yabivuze kuwa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2012, ubwo yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye imitwe yombi. Yavuze ko izi nzira ishatu arizo sishoboka mu gushaka amahoro arambye no guhosha intambara mu gihugu cye.

Muri iri jambo kandi Perezida Kabila yashinje u Rwanda kumugaragaro ko arirwo rwateye igihugu cye kimaze kuba isibaniro ry’intambara n’ibikorwa by’umutekano mucye cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibi Perezida Kabila abivuze nyuma gato y’aho Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye guhakana uruhare urwo arirwo rwose mu ntambara yo muri Congo, ubwo tarangizaga Inama ya cumi y’Umushyikirano hari tariki ya 13 Ukuboza uyu mwaka.

Muri iri jambo Perezida Kabila yavuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2012, yatunze agatoki mu buryo bweruye avuga u Rwanda ko arirwo rwateye Congo, kandi avuga ko ngo n’ibimenyetso bihagije babifite.

Yagize ati « … Igihugu cyacu kiri mu bihe bikomeye, icyongeyeho kandi intambara idafite igisobanuro irimo kuba, ibintu byose byaravuzwe ko ubushotoranyi bw’iyi ntambara bufitwemo uruhare n’u Rwanda. Ibimenyetso by’impuguke zacu bihagije birahari, ndetse n’amaraporo menshi ya Loni yarabyerekanye. »

Muri iri jambo riteganywa n’Itegeko Nshinga rya Congo Umukuru w’Igihugu ageza ijambo ku baturage rimwe mu mwaka akababwira uko igihugu gihagaze mu nzego zose, Perezida Kabira we yavuze ko yibanda ku kuvuga ku mutekano w’igihugu muri rusange gusa, avuga ko bafashe inzira ishatu zo gukemura intambara arizo iz’igisirikari, politiki ndetse na dipolomasi.

Mu nzira ya dipolomasi ngo habaye inama zitandukanye mu kureba uko ibibazo by’umutekano mucye byakemuka, haba ku rwego rw’Akarere k’ibiyaga bigari ndetse no ku ruhande rw’Umuryango wa SADC. Mu rwego rwa politiki ngo Leta ya Congo yohereje intumwa mu kugirana imishyikirano n’umutwe wa M23, naho mu rwego rwa gisirikare ngo hakenewe ingabo zifite ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi, kandi ngo ibi bigiye gukorwa hubakwa ubushobozi bw’ingabo, harimo ndetse no kwinjiza urubyiruko mu Ngabo za Congo.

Bibaye ku nshuro ya mbere Perezida Kabila ashinja we ubwe ku mugaragaro ko u Rwanda rufite uruhare mu ntambara ibera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, n’ubwo amaraporo atandukanye ndetse na bamwe mu bayobozi ba Congo bakomeje gushinja u Rwanda kuba inyuma y’iyi midugararo N’intambara no gushyigikira umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanida Demukarasi ya Congo.

Perezida Kagame nawe avuga ko nta ruhare u Rwanda rufite

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko atangiza inama ya cumi y’Umuhsyikirano kuwa 13 Ukuboza 2012, Perezida Kagame nawe yarahakanye aratsemba ko nta ruhare na ruto u Rwanda rufite muri Congo, ahubwo avuga ko hari abanyamahanga bihishe inyuma y’ibibera muri Congo maze babura uko bagenza bakabyitirira u Rwanda.

Yagize ati « Ikitwugarije kirasa n’urubanza kuburana urubanza umuntu wishe umuntu yarangiza agaterura umurambo y’uwo yishe yarangiza akaza agatereka ku muryango wawe, yarangiza akiruka akaba ariwe ubwira polisi ngo nimuze murebe umuntu wishe umuntu ariwe wamwishe, akaza akamushyira imbere y’irembo ku muryango wawe akakubwira ngo wishe umuntu ».

Perezida Kagame yakomeje agira ati « Umuntu turegwa ko twishe wo mu mu baturanyi hariya bitwa Congo, abaturega bamwishe cyera, bamwishe kera rugikubira barangije barazana bamushyira ku irembo ryacu niko bimeze, abantu bamwe barangiza ngo turabafatira ibihano”.

Uku kwitana ba mwana hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi, kurimo kuraba mu gihe na raporo y’impuguke za Loni ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 u Rwanda rwayiteye utwatsi, ndetse ruvuga ko ibikubiyemo ari ibinyoma byambaye ubusa bidafite ishingiro. Ibi ariko nti byabujije bimwe mu bihugu by’amahanga kugendera kuri iyi raporo u Rwanda rwita iy’ibinyoma, maze bigahagarika zimwe mu nkunga zageneraga u Rwanda.

Isibaniro ry’ibibazo by’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo kandi byatumye mu minsi ishize ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo bi huriye mu muryango wa SADC byemeje kohereza ingabo zo kubungabunga amahoro muri Congo, ndetse Igihugu cya Zimbabwe cyo cyanamaze kwemeza ko izacyo zizagera muri Congo mu gihe cya vuba.

Si izi ngabo za SADC zigiye gushaka amahoro muri Congo gusa, kuko hari n’iza Loni zihamaze imyaka zishaka uko amahoro yagaruka muri iki gihugu, hakiyongeraho n’izo mu Karere k’Ibiyaga Bigari zigenzura imipaka, utaretse n’isinzi ry’imitwe yitwaje intwaro iri muri iki gihugu irimo na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Igihe.com