kigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere cy’Imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko Abanyarwanda bose bagomba kwandikisha Sim Card bakoresha muri za telefoni zabo zigendanwa.

RURA ivuga ko iri yandikwa rireba buri muntu wese ukoreshereza telefoni igendanwa ku butaka bw’u Rwanda kandi rikaba rizatangira tariki ya 04 Nyakanga rigasozwa ku ya 31 Nyakanga 2013; rikaba rizakorwa n’abakozi b’ibigo by’itumanaho mu Rwanda bya MTN, TIGO na AIRTEL.

Maj. Francois Regis Gatarayiha, umuyobozi wa RURA, avuga ko kuba ukoresha telefoni ashobora kuzaba amenyekana bizagabanya ibibazo bitandukanye byari bitangiye kugaragara binyuze kuri za telefoni.

RURA ivuga ko nubwo bidakabije ugereranyije na Kenya, mu Rwanda n’aho hari hatangiye kugaragara abantu bakora ubushimusi n’iterabwoba bakoresheje telefoni kandi bikagira ingaruka ku wabikorewe (victim).

Gatarayiha avuga ko bafite imibare myinshi ya mwene ibyo bibazo. Yagize ati: “Umuntu yashoboraga gushimuta umwana wawe, hanyuma agahamagara umubyeyi we amusaba kumuha umubare w’amafaranga runaka kugira ngo amuhe umwana we.”

Gatarayiha akomeza avuga ko ubu noneho bizajya byorohera Polisi kuba yakurikirana uwo mugizi wa nabi ikamufata kuko ngo byari bisanzwe biyigora Polisi kuko abo bagizi ba nabi bahinduranyaga Sim Card nyinshi na Telefoni mu rwego rwo kwihisha inzego z’umutekano.

Ikindi bizafasha ni uko umuntu uzata cyangwa akibwa telefoni ye, agakenera kongera guhabwa Sim Card ye (ari byo byitwa Sim Swap) bitazamugora.

Ubusanzwe iyo wakeneraga gukoresha Sim Swap, ibigo bishinzwe itumanaho byakubazaga ibintu byinshi ariko ubu Gatarayiha avuga ko bizaba byoroshye kuko uzerekana photocopie y’indangamuntu yawe bagahita bagukorera indi Sim Card.

Gatarayiha avuga ko nta muntu wari akwiye gutinya akeka ko ibigo by’itumanaho bigiye kuzajya bimukurikirana kuko batazaba bafite imyirondoro yawe yose.

Iri yandikwa rizakorerwa umuntu ufite indangamuntu gusa. Ni ukuvuga ko ukoresha telefoni atari yafata indangamuntu azajya yandikisha Sim Card ye ku mubyeyi we cyangwa se undi muntu babyumvikanyeho ariko nabyo bikazaba ari iby’igihe gito kuko buri Sim Card igomba kwandikwa kuri nyirayo gusa.

Ku banyamahanga bakoresha telefoni mu Rwanda ariko badafite indangamuntu y’u Rwanda, RURA ivuga ko bazakoresha ikindi cyangombwa kibaranga.

RURA yavuze ko iri yandikwa rya za Sim Card rizakorerwa ku buntu. Icyo umuntu azasabwa ni ukwerekana indangamuntu ye y’umwimerere ku mukozi wa MTN, TIGO cyangwa AIRTEL uzaba ashinzwe kwandika izo Sim Card.

Gatarayiha, umuyobozi wa RURA, avuga ko nta bihano biteganyirijwe umuntu utazandikisha Sim Card ye mu gihe cyateganyijwe ariko ko utazabikora mbere ya 31 Nyakanga 2013; Sim Card ye izakurwa ku murongo kuko itazaba yemewe gukoreshwa.

source : izuba