Mu gihe abanyarwanda bakomeje kugarizwa n'ubukene bukabije ndetse Leta y’igitugu ya ikaba nta cyo ibikoraho, dore ko uburyo bwose umuturage yakuramo imibereho yamaze kubufunga, abayobozi b’umujyi wa Kigali bakomeje gucuza abaturage utwabo no kubicisha inzara. Ni muri urwo rwego, ku cyumweru gishize tariki ya 06/11/2011 Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwasabye abayobozi bose b’ imidugudu yo muri ako karere gukoresha inama abaturage, aho bongeye kubasaba ko batanga amafaranga y'imisanzu y'amarondo bakunda kwita « insimburarondo ». Ubusanzwe hajyaga hatangwa amafaranga igihumbi (1000frw) kuri buri muryango, nubwo hari n'ababazwa narenze uwo mubare bitewe n’uko bababonye. Ariko itegeko ryatanzwe n'ubuyobozi bw'Akarere ni uko guhera ubu buri muturarwanda ufite imyaka 18 wese agomba gutanga ayo mafaranga kandi bikaba ari itegeko. Abanyarwanda batanga imisoro itandukanye ivamo ingengo y’imali ya Leta. Kimwe mu byo Leta y’igitugu iriho ikoresha iyo misoro ni ukwubaka inzego z’igipolisi usanga zishinzwe kubuza Abaturage bamwe uburenganzira bwabo no kubahiga nk’abanzi b’igihugu. Leta iriho ifite Abapolisi barenga ibihumbi 15.000. Hakiyongeraho abasivili ibihumbi n’ibihumbi batazwi n’abaturage, batunze imbunda mu ngo zabo, ingabo bita « Inkeragutabara », Reserve Force, umubare utabarika w’abakozi b’inzego zitandukanye z’iperereza ndetse n’abaturage bakorana na Polisi mu rwego rwa « Community Policing » bashinzwe kwirirwa baneka abandi baturage bakingiwe ikibaba n’itegeko rirengera abarega abandi mu nzego z’umutekano (Whistleblower Law). Kuba hejuru y’ibi byose Leta iriho ishaka gucuza Abaturage indi misoro idasobanutse ni ikimenyetso cy'uko iyo Leta igamije kubabuza amahwemo. Igitangaje kandi ni uko byiswe itegeko, ndetse banavuga ko ni biba ngombwa hazajya hakoreshwa n'ingufu za Leta. Iki ni igitugu gikabije kidakwiye kwihanganirwa. Leta kandi irabikora yiyibagije ko abaturage basanzwe barabuze n’ayo kugura ubwisungane mu kwivuza, ku buryo benshi bivuza magendu cyangwa bakarembera mu ngo zabo. Iki cyemezo cyiswe itegeko ni iyica rubozo umuturage akomeje gukorerwa mu gihe abagaga ba FPR bakomeje kwigwizaho imitungo ari nako batanga imisoro mike cyane ngo mu rwego rwo « kworohereza abashoramali ». Igihe kirageze ko Abaturage bakanguka bakarengera uburenganzira bwabo.

Bikorewe i Buruseli kuwa 10/11/2011 Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi Dr Yohani Batista MBERABAHIZI