Mu kiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru Andrew Mwenda w’ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda, yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye, uburenganzira bw’itangazamakuru mu Rwanda n’impinduramatwara zabaye mu bihugu by’Abarabu zishobora no kugera muri aka Karere.

Ku byerekeranye no kuba yaratangaje ko ashyigikiye ko Sudani na Sudani y’Amajyepfo byinjira mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Kagame yavuze ko atari we wazanye iyo ngingo, ngo we ikimushishikaje ni uko uwo muryango wakora neza kandi ibihugu biwugize bikarushaho kunga ubumwe. Yongeyeho ko iyo hari umuryango nk’uriya haba hari ibihugu byifuza kuwinjiramo, ngo ariko kuri ubu Sudani zombi na Congo-Kinshasa byabaye bisabye kwinjira muri uwo muryango nk’indorerezi (observers). Perezida Kagame kandi yavuze ko asanga uwo muryango ushobora kwagurwa ukagirwa n’ibihugu birenga bitanu mu gihe haba hari ibindi byujuje amabwiriza asabwa.

Ati “ Nka Sudani y’Amajyepfo ituranye na Uganda na Kenya. Ndetse ibyo bihugu bifite aho bihurira mu mateka n’imico. Ibi byonyine byatuma Sudani y’Amajyepfo yinjira muri EAC, ariko nanone bizaterwa n’uko ibishaka. Sintekereza ko hari abandi bakwiye kubishaka mu mwanya wabo”.

Abajijwe niba aka karere kiteguye kugira Perezida umwe mu 2012 cyangwa 2013 nk’uko byari byaragenwe n’abakuru b’ibihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania mbere y’uko u Rwanda n’u Burundi byinjira muri EAC, Perezida Kagame yavuze ko hari igihe abantu bihuta cyane ariko ngo uko kwihuta gushobora kubyara ibibazo ugasanga hari ibikozwe nabi. Ati “ Kugirango tugire EAC nk’uko tuyifuza hari ibintu 4 bisabwa : Guhuza za gasutamo, isoko rimwe, ifaranga rimwe n’ubutegetsi nyubahirizategeko bumwe… Kugira Leta imwe y’Afurika y’Iburasirazuba ni byiza ariko hari inzira bigomba kunyuramo. Niba ushaka guhita wihuta ntiwite ku bintu bimwe bigomba kwitabwaho, cyangwa ushaka kugera kuri iriya ntego, ushobora no kutayigeraho".

Perezida Kagame kandi yemeye ko ajya aganira na bagenzi be ku byerekeranye n’uyu muryango no kuba ibihugu biwugize byarushaho kunga ubumwe, ariko yatangaje ko atamenye amakuru aherutse gushyirwa ahagaragara na Wikileaks y’uko Perezida Museveni wa Uganda yemeye kuba yava ku butegetsi muri Uganda igihe yaba ahawe kuyobora aka karere kose.

Ku byerekeye umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame ko ubu uwo mubano wifashe neza kurusha uko byari bimeze mu myaka mike ishize, ngo kandi ibibazo bike bisigaye biri kugenda bikemurwa, harimo n’icy’imitwe itandukanye yidegembya mu burasirazuba bwa Congo. Abajijwe ku buryo abanye na Perezida Kabila witabiriye irahira rye mu 2010, Perezida Kagame yatangaje ko n’ubwo atavuga ko bahamagarana buri gitondo ngo ariko bagira uburyo baganira ku bibazo bireba ibihugu byombi. Yanashimangiye kandi ko akunda kuganira na Perezida Museveni wasuye u Rwanda muri uyu mwaka.

Ku byerekeranye n’umubano n’ibindi bihugu kandi, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rubanye neza n’u Bufaransa, ngo kandi impande zombi zerekana ubushake bwo gukorera mu mwuka mwiza.

Impinduramatwara mu Barabu n’uko u Rwanda rwabyitwayemo

Umunyamakuru Andrew Mwenda yabajije Perezida Kagame impamvu yashyigikiye ko OTAN isuka ibisasu kuri Libiya, mu gihe ibindi bihugu byo muri Afurika Yunze Ubumwe byo byari byabyanze. Aha ariko Perezida Kagame yagize ati “ Mbere na mbere reka nkosore gato, nta mabwiriza y’Afurika Yunze Ubumwe naciye ukubiri nayo. Hatangwaga ibitekerezo bitandukanye kandi abantu bari bafite uko babona ibyabaga bahereye ku ho baturuka cyangwa ibyo batekereza”. Yongeyeho ko we yabonaga Afurika Yunze Ubumwe ikwiye kugira icyo ivuga cyangwa ikora cyihariye n’ubwo wenda nta bushobozi bwari buhari bwo gutabara, ngo ariko ibyo ntibyakunze.

Ku kuba igihugu cy’Afurika cyaterwa na OTAN ikagihata amabombe hagamijwe guhindura ubutegetsi, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi umuntu yabivugaho harimo icy’uko ibyabaga muri Libiya byaganiriweho muri Loni, hagafatwa ibyemezo bikagibwaho impaka. Ikindi ni uko ngo ibyabaga muri Libiya bitari ikibazo cy’Afurika Yunze ubumwe gusa. Ngo cyarebaga umuryango mpuzamahanga wose, akaba ari nayo mpamvu ibihugu byinshi byagize uruhare. Yavuze kandi ko n’ubwo Kadhafi yaba yari afite imbaraga zo gutsinda abamurwanyaga, ngo abo bita ‘abamurwanyaga’ bari abaturage basanzwe ba Libiya batari bishimiye guverinoma. Ati “Sinzi rero niba kuba Kadhafi yari afite ububasha bwo kubatsinda bisobanuye ko yari kugenda akicamo abo ashatse kugirango abacecekeshe”.

Abajijwe icyo atekereza ku mpinduramatwara ziri kuba mu bihugu by’Abarabu ( bazita Arab Spring), Perezida Kagame yavuze ko ari igipimo cyerekana ububasha abaturage bakoresha iyo ibintu bimwe bitagenze neza mu mitegekere yabo. Ngo ibyo rero hari aho bigera hakabaho ibikorwa nka biriya bizana impinduka.

U Rwanda rwo se ... ?

Umunyamakuru yifuje kumenya niba u Rwanda narwo rushobora guhura n’impinduramatwara nk’iy’Abarabu. Aha Perezida Kagame yagize ati “ Niba hari aho abantu bahera bakora iyo myivumbagatanyo ubwo nta kundi nyine bibe bityo. Bibaye byaba bivuze ko hari ibyo twakoze nabi. Ariko nemera ko tutagira icyo kibazo kuko byinshi mu byo twakoze byari mu nyungu n’uburenganzira bw’abaturage bacu. Dushyira imbaraga nyinshi mu baturage bacu ku buryo bagera aho bakagira ububasha bwo gufata ibyemezo bikwiye. Ariko niba nibeshya (kandi siko bimeze), hari aho bigera impinduka zikabaho. Nzi neza ko abaturage ba buri gihugu baterwa imbaraga no kuba buri gihe haba hari icyo bashobora guhitamo gukora mu gukemura ibibazo byabo (I am sure people in every country are comforted by the fact that there is always an option they can apply to resolve their problems).

Abajijwe niba nta mpungenge afite z’uko yaba yumva akorera abaturage neza kandi wenda bo batishimye, Perezida Kagame yavuze ko atari impumyi ku buryo yaba atabona ibiri kuba. Ati “N’ubwo naba ntari mu kuri 100%, ibiri kuba ndabizi. Gusa nanone haramutse hari ikosa rinini turi gukora, abaturage baba bafite uburenganzira bwo kubitumenyesha mu buryo ubwo aribwo bwose harimo n’ubwo butari bwiza (this very ugly one). Bibaye ku buryo tugera ku gikorwa nk’icyo twaba tubikwiye, akaba ari nayo mpamvu nta mpungenge mfite kandi sinkeka ko tuzagera aho. Twakoreye abaturage bacu twabitekerejeho kandi nabo twabahaye uruhare mu gufata ibyo byemezo bigenga igihugu cyacu. Ibyakozwe mu Rwanda biramutse byaraturutse ahandi nibwo umuntu yatekereza ko hari ibikorwa nk’ibyo byabaho. Ariko duhereye ku biba ino, ntituzagera ku bikorwa nka biriya”.

Perezida Kagame kandi yavuze ku myigaragambyo iba mu bihugu bikize muri iki gihe itewe n’ihungabana ry’ubukungu, avuga ko burya ibihugu byose ari kimwe kandi icyo abaturage baba bifuza ari kimwe. Ku kibazo cy’uko ubwo imyigaragambyo yabaga mu mujyi wa London Facebook na Twitter byafunzwe kandi iyo bikozwe ahandi ibyo bihugu bivuga ko ari igitugu, Perezida Kagame yavuze ko ari kwa kundi nyine biriya bihugu bikomeye bifata ibintu neza cyangwa nabi bigendeye ku wabikoze (double standard) n’ubwirasi, ariko ngo abantu ntibakwiye kubyemera.

Abanyamakuru bafungwa, n’ikibazo cy’indege ya Habyarimana

Ku kibazo cy’ibiherutse kuvugwa na Théogène Rudasingwa amushinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana mu 1994, Perezida Kagame yavuze ko ntacyo yabivugaho, ngo nta gihe abifitiye. Ati “ Mfite akazi nshinzwe gukora, niko ndimo… Singiye kwishyira hasi nsubiza icyo kibazo”.

Abajijwe ku banyamakuru bakatiwe imyaka 17 y’igifungo bigatuma u Rwanda rufatwa nk’urwibasira itangazamakuru, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abo banyamakuru atakizi, ariko yemera ko koko bidahesha isura nziza igihugu, ndetse ngo we ntiyakwifuza ko hari umunyamakuru cyangwa undi wese ufungwa imyaka 17 kuko yamunenze (I would not wish to have any journalist or anyone for that matter to be jailed for 17 years simply because they criticised me). Mbere ariko yari yavuze ko atari umucamanza, ngo ndetse abo bavuga ko leta yibasira itangazamakuru bazi neza ko akunda guhura n’abanyamakuru akaganira nabo mu bwisanzure.

Perezida Kagame yanasabye abanyamakuru kugira uruhare mu kwishyiriraho amabwiriza abagenga no kugira imyitwarire ibereye.

source: http://www.igihe.com/spip.php?article18100