Tumaze iminsi dukurikirana imanza z'abanyepolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame aho bose baregwa icyaha rusange cyo kwamamaza ibihuha ngo bagamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho. Icyi cyaha cyarezwe abantu benshi ndetse n'ubu Ingabire akaba akiburana kubera ko yavuze ko mu Rwanda nta bwisanzure bwa politiki buhari ndetse ko abagerageje kwerekana ibitagenda neza bose bafatwa bagafungwa bakaregwa ibyaha birimo kiriya twavuze haruguru.

Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w'Abibumbye Dr Susan Rise akigera mu Rwanda mu ijambo yavugiye imbere y'imbaga y'abanyarwanda n'abanyamahanga bari bateraniye mu ishuri rikuru ry'ikoranabuhanga KIST yavuze ko hari byinshi byagezweho mu Rwanda nyuma ya jenoside ariko anavuga ko hari ibindi bikiri ikibazo gikomeye aho yavuze ko nta bwisanzure na buke mu bya politiki buri mu Rwanda ndetse n'itangazamakuru riracyafunze. Yagize ati nta burenganzira abatavuga rumwe na leta bafite bwo guteranira hamwe mu mahoro, nta burenganzira bwo kuvuga bafite, bamwe bahamagawe n'amaterefoni batazi mu ijoro baterwa ubwoba, abandi barafunzwe, abandi baburiwe irengero. Ubanza yaragombaga no kuvuga ko abandi bishwe.

Dukurikije iri jambo rya Susan Rice, dushobora kwibaza niba abavuga ibi yavuze bazafatwa bagafungwa cyangwa niba ababivuze bagafungwa bazafungurwa kuko niba ari ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi bwa FPR bagombye gufata Suzan Rice bakamufunga kuko ibyo bariya banyepolitiki bafungiwe na we nibyo yavuze. Niba kandi ntacyo u Rwanda rwigeze runyomoza kuri ayo magambo yavuze ni ukuvuga ko ari byo kandi ko nabo bemeye ko ibi bikorwa byo kwibasira abatavuga rumwe na FPR bihari koko bakaba bagombye kubikosora amazi atararenga inkombe. Kagame niwe washyigikiye ko Kadafi yirukanwa kuko n'ubwo yari yarateje imbere abaturage ariko Kagame na we yemezaga ko akandamiza akanica abaturage ariko ntaratubwira aho Rwisereka yagiye cg ngo agaragaze ibyo abanyapolitiki batavuga rumwe bafungiye.

N'ubwo urubanza rwa Ingabire rwasubitswe igitaraganya hagatangwa impamvu ko umucamanza Rulisa arwaye, ababikurikiranira hafi baresanga impamvu yatanzwe atari yo kuko ngo baba baratinye ahubwo gukomeza kuburanisha uru rubanza igihe uriya mutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wa Amerika akiri mu Rwanda. Nyamara birengagije ko byose yabivuze abizi neza kandi ntiyigeze agera na rimwe mu rubanza rwa Ingabire ariko ibyo yababwiye arabizi kandi ni ukuri. Ahubwo dutegereze turebe tekiniki nshya igiye gukurikiraho kuko mu birego byose Ingabire aregwa byaragaragaye ko ari ibihimbano ariko leta iracyakomeza gutekinika. Umucamanza Rulisa witwa ngo ni umurokore afite ibibazo bikomeye kuko ikigaragara muri uru rubanza ni uko ashobora kuzitandukanya n'ukwemera kwe keretse Kagame amutabaye akava ku izima.

Majyambere Juvenal