Uru rubanza rukomeje kuburanishirizwa mu rukiko rukuru rwa Kigali aho Kagame yareze Ingabire abinyujije ku gikuta yubatse nk'uko yabivuze akaba yarakise igikuta cy'amategeko kigizwe ahanini n'umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga afatanyije n'umugenzacyaha (niba ariwe koko) ku rwego rwo hejuru Chief Superintendent Tony Kuramba bombi ariko bavugwa kenshi muri uru rubanza ariko batajya barugeramo, bakaba ahubwo baratumye cg bakorana ku buryo bwa hafi n'abashinjabinyoma Bonaventure Ruberwa, Alain Mukurarinda hamwe na Alphonse Hitiyaremye, umusifuzi mukuru ariwe mucamanza Rulisa Alice akaba yunganiwe n'undi umugwa mu ntege akaba azwiho kuvuga cyane kurusha inkotsa dore ko yanakoreshejwe mu gukatira Deogratias Mushayidi igifungo cya burundu ariwe Rutazana Angeline bafatanya n'undi witwa Cassien udakunze kuvuga cyane muri uru rubanza dore ko ngo yaba yarakuwe i Nyanza aho yakoreraga akegerezwa umuyobozi w'urukiko rukuru Busingye Johnston ngo ageragezwe mbere y'uko yirukanwa kuko ngo yashinjwaga kurekura abantu aho yakoreraga i Nyanza.

Muri uru rubanza rwakomeje uyu munsi habazwa ibibazo bijyanye na za e-mails aho Me Gatera yakomeje abaza ibibazo bijyanye na za e-mails Uwumuremyi Vital avuga ko yafatanywe yandikiranaga na Ingabire Victoire zikaba ngo ari bimwe mu bimenyetso ubushinjacyaha bwagendeyeho buta muri yombi uyu mutegarugori wagerageje kubwira Kagame imbonankubone ko ibyo akorera abanyarwanda bimaze kurambirana. Ibi bikaba byaragaragaye mu buryo buziguye mu nyandiko yagiye agaragaza mu rukiko zerekana amabi yose leta ya Kagame ikorera abanyarwanda kandi izo nyandiko zikaba zaragiye zikorwa n'abahanga b'abashakashatsi, imiryango mpuzamahanga, za leta ndetse n'Umuryango w'Abibumbye.

Mu guhatwa ibibazo kwa Vital Uwumuremyi kuri izi e-mails hagaragaye ko inyinshi zikozwe mu buryo budasobanutse ku buryo zituma abantu bibaza agaciro urukiko ruziha bikayoberana dore ko ngo n'ubushinjacyaha ndetse n'ubucamanza mu iburana ry'ifunga n'ifungura ry'agateganyo ngo bavugaga ko izo e-mails zifite ibibazo koko ariko ko basaba ko Ingabire yafungwa mu gihe bagitegereje igisubizo kizatangwa na Yahoo ku ibaruwa ubushinjacyaha bwandikiye iyi sosiyete ngo ibafashe kuzemeza (certification) ngo bakaba bari bizeye ko bazajya mu mizi y'urubanza icyo gisubizo cyarabonetse ariko nk'uko Me Gashabana wunganira Ingabire yabisobanuye, ngo nta kimenyetso na kimwe kiri muri dossier ya Ingabire cyerekana igisubizo cya Yahoo. Aha ariko umuntu akibaza uburyo umushinjacyaha n'umucamanza banga kuva ku izima bagakomeza gushimangira ko izo e-mails zifite agaciro kandi bigaragara ko mbere nabo bari bazifitiye icyizere gicye nk'uko babigaragaje mu iburanisha ryo ku rwego rwa mbere i Gasabo no ku rwego rwa kabiri ku rukiko rukuru rwa Kigali nk'uko byagaragajwe na Me Gashabana. Icyo twakwibaza gusa ni uburyo bagira ubutwari bwo kureka izi ngirwa bimenyetso kandi aribyo bagaragaza byonyine ibindi bishingiye ngo ku magambo n'imvugo z'abaregwa ndetse na za photocopies za western union. N'ubwo za photocopies zidakunze kwemerwa mu manza ariko inyinshi mu mpapuro zishingirwaho barega Ingabire ngo zaba ari photocopies nk'uko abunganira Ingabire bakomeje kubivuga.

Mu gihe Me Gashabana yasonaruraga ariko iby'izi e-mails n'uburyo zakoreshejwe hagamijwe gushinja Ingabire aho yanerekanaga ko mu kwezi kwa Mata 2010 hari e-mail Ingabire yeretswe na CSP Tony Kuramba yanditswe mu kwezi kwa Werurwe 2008 ngo yarimo n'amagambo mabi ko ngo Ingabire yabwiye Uwumuremyi Vital ko ngo bazica abatutsi bakabamara (ibi bikaba byari byakomojweho na Ingabire ubwe) ariko iyi e-mail ikaza kuzimira ntigere muri dossier ya Ingabire nyamara mu ibazwa ry'icyo gihe handitsemo ngo: iyi e-mail ya Gakumba Pascal yandikiye Uwumuremyi Vital urayizi? Icyatangaje ariko ni uko iyo e-mail ngo yazimiye ndetse n'ubushinjacyaha bukaba bwavuze ko nta kibazo babona niba barahisemo kutayizana mu rukiko ariko bakaba baribagiwe kuvanamo urwo rupapuro yabarijweho iby'iyo e-mail. Me Gashabana ndetse na Me Edwards bakaba batarahwemye kwerekana ko ibi birego byakozwe mu buryo bw'ikinamico. Ese ko ibimenyetso bya e-mail bidakunze kwizerwa mu nkiko kubera uburyo tuzi ikoranabuhanga rikora aho umuntu ashobora kwinjira muri in box y'undi muntu agakoreramo ibyo yishakiye (hackers) abahanga muri IT n'abanyamategeko nka Evode hari icyo batubwira kuri ibi?

Ngarutse rero ku rubanza nyirizina aho rwasubitswe mu makimbirane n'iterabwoba byinshi, mu gihe Me Gashabana yamaraga kwerekana uburyo iyo e-mail yeretswe Ingabire ariko ikaba itaragaragaye havutse amakimbirane aho umucamanza Rulisa Alice uyu munsi noneho yasuze akanutsa. Mu gihe Me Gashabana yari amaze kwerekana uko iryo bazwa ryakozwe na CSP Tony Kuramba wanarisinyiye umucamanza Rulisa yahise atera hejuru abaza Me Gashabana niba ibyo avuze ashobora kubisubiramo ariko Me Gashabana amubwira ko ibyo yavuze aribyo kandi ko byandikwa uko yabivuze. Umucamanza Rulisa yakomeje kumuhata ngo asubiremo iryo zina ariko Me Gashabana amubwira ko adashobora kurisubiramo ahubwo ko na we ashobora kurisoma kuko riri kuri urwo rupapuro rw'ibazwa. Umucamanza yakomeje gutera hejuru asba Me Gashabana kurisoma ariko aramwangira kugeza aho yamusabye kwivuguruza ku byo avuze (retirer sa derniere intervention) ariko Me Gashabana arabyanga avuga ko ibyo yavuze biba aribyo byandikwa kandi ko aniteguye kwirengera ingaruka zizakurikiraho. Mu gihe bateranaga amagambo mu majwi y'abantu basaga nk'abenda kurwana abantu bari hanze y'urukiko bahuruye ngo barebe ibibaye kuko iri terana ry'amagambo risa n'iryageraga mu muhanda mukuru dore ko urukiko rukuru rwubatse inyuma ya minisiteri y'ubutabera ku baheruka i Kigali uru rukiko rutarubakwa.

Impaka kuri iki kibazo zakomeje kuba ndende kugeza aho Rulisa abwira Me Gashabana ko amwambuye ijambo ariko Me Gashabana amubwira ko atagomba kumubuza uburenganzira bwe bwo gusobanura ibintu uko yifuza kubisobanura kandi ko atagomba guhatirwa gusubiza nk'uko babihatira uregwa (repondre comme un prevenu). Igihe aya makimbirana yari amaze guhosha ariko bigaragara ko uyu mucamanza Rulisa avuye ku izima, ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko butagomba kubazwa ibimenyetso bitari muri dossier kuko aribwo buzi impamvu byavanywemo ko abunganira Ingabire bagomba gukoresha ibigaragara muri dossier gusa bukaba bwanasabye Me Gashabana kubaha uburyo bateganya kwiregura bakabimenya hakiri kare ariko Me Gashabana akaba yababwiye hakiri impungenge z'ibimenyetso byavuye mu Buholandi bitaragezwa muri dossier kandi ko n'ubushinjacyaha bwivugiye ko bishobora gutwara igihe kirekire byageza no ku myaka 2, ariko ahatirwa gutangira kwiregura ngo ku bindi byaha kuko ngo bizakoreshwa gusa ku cyaha cy'iterabwoba (complicity in terrorism) nk'uko ngo leta y'u Rwanda yabyumvikanyeho na leta y'Ubuholandi.

N'ubwo ibi byakomeje kujyibwaho impaka byarangiye umucamanza atangaje ko icyemezo ndakuka cy'urukiko ari uko abunganira Ingabire bakomeza kwiregura bikaba ari n'uko icyemezo kizagenda. Ingabire we yatse ijambo asaba igihe cy'iminsi 2 cyo kongera guhura n'abamwunganira kuko ngo n'ubwo ari ubwa mbere ajya mu rukiko ariko ko ngo abona ibintu bikomeje uko biri byaba biboneka ko ntacyo byazatanga. Ubushinjacyaha bwanze icyo cyemezo buvuga ko amasaha ya nyuma y'urubanza ahagije ndetse abamushinja uko ari 4 bose bemeza ko umunsi umwe uhagije ari nako urukiko rwabibonaga. Ingabire yavuze ko akurikije uko abona umwuka uri mu rukiko aho ubushinjacyaha bufatanya n'abamushinja hamwe n'abacamanza bose usanga bafite umurimo umwe wo kumushinja ndetse ko kubwe abona ko yamaze gukatirwa. Ibi bikaba byatumye umucamanza Rulisa yiyerurutsa avuga ko nta mpamvu yavuga ko yamaze gukatirwa kandi ngo bafata igihe cyo kumwumva no kumva abamwunganira (nyamara nta na rimwe uyu mucamanza yigeze agaragaza ubushake bwo kumva Ingabire n'abamwunganira ahubwo usanga ibitutsi ari byose no kuvuga ko ibyo bavuga nta gaciro umucamanza abiha) ndetse anatangaza ko iyo minsi 2 ihawe abunganira Ingabire ariko ko bagomba kuzana imyanzuro yabo mu bwanditsi bw'urukiko kuko ngo batakurikije amategeko. aha birengagije ko Me Gashabana na mugenzi we berekanye ingingo ya 144 CPP yavugaga ibyerekeranye n'imyanzuro inerekana ko hari itegeko ryishwe igihe kirerkire ku buryo icyo gihe umucamanza Rulisa ubundi wari usanzwe atera hejuru arwanya abunganira Ingabire n'ubwo ngo ari n'umurokore icyo gihe yahise aruca akarumira agasaba ko urubanza rukomeza nyuma y'impaka ndende zari zabaye.

Uru rubanza rero ruzongera kuburanishwa kuwa gatanu taliki 25 Ugushyingo 2011 saa mbili za mugitondo.

Majyambere Juvenal