Uyu munsi niho urubanza rwa Col. Rugigana Ngabo rwatangijwe kuburanishwa mu mizi aho ubucamanza buhagarariwe na Major Hategekimana Bernard bwanze ko ruburanishirizwa ku mugaragaro kuko nk'uko bisanzwe iteka bwubahirizaga icyifuzo cy'ubushinjabyaha ko ngo kubera impamvu z'amabanga ya gisirikari ngo ntibemera ko rujya mu ruhame. Akaba yahise asaba abari mu cyumba cy'iburanisha gusohoka ndetse n'inzugi zirafungwa. Ibi bikaba byarabaye ihame mu Rwanda kuko ubushinjacyaha n'ubucamanza ntibitana ntibinavuguruzanya mbese nk'Ubutatu Butagatifu! Umucamanza akaba yavuze ko rushobora kuzasomerwa mu ruhame igihe cyo gusomwa kigeze.

Ikindi ni uko ku rukiko rukuru rwa Kigali hiriwe irindi kinamico ahakinwaga umukino w'abitwa ko ngo bateye ibisasu. Uyu mukino ariko usa n'aho udasobanutse neza kuko tekiniki yakoreshejwe ukinwa isa n'aho itandukanye n'iyakoreshejwe mu ihimbwa ry'imikino y'abanyepolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi. Tukaba tuzamenya neza uko uyu mukino uteye igihe abitwa ko ari abaregwa n'ubarega bamaze gusobanura neza iby'uyu mukino ubu usifurwa na Piyo Mugabo usanzwe azwiho ibitekerezo by'ubutagondwa no gutukana mu manza nk'izi.

Ku rukiko rukuru kandi hanabereye urundi rubanza rw'umunyamabanga uhoraho wa PS Imberakuri Mwizerwa Sylver aho yagejejwe ku rukiko kugirango asobanure iby'ubujurire yagejeje kuri uru rukiko aho yagaragaje ibyo inkiko za mbere zitubahirije mu kumukatira igifungo yahawe cy'imyaka itatu, umucamanza akaba yatangaje ko urukiko ruzatangaza niba ubu bujurire bwakiriwe cg butakiriwe hagati mu kwezi kwa 12.

Majyambere Juvénal