Kagame ntazajya gufata Rusesabagina muri Amerika kandi na we azi ko arimo kwitesha agaciro mu byo akora ni nayo mpamvu ubona arimo ata ibitabapfu kuko abona aho yambariye inkindi arimo kuhambarira ubucocero. Wowe abantu bakuzaniye film murayirebye urayishimye uhamagaye abanyagihugu uyobora ubajyana kuri stade ngo bayirebe nabo barayishima, burakeye uti uyu muntu ni umujenosideri ntabwo yarokoye abantu kandi bamwe mu bari abaminisitiri mu butegetsi bwawe baravuze ku maradiyo bashimagiza ibyo uwo muntu yabakoreye byiza warangiza uti uyu muntu ahinditse umwicanyi!

Uku ni ko kwitesha agaciro ndetse ni nabyo bituma abantu bakuvugiriza induru kuko nawe ubwawe uba utazi ibyo urimo. Ni nabyo kandi baheraho bavuga ko jenoside ikoreshwa mu kwikiza abatavuga rumwe n'ubutegetsi. Abanyamerika bakoze iriya film babaye abatangabuhamya mu ikoreshwa rya jenoside mu kwikiza abatavuga rumwe na Kagame kuko babyiboneye. Ngirango ni nayo mpamvu ubu batangiye kwihanangiriza Kagame wahoze ari inshuti y'akadasohoka y'abanyamerika. Ibi kandi bikaba bikoreshwa ku batavuga rumwe n'ubutegetsi kandi noneho na FDLR ikaba yarabaye ikindi gikoresho mu kwikiza abatavuga rumwe n'ubutegetsi nyamara binagaragara ko aribwo buyikoresha uko bwishakiye.