Nk'uko nagiye mbibasezeranya mu bihe bishize nongeye kubagezaho inshamake y'urubanza Kagame aregamo Ingabire rubera mu rukiko rukuru rwa Kigali, urwo rubanza ruyobowe n'umucamanza mukuru Rulisa Alice yunganirwa Rutazana Angeline na Cassien bafatanya n'abashinjabyaha bakuriwe na Ruberwa Bonaventure wunganirwa na Mukurarinda Alain na Hitiyaremye Alphonse.



Nyuma y'iminsi igera ku icyenda kuva taliki 25 Ugushyingo 2011 rusubitswe, aho hatanzwe impamvu zavugaga ko umucamanza mukuru ngo yari arwaye ngo bakaba barizeraga ko ngo azaba yarakize bikaba ari nako byanagenze koko! Nyamara nk'uko nari narabibagejejeho, byagaragaye ko tekiniki yahindutse muri uru rubanza aho guterana amagambo kw'umucamanza, abashinjacyaha n'abunganira Ingabire bisa n'ibyahosheje kuko uretse kuba umushinjacyaha Ruberwa yagerageje kubaza uburyo Me Gashabana yari yatangiye gukoresha ku gutanga icyegeranyo n'imboni rusange ku bibazo n'ibisubizo byabajijwe abashinja Ingabire ndetse umushinjacyaha akagerageza kwerekana ko uburyo Me Gashabana yabiteguye bitajyanye n'uko bo babyifuzaga, aha umucamanza akagerageza kumvikanisha ko abunganira uregwa bakwiye kubona umwanya uhagije bakagira ibyo bongera ku byo batavuze.

Nta zindi nzitizi zongeye gutinza urubanza kuko abarukurikiranye twabonye ko noneho byabaye mu mutuzo aho amagambo menshi, guhagarikwa kenshi yisobanura, gutukwa no gucunaguzwa byasaga n'ibyahagaze ku buryo Me Gashabana noneho kuva uru rubanza rwatangira yabonye ijambo koko ndetse aza no gutuma abakurikiranye urubanza baba abacamanza, abashinjabyaha, abaturage ndetse n'abo mu nzego za gisirikari bakubita agatwenge aho Me Gashabana yavuze ko kubera uru rubanza mu gihe cy'amezi atandatu ari imbere biteguye kubona impinduka mu mategeko ahana (Code de Procedure Penale) kandi n'uru rubanza ngo akazaba arureba kuko ngo akurikije ibyavuzwe n'umushinjacyaha ko guhindura inyandiko zavuye mu Buholandi bishobora no kuzafata n'imyaka ibiri.

Me Gatera amaze gutanga ishusho rusange ry'ibyavuye mu ibazwa bakoreye abashinja Ingabire cyane aho yerekanye ivuguruzanya mu itegurwa rya dosiye bakunze kwita scenario cg ikinamico, yakomeje asobanura ku ishusho rusange y'uwo yunganira aho yatangiriye ku buryo yagiye kwiga mu Buholandi mbere gato ya jenoside yarangiza agakorera sosiyete mpuzamahanga aho yari ashinjwe ibikorwa byo guhuza iby'ubucungamari hirya no hino aho ikorera ku isi, ndetse n'uburyo yinjiye mu ishyaka Rassemblement pour le Retour de la Démocratie RDR ndetse n'uburyo yaje gutahuka mu gihugu cye cy'amavuko n'uko yatangiye gukurikiranwa mu bugenzacyaha kuva taliki 10 Gashyantare 2010 kugeza aho ajyaniwe muri gereza no mu nkiko aho yanavuze ko byageze n'aho umwe mu bamushinja ariwe Uwumuremyi Vital yakoresheje uwari umukozi wo mu rugo kwa Ingabire ariwe Mvuyekure Abasalom ngo wanazanywe muri urwo rugo na Uwumuremyi kugirango bahimbe ikindi kimenyetso aribwo bahimbaga ikinamico y'indaki.

Ibi ngo bikaba byari bigamije kwanduza isura y'uyu mubyeyi, dore ko byanaciye hirya no hino mu bitangazamakuru by'isi yose ko ngo Ingabire yari afite indaki yitegura gutera igihugu ariko mu birego no mu bimenyetso byatanzwe hakaba nta ndaki irimo kuko ngo basanze ari icyobo kigenewe gufata amazi nk'uko bikorwa ahandi hose ariko ko ngo Mvuyekure uwo ngo wisabiye Ingabire gucukura icyobo gifata amazi yabikoze abiziranyeho na Uwumuremyi ngo kuko bari bazi icyo bakora nk'uko ngo byaje kugaragara igihe polisi n'ubushinjacyaha bateraga mu rugo rwa Ingabire bagatangaza ko bahavumbuye indaki bigahera ubwo bisakara mu bitangazamakuru ariko ngo byari bigamije kumwanduriza isura ngo bamwangishe abaturage.

Ubu rero hakaba hakurikiyeho gusobanura ku cyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside aho Me Gashabana yavuze ko azerekana uburyo ibitekerezo bya politiki by'uwo yunganira byahinduwemo ibyaha. Tukaba twibutsa ko ngo azasobanura ku byaha bitanu , icya gatandatu cyo kurema umutwe w'iterabwoba kikazavugwaho nyuma y'uko inyandiko zo mu Buholandi zimaze huhindurwa zigashyirwa muri dosiye ndetse ngo bakanazicurisha iki cyaha nk'uko umushinjacyaha Ruberwa yigeze kubikomozaho ko bagiye gushyira imbaraga zose bafite mu guhangana na Ingabire n'abamwunganira.

Majyambere Juvénal