Itonesha, ikimenyane, ruswa n’icyenewabo ni kimwe mu bibazo Abanyarwanda batari bake bakunda kuvugaho cyane. Aho bivugwa cyane ni mu itangwa ry’akazi cyangwa se no mu zindi nyungu aho usanga bikunze kuvugwa ko ikimenyane, itonesha n’icyenewabo bitiburira mu nzego zimwe na zimwe.

Ikibazo cy’ikimenyane n’icyenewabo kiri muri bimwe mu byahagurukije inzego za Leta kuko Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye tariki ya 14 Nyakanga 2010 yumvise raporo ya Komisiyo y’Ibibazo by’Abaturage ku isesengura yakoze kuri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2008.

Mu bibazo byagaragajwe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, hakaba harimo ikibazo cy’ikimenyane n’icyenewabo n’ibindi bibazo bijyanye n’itangwa ry’akazi.

Dore uko uyu we yabonye ikimenyane....

Umwe mu basomyi b’ikinyamakuru The Service Mag yagize ati :”Mperutse kunyarukira kuri imwe mu mabanki y’ubucuruzi ngiye kubikuza udufaranga ariko ibyo nahaboneye byatumye nibaza byinshi. Twari ku murongo twese dutegereje ko batwakira, ngiye kubona mbona umwe mu bakozi ba banki araje asuhuza umukiriya twari kumwe ku murongo dutegereje ko batwakira n’ubwo uwagombaga kutwakira yari yibereye kuri telefoni, aba amwatse sheki aragenda mu kanya aba amuzaniye amafaranga nuko arigendera”.

Yakomeje agira ati :”Mu kandi kanya haje umuzungu ajya ku murongo nk’abandi, nawe mu kanya umwe mu bakozi aba araje amubaza mu Cyongereza niba hari icyo yamufasha nuko amukura mu murongo aragenda amubikuriza amafaranga nawe arigendera. Uwagombaga kutwakira aho aviriye kuri telefoni aratangira aratwakira. Ntibyatinze haza undi mukobwa wavugaga Icyongereza cyinshi nuko ahita nawe amwakira kandi atari ku murongo nk’abandi bose".

Urwego rw’Umuvunyi rubivugaho iki ?

Nk’uko Umuvunyi w’Umusigire Nzindukiyimana Augustin yabitangarije IGIHE.com mu gitondio cyo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2011, yavuze ko ibi bibazo by’ikimenyane n’icyenewabo bitagaragara cyane mu rwego rw’Umuvunyi, ariko bitavuze ko bibaho ahubwo abantu bakaba babihisha ntibibashe kugera kuri uru rwego, yavuze kandi ko ibibazo bijyanye n’ikimenyane, ruswa n’icyenewabo bimenyekana ari uko habaye ukutumvikana ku babikoze.

Nzindukiyimana avuga kandi ko ubu hariho gahunda yo gukangurira abaturage amategeko, kugirango bajye babasha kugagaraza mwene ibyo bibazo, kuko hari abazi ko ntaho babariza, asaba kandi buri wese gutunga agatoki ahagaragara mwene ibyo bibazo.

Itonesha, ikimenyane n’icyenewabo ni ruswa

Nk’Uko Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukuboza 2011, aganira na IGIHE.com kuri iki kibazo yabitangaje, yavuze ko ikimenyane, itonesha n’icyenewabo mu Rwanda bihari, gusa umuryango abereye umuyobozi ukaba utarabikoraho ubushakashatsi bwimbitse kugirango hagaragare ibyiciro ibyo bibazo byiganjemo cyane.

Ingabire yagize ati :” Ikimenyane, gutonesha ndetse n’icyenewabo nabyo ni ruswa”. Ingabire avuga kandi ko aho ibi bikunze kuvugwa ari ku itangwa ry’akazi cyane cyane ku myanya idapiganirwa, aho usanga umuntu ajya kwakira undi akazi yitwaje ko ari umuntu we.

Mu burenganzira bwa muntu se bavuga iki ?

Me Nkongori Laurent, Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu aganira na IGIHE.com, nawe yahamije ko ikimenyane, itonesha n’icyenewabo bihari, avuga ko cyane cyane ariko kuri ubu bisibaye binagagarara mu nzego z’abikorera. Aha atunga cyane agatoki amwe mu mabanki, aho hari aho ubona inguzanyo ari uko ugombye kwemera ko hari icyo uzatanga.

Hari ahakiri imvugo ngo ’genda uzagaruke ejo’ ari nayo nzira kuri ubu iganisha ku kwaka ruswa, nk’uko Me Nkongori abivuga. Avuga kandi ko mu nzego za Leta ho nibura bigenda bihinduka, mu gihe muri zimwe mu nzego z’abikorera ntacyo bikanga.

Ikindi Nkongori abona ni ikibazo cy’ubusumbane bw’imishahara nabyo bishobora kuba imbarutso ya ruswa, cyane ko abakozi bamwe bahembwa amafaranga make baba bashaka inyongera ; ibyo kandi bakabikora kuko baba babona ko inzego bakoreramo ziba zinjije amafaranga atubutse.

Itonesha muri Leta rikorwa ryihishe

Nk’uko Umunyamategeko Nkongori abivuga, ngo itonesha rirahari ariko mu bigo bya Leta ho bikorwa byihishe cyangwa se byanakorwa ntibimenyekane, mu gihe amoko kandi nayo rimwe na rimwe ashobora kuba iturufu y’itonesha.

Aha Me Nkongori we yibaza impamvu abantu badatekereza ku bayobozi bajya mu myanya nyuma y’igihe gito bakaba bamaze guhindagura imyanya y’abakozi bamwe bakirukanwa avuga ko ibi nabyo bishobora kuba impamvu yo kwigizayo bamwe umuyobozi akiyegereza abantu be.

Kutamenya amakuru y’ibibera mu bigo nabyo ni inzitizi

Agira icyo avuga ku itonesha Me Nkongori kandi yavuze ko kudatanga amakuru ku bakozi bose mu buryo bungana ugasanga amakuru y’ibibera mu kigo runaka azwi n’abantu bamwe, nabo ugasanga barigize ba Bamenya ari ikibazo. Aho usanga buri muntu wese akwiye kumenya amakuru kuko biri no mu burenganzira bwa buri Munyarwanda wese bwo kumenya amakuru dore ko kutamenya amakuru ari intandaro y’idindira ry’ibikorwa bimwe na bimwe.

N’ubwo abantu bakomeje kwerekana ko ikibazo cy’itonesha, ikimenyane, ruswa n’icyenewabo gihari, dore ko ari na bumwe mu buryo ruswa yigaragazamo, raporo zigenda zikorwa zerekana ko akarengane na ruswa mu Rwanda bigenda bigabanuka nk’uko raporo y’Umuryango Transparency International iherutse kubigaragaza aho u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kane muri Afurika, rukaba rwaraje ku mwanya wa 49 ku rwego rw’isi mu bihugu byahagurukiye kurandurana ruswa n’imizi yayo.

Source : igihe .com