Mu gusoza umwaka wa 2011, no gutangira uwa 2012, imiryango FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC irashimira byimazeyo abayoboke ndetse n'Abanyarwanda bose kuri byinshi kandi byiza twagezeho muri uyu mwaka ushize. FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) byagize amasezerano mu ntangiriro z'umwaka wa 2011. Ayo masezerano yatanze ikizere mu banyarwanda no mu nshuti z'u Rwanda. Aya masezerano twagiranye agamije kandi guha igihugu abayobozi bakunda Abanyarwanda bose, bakabashakira amahirwe no kubana neza. Twese hamwe twemeje kwimakaza ubusugire bw'ubuzima bwa buri wese, umuntu agasinzira nta bwoba afite ko ashobora kudakanguka kubera ubutegetsi bwatanze iteka ko arimburwa, we n'abe, kubera ubwoko, akarere, cyangwa n'ikindi cyose atanahisemo.Twasimbutse bariyeri y'amoko. Twemera amoko kugira ngo hatazagira nyine uyazira n'uyihisha inyuma ngo akore amarorerwa.Twemeje kwimakaza ukwishyira, ukizana, demokrasi n'ihame ko abaturage bagira amahirwe angana.




Kubera ubufantanye bwa FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC, ubutegetsi bw’I Kigali bwahiye ubwoba. Aho Perezida Kagame anyuze abanyarwanda bamuvugiriza induru. Kuko ububi bw'ubutegetsi bwa Kagame n'agatsiko ke, n'ubushobozi bwabo buke bimaze kugaragarira buri wese.




Biragaragara ko Abanyarwanda bari mu nzira yo gutsinda, naho ubutegetsi bw’i Kigali buri mu nzira yo gutsindwa. N'ubwo ubwo butegetsi bubi bukomeje kubiba amacakubiri, kureshya no kubeshya bamwe bakoresheje amafaranga, imyanya, imishyikirano itabaho, n’ibindi, byabaye nka rya buye ryagaragaye riba ritakishe isuka.




FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC birasaba abayoboke n' Abanyarwanda kurushaho kuba maso no gukomeza gukorana ubwitange n’umurava kugirango umwaka wa 2012 uzarangire dutuye ikivi kigaragara mu rugamba rwo guhindura ubutegetsi bw’igitugu, bw’abicanyi, na ba rusahuzi. Tugomba gukomeza guharanira ifungurwa ry'abafunzwe bose ku mpamvu za politike, guhagarika itotezwa, ifungwa, iyicwa ry’Abanyarwanda bari mu gihugu no hanze yacyo, gusaba amahanga n’Imiryango mpuzamahanga gufasha abanyarwanda baharanira kwubaka u Rwanda rushya, gusaba amahanga n’Imiryango mpuzamahanga ko Perezida Kagame yaryozwa ibyaha yakoreye Abanyarwanda n'abanye Kongo, gushyigikira ko hatangira ibiganiro hagati y’Ubutegetsi bw’i Kigali n'abatavuga rumwe nayo, no kubuza imigambi mibisha yo gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda.




Ibyo byose tuzabigeraho duciye mu nzira y’amahoro, turushijeho kunoza umubano hagati ya FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda. Ubwo bufatanye kandi buzatubera inkingi ikomeye, n’ingufu, mu gukorana n'andi mashyaka, imiryango nyarwanda, n'Abanyarwanda muri rusange.




Tubifurije Umwaka Muhire wa 2012.

Twese hamwe tuzatsinda!







Dr. Nkiko Nsengimana

Umuhuzabikorwa wa Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI




Dr. Theogene Rudasingwa

Umuhuzabikorwa w'Ihuriro Nyarwanda RNC.