Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mutarama 2012, igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyaturikiye ahitwa Nyabisindu ho mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali maze gikoretsa abantu 18.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege yatangarije IGIHE.com ko koko iki gisasu cyaturikiya hafi y’ahakorera controle technique, mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Yagize ati : “Ni byo koko igisasu cyakomerekeje abantu 18 mu Murenge wa Remera ahitwa Nyabisindu, ariko ntawe twari twamenya cyahitanye kuko kugeza ubu turi gukorana n’ibitaro bitandukanye byagiye byakira inkomere”.

Supt. Theos TBadege yakomeje avuga ko kugeza ubu ntawafashwe akekwaho kuba ari we wateye iki gisasu ariko ngo Polisi yahise itangira iperereza ngo hamenyekane by’ukuri uwaba yihishe inyuma y’iki gikorwa.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2009 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2010, ku nshuro zitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu hagiye haterwa gerenade zigahitana bamwe abandi bagakomereka, ndetse abantu 29 bakekwaho kuba barabigizemo uruhare baracyakurikiranwa n’ubutabera.

source: igihe