Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi aratangaza ko inzego z’umutekano zitigeze zidohoka mu kurinda umutekano w’abaturage ahubwo ari abagizi ba nabi bongeye kubaca mu rihumye.

Ibi yabivuze nyuma yo gusura abakomerekejwe na gerenade bavurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe. Yanenze bikomeye abantu bagize uruhare mu kuyitera.

Radio Rwanda itangaza ko Habumuremyi yasuye abantu bavurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe bakomerekejwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyaturikiye kuwa kabiri ahitwa Nyabisindu ho mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, abantu babiri bakitaba Imana, abandi 16 bagakomereka.

Habumuremyi yasabye abaturage kuba maso nabo bakagira uruhare mu gutahura uwaba ashaka guhungabanya umutekano wabo.

Kuwa Gatatu kandi Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho yasuye abakomerekejwe n’iyi gerenade barwariye mu bitaro bya Kibagabaga na Kanombe.

Nyuma gato y’iturika ry’iki gisasu, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt. Theos Badege yatangarije IGIHE.com ko ko nta wafashwe akekwaho kuba ari we wateye iki gisasu, ariko ngo Polisi yahise itangira iperereza ngo hamenyekane by’ukuri uwaba yihishe inyuma y’iki gikorwa.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2009 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2010, mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu hagiye haterwa gerenade zigahitana bamwe abandi bagakomereka, ndetse abantu 29 bakekwaho kuba barabigizemo uruhare baracyakurikiranwa n’ubutabera.

Source: igihe.com