Rwamagana : Abaturage bo mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana batangarije IGIHE.com ko babangamiwe n’amarondo y’abahoze ari ingabo bazwi nk’Imbangukiragutabara kuko ngo hari n’abo zikubita, iyo zihuye nabo ari nijoro cyane.

Umwe mu baturage wo mu kagali ka Nyarubuye twavuganye ariko utarashatse ko tumuvuga izina yavuze ko n’ubwo imbangukiragutabara ziba zifite inshingano zo kuri nda inkengero z’ikiyaga cya Muhazi, zirengera zikanakorana irondo n’iry’abaturage rihari, rimwe na rimwe bagahutariza umuntu basanze mu nzira cyangwa uwo basanze hari nk’icyo arimo gukora mu masaha ya nijoro.

Ati : "Twumva ko hari n’abo bajya basanga kuri Muhazi bakabakubita uretse ko njye ntajya njyayo kandi inshingano zabo ari ukurinda inkengero z’ikiyaga”.

Muhigirwa David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya we yahakanye yivuye inyuma ko Imbangukiragutabara zidakubita abantu kuko nta kirego bari babona ku murenge kizirega, yewe ngo niba hari n’uwakubitiwe ku kiyaga yaba yarakubiswe n’abagize koperative y’abarobyi yo mu murenge ari nayo ishinzwe kurinda no gukurikirana ibijyanye n’uburobyi muri iki kiyaga, n’ubwo nabyo atemera ko hari ibyabaye mu murenge ayobora kuko nta kirego nacyo cyari cyamugeraho.

Yakomeje avuga ko ubundi inshingano z’izi mbangukiragutabara zibumbiye hamwe muri uyu murenge, ari ukurinda ibikorwa biri ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi nk’ibiti, ubwatsi na metero 50 za leta zikingira ikiyaga, bakabirinda ababivogera nk’abaza ku biragira mo amatungo cyangwa baza gutema ibyo biti bikiri bito nk’uko amaserano basinye ubwo batsindiraga iri soko abiteganya.

Muhigirwa ariko avuga ko hari n’igihe babifashisha mu gucunga umutekano mu murenge bafasha amarondo y’abaturage asanzwe, cyangwa igihe habaye ikibazo cyihariye.

Muhigirwa ati : "Byashoboka ko wenda baterwa ubwoba n’uko batajya bihanganira nko kubona baragiye inka cyangwa andi matungo aho bashinzwe kurinda ahubwo bahita bayafata bakayazana ku murenge, bityo bikaba ari byo bituma bababona nk’ababangamiye, ariko ntaho ndumva hari icyo batwaye umuturage."

Yakomeje avuga ko ahubwo kubera uko gukaza umutekano ku nkombe z’ikiyaga cya Muhazi ndetse n’abo bafatiye mo cyangwa abo basanze baragiyemo bagahita babafata bakabazana ku murenge hari n’aho abaturage batabashije kubyakira banabatera amabuye.

Ati : "Mu kagari ka Nyarubuye barabateze babatera amabuye kubera umujinya w’amatungo yabo ajyanwa ku murenge akavayo batanze amande."

Ngo ariko asanga n’ubwo ikiyaga kirinzwe gutyo abaturage bakigifite ho uburenganzira busesuye uretse ko ngo no kukirinda byari bikeneye kuko bafite ibibazo bitari bike mu murenge wa Munyiginya by’abana bakiri bato barohamaga muri Muhazi kuko bajyagayo uko bashatse kandi nta bikoresho byabugenewe byo kubakingira bafite.

source: Igihe