Abakora igihano cy’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro hirya no hino mu Rwanda ubasanga mu kazi kanyuranye harimo ubuhinzi, ubwubatsi n’ahandi hatandukanye.

Muri aba hari abatoroka iyi mirimo bikanagorana kongera kubabona mu gihe igihano bakatiwe kiba kitararangira. Abayobozi b’uturere iki kibazo cyagaragayemo bavuga ko iri toroka rituruka akenshi ku kuba bakorera iyi mirimo nsimburagifungo hafi y’aho batuye bikabatera gushaka gutoroka iyi mirimo.

Kugeza ubu urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa ruvuga ko imibare igaragara y’abatigistes bagiye bacika bakabakaba 27000.

Tumwe mu turere ibi byumvikanyemo ni Bugesera ahamaze kuburirwa irengero abatigistes bagera ku 2000 mu ngando zinyuranye no muri Rusizi aho mu ngando ya Bugarama 50 baburiwe irengero.

Oscar Nizeyimana Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, mu kiganiro twagiranye yatubwiye ko icyo kibazo cyagaragaye mu karere ayoboye, akanavuga ko akarere ke kabifatiye ingamba ngo ababuze baboneke n’abataragenda bahabwe inyigisho zirebana n’ububi bwo gutoroka ingando igihano kitarangiye.

Ibindi bibazo uyu muyobozi yatangaje harimo no kuba aba batigistes bashobora gucikira muri repubulika iharanira demokarasi ya kongo, bityo bikagorana kongera kubabona. Yongeyeho ariko ko hari ibiganiro n’abayobozi muri icyo gihugu ku buryo abo bantu bakurikiranwa.

Etienne Gatanazi

source : ORINFOR