Uyu munsi taliki 12 Werurwe 2012 nibwo urubanza leta yarezemo Ingabire rwasubukuwe mu rukiko rukuru rwa Kigali. Ahagana mu ma saa mbili n'igice za mugitondo nibwo imodoka ya gereza ya Kigali yageze ku rukiko iherekejwe n'indi ya polisi nayo yari yuzuyemo abapolisi bakuriwe na Mutezintare bakaba bahise banafata ibirindiro hirya no hino ku rukiko. Ku rukiko ariko igishya cyagaragaye ni abantu benshi bari bitabiriye urubanza ndetse bamwe bakaba bari bambaye imyambaro ya rosa isa n'iyambikwa imfungwa ari nayo Ingabire Victoire aba yambaye iyo ari mu rukiko. Ibi bikaba byagaragaye nk'aho byari imyigaragambyo ituje.

Mu gihe urubanza rwari rukiri mu ntangiriro umucamanza Rulisa yasabye abunganira Ingabire gutanga ibisobanuro ku myanzuro bagejeje ku rukiko hanyuma ijambo rihabwa abashinjabyaha. Umushinjabyaha (cg umushinjabinyoma) Ruberwa akaba yatangiye avuga ko abunganira Ingabire batanze ikirego mu rukiko rw'ikirenga ku mategeko ateganya icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside adasobanutse ko binakwiye ko adakoreshwa mu rubanza rwe. Aha Ruberwa akaba yasabye ko urubanza rwasubikwa kugeza igihe urukiko rw'ikirenga ruzafatira umwanzuro kuri iki cyemezo. Abandi bashinjabyaha Mukurarinda na Hitiyaremye nabo bakaba bunze mu rya Ruberwa. Ijambo rihawe aba FDLR bashinja Ingabire bavuze ko icyo kirego ntacyo bakivugaho kuko ngo kitabareba.

Abunganira Ingabire ariko mu gusobanura icyo kibazo bavuze ko ikirego batanze ntaho gihuriye n'urukiko rukuru ko ndetse kinareba icyaha kimwe cyanisobanuweho ko bitagombye gutuma urubanza nyirizina ruhagarara. Abacamanza bakaba bagiye kwiherera ngo bafate icyemezo niba urubanza rukomeza cyangwa ruhagarara. Amakuru akaba avuga ko abashinjabyaha ngo bari bafite umugambi wo kujya gushaka abacamanza bo mu rukiko rw'ikirenga ngo urubanza ruzashyirwe mu kwezi kwa cyenda ariko icyo cyifuzo kikaba kitabahiriye kuko ma masaha agera kuri atatu uwo mwiherero wamaze abacamanza bakaba bagarutse bemeza ko urubanza rukomeza kuburanishwa kuko atari urukiko rukuru rwaregewe cyangwa se ngo rube rwaramenyeshejwe icyo kirego.

Mu ikomeza ry'uru rubanza rero umucamanza akaba yasabye umwe mu bunganira Ingabire gutanga ibisobanuro ku nyandiko yatanze y'inyongera ku myanzuro yatanzwe mu rukiko. Ibi rero bikaba byarangiye urubanza rukazakomeza ku munsi w'ejo aho ruzakomeza haburanwa icyaha cy'ubufatanyacyaha mu iterabwoba ari nacyo cyaha kirebana n'ibimenyetso byavuye mu Buholandi. Icyo abantu bibaza ni icyihishe inyuma y'isabwa rya hato na hato isubikwa ry'urubanza risabwa n'ubushinjabinyoma bikaba byanemeza amakuru avuga ko abashinjabinyoma baba batakivuga rumwe kuri iyi dosiye ndetse barimo n'umushinjabyaha mukuru Martin Ngoga bakaba batacyifuza gukomeza kwijandika mu bikorwa byo kubeshyera abantu ibyaha batakoze.

Majyambere Juvénal