Umutangabuhamya wo ku ruhande rw’ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha, kuri uyu wa Mbere yemeye ko yakiriye ikiganiro gifashe mu majwi cy’uwahoze ari Minisitiri w’igenamigambi Augustin Ngirabatware, yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, ubwo yari muri Senegal tariki ya 4 Gicurasi 1994.

Iki kiganiro gifitwe n’uwitwa Massamba Ndiaye, cyaje kuba gihamya ko Ngirabatware atari mu Rwanda mu gihe bivugwa ko yaba yarakoze ibyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko byagaragaye ko hagati y’itariki ya 30 Mata n’iya 5 Gicurasi 1994 yari ari mu butumwa bw’akazi muri Senegal.

Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru Hirondelle, uyu Massamba Ndiaye ni umukozi ushinzwe kugenzura ibyaha mu biro by’ubushinjacyaha by’urukiko rw’Arusha. Ku itariki ya 06 z’uku kwezi turimo yari yatanze ubuhamya nk’umwe mu bandi batangabuhamya umunani b’inyongera bari bazanywe n’ubushinjacyaha ngo babashe gushinja Ngirabatware.

Kuri uyu wa Mbere, mu gihe Ndiaye yari akomeje guhatwa ibibazo n’uruhande ruburanira Ngirabatware, nibwo yatangaje ko yakiriye ubutumwa bw’amajwi kuri interineti abwohererejwe n’ubuyobozi bwa radiyo RFI.

Asubiza ikibazo yabajijwe n’uyoboye ababuranira Ngirabatware, ariwe Mylene Dmitri, Ndiaye yagize ati : "Nibyo, ubu butumwa buvuga ko Augustin Ngirabatware yakoreshejwe ikiganiro ubwo yari i Dakar ndabufite. Ibi akaba ari ibyo byari bikubiye mu butumwa bwa Email."

Dmitri yeretse Ndiaye inyandiko yanditswe n’ibiro ntaramakuru bya Pan-African News Agency ku itariki ya 2 Gicurasi, 1994, igaragaza ko Ngirabatware yari i Dakar mu rwego rwo gushyikiriza ubutumwa bwari buvuye kuri Perezida w’u Rwanda wariho icyo gihe abushyikiriza mugenzi we wa Senegal ku buryo ibibazo byari mu Rwanda byari byifashe.

Uru rubanza rwa Augustin Ngirabatware rurakomeza kuri uyu wa Kabiri.

Ngirabatware aregwa gushishikariza gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukora Jenoside, gufata ku gahato ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu muri rusange.