Mu rubanza rwa Kagame na Ingabire uyu munsi taliki 13 Werurwe 2012, hakomeje abamushinja (ex-FDLR) ubwo bamubazaga ibibazo nk'uko abunganira Ingabire bari babikoze. Icy'ingenzi cyabajijwe n'uburanira Vital Uwumuremyi ni ukumenya uburyo yamumenye muri rusange ngo akamugirira n'icyizere kugeza n'aho amushinga gushaka abamusanira inzu. Ingabire akaba muri rusange yasobanuye ko atari Vital wenyine (yari azi ku izina rya Kalimba Gaspard) kuko hari n'abandi yagiriye icyizere bamwakiriye ku kibuga i Kanombe barimo nka Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru wa FDU, akaba yanavuze ko impamvu atari we wakoresheje iyo mirimo y'isana ko ari uko yakoraga akazi muri universite ya Butare ariko ko ariwe wari ushinzwe ibikorwa by'ishyaka muri rusange. Yanavuze ko uwitwa Nsabimana Phocas na we yari mu bikorwa bimwe nko kumushakira inzu yo guturamo no kumwakira ageze mu Rwanda. Yavuze rero ko bose yabagiriye icyizere atabazi bamwe bakaba honnetes abandi bakaba malhonnetes kandi ngo ibyo ni ibintu bisanzwe mu bantu.

Mu ibazwa ry'ibi bibazo kandi umucamanza Alice Rulisa Ngendakuriyo akaba yagaragaje ya myifatire ye yo gukurikirana Ingabire nk'uko asanzwe abigenza mu gihe nta kibazo na kimwe ajya abaza abamushinja yaba igihe ari bo babazwaga yaba no muri iki gihe nabo bihaye kubaza ibibazo unasanga ntaho bishingiye ahubwo ari amayeri yo gufasha ubushinjabyaha gutinza urubanza dore ko bwo buba bushakisha aho bwahera ngo busubikishe urubanza.

Mu gihe ariko ijambo ryari rihawe Nditurende Tharcisse ngo na we abaze ibye bibazo, umushinjabinyoma Ruberwa Bonaventure yafashe ijambo atangira kwerekana ko Nditurende afite ikibazo cyo kwisobanura mu rurirmi rw'igifaransa rwahiswemo gukoreshwa kuko urukiko rutigeze ruzana umusemuzi (amakuru akavuga ko haba hari ibibazo byo kumuhemba kuko ngo amaze gutwara menshi). Ibi bikaba byari mu rwego rwo gusaba ko rusubikwa. Nyamara Nditurende yaje gufata ijambo yivugira ko nta kibazo afite mu rurimi rw'igifaransa kuko ngo ari na rwo yizemo mu mashuri yisumbuye ndetse no mu ishuri rikuru rya gisirikali. Gusa abari mu rukiko batunguwe no kuvuga ko nta bibazo afite ko ahubwo urukiko rwamutiza ibyarwo ariko ngo nta n'ubwo yahita abibaza kuko ngo yakenera umwanya wo kubanza kubicishamo amaso. Ibi bikaba byabaye ikimenyetso simusiga ko atari we wateguye ibyo bibazo kuko nta kuntu umuntu yaba yarateguye ibibazo akabitanga mu rukiko hanyuma we akaba ntabyo afite.

Urubanza rukazasubukurwa ejo taliki 14 werurwe 2012 saa mbili za mugitondo Nditurende n'umwunganira bakaba bazabaza Ingabire ibyo bibazo bateguriwe n'ubushinjabinyoma. Abari mu rukiko bakaba batashye bijujutira imyifatire ya Rulisa ndetse n'uburyo umushinjabinyoma Ruberwa ahinduka umuburanyi uburanira abashinja Ingabire kugeza n'aho abategurira ibibazo bakananirwa kubibaza. Aba ariko batangaraga ni abaje ubwa mbere mu rubanza kuko abarumenyereye bazi uburyo uyu Rulisa yigeze gukubita amarira hasi igihe abunganira Ingabire berekanaga ingingo y'amategeko ibaha uburenganzira bwo gutanga imyanzuro hamaze kumvwa ababuranyi bombi ndetse n'abatangabuhamya.

Uru rubanza kandi nk'uko bisanzwe rwari ruhagarariwe n'abapolisi bayobowe na Superintendent Semigabo Innocent, abacungagereza hamwe n'aba CID. Aba banyuma bakaba bashinzwe kumenya neza abaje gukurikirana urunabza ngo bashobore kubazimiza no kubatera ubwoba nk'uko bimaze iminsi bikorwa aho bashimuta abarwanashyaka b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi (Jean Baptiste Icyitonderwa, Rusangwa), abandi bagaterwa ubwoba ndetse abandi bakaraswa bakanicwa (Rwisereka, Eric Nshimyumuremyi...).

Majyambere Juvénal