Uyu munsi taliki 14 Werurwe 2012 urubanza Kagame aburana na Ingabire mu rukiko rukuru rwa Kigali ku Kimihurura rwakomeje aho Lt Colonel Nditurende Tharcisse n'umwunganira babajije ibibazo Mme Ingabire akabisubiza afatanyije n'abamwunganira mu by'amategeko. Mu by'ukuri ibi bibazo byagaragaye ku munsi w'ejo ko bitateguwe na nyir'ubwite cg umwunganira mu mategeko ngo byari bitanu ariko habajijwe bibiri gusa bikaba ari nabyo byihariye umunsi wose bikaba bigaragara ko byateguwe mu rwego rwo kugirango urubanza rukomeze rutinde ariko ugasanga nta n'icyo ibi bibazo byari binagamije. Iri tinza ry'urubanza kandi rikaba rigaragara ko ritegurwa cyane n'ubushinjabyaha dore ko no ku munsi w'ejo bwasabye ko urubanza rusubikwa ariko bikaba iby'ubusa.

Impamvu ibi bibazo umuntu yavuga ko bigamije gutinza urubanza ni uko nk'ikibazo cya mbere uwunganira Nditurende yabajije yagize ati ni izihe nyungu Ingabire abona Lt Col. Nditurende afite mu kwishinja ibyaha. Mu kumusubiza Ingabire n'abamwunganira basobanuye ko ibyo yari agamije yishinja ibyaha bitabareba kuko ajya kubyishinja batari kumwe batigeze banamenyana ngo babe bamenya igituma yakwishinja ibyaha. Gusa baje no kwerekana ko impamvu zituma yakwishinja ibyaha zaba ari ugushaka wenda kugabanyirizwa ibihano ariko bakomeza kwemeza ko Nditurende ari we uzi ibyo yakoze n'impamvu yabikoze.

Ku kibazo cya kabiri cyanashoje urubanza ariko kikanagarura impaka ndende muri uru rubanza ni icyavugaga ngo abunganira Ingabire berekanye ko Nditurende ari umubeshyi kuko ngo za -mail yavuze ari impimbano. Ingabire n'abamwunganira bongeye kugaruka ku mpamvu bari baranavuze mbere berekanye ko izo e-mails zitabayeho ahubwo zacuzwe mu mugambi wo kujyana Ingabire mu nkiko. Umucamanza Ngendakuriyo Rulisa Alice yongeye kugaruka kuri iki kibazo cyanakuruye izindi mpaka mu rukiko abaza abunganira Ingabire uwaba yarahimbye izo e-mail maze bavuga ko Nditurende na bagenzi be badafite ubushobozi bwo guhimba za e-mails ariko ko zahimbwe kuko ngo bibaho. Bikaba ngo byaba byarakozwe n'urwego rwo mu Rwanda rubifitiye ubushobozi (parquet, DMI, inzego za gisirikari...) bakaba banavuze ko bashatse umuhanga wo kwerekana ko guhimba e-mails ari ibintu bishoboka.

Umucamanza Rulisa avuga ko ibyo bakeneye ngo atari ukwerekana ko guhimba za e-mails bishoboka (n'ubwo ngo we ari bwo bwa mbere abyumvise) ahubwo ngo azabereke uburyo e-mails za Nditurende na bagenzi be ari impimbano. Ibi bibazo byakomeje gukurura impaka Me Gashabana akaba yavuze ko izo e-mails ari scenario z'ubushinjacyaha anibutsa uburyo izo scenario zakinwe n'icyo zari zigamije. Umushinjabinyoma Ruberwa akaba yamusamiye hejuru amubwira ko akwiye gushaka amagambo y'ikinyabupfura anengamo imiterere y'izo e-mails ngo bitaba ibyo nabo bakababiteguye guhangana na we mu gutukana ngo ntabibarusha ndetse ategeka abunganira Ingabire kwicuza bagasaba imbabazi. Izi mbabazi kandi na Nditurende akaba yasabye abunganira Ingabire ko bamusaba imbabazi kuko bamushebeje ko ari umunyabinyoma. Me Gashabana akaba yavuze ko atatukanye ahubwo yerekanye uburyo dossier yagiye ihimbwa kandi ngo akaba atakwicuza ko yavuze ibintu uko bimeze kuko ngo yari agamije kugaragaza ukuri mu rukiko.

Me Edwards akaba na we yavuze ko nta mbabazi biteguye gusaba kubera ko bavuze ukuri mu rukiko ko biteguye gukomeza kukugaragaza. Umucamanza akaba yashoje impaka avuga ko urubanza ruzakomeza ejo abashinjabinyoma basoba ibirego ku bimenyetso byavuye mu Buholandi kandi ngo ntihazagire uzabarogoya kugeza barangije ngo nibatarangiza bazakomeza ku munsi ukurikiyeho. Ku munsi w'ejo erubanza rukazatangira saa mbili za mugitondo rugasozwa saa tanu n'igice kuko ngo hari bamwe mu bacamanza bazaba bafite izindi gahunda saa saba z'amanywa.