Uyu munsi taliki 15 Werurwe 2012 urubanza rwa Kagame na Ingabire rwakomeje kuburanishirizwa mu rukiko rukuru rwa Kigali aho abashinjabinyoma Ruberwa na Mukurarinda bahawe umwanya wo gusobanura ikirego cy'ubufatanyacyaha mu iterabwoba barega Ingabire. Ruberwa yatangiye avuga ko atanga umusogongero (introduction) kuri icyo cyaha hanyuma ngo bakaza kugira umwanya wo gusobanura mu mizi imiterere y'ibimenyetso cyane cyane bavugaga ko byavuye muri Congo no mu Buholandi.

Igitangaje muri uyu musogongero ni uko Ruberwa yagereranyije FDU Inkingi na Al Quaeda naho Ingabire amugereranya na Ben Laden aho yagize ati inyandiko Ingabire n'ishyaka rye bakoraga bazikoranaga ubuhanga bwinshi ku buryo inama zakorwaga nta taliki, sinya, amazina n'ahantu zakorewe, ibyo ngo bikaba bihuye neza n'ibyakorwaga na Al quaeda na Ben Laden kuko ngo wari umutwe w'iterabwoba uzwi ku isi hose kandi utaragiraga inyandiko z'ibikorwa byawo. Yaje ariko kwivuguruza aho yavuze ko abahanga mu iterabwoba bageze kure ntibaba bakibika inyandiko zabo mu ngo, ngo ni kubw'amahirwe inyandiko yasobanuye yiswe iyo kuri 24 Gashyantare bayisanze mu rugo rwa Ingabire.

Akimara kurangiza uwo musogongero yahaye ijambo Mukurarinda maze muri ya mvugo ye isa no gutera ubwoba asobanura iby'iyo nyandiko ndetse agerageza gupfundikanya ngo abihuze n'ibyo abashinja Ingabire bavuze banemeye ko bakoze. Gusa yavuze ko iyo document ngo n'ubwo itagira italiki yakoreweho, ntigire izina ry'uwayikoze, ntigire aho yakorewe ndetse ntigire n'amazina y'abantu ivuga ngo ikwiye guhabwa agaciro kuko ngo abaterabwoba ari ko bakora batajya bagaragaza neza ibyo bakora. Yanavuze kandi ko ngo iyo nyandiko isobanura ngo abagombaga kuzakorana na Ingabire. Ngo ni ibyihebe n'abarakare. Ibyo byihebe yavuze ko ari abantu bagiranye ibibazo na leta, abafite ababo bafunzwe cg na bo barafunzwe, abambuwe ibyabo na leta, abirukanwe ku kazi, abakorewe iyicarubozo n'ubutegetsi bwa FPR...Ngabo abantu leta ya Kigali yita ibyihebe. Ese abatagira akazi mu Rwanda cyangwa bahuye n'ibibazo by'ubutegetsi bubi ni ibyihebe nk'uko bariya bashinjabyaha babivuga? Ku bimenyetso ngo byavuye muri Congo byo ngo ni raporo yakozwe na servisi z'iby'ingendo muri Congo ngo ikaba yarerekanye ko Vital na bagenzi be bagiye i Kinshasa mu bihe bihuye n'ibyo Ingabire na we yari muri Congo (dans les mêmes périodes).

Mu gihe Ingabire yahabwaga ijambo ngo atangire kwisobanura ku byo yashinjwe na Mukurarinda na Ruberwa yavuze ko kubera igihe gito cyari gisigaye ngo urubanza rw'uyu munsi ruhagarare atangirira ku musogongero w'ubwiregure bwe hanyuma akazakomeza mu magambo arambuye ku munsi w'ejo. Ibi niko byagenze ariko mu gutangira yahise ahagarikwa n'umucamanza Rulisa Alice Ngendakuriyo maze amubwira ko batumva neza iby'uwo musogongero n'impamvu yawo. Nyamara ariko Ingabire mu gutangira yari yasabye urukiko kutakira ibirego by'ubushinjacyaha kuko bwabeshye leta y'Ubuholandi ku itegeko rihana icyaha cy'iterabwoba aho leta yandikiye Ubuholandi ivuga ko itegeko rikoreshwa ryatangiye gukoreshwa muri 2008 kandi nyamara ryaratangiye gukoreshwa muri 2009 ari nacyo gihe ryatangarijwe mu igazeti ya leta.

Ikindi yavuze ni uko ubushinjacyaha bwabeshye ko yahoraga akusanya amafaranga muri Europe no muri Afrika ngo yo guteza umutekano mucye mu Rwanda ngo akayohereza kuri western union nyamara ngo raporo y'Ubuholandi yagaragaje ko nta faranga Ingabire yigeze yohereza. Yanavuze ko nta sano afitanye na Speciose nk'uko Ubuholandi bwabyerekanye kandi ngo bwari bwabisabye leta y'Ubuholandi. Yanongeyeho ko ibikorwa by'iterabwoba bavuga ko yagombaga gukora ngo bakaburizamo amatora ari ibinyoma kuko ayo matora yabaye adafunze emwe n'uwitwa ko yari umusirikari mukuru Vital ntiyari afunze, bikaba byerekana ko ari ibinyoma byari bigamije kumuvutsa uburenganzira bwe hamwe n'ishyaka FDU Inkingi ayoboye.

Nyamara ariko muri uyu musogongero byagaragaye ko kwisobanura bitazoroha nk'uko byagiye bigenda ku bindi byaha yisobanuyeho mbere kuko mu gihe yari agitangira umucamanza Rulisa Alice Ngendakuriyo yahise amuhagarika atangira kumubwira ko ibyo arimo batabyumva neza n'ubwo yari yabisobanuye bihagije agitangira.

Urubanza ruzasubukurwa ejo taliki 16 Werurwe 2012 saa mbili za mugitondo

Majyambere Juvénal