Leon Mugesera uherutse kuzanwa mu Rwanda aturutse mu gihugu cya Canada kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho, yatangarije ubutabera ko atiteguye kuburana mu Kinyarwanda. Byari biteganyijwe ko urubanza rwa Dr Leon Mugesera rutangira kuwa 2 Mata 2012, ariko haracyari inzitizi z’uko dosiye ye na n’ubu itarakorwa ngo ishyikirizwe ubucamanza, kuko ibibazo byose agomba kubazwa ngo bifashe mu iyuzuzwa rya dosiye, Mugesera ntabikozwa kuko ngo yabajijwe mu Kinyarwanda, kandi we ashaka kuburana mu Gifaransa. Ese Mugesera afite uburenganzira bwo kutaburana mu Kinyarwanda ? Aha niho hari ipfundo ry’ikibazo, kuko ubushinjacyaha bushingiye ku itegeko buvuga ko umuntu abazwa mu rurimi yumva. Alain Mukuralinda, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru yatangarije BBC ko kubazwa mu rurimi wumva bitari ngombwa ko ruba urwo wihitiyemo. Ku ruhande rw’ubwunganizi bwa Mugesera , Maitre Donat Mukunzi, nawe ashingiye ku itegeko avuga ko uburana yemerewe kubazwa mu rurimi yisanzuramo, ibi nabyo bikaba byemewe n’amategeko y’u Rwanda kimwe n’amategeko mpuzamahanga. Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru avuga ko nta cyabuza Mugesera kuburana mu Kinyarwanda kuko ngo azi ikinyarwanda cyiza, kandi “ … n’imbwirwaruhame ye yo mu mwaka w’1992 akaba yarayivuze mu Kinyarwanda gitomoye”. Kutaburana mu Kinyarwanda kwa Mugesera bifashije iki, byangije iki ? Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha kuburana mu ndimi z’amahanga bitambamiye ibisobanuro bimwe na bimwe by’ibimenyetso bishingirwaho hashinjwa uregwa, kuko ibyo bimenyetso ubwabyo biri mu Kinyarwanda (cyane cyane disikuru yo ku Kabaya). Bishobora no kudaha ubwisanzure bamwe mu batangabuhamya ku ruhande rw’ubushinjacyaha. Ku ruhande rw’Ubuhinjacyaha kandi, bufite inzobere zishobora gukoresha indimi zose zemewe mu Rwanda. Ku ruhande rwa Leon Mugesera, kutaburana mu Kinyarwanda bimufasha kutazagirana ibibazo by’ururimi n’abunganizi be bazaza baturutse muri Canada, kandi ntibazi Ikinyarwanda. Kuba amaze imyaka isaga 16 ahanganye n’ubutabera kandi yaraburanaga mu Gifaransa, bimufasha gukomeza urubanza rushya mu rurimi yatangiyemo urwarubanjirije. Ku ruhande rwa Mugesera nk’impuguke mu ndimi, umaze imyaka isaga 35 azigisha, yumva kandi avuga neza indimi zose zikoreshwa mu Rwanda. Impande zombi nizitabyumvikanaho, amaherezo azaba ayahe ? Ku ruhande rumwe, kutemerera Umuburanyi kuburana mu rurimi rwemewe mu mategeko y’igihugu no mu itegeko nshinga ryacyo byagaragara nk’uburyo bwo gutinza urubanza cyangwa kugorana. Ku rundi ruhande iyo uregwa ntacyo ashatse gutangariza urukiko ntibibuza urubanza gucibwa kandi rugafatirwa imyanzuro. Aha niho Mukuralinda yagize ati “Umuburanyi ashobora kugera mu Rukiko akaruca akarumira, ashobora kutemera kugera mu Rukiko, ashobora no kutaboneka, ibyo ntibibuza urubanza gucibwa” Ubushinjacyaha burasaba Mugesera ibimenyetso by’uko atazi cyangwa atakibuka Ikinyarwanda. Bizava he, bizaba ari ibihe ? Ahasigaye ni ah’abanyamategeko, abacamanza, n’ababuranyi.

Icyo abasomyi b’igihe bavuga kuri iyi nkuru :

uyu musaza nareke gukomeza kwanduranya nka kera maze agabanye imitwe, agomba gukanirwa urumukwiye mu kinyarwanda kandi akarukanirwa nabanyarwanda kuko nibo yahemukiye !yabyemera atabyemera"JYA UMENYA GUSAZA UTANDURANYIJE CYANE" kwanduranya byo warabirangije 23.03.2012 saa 15:05 jp bazabanze bamusuzume barebeko ntakibazo afite mumutwe.ubuse ururimi yavukiyemo ngo ntarwisanzuyemo gute koko.nge sinumva impamvu afite ibyo atinya . 23.03.2012 saa 13:26 fifi bazabanze bamusuzume barebeko ntakibazo afite mumutwe.ubuse ururimi yavukiyemo ngo ntarwisanzuyemo gute koko.nge sinumva impamvu afite ibyo atinya . 23.03.2012 saa 13:26 fifi Ni byo koko, amategeko y' u Rwanda ( Code de procedure penale) ivuga ko umuntu aburanishwa mu rurimi yumva, ntaho bateganya ko aburana mu rurimmi yihitiyemo, ikindi kandi nkuko umuvugizi w' ubushinjacyaha abitangaza Mugesera y' umva ikinyarwanda neza, kuko na discours yayivuze mu kinyarwanda, bityo njyewe ndabona nta ngingo n' imwe imurengera kuburyo yaburana mu rurimi yihitiyemo. Ntaho amategeko ateganya ko umuntu aburana murururimmi abamwunganira bumva, kuko aho niho amategekoateganya abasemuzi. Naburane mu kinyarwanda kuko aracyumva neza,keretse niba avuga ko atacyumva. 23.03.2012 saa 13:03 Hirwa Plato muzatugezeho umwanzuro vuba. kuko kubura le 2avril ari ibibazo ari gushegesha bamwe mu nkovu 23.03.2012 saa 12:25 ange ayo namatakirangoyi rwose we nasobanure biriya yavuze murulimi yabivuzemo naho ibyo bizazanyuma(gukoresha france) 23.03.2012 saa 12:01 Manzi J C turabasabye iryo shyano nirireke kudutera iseseme mu cyunamo. azaburane kirangiye. aba aribwo azasobanura ukuntu abatutsi ari abanyamahanga. kandi abivuge mu kinyarwanda kuko sekuru mitterant yaraphuye nta bazimu dushaka 23.03.2012 saa 10:39 didi Abatinya yuko icyo Mugesera ashaka ali uko ibyo yavugiye i Kabaya byagabanngwa ubugome n'ubumara babishyize m'ulundi lulimi lutali ikinyarwanda bakwiye gusubiza agatima munda. Ululimi yakoresheje n'ikinyarwanda kandi abashinjacyaha n'abacamanza n'abanyarwanda ibyo byose bazabyiyumvura uko yabivuze mu kinyarwanda. Niba Mugesera n'abamwunganira bashaka gusemura ayo amagambo ye ngo bayashyire mu lundi lulimi, ibyo birabareba, ariko abacamanza kubwabo bazaba bakoresha amagambo ye bwite uko yayavuze i Kabaya (i.e. mukinyarwanda). Abo bacamanza babanyarwanda nibo bazafata icyemezo cyuko ibyo yavuze bihanwa cyangwa bidahanwa n'amategeko y'u Rwanda. Sindeba rero icyo kuburanira m'ulundi lulimi urwo arirwo rwose ashaka bizahindura icyemezo cyivuye mu rubanza rushingiye kubyo nyirubwite yivugiye mukinyarwanda igihe yayavugiye. Mugesera yamenyereye gukoresha legal procedures zose nkuko azemerewe kuva urubanza rwo kumugarura mu Rwanda rwatangira, kugirango yokugarurwa. Ni nayo mhamvu Canada byayitwaye hafi imyaka 20 ngo bashobora kumugarura. Nta bundi buryo bwo kwiregura afite uretse ubwo gukoresha procedures zose amategeko amuha. Niyo mhamvu rero azakomeza kwirwanaho akoresha buli kintu cyose amategeko amwemerera kugirango urubanza nyarwo rwibyo aregwa rutabaho cyangwa ashobore kurudindiza. Ariko na none arasaza imigeri gusa, abacamanza b'i Rwanda, nkabo muli Canada, bazageraho nabo barambwirwe uwo mukino bategeke yuko urubanza nyarwo rutangira. So, in brief, asaze imigeri, akore uko ashaka, ariko ntazashobora kwiruka ngo asige amateka ye y'ubugome ! Mwene Kalinda 23.03.2012 saa 10:10 Mwene Kalinda Abantu batifuzaga na rimwe ko Mugesera azanwa mu Rwanda bakaba barumiwe aje aho yakoreye amarorerwa wagira ngo kuburana mu gifanransa kwa Mugesera nicyo kizabahoza amarira ! Hahahaaaaaa.... Yazanywe mu rwa Gasabo, ibyo bindi muvuga ntacyo bibihinduraho, abarira murire, abaharanira ko aburana mu gifaransa nababwira iki, ariko ari mu Rwanda !! 23.03.2012 saa 09:47 Gasana Njye ndumva niba amategeko amwemerera kuburana mu rurimi ashaka ntakibazo kirimo kuko nubundi icyaha yakoze ni international-crime naho ubundi abashinjacyaha nabo bagomba gushaka abavuga igifaransa uretse ko abatangabuhamya bose ari abanyarwanda bikaba bitwara amafranga menshi mu kubasemurira. Gusa ariko hari ikintu numvise kuri mugesera abashinjacyaha bagomba kwitondera " Translation " uriya mugabo ni indyarya ashobora kuza traduisant iriya discour yavugiye kabaya ugahita wumva yikuyeho icyaha. Muzagerageze mwumve interview yagiranye nuriya munyamakuru akiri mu kanada muzumirwa. Ariko araruhira ubusa icyaha yaragikoze kandi kizamuhama 23.03.2012 saa 05:49 bavuga NKUNZE COMMENT YA KALINDA SANA 23.03.2012 saa 05:34 MICOMYIZA Yego amategeko yemerera umuntu kuburana mururimi yumva, kandi MUGESERA ikinyarwanda aracyumva ntashakisha ikindi abatanga-buhamya b'abanyarwanda bagomba kumva uko yiregura noneho bakabona aho bahera bavuga ibyo bamuziho kuko mukuburana habaho gusubiranya amagambo ku uregwa n'utanga ubuhamya bityo rero ntacyatuma ataburana mu kinyarwanda. 23.03.2012 saa 05:19 Vovo iryoniteshamutwe ngutakwishe aragukerereza 23.03.2012 saa 04:20 devid dn mugesera nareke gutinza ibintu,ukoyatanze discour mukinyarwanda gitomoye abariko aburana.nareke kwirazinyanza 23.03.2012 saa 03:23 soodu mugesera nareke gutinza ibintu,ukoyatanze discour mukinyarwanda gitomoye abariko aburana.nareke kwirazinyanza 23.03.2012 saa 03:23 soodu ndumva kuburana lururimi umuntu ashaka ari uburenganzira bwe nibamureke we yigaragure mu gifaransa nubundi icyaha kuguhama ntibigombera ururimi kavukire nashaka azaburane mu giheburayo tuzazane abasemuzi 23.03.2012 saa 03:18 dax harya kukabaya yavuze mugifaransa iyo nimitwe kbsa. 23.03.2012 saa 03:14 donatien fizzo I'm that he know very clairly 2 speek very wel kinyarwanda natwe abavukiye mu mahanga tutazi n'umunyrda uko asa uko avuga twarageragezaga tukakimenya nankanswe uwigishije 35yrs , navuge se cg niyanga ubutabera bumufatire imyanzuro nanjye ndebe ibyo bimenyetso byo kutamenya urunyrwanda biravahe la ? ariko nibuka ukuntu nakubiswe ibiboko ngo navuze ikirugha, naho we urwanga sha cyange nawe kizakwanga ca bugufi shaaaaaaahhh 23.03.2012 saa 02:58 ruzindana Il faut faire attention. Uwo mugabo he is a linguist. He thinks that semantics, pragmatics, and other aspects of meaning will help him to create ambiguity and complicate justice. aribeshya. bizatwara amafaranga ariko niyo yaba ari ngombwa twakorera ubushake ariko tugasesengura ibyo yifuza kuvuga byose. N'ashaka azavuge mu ki arameen, iki gereki, n'izindi. les tournures en français, tuzazishakira equivalent maze turebe aho ashaka kujijisha. ubuse discours yo ku kabaya ko atayivuze mundimi z'amahanga ? 23.03.2012 saa 02:52 hab Mugesera arima arokora ikinamico na za speech ze yakoraga muri genocide se bazashyire muri french ? naho uwiyise ### urashekeje pee Urwanda nkahandi kwisi hose ni Igihugu cyabantu nukuvuga ngo baravuka bagapfa niba wumva misago yarishwe sorry ! gusa ntaho wigeze uvugana n'Imana ngo ikubwire urupfu azazira nikihe azamara kwisi