Uyu munsi taliki 10 Mata 2012 mu rubanza rwa Kagame na Ingabire (impamvu mbivuga gutyo narazisobanuye) hari hateganyijwe kumva abatangabuhamya ku mpande zombi ariko umutangabuhamya ku ruhande rwa Ingabire akaba atari mu rukiko kuko afungiye muri gereza ya Kimironko uwunganira Ingabire Me Gashabana akaba yavuze ko impamvu bitashobotse ko aza mu rukiko ari uko bahuye n'ikibazo cya gereza afungiyemo itarashoboye kubafasha bityo akaba yasabye ko urukiko n'ubushinjacyaha babibafashamo ubushinjacyaha bukaba bwemeye ko ejo mu gitondo azagezwa mu rukiko.

Umushinjacyaha Ruberwa mu gutangira ibazwa ry'umutangabuhamya we ari we Nsabimana Phocas yasobanuye ko yatumijwe kugirango asobanure uko yamenyanye na Ingabire n'amafaranga yamwoherereje n'icyo yayamajije ndetse n'uburyo yamenyanye na Uwumuremyi Vital ari na we uyoboye itsinda ry'abantu 4 bahoze muri FDLR bashinja Ingabire. Akaba mu rubanza yitwa Major ariko na we ubwe avuga ko iri peti atigeze arihabwa mu nzira zisanzwe zerekeye uko abasirikari bahabwa amapeti.

Nsabimana Phocas mu kwisobanura yavuze ko yamenyanye na Ingabire kuri internet aho yujuje urupapuro rwa FDU rwo gusaba kuba umurwanashyaka bakamusubiza. Icyo gihe ngo nibwo yamenyanye na Ingabire. Kuri Uwumuremyi Vital yavuze ko yamumenye mu mpera za 2009 ariko ngo akaba yaramumenye yitwa Karimba Gaspard emwe ngo no kuba yarabaye umusirikari wa FDLR ntabyo yigeze amubwira uretse ko ngo we yagombaga gushaka abarwanashyaka ariko akaba yavuze ko abo yamenye ari uwo Karimba Gaspard na Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w'ishyaka naho Muhirwa Alice we ngo yamumenye muri komite y'ishyaka. Yavuze ko kuri Karimba Gaspard atigeze agira ibindi bisobanuro amusaba kuko ngo yari ashishikajwe no gushaka abarwanashyaka.

Umucamanza Rulisa amubajije uko yashakaga abo barwanashyaka kandi bavuga ko byakorwaga mu ibanga na we akaba yari yabyivugiye Nsabimana Phocas yavuze ko mu gihugu abanyarwanda bajijutse bumvaga amaradiyo bakumva ibyo Ingabire yavugaga ibyo ngo byamufashaga kumenya uwo yaheraho yigisha amatwara y'ishyaka akurikije uburyo ababaga bumvuse ayo ma radiyo bavugaga kuri iri shyaka no ku muyobozi waryo. Rulisa yamubajije uko yabigenzaga kuko ngo ibyo aribyo byose hari icyo yagombaga kubasobanurira ndetse amubaza niba hari mode bagenderagaho mu gushakisha abarwanashyaka. Aha Nsabimana akaba yavuze ko kubera ko ishyaka ryari ritaragera mu gihugu atagombaga kubyina mbere y'umuziki ariko umucamanza akomeza kumuhata ibibazo ngo asobanure icyo yagenderagaho mu gushaka abayoboke, Nsabimana avuga ko icyo yagenderagaho cy'ingenzi ari ugushaka umuntu ufite ibitekerezo byubaka, udafite impamvu zamubuza gukorera ishyaka.

Umucamanza Rulisa akaba yakomeje amubaza impamvu avuga ko bakoreraga mu ibanga kandi byumvikana ko bitari bikiri ibanga ndetse amubaza uko yakoraga kuko ngo hari aho atagaragaye amubaza niba yarahise ava mu ishyaka, Nsabimana avuga ko bitakomeje kuba ibanga akaba yarasabye ko yashingwa Rusizi na Nyamasheke aho akomoka ariko ko imirimo yakomeje gukora Ingabire amaze kugera mu Rwanda yari ukumuyobora ahantu hatandukanye atari azi nko mu biro by'ubutegetsi aho atari amenyereye. Abajijwe amahame ishyaka ryari rifite yavuze ko atabyibuka byose ariko ko ibyo yibuka ari gutsura umubano n'amahanga, kwimakaza umuco wa demokarasi, kwimakaza ibiganiro umuntu wese akavuga uko abyumva, gufasha imfubyi zose zikiga kugera kuri kaminuza no gushyiraho amashuri y'imyuga atuma abatarashoboye kwiga kaminuza bibeshaho, gushyiraho ubutabera bwigenga abarenganijwe bakarenganurwa hakurikijwe ko hari abagiye bagaragaza ko barenganijwe nko muri za gacaca.

Ruberwa yamubajije ku iyakirwa ry'amafaranga n'ikoreshwa ryayo avuga ko yakiriye amafaranga muri westerne union ayohererejwe na Tulikumana Jean hanyuma abona andi nayo yaciye ku wundi muntu yo gukodesha inzu hamwe n'andi nanone yagiye gufata kuri uwo muntu Ingabire amwoherejeyo kuko yari yarageze mu Rwanda ariko ayo ngo ntazi icyo yakoreshejwe. Abajijwe na Me Gashabana igihe yamenyaniye na Karimba Gaspard ubundi witwa Uwumuremyi Vital avuga ko aribuka neza ariko ko yumva barabonanye bwa mbere taliki 24 Ukuboza 2009. Ibi bikaba bihuye n'ibyo Ingabire yavugiye mu rukiko ko yamenye Karimba Gaspard igihe hategurwaga gutahuka mu Rwanda no kwandikisha ishyaka. Akaba yaranavuze ko yahawe guhuza ibikorwa byo ku mwakira mu Rwanda ariko ko n'ibyo bikorwa atabigaragayemo nk'uko byongeye kuvugirwa mu rukiko uyu munsi. Aha Ruberwa akaba yavuze ko impamvu atagaragaye ari uko yari afite ibindi bikorwa yarimo byatumaga adashaka kugaragara. Ingabire aha nawe avuga ko mu by'ukuri Karimba Gaspard yigize umuhuzabikorwa ndetse akiha imirimo myinshi yo gushaka abayoboke no gushingwa amajyaruguru ariko muri byose ngo bigaragara ko ntacyo yakoze ndetse ko n'iby'abasirikari yishinja nta bahari nk'uko byagaragjwe na Ingabire n'abamwunganira ndetse n'ubushinjacyaha nta basirikari bwigeze bugaragaza muri uru rubanza.

Muri rusange uyu mutangabuhamya w'ubushinjacyaha yavuze ko ishyaka yarimo ryari rigamije kuzamura abantu no kwimakaza umuco wa demokarasi n'imibereho myiza y'abaturage ndetse no kwita ku butabera no guha ijambo abaturarwanda bakisanzura. Ku byerekeranye no gukoresha ingufu za gisirikari uyu mutangabuhamya yavuze ko ntacyo abiziho kuko ngo icyo yari azi ni amahame y'ishyaka yasobanuye ko ariyo yagenderwagaho. Aha ariko Ruberwa mu gushaka kugorora kuko yasangaga umutangabuhamya we amutabye mu nama yavuze ko kubera ko yari umusivili atari kumenya ibya gisirikari emwe ngo na Vital ntiyari kubimubwira ari umusivili ndetse ngo kuba yaramuhishe ko yitwa Uwumuremyi Vital ngo ntibivuze ko ari uko ari umubeshyi ahubwo ngo ni strategies yakoreshaga mu gihe Nsabimana Phocas we yavuze ko kuba yaraje kumva ko izina rye nyakuri ari Uwumuremyi Vital byatumye amufata nk'umubeshyi n'ubwo umushanjabinyoma Ruberwa yirenze akarahira ko atigeze avuga ko yamubeshye ahubwo ko ngo yavuze ngo ntiyamubwije ukuri.

Icyagaragaye cyane rero muri ubu buhamya ni uko icyo ubushinjabyaha bwasaga n'ubwiteguye kubona kitagezweho kuko n'ubwo uyu mutangabuhamya yavuze ko yakiriye amafaranga ku ruhande rwa Ingabire ariko icyagaragaye ni uko yari ayo gukoresha mu buzima busanzwe atari ayo kugura intwaro nk'uko ubushinjacyaha bwakomeje kubivuga dore ko bwanahinduye imvugo bukavuga ko bwari bugamije kwerekana ko Ingabire yoherezaga amafaranga akoresheje abandi bantu barimo na Lin Muyizere na Ujeneza Raissa. Ikindi uyu mutangabuhamya yatinzeho ni uko yavugaga ko FDU yashakaga demokarasi ndetse anongeraho ko abantu hanze ngo basa n'abarambiwe bakeneye impinduka.

Urubanza ruzakomeza ejo taliki 11 Mata 2012 humvwa umutangabuhamya wo ku ruhande rwa Ingabire witwa Habimana Michel ngo wigeze kuba umuvugizi wa FDLR akaba afungiye muri gereza ya Kimironko.

Majyambere Juvénal