Igihugu cya Uganda cyatsembye gihakana ko nta nkunga iyo ari yo yose giha umutwe wa M23 wigometse ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bije nyuma y’aho abagize itsinda ry’impuguke za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro risohoreye raporo ishyira mu majwi igihugu cya Uganda ko gitera inkunga umutwe wa M23 mu bijyanye n’ibya gisirikare.

Amakuru dukesha urubuga rwa The New Vision avuga ko izi mpuguke zivuga Uganda yafashije M23 mu mezi atandatu ashize, n’ubwo yo ikomeza ku bihakana.

Iyi raporo ishinja Uganda gufasha M23 ivuga ko itsinda ry’abasirikare b’Abagande ndetse n’Abanyarwanda bashyize hamwe bafashije M23 mu kwezi kwa Gatandatu mu gufata imijyi iri muri Leta ya Rutshuru.

Felix Kulayigye, umuvugizi wa UPDF (ingabo za Uganda) yavuze ko raporo y’izi mpuguke za Loni ari ibinyoma gusa.

Yagize ati "Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ubu bufatanye ? Izi mpuguke zaje hano nta muntu n’umwe zigeze zibaza. Ni ibihe bimenyetso bagendeyeho kugira ngo bavuge ko Uganda ifasha M23 ? Ibi bintu bashinja u Bugande ni ibinyoma gusa."

Uganda iteye utwatsi raporo ya Loni nyuma y’u Rwanda na rwo rwavuze ko iyi raporo ari ibinyoma gusa.

Uganda ishizwe mu majwi mu gihe Perezida wa Uganda ari we muhuza hagati y’Abanyakongo ndetse ari na we uyobora inama yiga kuri iki kibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo aho ihuza abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Umusomyi w'iyi nkuru yagize ati:"Amakuru barayahabwa nabagande ubwabo kandi bahuliye muli congo bambaye madoadoa !!! uyu aravuga iki ? uyu uvuga gutya kandi ninawe uha amakuru FBI nabo ba EXPERTS none alimo kwivugisha !!! yamaze kurya Cash".

Source : igihe.com