Nyuma y’aho bitangarijwe ko Umunyamerika ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde, Rajat Gupta, yashoboraga kuba yakoherezwa mu Rwanda kuharangiriza igihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kumena amabanga y’akazi muri sosiyete yari abereye umuyobozi Goldman Sachs, gusa bikagaragara ko benshi mu basomyi ba IGIHE.com babinyujije mu bitekerezo (comments) bari batewe urujijo no kuba u Rwanda rwakwemera kwakira uwahamwe n’ibyaha yakoreye hanze y’igihugu ariko akarangiriza ibihano mu Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera Karugarama Tharcisse yifuje kugira ibikerezo asangiza abasomyi ba IGIHE.com.

Inyandiko ikurikira twohererejwe na Minisitiri Karugarama turayibagezaho uko yakabaye ;

Nshuti basomyi ba IGIHE.com,

Nishimiye gusangira namwe bimwe mu bitekerezo bijyanye no kurangiza ibihano kw’abanyamahanga mu Rwanda.

Bitewe no kwaguka kw’amategeko y’u Rwanda ndetse n’ubushake mu kugira uruhare rwiza mu butabera mpuzamahanga, amahoro n’umutekano, u Rwanda rwafashe ibyemezo by’ingenzi birebana na politiki n’amatageko twifuza ko buri mu nyarwanda wese yumva.

Ku birebana n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rwohereje ingabo zarwo muri tumwe mu duce turangwa n’umutekano mucye hirya no hino ku isi, aho Abanyarwanda, abasore n’inkumi, baba bashobora kuhasiga ubuzima mu rwego rwo gushakira isi umutuzo, amahoro, ndetse n’ubutabera. Ibi u Rwanda rubikora rwabitekerejeho kandi rwiyemeje kwirengera ingaruka izari zo zose zajyana nabyo.

Muri urwo rwego kandi, ku birebana n’ubutabera, u Rwanda rwasinye amasezerano n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, irimo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda, Urukiko Rwihariye rw’Umuryango w’Abibumbye kuri Sierra Leone, amasezerano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, n’ibindi, mu rwego rwo kubashisha abanyamahanga kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kurangiriza ku butaka bw’u Rwanda imyanzuro iba yafashwe n’inkiko zo mu mahanga.

Muri uru rwego, mu gihe Bwana Rajat Gupta yaba akatiwe, agategekwa n’urukiko kurangiriza igihano cye mu Rwanda, u Rwanda ntirushobora guhakana icyemezo nk’iki cy’urukiko. Ni muri uru rwego kandi hari abagororwa bakomoka muri Sierra Leone bari kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda. Ibi kandi bimeze kimwe n’uko hari bamwe mu Banyarwanda bakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda rukorera I Arusha, kuri ubu bari kurangiriza ibihano byabo mu bindi bihugu birimo Mali n’ahandi. Nta kintu gishya cyangwa kidasanzwe kiri muri ibi.

U Rwanda ruzakomeza gufungura amarembo mu rwego rwo kugira uruhare mu butabera mpuzamahanga hagendewe ku mategeko y’iki gihugu, mu gihe cyose u Rwanda ruzaba ruha agaciro ibyo rwiyemeje ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwaba rufashe icyemezo cy’uko Gupta cyangwa undi Munyamerika uwo ari we wese arangiriza igihano cye mu Rwanda, u Rwanda ntiruzigera ruhakana ibirebana no kubahiriza icyo cyemezo cy’urukiko, igihe cyose hari ubwumvikane hagati y’u Rwanda n’inzego ziba zirebwa n’irangizwa ry’ibihano nk’ibyo mu Rwanda.

Ndabashimiye mwese.

Tharcisse Karugarama

Minisitiri w’Ubutabera, Repubulika y’u Rwanda

Ndlr : ifoto iri kuri iyi nkuru ni iya Bwana Rajat Gupta urukiko rwa USA rwakatiye igifungo k'imyaka 2 akaba atacyoherejwe mu Rwanda nkuko yabyisabiraga !